Dr Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire nawe yahaye Abanyarwanda ubutumwa muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka abacu ku nshuro ya 20 asaba ko umuco wacu waba inkingi ya mwamba mu kwibuka […]Irambuye
(U-RWANDA RW’ABANYARWANDA) Mu myumvire y’Abakurambere bacu ba mbere, “Isi” yose (=Cosmos) yari u-Rwanda. Iyo myumvire kandi, twakwita “imyumvire y’umwimerere” w’Abanyarwanda, tuyisanga mw’isesengura ry’umurage w’imigani n’ibitekerezo Abakurambere bacu badusigiye. Kimwe muri byo bitekerezo n’imigani ni icyo bita: “igitekerezo cy’IBIRARI” kitugezaho amavu n’amavuko y’imiryango n’amoko yose, kitwereka ukuntu amwe muri ayo moko yakomotse kw’i-Juru (=ay’Ibimanuka-), andi agakomoka […]Irambuye
Umwami Yuhi Mazimpaka amaze gutanga, umuragwa w’ingoma( Prince heritier) Rujugira yavuye mu Gisaka aho yari yarahungiye aza kwima ingoma ya Se. Ubwami bwe baranzwe n’ibitero yagabye ku bami bari baturanye bari barigaruriye uduce tw’u Rwanda. Ibitero byagabwe n’u Rwanda byari bigamije kwigarurira uduce twinshi twari dukikije u Rwanda icyarimwe bityo rukaguka. Justin Kalibwami yanditse ko […]Irambuye
Kera hakibaho ibitaramo abana bicaraga iruhande rw’abakuru, bakabacira imigani bagasaakuza bakivuga bakaririmba n’ibindi bitandukanye bitari iimyidagaduro y’umugoroba gusa ahubwo byari bibitse umuco ukomeye n’uruhererekane rwawo ku bakuru ujya mu bato. Ibisakuzo ni kamwe mu dukino twatumaga abana bamenya ururimi rwabo vuba. Ikinyarwanda ni ururimi rwacu, ni ururimi ruduhuza twese abavuka Rwanda n’abaturarwanda babashije kukimenya, ni […]Irambuye
Amateka y’u Rwanda, agaragaza ko ubukungu bw’igihugu bwari bushingiye ku buhigi, ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko ubworozi bw’inka. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa cyami inka by’umwihariko inyambo zari zifite icyo zivuze mu muco gakondo k’abanyarwanda. Kugirango tumenye byinshi ku nyambo reka dusubire inyuma mu mateka turebe inkomoko y’inka n’agaciro kazo mu rwanda rugari rwa gasabo. Bakundukize Norbert , […]Irambuye
Maze iminsi ngerageza gukurikirana ikibazo cya Kizito Mihigo, kuva yaburirwa irengero ndumva ari samedi le 05 Avril, kugeza n’ubu ndacyakurikirana imvo y’ibi bintu. Uyu munsi nabashije kumva ikiganiro kirambuye Kizito yagiranye n’abantu ntamenye, gusa numvise ko harimo abapolisi cyangwa abasirikare aho avuga ngo afande. Kizito muri iyi interview ashoje avuga ngo abanyarwanda bose bagomba kuba […]Irambuye
I Nyarubuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, kimwe n’ahandi hose mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, Abatutsi baho bishwe mu bugome bw’indengakamere, mu gihe cya Jenoside yabakorewe muri Mata 1994. Metre Nyirihirwe Hilaire, uvuka i Nyarubuye akaba anahagarariye abacitse ku icumu ba Nyarubuye batuye muri Kigali, yagerageje kwerekana ubugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi muri Nyarubuye […]Irambuye
Nabonekewe na Padiri Obald RUGIRANGOGA yo kampa Imana aho yahanuriraga Abanyarwanda bamwumvaga muri stade regional y’i Nyamirambo umunsi Akarere ka Nyarugenge kibukaka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ati jyewe umutwaro wanjye narawutuye mbabarira abanyiciye umuryango naho abataransaba imbabazi bo ni akazi kabo kuko bazanyikorera ubuziraherezo. Si ukubabarira gusa kuko Padiri Obald […]Irambuye
Reka mbanze nshimire Marc Rutindukanamurego wongeye kutugezaho mu minsi ishize kuri uru rubuga inkuru yo ku buzima bwa Nyakubahwa Mgr Aloys Bigirumwami. Ubwo uwo munyamakuru yari ari gutera ikirenge mu cya Padiri Leonidas Ngarukiyintwari uherutse kumwandikaho igitabo. Mu byiza iyo nkuru yatugejejeho, n’uko no kuri jyewe ubwanjye yanyibukije ko twebwe Abashakashatsi ku mateka y’u Rwanda […]Irambuye
Muri iyi minsi mu rurimi rw’ikinyarwanda hakunze kugaragaramo ivangandimi, aho usanga abarukoresha, baruvanga n’icyongereza, igifaransa ndetse n’izindi ndimi zitandukanye z’amahanga. Hari ababona ko nta kibazo, ariko abahanga mu ndimi bavuga ko ari ikibazo gikomeye ku rurimi kuko rushobora no kuzima. Iri vangandimi ubu riri imbere mu bitera ururimi rw’Ikinyarwanda guta umwimerere warwo, kandi ururimi ari […]Irambuye