Digiqole ad

Kwibuka kwacu twiyubaka ni ukwiyubakira ku muco wacu

Dr Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, Umuyobozi w’ Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco akaba ari n’ inzobere mu muco, amateka n’ubuzima bwa muntu by’umwihariko ubushingiye ku myumvire, imyitwarire, imitekerereze ndetse n’imyitwarire nawe yahaye Abanyarwanda ubutumwa  muri iki gihe cy’iminsi ijana twibuka abacu  ku nshuro ya 20 asaba ko  umuco wacu waba inkingi ya mwamba mu kwibuka twiyubaka.

Dr  Rutangarwamaboko Modeste umuyobozi w'ikigo Nyarwanda cy'ubuzima bushingiye ku muco
Dr Rutangarwamaboko Modeste umuyobozi w’Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco

Ubu butumwa bukaba ari nabwo ikigo ayobora cyageneye Abanyarwanda n’Abanyafurika by’umwihariko n’Isi yose muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 aho agira ati:  “Kwibuka twiyubaka ni ukwiyubakira ku muco wacu.”

Nk’uko Dr Rutangarwamaboko yabitangaje ubwo yaganiraga na UM– USEKE, avuga ko ubutumwa bwe buganisha mu kongera kurema u Rwanda rushya, u Rwanda ruzima, u Rwanda rutazongera kuzima, u Rwanda rutazongera kugenda mu mwijima, u Rwanda ruhonotse ingengabitekerezo ya Jenoside  rwanyujijwemo kuva kera, ahanini biturutse kuri ba kavamahanga bazimishije imico yabo uwacu.

Akaba muri ubwo butumwa aboneraho no kwifuriza u Rwanda ko rutazongera guhora rusitara, ko rwaba u Rwanda rufite iterambere rirambye, dore ko ubundi kuri we no kubandi bose bazi neza iby’ iterambere, basanga nta terambere rishobora kugira icyo rigeza kuri bene ryo cyangwa ngo rirambe, ridashingiye ku muco wabo.

Kuri Rutangarwamaboko ngo bimaze kuba umuco kuribo ko buri mwaka Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco kigira gahunda ahanini zica mu nyigisho no mu bikorwa bishingiye ku muco nyarwanda, nk’uburyo bwihariye bwo kwifatanya n’abanyarwanda bose ndetse n’Isi yose mu kwibuka.

Kuri iyi nshuro ya kabiri, ikigo Rutangarwamaboko abereye umuyobozi kibuka, abona u Rwanda rumaze gutera intambwe nini mubyo kwiyubaka cyane cyane ku majyambere y’ibigaragarira amaso, akaba abona ko hageze kandi hakwiye gushyirwa ingufu cyane mu kubaka igihugu no mu bitagaragarira amaso ari nabyo biramba.

Rutangarwamaboko aragira ati: ” Kuri twe twasanze kwiyubaka kutazima kandi kurambye kudashobora gukunda kutabaye kwiyubakira ku muco wacu cyane ko ari nawo wabanje gukorerwa Jenoside mbere yuko ikorerwa benewo ’’.

Rutangarwamaboko akomeza agira ati: “ Nk’uko tumaze igihe tubitangaza binyuze mu kiganiro Ubuzima bushingiye ku muco gitangwa n’ikigo cyacu, tugamije kugira abantu abatekereza b’indashyikirwa kuko  umuco w’u Rwanda ariwo rutirigongo twigoragorezaho(tugereragerezaho) gutsinda ubugorogoro (ubucucu) bwose, bivuga ko umuco aricyo gicumbi ducukumbura mo gutsinda ubucucu bwose’’.

Agakomeza avuga ko umuco ariwo mizi yacu, tukabona tukaba ibiti bitoshye kandi byizihiye urw’ imisozi igihumbi, u Rwanda rwa Gasabo twese dukomokaho.

Uyu muco rero niwo wagiye usenywa buhoro buhoro, maze ugejejwe ku mahenuka, benerwo bahemuka igihemu kugeza n’ubu giteye igihunga n’ikidodo kidashira abagikoze, n’ihungabana ritagira ingano ku bagikorewe bakagira umugisha wo kukirokoka, icyo gihemu si igihemu gisanzwe, ni amahano bene Kanyarwanda batari barigeze babona, ni Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iyi Jenoside mu busesenguzi n’ubushakashatsi twakoze kandi tugikomeje gukora ku muco n’ubuzima bwa muntu, twasanze Jenoside yarabanje gukorerwa umuco mu banyarwanda mbere yuko ikorerwa Abanyarwanda.

Umuco w’u Rwanda ugizwe n’ibirango bitatu by’ingenzi:’’ Imana, inka n’ingoma’’, kuri ibi birango akaba ari naho hashingiye imihango, imigenzo n’imiziririzo bya Kinyarwanda.

Imihango, imigenzo n’imiziririzo by’Abanyarwanda bikaba aribyo bituma Abanyarwanda baba Abanyarwanda, bagira umwuka w’ubunyarwanda bikabaha akito mu bandi, wabona umuntu koko ukagira uti uyu ni umunyarwanda, ukamutandukanya n’undi muntu w’ahandi, kuko nabo bagira ibyabo bibaranga.

Ukaba rero ushaka gusenya igihugu icyo aricyo cyose utagikozeho, wagikura buhoro buhoro ku mihango, imigenzo, n’imiziririzo umuco wacyo wubakiyeho.

Zirikana ko ubundi uretse ibyo abazungu batuzaniye mu myizerere mvamahanga ngo baratwigisha Imana kandi batayiturusha na mba, inzoka mu kinyarwanda ni ikinyabuzima kigenderezwa ‘Animal sacré’ bitandukanye n’uko mu kizungu ari Shitani.

Mu muco nyarwanda cyaraziraga kwica inzoka muhuriye ku rugendo, kuko ubusanzwe nta mugenzi wica undi, kuko ubikoze bimukenya, bikamutera ubuvukasi bivuga ubuzima buke, ubuzima bukenyutse n’igihe ariho akabaho adahiriwe.

Cyaraziraga kandi mu Kinyarwanda kwica inzoka yo mu nzu, ndetse n’ikiryambeba. Rutangarwamaboko yibaza ubusanzwe icyo waba ukiziza, kuko ahubwo kigufasha kugira umutekano iwawe kikurinda ibyonnyi.

Hari n’igihe abanyarwanda bakubwira ko iyo nzoka ishobora no kuza mu nzu iwawe hari ibyo yatongerewe mo n’abagizi ba nabi, nk’abarozi, akaba ariyo wabaga ugomba kugira amakenga ukayireka, kuko akaje gahimwa n’akakazanye ariko utabyikururiye.Uko akaba ariko Abanyarwanda birindaga kwica inzoka batyo.”

Ibi rero ngo byerekana umubano ukomeye utarabaga hagati y’abantu n’abandi gusa mu banyarwanda, ahubwo ngo warasagambaga kugera usendereye no mu kubana n’ibibakikije, kandi ngo usanga byaranarinze ubusugire bwabyo kuva mu gihe cy’ubuhigi n’ubutoratozi ‘periode de chasse et queillette’ aho byashoboraga gusagarirwa na buri wese maze ingaruka ikaba ko byadushiraho.

Iri hame ryo kurinda ubusugire bw’ibidukikije rikaba ari kimwe muri byinshi byagaragajwe n’uyu mushakashatsi ku kamaro ka Kirazira mu muco w’u Rwanda.

Dr Rutangarwamaboko  ati: “None se niba atari impamagazo n’intabaza itubwira yuko mbere yuko Jenoside ikorerwa abantu ibanza gukorerwa umuco mu bantu, mwambwira mute uburyo Abatutsi mu Rwanda bishwe bitwa inzoka bigakunda, ndetse bikoroha cyane nko kwikiza ikibi kiruta ibindi, kandi ubusanzwe mwumva ko cyaziraga kwica inzoka yo mu nzu n’iyo ku rugendo, kandi Abatutsi bicwaga bose, abatariciwe mu mazu y’inshuti babaga bahungiye mo bariciwe mu bihuru n’imibyuko aho babaga bihishe?

Ese ibi byakunze bite kandi ubundi mwumva ko n’uwageragezaga kwica inzoka iyo atapfaga yasaraga nk’uko byagaragaye ku murwayi nasanze i Ndera wasazijwe no kurenga kuri za kirazira, yica inzoka yo mu muhanda?

Abanyarwanda bakwiye gusubiza agatima impembero bakamenya aho ibi byose byavuye.

Ese kwita Abatutsi inzoka kandi uzi neza ko abarenga 95% wamaze kubagira Abakirisitu bizera ko inzoka ari ikimenyetso cya Sekibi, Shitani inkomoko y’ibibi byose biri ku Isi, kandi warigishije cyane ububi bwayo n’uko igomba kugenzwa ko ari ukumenwa umutwe kandi ko yoga umuntu runono ikamugirira nabi, ntuba wizeye neza ko abo wise inzoka bazahita bakurwa ku Isi vuba n’abandi nabo bakabakuraho batazuyaje ndetse bakabikorana ibakwe n’ishyaka n’ubutwari nk’abakorera Imana umurimo?

‘Un genocide fait au nom de Dieu’: iyi niyo Jenoside yakozwe mu izina ry’Imana ikorewe Abatutsi mu Rwanda ari nabyo byatumye abayirokotse bataka mu ndirimbo z’amaganya bati: “Mana wari uri he? Mana y’i Rwanda wagiye he?” Ibi byose ni uko bari baziko ubundi Imana bari barigishijwe kandi bakayitozwa na ba Sokuruza itashoboraga gukora ibyo.

Nyamara abantu ntibamenye ko uko Imana yabaye mvamahanga kuri bo, n’imyizerere ndetse n’imigirire by’abayiyobotse byari byahindutse bikaba ibindi.

Umugambi w’abatwiciye umuco kuva kera batyo batangiriye buhoro buhoro mu nyigisho ubusanzwe wumva nta n’icyo zitwaye, nyamara zaje kudukura ku mihango, imigenzo n’imiziririzo yacu yaturemagamo umwuka wa kinyarwanda, umwuka wa kimuntu, umuntu w’i Rwanda akaba umuntu w’imfura, ushimwa, utabona icyo ujora, ufite umwuka w’Imana muri we, urangwa n’imico y’Imana aribwo bagiraga bati ’’ Naka Imana zamwaritse ku mutima.’’

Rutangarwamaboko yongeraho nanone ko iyo jenoside itabanza gukorerwa umuco mbere ya ba nyirawo, ntamuntu uba waraguye muri Kiliziya ifatwa nk’inzu y’Imana.

Aragira ati:’’ Ubusanzwe mu muco wacu uwaguhungiraga mu Ndaro ntacyo wamutwaraga, ndetse n’iyo wahirahiraga umusangamo ni wowe Wapfaga’’.

Nyamara n’ubwo mu Kinyarwanda, abahungiraga mu ndaro bakiraga, ntiwakwiyumvisha ukuntu abahungiye muri za Kiliziya n’Insengero, byafatwaga nk’i Ndaro y’Imana, ahantu bigishijwe kandi bagatozwa ko Imana iba, bakicirwamo bigakunda?

Ariko Ibi byose intandaro yabyo yabaye urucumitirane no kwinjirirwa n’imico mvamahanga kugeza n’aho imize kandi igasibanganya umuco wacu abantu bagasigara ari ibigorogoro, niko gukora ubugorogoro n’ubugwari butagoragozwa!

N’ubusanzwe mu banyarwanda ntibibaho ko umuntu yica mugenzi we kabone n’iyo baba bafite icyo bapfa, abanza kumugoragoza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nkanswe kwica uwo mutagira icyo mupfa keretse amateshwa ya gatanya n’ivangura ryatuzanywemo n’abakoloni kugeza ubwo umugabo adatinya kwitwikiraho ikirago yiyoroshe no kwikora mu nda (kwiyicira umugore n’abana) umugore nawe akaba yakwiyicira umugabo n’abana?

Njye nsanga rwose turetse n’ibya politiki, ibi amahanga yadukoronije akwiye kubyemera nk’ uruhare rukomeye yagize muri Jenoside itugejeje aho dutera tugasa n’abiyikiriza, byose ni icyo tuzira ni kimwe babanje kudukura ku muco wacu, barawishe, bawukoreye jenoside maze abanyarwanda basigara ari baringa zigendana gusa.

None se nyine abantu batagira umuco bari gukora ibiki bindi bitari ibyo bakoze, bitari ubwicanyi bw’indengakamere kandi mubona ko bwateguwe kuva kera aribwo Jenoside yakorewe Abatutsi none ubu tukaba turwana n’ingaruka nk’izo mubona ubu?

Izo mubasha kumenya n’izo mutabona kandi ko arizo nyinshi nk’ ingengabitekerezo mbi zasabitse benshi na magingo aya, ihungabana n’ibikomere by’uburyo budapfa kugaragarira amaso nk’aho usanga umuntu ahorana umutwe udakira, imihango y’abakobwa idakira, kwibagirwa gukabije, kunanirwa kubaka urugo nk’uburemba kandi ntaho atabivuje, nyamara twabicukumbura mu mizi agaturika akarira atera hejuru ati: na runaka twahanye inka, twasangiye amata, wambyariye umwana muri batisimu (nko kuvuga wamubyariye umwana mu mandwa mu kinyarwanda), twashyingiranye, abe ariwe ubikora, abe ariwe unyicira, abe ariwe unkorera ibya mfura mbi ?”

Ibi bitwereka ko ibikomere ari byinshi kandi hakiri hare ko bikira rwose nubwo tumaze kubona ko bishobora kuvurwa iyo bikozweho mu mizi yabyo nabyo dushingira ku muco wacu kuko twasanze ko umuntu ari indatandukanywa n’umuco we.

Dr  Rutangarwamaboko avuga ko iyi ariyo mpamvu Ikigo Nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco cyahisemo gutanga ubu butumwa by’umwihariko ku Banyarwanda n’Abanyafurika mu gihe u Rwanda  rwibuka ku nshuro ya 20 kugira ngo abatuye Isi yose muri rusange bamenye rwose ko u Rwanda rw’ubu rutari u Rwanda rwa burya badusenyesheje.

Ati “Nicyo gituma twatekereje gutanga ubu butumwa kuri mwe mwese ngo mumenye kandi muzirikane umuzi w’ishyano twahuye naryo bityo ejo bitazongera nk’uko dukomeza kumva rucumbeka yabyo hirya no hino muri Afurika wagira ngo n’uwayiroze, ariko kandi twe dutanga ubutumwa ko nta marozi atagira kirogora.”

Roger Marc Rutindukanamurego

UM– USEKU.RW

0 Comment

  • Murakoze cyane kuri ubu butumwa Muganga RUTANGARWAMABOKO, imana ijye ikomeza kubahira  ku buryo mukunda kdi muzirikana Igihugu cyanyu n’umuco wacyo, ubu butumwa ni ingenzi cyane ku banyarwanda ndetse n’ISi yose muri rusange

  • Ubu butumwa ndabushimye cyane, buravuguta umuti w’ikibazo twarwanye nacyo kuva cyera kdi rwose bugihereye mu mizi, buragaragaza neza ko abanyarwanda twabanje kwicwa duhagaze, tuvanwamo umuco ubundi dusigara turi baringa zigendera, ubundi se wa mugani wa Dr. RUTANGARWAMABOKO abantu nk’abo bari gukora ibiki bindi bitari ubugorogoro bwakozwe, ubwicanyi ndengakamere, jenoside yakorewe abatutsi muri 94, byaranatangiye cyera! Dushimiye cyane Muganga RUTANGARWAMABOKO ku butumwa bwiza bwo kwiyubakira ku muco wacu ahora atugezajo mu buryo butandukanye, njye nagize umugisha wo kumukurikira kenshi mu kiganiro ubuzima bushingiye ku muco gitangwa n, ikigo ayobora, ni umuhanga cyane rwose kdi koko uramwumva ukumva ni u unyarwanda nyawe, muzima utavangiye, abumvishe iniganiro yztanze mu cyumweru cyo kwibuka byatangiranye n’ijoro ryo kwibuka ndahamyako byabubatse rwose bakongera kuzuka, kuva I buzimu bakajya I buntu.
    Dushimiye kdi umuseke ku nkuru nk’iyi, ese n’ibindi binyamakuru byagiye biganira n’abanyabwenge nyabo nk’aba koko bakareka gutaratara utuntu tudafatika koko cg ibisenya aho kubaka na byacitse z’urudaca duhora twumva……? Njye nemera ko igihugu cyacu cyasenywe n’abanyabwenge barindagiye, kikaba kigomba nanone no kuzongera kubakwa n’abanyabwenge bazima nk’uyu bacukumbura ntaho babogamiye, bitabaye ibyo ntaho twaba tugana!gusa nanone mpise nibaza uko byagenda ibigo nka minisiteri y’umuco na siporo, za CNLG n’abandi bafite kwibuka mu nshingano zabo baramutse bagiye bifashisha inzobere n’abasesenguzi nk’aba mu gutegura gshunda n’ibikorwa byo keibuka kuko mpamya ko byarushaho ku gira ishingiro mu kongera kubaka no kurema imyumvire, imitekerereze wa mugani n’imyitwarire mishya nk’uko n’ubundi yatsembwe muri bene kanyarwanda.Imana ibahire kdi twese dukomeze gufatana mu mugongo nk’uko ubusanzwe biri mu muco wacu. 

  • Ibyo uvuze ni ingenzi cyane Kalisa, nawe se koko abantu bishwe bate bitwa inzoka kandi ubundi wumva kizira mu muco wacu.,.? Njye sinsrinabizi none umva ko uyu mu Doctor we anaduhamiriza ko umurwayi yakurikiranye I ndera yari yarasaze kubera kwica inzoka, nyamara ahubwo twari dukwiye kugaruka ku muco wacu koko! Uyu muganga arakoze cyane ndetse n’umuseke waganiriye nabo ahubwo rwose muduhe contacts ze kuko bigaragara ko yanatuvura byinshi by’ibikomere abanyarwanda twasigiwe n’iyi nkenya ya jenoside. Gusa humura shenge Rwanda ntugipfuye burundu kuko ibi biratwereka ko ufite abatabazi, wibyariye abacunguzi! Twese dukomere dukomerera ku muco wacu. Tks Dr. Rutangarwamaboko

  • Dore ubutumwa bukwiriye abanyarwanda! Rwose Muganga Rutangarwamaboko turamushima cyane. Reka nanjye ngire ako nongeraho: Taliki ya 27 Mata 2014 i
    Vatikani(Vatican) mu butaliyani babiri mu bahoze ari abayobozi ba
    kiliziya gatolika bashyirwaga mu rwego rw’abatagatifu; bikavugwa ko mu
    busanzwe n’ubwo abatagatifu badasengwa bashobora kwiyambazwa muri
    kiliziya gatolika. Tukaba twibazaga tuti “ese birakwiye ko
    UMUNYARWANDA aho yaba ari aho ariho hose kw’isi yakwambaza abazimu
    b’abakurambere b’ahandi(bo mu yindi mico) nk’aho we avuka ku giti? Ese
    kuki yaba mutagatifu Dawidi(David) aho kuba mutagatifu Rukara? Ese kuki
    yaba mutagatifu Yohani Pawulo wa kabiri(Jean Paul II) aho kuba
    mutagatifu Musinga cg Rwabugili? Mubitekerezaho iki?

  • Wow, iyi msg ndayikunze cyane ifite originalite mu muco wacu rwose, iyaba n’abandi twumva bitwa abanyabwenge bamenyaga ko umusanzu nk’uyu ariwo u Rwanda rubakeneyeho. Congrats Doctor Rutanga! Also tks to umuseke 4 this fruitful interview 

  • Mbega ubutumwa bwiza bubereye abanyarwanda n, isi yose mugihe nk, iki twibuka abacu! Butumye rwose ndushaho kumva neza jenoside icyo aricyo kurusha ikindi gihe nibwiraga ko nyumva. Kumbe burya jenoside ibanza kwica umuco wabantu ikabona kubahirika nyuma bari bameze nk’ibiti bihagaze bitagira imizi gusa…? Ihonyantekerezo, gucucahazwa, mana we, ibyo abakoloni badukoreye ni ishyano koko natwe ngo batuzaniye ivangili kumbe ni ukutuvangira gusa, ibyacu byeraga barabyirabuza gusa nanone nsanga tudakwiye gukomeza kwitwaza ubukoloni nkaho nubu bugihari nubwo buhari muyindi sura, natwe niduhindure imyumvire, ubu butumwa nibutuzahure rwose kuko njye ndumva bunzuye mubyo imyumvire ntagushidikanya ko n’imikorere izajinduka, uziko burya no kubabarira byoroha iyo umuntu amaze kumva neza impamvu y’ibyabaye n’uburyo byakozwemo! Murakoze cyane Doctor!

  • Nibyiza cyane, ubu butumwa turabushimye cyane kandi burateubatse, ngaho nimukomeze mwigishe wenda ahari umuco uzageraho ugaruke mu bantu!

  • Nukuuri nukuri umuseke ukoze igikorwa kingenzi kuganira nuhanga nkuyu nukuri aho kuvuga inkuru zitubaka abanyarwanda uranyumvira umuntu nkuyu ubutumwa atanze ndashimira byimazeyo abantu bashinzwe za minisiteri zirebwa nibi bakakombye kwiyambaza itangaza makuru rikabahuza nabantu nkaba uretseko ntekerezako nabo baba babizzi ariko twese tubaye turajwe inshinga no kubaka igihugo cyacu cyatubyaye twagakoze ndetse tugatanga ubutumwa bwacu ariko tunashingira kumuco rwwose kuko ntagihugu nakimwe cyigeze cyibaho ngo gitere imbere cyi tabikomora mu mizinge ndabashimye k’unkuru nkiyi isana imitima icyaha ndetse ikanibutsa abantu bakongera kumenye ndetse bakazuka bakanava mumva y’ubuhoni bashyizwemo nabagashaka buhake nge uyu mu Gabo ndamuzzi twarahuye yaranamvuye ariko ntasanzwe abikesha guhuza ibyo yize n’umuco wacu nakomerez’aho. mbabarire nange igitekerezo cyange gitambuke kuko nkunda umuco wacu cyaneeeeeeeeeeee!

  • Icyo nzicyo hariho abiyita n’abitwa abanyabwenge hakaba n’abanyabwenge koko, uyu mu doctor urabona ko adasanzwe rwose, ni umuhanga, Muga ni nkamwe uru Rwanda rukeneye muvura imibiri mubanje imitima, murakoze cyane kubu butumwa bwiza kdi bw’inkomezi kdi butujijuye binyuze mu muco wacu kandi nibwirako n’abandi bakwiye kubareberaho

  • Snhimiye cyane uyu mu Doctor, ubu butumwa bwongera kurema u Rwanda rushya kandi ruzima mu bantu, uruzi iyaba n, abandi banyabwenge n, abashakashatsi mpora numva bagiraga uruhare nk, uru mu kubaka igihugu ko cyaba cyubakitse rwose! Nshimire umuseke ku nkuru nk’iyi kdi mbasabe rwose ko baduha contacts z’iyinzobere kuko bigaragara ko ibyo umuco n, amateka yacu yabivuye imuzi utaretse n’ibyo ubuzima kuko nabonye abihuza n’ubuganga yize, njye biranejeje cyane rwose uyumugabo ni uwo gushimirwa cyane!

  • Mbibarize, uyu mugabo nabonye koko ibyo umuco yarabicengeye bihagije. Ni inzobere muri byo rwose, none ubu aho avuga URUVUMITIRANE bivuze iki? Iri jambo riranyishe kweri

  • Urucumitirane ni ukuvuga uruvangitirane we! @ ndagaswi, ugomba guhugukira umuco rero kuko niyo washaka kutagaragaza izina ryawe iryo wiyise naryo ntiribereye ndakubwiye ntimukabe nk’abo bigisha bigasa no kugosorera mu rucaca!Nanjye nkeneye contacts z’uyu mu Doctor

  • Mana y’i Rwanda girira Rutangarwamaboko maze urebe ubutumwa bushingiye ku muco ariho yigisha abanyarwanda maze utugarure mo imitima mishya, honora abana bawe Mana y’Abakurambere bacu turagutabajeMana y’i Rwanda twarayobye duteshuka inzira yawe, ntitwaba tukita no kwizirika ku muco wacu nk’uko ba sokuruza babigenzaga maze bagasabana nawe nabo kandi ari isanga n’ingoyi kubwo imigenzo n’imihangomyiza ndetse n, imiziririzo y, umucowacu wabahutizagamo,Mana yacu ibyo twarabiteshutse maze tuva mu nzira yawe idutoza ubuvandimwe n’ubumwe bwa bene Kanyarwanda ari nabo mubyukuri bene Muntu, twarabiteshutse, turashukwa niko gushuhera turaryana, ababyeyi bikoze mu nda, abana bigira imfubyi, abagabo bitwikiraho ibirago biyorosaga. Mana y’i Rwanda twakoze amahano dufashe maze ubu butumwa bw’Intumwa yawe butubere kamaramahano, reka imitima yacu ibe mishya no kugira umwuka mushya ubutazongera kugwa aho twaguye.kubwa Kibogo Umutabazi nk’uko abatabazi bahozeho kuva na cyera mu rwa Gasabo!Bitubere uko tubisabye tukwiyambaje mu mwuka w’Abakurambere bacu!

  • Mbega inkuru nziza y’umukiro ahubwo ureke ibyo batubeshye! Uyu mudoctor biragaragara ko atari umuhanga gusa ahubwo ari talented,  ahubwo se kuki nk’aba ataribo bigisha abahanga b’ejo muri za kaminuza? Nanjye mbyibutse nakomeje kubona abagiye basaba contacts z, uyu mushakashatsi nanjye rwose ndazikeneye muzimpe cg we niba asura uru rubuga aziduhe cg undi waba amuse, eh, umuseke mwaduhaye izi contacts. Gusa rwose mwarakoze ku nkuru nk’iyi

  • Ariko se kandi ubu hari utumvise ukuri nyako ra! Ababica kuruhande, abajijisha, abagoreka amateka, abashaka impamvu aho zitari mbese iri si ishuli ry, umuco wacu koko?

  • Noneho rero ni mureke dushyire amajwi yacu hejuru maze twanamize tuti: RUTANGARWAMABOKO uri Ingenzi, aho rero Rwanda, uwo mubona ni Ingenzi!Biranejeje cyane pe. Murakoze cyane Doctor!

  • tubanje kubashimira mwese nshuti mukunda umuco nyarwanda ku butumwa bwanyu no gushima. turabizeza ko byose bigera kuri Muganga RUTANGARWAMABOKO naho kubifuje uko bamubona baza aho IKIGO NYARWANDA CY’UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO (RCHC) gikorera i Nyarutarama ku muhanda wa mu gipangu cya 12 (10Avenue, House number 12)biti ihi se mugahamagara kuri nomero z’Ikigo mwaka gahunda yo kuba mwabonana: 250 788 514 177/ 725 520 312 kimwe n’uko nubwo telefoni ye bwite tutayibahera aha mwanyura ku mbuga ze zikurikira kuri facebook na twitter kuko ho ahita yiyakirira ubutumwa akanabusubiza ako kanya:https://www.facebook.com/RUTANGARWAMABOKO?fref=tstwitter: @ModesteRUTANGA cg mukanyura ku rubuga bwite rwa RCHC kuri fcbk: https://www.facebook.com/pages/Rwandan-Cultural-Health-Centre-RCHCLtd/324458897613722 nabwo ubutumwa bwanyu bwamugeraho.Dushimiye umuseke kdi namwe ku cyo muriho mukorera rubanda.IMANA Y’I RWANDA IHORANA NAMWE!

    • turabashimiye cyaneeee, cyane rwose  kuri izi contacts za Dr.Rutangarwamaboko, ni ukuri rwose ibyo mutwigisha biratwubaka, reka mbabwire ko njye nyuma yokubona ibi nanyarukiyeyo ngo mpinyuze  kuko hari n’abiyitiranya maze njayana yo umurwayi narimfite wari waraheze munzu, ntaho tutari twaramugejeje haba mu kizungu haba mu kinyarwanda, njye nabanje no kubishidikanya rwose bituma mbanza kwigererayo ari ugutata gusa no kubaza uko bavura muby’ukuri kuko ari ubwambere nari numvise umuganga nk’uwo ariko mbambwire ibyo bansobanuriye byonyine kandi mbibwiwe n’umufasha wa muganga atari muganga ubwe byatymye mpita nsubira murugo kuzana uwo murwayi kandi nubwo nawe yari yarihebye atacyumvako hari impamvu yo kujya kwivuza ku ivuriro iryo ariryo ryose, nabahamirizako bamuvuye agakira ubu ni mutaraga. njye n’ubu mbivuga mbanumva byandenze, nabanje kugirango ninjye wuzuye amashimwe gusa ariko abo twahahuriye abahivuje baba baje gushima gusa no kongera kwisurira muganga ababa bamaze koroherwa bakubwira uko baje bameze ukumva ntibibaho, noneho rero wagerekaho n’inyigisho nk’izi batanga zongera kwigisha abantu umuco wabo bakongera kuba abantu! umva Imana yonyine niyo izihembera Dr. Rutangarwamaboko n’Ikigo nyarwanda cy’ubuzima bushingiye ku muco kuko ibyo mukorera abanyarwanda n’abanyafurika utaretse ko bizagira umusaruro no kubuzima bwabatuye isi bose biraranze! sinabura no gushimira UM– USEKE kutugeza ku nzobere n’umuhanuzi nk’uyu udapapira! MURAKOZE ntarindi jambo nabona mbivugamo umutima wanjye wonyine niwo ubizi neza!

Comments are closed.

en_USEnglish