Ubugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi b’ i Nyarubuye
I Nyarubuye mu Karere ka Kirehe mu ntara y’Iburasirazuba, kimwe n’ahandi hose mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, Abatutsi baho bishwe mu bugome bw’indengakamere, mu gihe cya Jenoside yabakorewe muri Mata 1994.
Metre Nyirihirwe Hilaire, uvuka i Nyarubuye akaba anahagarariye abacitse ku icumu ba Nyarubuye batuye muri Kigali, yagerageje kwerekana ubugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi muri Nyarubuye mu gihe cya Jenoside.
Hilaire aragira ati:’’ Nk’uko n’ahandi henshi byagendaga, Abatutsi basaga ibihumbi 35 bo muri Nyarubuye ndetse n’abaturukaga mu nkengero zaho, ubwo Jenoside yatangiraga, bahungiye kuri Paroisse ya Nyarubuye, kuko bibwiraga ko nta muntu watinyuka kwicira umuntu mu ngoro y’Imana.
Avuga ko irariki ya 14 Mata 1994, nibwo igitero simusiga cyateye Paruwasi ya Nyarubuye kigizwe n’abasirikare ndetse n’interahamwe, bitwaje imbunda, gerenade, imihoro, amashoka, amafuni, amahiri n’ibindi bikoresho bya gakondo bifashishaga bica abantu.
Bageze ku kiriziya batangiye kwica abantu, babicisha bya bikoresho gakondo babashinyagurira, ugerageje kubacika akaraswa amasasu, cyangwa se ufite amafaranga akagura amasasu akaba ariyo yicishwa. Ni ibyemeza na Hilaire.
Ubwo bicwaga Barashinyaguriwe birenze urugero
Hilaire akomeza avuga ko ubwo Abatutsi bo muri Nyarubuye bicwaga, interahamwe zabacaga imitwe zigakamurira amaraso mu mivure yakoreshwaga mu kigo cy’abikira kiri hafi ya Paruwasi bengagamo imitobe, bavuga ngo Abatutsi bakunda amata, reka turebe niba amaraso yabo ahinduka amata.
Akandi gashinyaguro kakorewe Abatutsi muri Nyarubuye ubwo bicwaga, ni uko Abatutsi bamaraga gutemwa , babazwe n’interahamwe, zikabakuramo inyama zo munda, cyane cyane imyijima n’imitima, bakabyotsa bakabirya, bavuga ngo reka tubarye dutsirike amaraso yabo atazaduhama.
Ikindi kandi abo bantu ibihumbi 35 bamaze kwicwa urwagashinyaguro, interahamwe zatangiye kujya zisya urusenda, zikoresheje isekuru, zikagenda zirujugunya mu mirambo y’abantu kugirango zirebe ko hari uwaba atarashiramo akuka wakorozwa n’urwo rusenda, kugirango zimunogonore.
Nk’uko bimwe mu bimenyetso bigaragara mu rwibutso rwa Nyarubuye, hagaragaramo kandi ko hatashinyaguriwe gusa abantu, kuko hari n’ishusho ya Yezu yabaga mu kiriziya cya Nyarubuye yaciwe amaboko ndetse n’umutwe, indi yo ku kiriziya hejuru ntibabasha kuyigeraho bayirasa akaboko, bazihora ko ngo zose zisa n’Abatutsi’’.
Hilaire akaba atangaza ko ubu bugome bw’indengakamere bwakorewe Abatutsi budakwiye kwibagirana, ahubwo bukwiye gusigasirwa bukazajya bubwirwa abantu, bukanandikwa mu bitabo, kugirango bubere buri munyarwanda wese isomo, bitume afata umwanzuro wuko bitazasubira ukundi mu Rwanda ndetse n’ahandi hose ku isi.
Jenoside yakorewe Abatutsi, ni amateka mabi y’u Rwanda akwiye gusigasirwa ngo atazibagirana akaba yakwisubiramo.
0 Comment
Ubuse twavuga iki koko. Imana gusa
ABACU TWABUZE TUZAHORA TUBIBUKA MBONEREHO NOKWIHANGANISHA ABABUZE ABABO MURI GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 KANDI TUZAKOMEZA DUTSINDE IKIBI
YEWE NTAWBONA ICYO AVUGA. ARIKO KUKO IMANA ISHOBORA BYOSE IFITE URUKUNDO RWUZUYE IBASHYIRE IRUHANDE RWAYO IBIBAGIZE IBIBI BAGIRIWE ARI ABATO, ABAKUZE BOSE TWABUZE IBEREKE URUHANGA RWAYO KUKO BAMBUWE UBUZIMA YABAHAYE ARIKO KUKO ISHOBORA BYOSE NIBAHE UBUZIMA BW’ITEKA.
Comments are closed.