Israel na Palestine, ibihugu bibiri bito byose bihuriye ku butaka bumwe, imyaka ishize ari 66 ubushyamirane bushingiye ku gutega ibisasu, kurasa ibisasu biremereye bya roketi bikorwa na Palestine kuri Israel n’ ibitero bya misile zambuka imipaka, ibitero by’indege n’ibimodoka by’intambara bigabwa na Israel kuri kuri Palestine, ngayo nguko ni uko ako gace ko mu Uburasirazuba […]Irambuye
Umuvumu ni igiti cyari gifite byinshi kivuze mu myumvire y’abanyarwanda. Hari ahantu mu Rwanda uzasanga bita, cyangwa bitaga, ku Mana. Bene aha hakunze kuba akenshi hateye cyangwa harahoze igiti cy’umuvumu. Waruvumu na Rumana ni bimwe mu biti bisigaye byihariye aya mateka bigihagaze. Aho biri naho bamwe bahita ku Mana. Kera ku ngoma za cyami hari […]Irambuye
Umukambwe w’imyaka 85 witwa Gahama Thomas, atuye mu kagari ka Karera mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera, avuga ko mu 1949 Umwami Rudahigwa yabohereje gucukura zahabu muri Congo mbiligi (DRCongo) bityo akaba asaba imperekeza zijyanye n’akazi yakoze. Muzehe Gahama na bagenzi be bavuye mu Rwanda mu 1949 ku itegeko ry’Umwami Rudahigwa berekeza muri […]Irambuye
*Uko intumwa y’abadage yafungiwe i Uvira ikaba imbarutso *Abadage birukana Ababiligi bagafata ibiyaga byose bya Kivu na Tanganyika *Intambara yatangiye Resida Richard Kandt ari muri Konje abura uko agaruka yarasigariweho na Captaine Witgens abanyarwanda bitaga Tembasi *Intambara ikaze ku rugeroro rwa Gisenyi, abadage bubaka indaki ku musozi wa Rubavu *Intambara zikomeye ku Gisenyi no mu […]Irambuye
Kuri uyu wa 18 Nyakanga 2014 Isi irizihiza umunsi wiswe “Nelson Mandela International Day” wizihizwa kuva mu buri mwaka ku isabukuru y’amavuko ye. Uyu munsi wemejwe na UN mu 2009 wizihizwa bwa mbere tariki 18 Nyakanga 2010. Impamvu washyizweho ni ukuzirikana ibikorwa byo guharanira amahoro uyu mukambwe yakoze. Iyo aba akiriho uyu munsi aba yujuje […]Irambuye
Uyu mugani bawuca iyo bacira umuntu amarenga banga kumumwaza ku cyo yirengage nibwo bamubwira mu kinyabupfura, bati “Aho ga karago usize akabando kawe !” Iyi nsigamugani yakomotse ku magambo Bushaku w’i Bwishaza (Kibuye) yabwiye Ruhararamanzi w’i Buberuka (Byumba), amufatanye n’umugore we mu buriri abaguye gitumo; n’uko babuze ukobabikika nyamugore ashyira mucuti we mu karago aramusohokana; […]Irambuye
Kera intambara z’Abanyarwanda n’Abarundi ngo zahoshaga gato bugacya zongeye, nta kinini bivugwa ko bapfaga uretse bamwe kwereka abandi ko babarusha imbaraga babanyaga ubutaka, intambara zizwi cyane ni igitero cyo ku Muharuro n’igitero cya Rwategana. Iby’izi ntambara byararambiranye bigera aho abami b’ibihugu byombi bahuriye ahantu baricara bumvikana ko ibihugu byabo bitazongera guterana ukundi. Aha hantu Umuseke […]Irambuye
Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi. Mu mwaka wa 1990. Tariki ya 1 Ukwakira : Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze imyaka ine nyuma y’uko abari […]Irambuye
Intara ya Karagwe y’ubu muri Tanzaniya yahoze igize ubwami bwa Karagwe bwa kera. Iherereye mu gace gaturanye n’Amajyaruguru ya Uganda. Aka gace kandi gaturanye n’ahitwa Bukoba muri Tanzaniya. Mu Majyepfo hari agace kitwa Ngara naho mu Burengarazuba, gaturanye n’Intara y’Uburasirazuba y’U Rwanda mu Turere twa Ngoma na Kirehe, ahari urugabano rw’Uruzi rw’Akagera Ibarura rusange ryakozwe ba […]Irambuye
Inyandiko y’Umusomyi w’Umuseke: Sinize amashuri menshi, ariko ngerageza gusesengura ibyo numva n’ibyo mbona. “Democracy”, “Freedom”, “Liberté”, “Freedom of expression”, “Human rights”, aya ni amagambo numva kenshi avugwa n’amahanga cyangwa imiryango mpuzamahanga ku Rwanda. “Umutekano”, “Kwihaza”, “Amahoro”, “Amajyambere”…Ni amagambo numvana kenshi Perezida Paul Kagame. Ejo numvise abwira abanyamakuru ko abo hanze hari ubwo batera indirimbo tukikiriza […]Irambuye