Umunsi umwe izuba ryahuye n’umwijima, riti « mbese nka we uba ushaka iki mu gihugu, ntuzi ko abantu bose bakwanga, ibintu byose bikugaya? Impamvu yo kwibonekeza uyikura kuki?, wahura n’izuba nturive imbere? Ibintu byose ni jye byifuza nijye bicikira, ni jye bikunda. Ndatunguka byose bikampa impundu. Inka zikahuka, umugenzi agafata inzira, umuhinzi akajya mu murima, […]Irambuye
Gakire Dieudonné ni umusore w’imyaka 23, akaba by’umwihariko umwe mu rubyiruko rucye rungana nawe mu Rwanda rufite umuhate wo kwandika ibitabo. Uyu muhungu tariki 16 Gashyantare azamurika ku mugaragaro igitabo cye “Umwana mu nzozi”. Iki gitabo cye gishingiye kubyo azi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yarokotse afite imyaka 3 gusa, mu gitabo cye ingaruka zayo nizo […]Irambuye
Hari mu minsi nk’iyi turimo y’amezi ya Mutarama, Gashyantare na Werurwe 1994 igihe ishyirwaho ry’inzego z’inzibacyuho nk’uko zateganywaga n’amasezerano y’amahoro ya Arusha ryajemo amacenga menshi ataratumye bigerwaho. MRND na FPR-Inkotanyi bari bahanganye ku ihame ryo kubahiriza ayo masezerano y’amahoro ya Arusha nta murongo n’umwe uhindutse. Perezida Habyarimana yarimo ashaka kugwiza ingufu mu nzego z’inzibacyuho akingira […]Irambuye
Habayeho umwami wakundaga abaturage be cyane, akabarinda ikibi n’igisa na cyo, yagishaga inama abiru be ku kintu cyose yumvaga adasobanukiwe neza. Uyu mwami yaturaga mu misozi miremire yo mujyaruguru y’ubwami bwe. Ubwami bwe bwari bukize cyane, abantu b’uruvunganzoka bavaga imihanda yose bakaza gutunda no guhakwa muri ubwo bwami. Umunsi umwe rero haje kwaduka ikintu muri […]Irambuye
Kera iyo ababyeyi babonaga ko umuhungu cyangwa umukobwa wabo yakuze, bajyaga inama yo kubashyingira, bagahagurukira kubashakira uwo bazashyikiranwa. Kugira ngo bamubone babaza mu nshuti no mu bavandimwe baba aba kure no hafi ri kugira ngo bagerageze kubabonera umugeni cyangwa umuhungu utunganye. Mu Rwanda hose, mu moko yose ibice byarangaga umuhango w’ubukwe byabaga ari bimwe bikurikirana […]Irambuye
1. Kuva kera Abatsobe ni Abiru bakuru kandi bakunze kenshi kwitangaho “Abatabazi” Nkuko twabibonye ku yandi moko manini, nk’Abagesera, Abazigaba, Abasinga n’abandi, ubwoko bw’Abatsobe nabwo ni ubwa kera cyane, n’ubwo abavuga ibitekerezo n’ibirari by’inkomoko zabo badakunda guhuza, ariko abenshi bagusha kuri Gihanga cyangwa kuri Ruganzu Ndoli, kandi bakemeza ko Abatsobe bakomoka kuri Rutsobe na nyina […]Irambuye
Mu moko akomeye yabaye mu Rwanda rwo hambere y’umwaduko w’Abazungu harimo ubwoko bw’Abakono. Amateka agaragaza ko abasekuruza ba kera cyane b’Abakono harimo Kigwa na Gihanga. 1. Abakono baba bakomoka mu Bugufi Nkuko twabibonye ku Basindi no ku Banyiginya, Abega, Abasinga, […]Irambuye
Uyu mugani wamamaye mu Rwanda, ucibwa n’umuntu umaze kugira intege nke, ni we babaza iki n’iki atatunganije, ati: «Ndatega zivamo!» Waturutse ku mugabo witwaga Ntambabazi ya Rufangura, mu Bitagata bya Muganza i Rukomaya Gitarama, ahayinga umwaka w’i 1600. Ntambabazi uwo yari umuzigaba; yimuka mu Bwanacyambwe i Ruhanga na Mbandazi, ajya gutura i Rukoma mu Gishubi […]Irambuye
Mu kinyabupfura, iyo abantu babaga bahuye bararamukanyaga, baba badaherukanye bagahura bikaba uko, waba usanze abantu ahantu ukabaramutsa, ndetse wabyuka ukaramutsa abo mu rugo, waba utanahiriwe wataha ukabaramutsa kuko muba mutiriranywe. Amagambo yihariye akoreshwa muri uwo mwanya wo kuramukanya, akaba ari amagambo y’intoranywa, yuje ikinyabupfura cyuzuye niyo ubusanzwe bita Ikeshamvugo mu ndamukanyo. Mu muco wa Kinyarwanda […]Irambuye
Ni umuco mu Rwanda guhana inka, kera bwo barananywanaga. Guhana inka cyari ikimenyetso cy’uko uyitanze yishimiye cyane uwo ayihaye, uyihawe nawe akazikora akajya gukura ubwatsi agacyura inka ye, kikaba igihango cy’ubucuti. Muri iki gihe byabaye nk’urwenya, n’uwo bayihaye ntiyirirwa ajya gukura ubwatsi. Kera uwahabwaga inka, yiteguraga kujya gukura ubwatsi, yagerayo bakavuga imisango, bakavuga amazina y’inka, […]Irambuye