Digiqole ad

SAKWE SAKWE; Ururimi rwacu ntirukazime

Kera hakibaho ibitaramo abana bicaraga iruhande rw’abakuru, bakabacira imigani bagasaakuza bakivuga bakaririmba n’ibindi bitandukanye bitari iimyidagaduro y’umugoroba gusa ahubwo byari bibitse umuco ukomeye n’uruhererekane rwawo ku bakuru ujya mu bato. Ibisakuzo ni kamwe mu dukino twatumaga abana bamenya ururimi rwabo vuba.

sitemgr_photo_115455
Imigani, ibisakuzo, ibyivugo n’ibindi byose bishobora gufasha umwana w’umunyarwanda kuemenya uwo ari we (Umunyarwanda) ni byiza kurusha filimi n’ibindi bimuhingamo kuba uwo atari we

Ikinyarwanda ni ururimi rwacu, ni ururimi ruduhuza twese abavuka Rwanda n’abaturarwanda babashije kukimenya, ni amahirwe menshi kuko byinshi mu bihugu by’isi bidahurira ku rurimi rumwe n’imico imwe nkatwe.

Ibisakuzo bibitse ubwenge buciriritse ku mwana w’umunyarwanda bigatuma amenya amagambo n’ubusobanuro bwayo, ndetse ntazapfe kuyibagirwa kuko yayamenyeye mu gakino nyurabwenge asaakuza hamwe n’abandi.

Muri iki gihe nta mubyeyi ukita ku bisakuzo, abana bicarana n’abakuru bareba televiziyo aho babonamo amashusho arimo n’amabi cyane abigisha imico mibi, ibiyobyabwenge, ubusambanyi, imyambarire idahwitse…ibi ntibikwiye gutuma twibanza impamvu abana b’ubu bakora ibintu bibi bitangaje ku myaka yabo.

Ni uko aribyo bataramiraho, kandi namwe mutaramanye nabo. Gusa babyeyi namwe bakuru mu gihe mwakwicarana n’abana banyu bakitse amashuri namwe mukitse imirimo, mukaganira nabo ku buzima busanzwe, ibyo bahuye nabyo mu ishuri n’uko biriwe, ikiganiro ntigikwiye gushishirira aho nk’uko akenshi bigenda mu ngo z’ubu, aho gukomereza kuri televiziyo na filimu mwakomezanya n’abana banyu mukabaganiriza ku mateka y’u Rwanda, mukabacira imigani mwibuka, mukabigisha ibisakuzo, mukababwira ibindi batabwirwa na mwalimu….

Ibi biba bikenewe ahanini n’umwana kuva ku myaka nibura ine kugera ku myaka na 14 bitewe n’uko ubona akura mu bwenge.  Ntabwo bazamenya ikinyarwanda nyabyo niba mutaganira, ngo musakuze, ngo muce imigani, ibi ni inkingi yo kumenya neza Ikinyarwanda ku bana bacu no kugirango bazagihererekanye n’abo nabo bazabyara. Dusigasire ururimi rwacu.

Ibi ni bimwe mu bisakuzo 37 byoroheje twegeranyije;

1. Nagutera icyambuka amazi kitagira amaguru “IJWI ‘’
2. Nagutera icyo utazi utabonye “UBUTO BWA SO NA NYOKO “
3. Hagarara hakuno,mpagarare hakurya turate abeza ‘’AMENYO “
4. Hakurya ni umukoki,hakuno ni umukoki “IKIBUNO “
5. Mpagaze mu ishyamba rimpa umwezi “IBARIZO “
6. Nkubise urushyuri ishyamba rirahungabana “INZARA Y’UMUSORE “
7. Nshinze umwe ndasakara “ICYOBO “
8. Nyirabakangaza ngo mutahe “IMBEHO KU RUGI “
9. Inka yanjye nyikama igaramye “UMUVURE “
10. Twavamo umwe ntitwarya ‘’ISHYIGA”
11.Fata utwangushye tujye kuvoma iriba ridakama :ISHURI
12. Nagutera akazibaziba ka ntibazirikana rubanda bashishwa nabi:GUSABA UWO WIMYE
13. Ngira inka nyisasira amahina nkayorosa andi: URURIMI
14 Kwigerezaho yikoreye ibyo atazi umubare :UMUSATSI KU MUTWE
15. Nikojeje mu gikombe mpura n’ahadendeje isoko idakama: IKIYAGA
16. Ko so na nyoko bameze uruhara inzoga z’ibwami zizikorera nde:IGIHAZA
17. Dimbidori :INTORE MU RWABYA
18. Dore re: UMUKECURU UBONYE UMWANA MU MABI
19. Karakurizaga karakurutaga wa duri we: AKANYARIRAJISHO
20. Dusa  tudahuje isoko: UDUFUNDI
21. Hepfo nyagakambwe na nyagakecuru barapfumbatanye. IGISHYITSI CY’UMUSAVE N’UMUBIRIZI
22. Nijye muzindutsi wa kare cyane nasanze aho umuzimu yiyunamiira: UMUTEGO
23. Zirashotse zisiga mukara mu ibuga. IGISHWEMU CY’AMASE.
24. Nagutera ikitagira amaraso. IGISHOROBWA.
25. Nagutera umuriro uzimya undi. IGISHIRIRA KIGUYE MU MAZI ASHYUSHYE.
26. Mvuye ikuzimu mpese agatoki ngera iyo nshaka. IGISHIHE.
27. Rugaramanangabo wa Ngabonziza. IGISENGE.
28. Nagutera ikiruma kitagira umunwa. IGISEKE.
29. Kwa Bukoco barakocagurana-URUSYO N’INGASIRE
30. Sogokuru aryoha aboze :UMUNEKE
31. Kati kaci kati hwi !:AGACA MU NKOKO
32. Kashira amanga karakanyagwa: AGACUMU KICA INKURIKIRANE
33. Akari inyuma ya Ndiza urakazi: INYANA MU NDA YA NYINA
34. Karirashe kariterura karaswayo: URUKWAVU RW’ISHYAMBA
35. Kuba ahirengeye siko kwumva:AGASONGERO K’INZU
34. Mama arusha nyoko amabuno manini:IGISABO
35. Nyirabyuma ndashya umugongo :UR– USENGE
36.Ca bugufi: UMUGABO MU CYANZU
37. Kati jyiiiii,  kati izibukire: IGISHYIMBO CY’UMUTURE.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • mwakoze birakenewe

  • mwiriwereka dukomeze dusakuze  kuko ni umuco utari mubi twasanze kandi byaba  byiza tubashishe kuwusisira ukazagera kubuvivureSakwe sakwe ” inka yanjye nyikama igenda ”  URUYUZI

  • zagarika amahembe ntiwamenya iyo nyoko yakowe? INGARA Z’IMINYINYA

Comments are closed.

en_USEnglish