Digiqole ad

Uko ingoma nyiginya yabaye ubukombe mu Rwanda rwa kera

Umwami Yuhi Mazimpaka amaze gutanga, umuragwa w’ingoma( Prince heritier) Rujugira yavuye mu Gisaka aho yari yarahungiye aza kwima ingoma ya Se. Ubwami bwe baranzwe n’ibitero yagabye ku bami bari baturanye bari barigaruriye  uduce tw’u Rwanda.

Ibitero byagabwe n’u Rwanda byari bigamije kwigarurira uduce twinshi twari dukikije u Rwanda icyarimwe bityo  rukaguka.

Justin Kalibwami yanditse ko abakuru b’imitwe y’ingabo z’u Rwanda bari abahungu ba Rujugira ubwe.

Gihana yari ayoboye ingabo zateye u Burundi, Sharangabo atera I Gisaka, Ndabarasa we atera mu Ndorwa( Umutara w’ubu).

Mu rugamba rwo kurwanya u Burundi, ingabo ziyobowe na Gihana zafashe bunyago umwami wabo Mutaga III Sebitungwa. Muri uru rugamba ariko Gihana nawe yarahaguye kuko yari yatanzweho umutabazi kugira ngo ingabo z’ u Rwanda zitsinde urugamba. Ingabo z’u Rwanda zatsinze iz’u Burundi ndetse  zigarurira ahitwa Buyenzi.

Sharangabo n’ingabo ze batsinze Gisaka bigarurira uduce twa Buganza na Rukaryi bituma Gisaka isigarana gusa uduce yahoranye kera aritwo: Gihunya, Migongo na Mirenge.

Muri uru rugamba umuhungu w’umwami w’I Gisaka witwaga Kirenga yarahaguye. Icyo gihe Gisaka yategekagwa n’umwami Kimenyi IV Getura.

Ku ruhande rwa Ndorwa, ingabo z’u Rwanda zari ziyobowe na Ndabarasa zigaruriye uduce twa Ndorwa, Mutara- Mpororo na Buyaga.

Uduce twigaruriwe n’ubwami bwa Rujugira twatumwe ubwami bw’u Rwanda bukomera kandi bukwira ahantu hanini kurushaho.

Cyilima amaze gutanga yisimbuwe n’umuhungu we Ndabarasa wafashe izina rya cyami rya Kigeli III.

Ubwami bwa Ndabarasa nabwo bwaranzwe n’intambara zari zigamije gucubya imyivumbagatanyo yavukaga mu turere twahoze turi mu Ndorwa. Ndabarasa yagabye ibindi bitero mu duce twitwaga Ankole no mu Bumpaka mu Burengerazuba bw’ikiyaga cya Eduwari.

Ndabarasa yasimbuwe na Mibambwe Sentabyo wategetse igihe gito ariko akabasha gucisha bugufi ubwami bw’Ubugesera. Sentabyo yigaruriye u Bugesera abwambuye umwami w’u Burundi Ntare IV Rugamba wari warabwigaruriye anyuze mu Majyaruguru yabwo.

Abanyamateka bavuga ko umwami Yuhi IV Gahindiro yari umunyamahoro muri rusange. Gusa ariko mu  ntangiriro z’ubutegetsi bwe yarwanye na Murumuna we witwaga Gatarabuhura bapfa ingoma.

Gahindiro afatwa nk’umwami w’umunyabwenge wabashije gushyiraho gahunda abami bamukurikiye bakurikije kugeza u Rwanda rubonye ubwigenge muri 1961 hakajyaho ubutegetsi bwa Repubulika.

Umwami Mutara II Rwogera we yasize atsinze burundu ubwami bwa Gisaka. Nk’uko twabibonye ubwami bwa Gisaka bwari bwarasigaranye uduce dutatu.

Umwami Kimenyi IV Getura yapfuye mu ntangiriro y’ingoma ya Gahindiro kandi apfa adasize umuhungu wo kuzima ingoma.

Kubera ko mbere y’urupfu rwa Getura hari amakimbirane hagati y’imiryango y’ibwami mu Gisaka, byatumye umwami Mutara II Rwogera ( Se wa Sezisoni ariwe Rwabugili) agaba ibitero byinshi muri Gisaka.

Rushenyi wategekaga Mirenge wari ufitanye amakimbirane na Ntamwete wategekaga Gihunya yitabaje Rwogera. Ingabo z’u Rwanda zifasha Rushenyi  gutsinda Ntamwete zifata n’igice kinini cya Gihunya kiba icy’u Rwanda.

Hashize igihe Mushongore wategekaga Migongo ahagurutsa abaturage  ngo bivumbure kandi barwanye u Rwanda rwari rwarigaruriye igice cya Gisaka.

Ingabo z’u Rwanda zaramutsinze ahungira I Bujinja muri Tanzaniya y’ubu ari naho yaguye.

Umwami Kigeli IV Rwabugiri we yakoze umurimo munini cyane kurusha abandi bami bamubanjirije mu kwagura ubwami bw’u Rwanda.

Mu gihugu imbere, Rwabugiri yashyize ingufu mu gutuma uduce twa Bugoyi, Bwishaza, Kingogo, Mulera na Buberuka tumuyoboka mu buryo bwuzuye.

Ibi ngo byatumwe bamwe mu baturage batishimiye ingufu Rwabugiri yakoreshaga, bamuhunga bigira ahitwa i Maniéma muri Zaïre ya kera.

Hanze y’u Rwanda, Kigeli IV Rwabugiri yagabye ibitero bikomeye ahantu hatandukanye harimo mu Burundi, ku Ikirwa cya Ijwi, mu Bushi, mu Buhunde ( mu Ntara ya Kivu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu), no muri Ankole ( muri Uganda y’ubu).

Rwabugiri yafashe igice cya Bushubi muri Tanzaniya acyomeka ku Rwanda amaze kwica umwami waho witwaga Nsoro.

Umwami Rwabugiri yitabye Imana muri 1895. Umuhungu we warazwe ingoma Mibambwe Rutalindwa yategetse igihe gito akurwaho na murumuna we Musinga wafashe izina rya cyami rya Yuhi V.

Source: Justin Kalibwami, Le Catholicisme et la Societé Rwandaise, 1900-1962,  Présence Africaine, pages 75-77.

NIZEYIMANA Jean Pierre

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Gerageza guhuza inkuru n’umutwe w’ibyo wanditse. Njye ndabona ari uko u Rwanda rwagiye rwaguka muri rusange. Byaba byiza usobanuye abanyiginya, uko batangigiye, impamvu bagumyeho ukabona kugaragaza aho kuba ubukombe byakomereje!

    • Uri UMUNTU w’UMUGABO cyaaaaaaaaaaaaaaaneeeeeee! ni Impamo ino nkuru ntaho ihuriye n’insanganya matsiko/TOPIC/SUBJECT CQ Umutwe wayo.cyono Uno mwanditsi nakumvire atugezeho ino nkuru neza!

  • murakoze,ubutaha mujye mushyiraho numwaka igikorwa cyakorewe, kuko myri iyi nkuru haragaragara umwaka inshuro imwe, 1895, kandi iyi ni history 

  • Maze ubutaha nujya wandika inkuru jya uyijyanisha n’umutwe wayo !! Kandi kiriya kiyaga kitwa Rwicanzige ririya zina ni iry’abazungu !

Comments are closed.

en_USEnglish