Digiqole ad

Kwiyubaka kujyana no kubabarirana no guha buri wese agaciro k’umunyarwanda

Nabonekewe na Padiri Obald RUGIRANGOGA yo kampa Imana aho yahanuriraga Abanyarwanda bamwumvaga muri stade regional y’i Nyamirambo umunsi Akarere ka Nyarugenge kibukaka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Ati jyewe umutwaro wanjye narawutuye mbabarira abanyiciye umuryango naho abataransaba imbabazi bo ni akazi kabo kuko bazanyikorera ubuziraherezo.

Mwalimu Paul Mbaraga
Mwalimu Paul Mbaraga

Si ukubabarira gusa kuko Padiri Obald ubu ariwe uriha amafranga y’amashuri y’abana ba burugumestiri waciye iteka ryo kumutsembera umuryango akanahagarikira abicanyi bamuhekuye. Abandi bagifite intege nke zo kubabarira no kumva uburemere bw’agaciro ko kubabarira bati ese padiri wabuze koko imfubyi za jenoside wafasha? Ati nazo nimuzinzanire igihe ngifite icyo nzigaburira nibinashira Imana izampa ibindi. Yongeraho ati gufasha abana ba burugmestre nawe ubitswe ahamugenewe n’inkiko, nijye wiyubaka, ndasana umutima wanjye, natuye umutwaro nari nikoreye, ndaruhutse kandi ni Imana ibikora naho burugmestiri yakoreshejwe na shitani yananiwe kwitandukanya nayo.  Uwakiriye urumuri rw’icyizere wese nawe atanga urumuri n’icyizere, atanga imbabazi.

Umushyitsi mukuru kuri uwo munsi yari depite Mukabagwiza Eda wagarutse ku ijambo Umukuru w’igihugu yavugiye mu muhango wo gutangiza icyunamo ku nshuro ya 20 cyane cyane ku magambo yo gushimira Abanyarwanda kuko aribo bafunguye imitima yabo mu bwihangane bw’indengakamere, ubutwali ndashyikirwa bwo kwicuza, gusaba no gutanga imbabazi byatumye umuryango w’Abanyarwanda n’u Rwanda bihagarara uko bimeze ubu amahanga yose atangarira.

Umushyitsi udasanzwe wenda wabonywe na benshi ariko bake akaba aribo bumvise icyamuzanye, ni umukororombya wari washinze ibirindiro mu ijuru rya Rebero. I bumoso bwawo hari aherekeza iburasirazuba ari naho abitabiriye bose bari muri tribune nkuru bari berekeje amaso, hari urumuri rukeye nkurw’ibonekerwa. Ni rwa rumuri rw’Icyizere tumaze iminsi twakira. Naho i buryo bw’umukororombya hagwaga ku mugongo wa tribune aho abantu batarebaga ijuru ryari ryijimye cyane kandi ridatuje. Iryo ni icuraburindi Abanyarwanda bateye umugongo. Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge amaze kuvuga ati ntitukiri mu icuraburindi twakiriye urumuri rw’icyizere, umukorombya wahise uyoyoka ijuru ry’icyerekezo rirushaho kongera umwangaza (Brightness, luminosité). Sinzi niba Obald yarabibonye ariko nibwira ko Imana yamuvugiragamo yari muri uwo mwangaza.

Nibwo Obald adufuturiye urukundo rwe rw’inkoko anadutangariza igitekerezo cya mwarimu n’abanyeshuri be kuri ndi Umunyarwanda:

Ati burya nkunda inkoko cyane kuko mu gihe ubuyobozi bubi bwabwiraga Abanyarwanda n’amahanga ko u Rwanda rwuzuye ngo nibamufashe bagumane impunzi z’Abanyarwanda bamaranye imyaka irenga 30, inkoko yo yabyara abana 2 cyangwa 22, bose irababumbatira mu mababa yayo nta n’umwe usigara i musozi ngo yicwe n’imbeho. Mu Kinyarwanda kandi ngo aho umwaga utari, uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu.

  • Naho mwarimu ngo yabwiye abanyeshuri b’abahutu ati ngaho nimufate urupapuro, ntimushyireho amazina yanyu, mwandikeho gusa icyo mutekereza ku batutsi. Abatutsi nabo bandike icyo batekereza ku bahutu. Nimurangiza mwese mwandike icyo mutekereza k’Umunyarwanda. Obald yadushushanyirije uko abahutu bavumye abatutsi, abatutsi nabo bagashyiraho akabo bagaragura abahutu mu byondo. (Imvugo zizwi zikurikira ni jye uzitije Obald siwe wazivuze uriya munsi nahuye nawe bwa mbere ariko igitekerezo ni kimwe) Abahutu bati umututsi umushyira mu kirambi ejo akagukura ku buriri, uramutokora warangiza akarigukanurira, umututsi umututsi umututsi … Abatutsi nabo bati utuma abahutu atuma benshi, umuhutu umuhutu umuhutu …
  • Ku ntera yo kuvuga noneho Umunyarwanda, Obald yatubwiye ko bose nk’abitsamuye batatse  Umunyarwanda ndetse bamusumbisha abandi bantu ku isi. Ikibazo rero, ese uwo Munyarwanda abahutu n’abatutsi bavumanaga ariko bakamuhurizaho ni inde? Obald ati ni ndi Umunyarwanda twubaka ubu. Ese turamufite koko cyangwa ni icyerekezo (nijye ubaza)? Ndibwira ko dufite ababiba imbuto bari no kubaka uwo Munyarwanda duhereye ku rubyiruko. Nanjye ndemeranya na Obald mvuga nti nubwo bigaragara ko mu mvugo zacu ubwacu, mu myumvire yacu tutitwaje gusa abakoloni, twarapinganaga cyangwa turacyapingana, ariko icyo dupfana kiruta icyo dupfa nicyo twakura kuri bariya banyeshuri batatse Umunyarwanda bamaze gusenyagurana mu buhutu n’ubututsi.
  • Na kera nzi ko abakozi ba Leta benshi mu biyita abahutu bajyaga mu butumwa bw’akazi mu mahanga, bakirwaga mu miryango y’abatutsi b’impunzi aho kujya kuba mu mahoteli. Mu gihugu, abahutu n’abatutsi basangiraga akabisi n’agahiye, bagasabana umuliro bagahana inka n’abageni. Twaje kubona ariko ko ibyo byose byari byubakiye ku musenyi cyangwa se imbaraga zo gusenya UBUMWE bwubatswe n’abakurambere zabaye tzunami niyo mpamvu bitabujije jenoside kuba.    Bikantera impungenge rero iyo nsanze nta buyobozi butaririmbye UBUMWE: mu mpanuro za Repubulika ya mbere ndetse mu ndirimbo yubahirizaga igihugu, dusangamo ijambo UBUMWE ndetse n’ibyitiriwe amoko ngo “gatutsi gatwa na gahutu namwe banyarwanda bandi babyiyemeje, twese hamwe, twunge ubumwe, nta mususu, dutere imbere ko…” Iruhande rw’ibyo tukumva abanyuramatwi, korali y’icyitegererezo cy’ingengabitekerezo ya Parmehutu  bo birirwaga baririmba “ngo gahutu aho uri hose cyo tengamara, ganza gahutu ganza gahutu” n’ibindi. Ubumwe rero bwaririmbagwa, yari code y’ubumwe bw’abahutu. Repubulika ya kabiri na MRND yinjijwe mu itegeko nshinga nayo yaturirimbishije “Umugambi ni umwe Banyarwanda, amahoro UBUMWE n’amajyambere…” Ubu bumwe, nabwo bwagaragaye ko yari code y’ubumwe bw’abahutu; nicyo cyatumye hatunguka hutu power na CDR. Uyu munsi iyo tuvuga ndi Umunyarwanda twese tuba tuvuga rumwe cyangwa hari abiyumvamo ko aribo banyarwanda kurusha abandi?

Jye ndemera rwose n’umutima wanjye kandi niteguye gutanga umusanzu wanjye kugira ngo ndi Umunyarwanda ibe inkingi nyamwikorezi y’umuryango nyarwanda nkuko Umukuru w’Igihugu na guvernema ayoboye babitwigisha. Ndemera ko bafite ubushake n’intumbero ya politiki ko Umunyarwanda ari umwe, si babiri (abahutu n’abatutsi) si batatu (abahutu n’abatutsi n’abatwa) si bane (abahutu n’abatutsi n’abatwa n’abahutsi), si batanu (abahutu, abatutsi, abatwa, abahutsi, n’abanyarwanda babyiyemeje), Umunyarwanda ni uzi ko ariho kuko na mugenzi we ariho. Umwe avuyemo Umunyarwanda yaba acitse. Nibutse ikimenyetso nkunze gutanga ko Ibendera ry’u Rwanda rwacu rirangwa n’amabara arigize. Havuyemo ibara rimwe ibendera ntiryaba rikiranga u Rwanda. N’Umunyarwanda agizwe n’uko twese twaremwe. Ibyo bamwe badushushanyamo amoko atandukanye bashaka kudutanya burya nibyo bigize Umunyarwanda. Hagize kimwe kivamo cyangwa ubwoko  bumwe niba ari ubwoko Umunyarwanda yaba ataye ubwimerere bwe kuko u Rwanda rwitwa u Rwanda kubera ko twarwubakanye rurakomera ahubwo dutera amashyari batubibamo urwango ngo turusenye. Umutego twawuguyemo imyaka 52 irashira ariko ntibizongera kuba niba tuvuga rumwe iyo tuvuga ndi Umunyarwanda. Tubisuzume hakiri kare nabyo bitazavamo code. Ibyaba urumamfu mu murima cyangwa ibihembera kurufumbira tubirandure hakiri kare.

Muri byo ndatabariza koroshya cyangwa guca iyi nteruro muri administration ya Leta y’ubumwe mu mapiganwa y’akazi: “Excellent communication skills and excellent knowledge of the English language (both spoken and written), French knowledge will be of added value” isimbuzwe na “Excellent communication skills and excellent knowledge of English or French language (both spoken and written), Excellent knowledge of both English and French will be of added value

Inyandiko ya Paul Mbaraga

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Yes Paul ibi uvuze nibyo. Abize muri systeme francophone ubu bafite ikibazo gikomeye cyo kubona akazi kubera ko ibizamini byose bikorwa mu cyongereza gusa. Leta yari ikwiye guha amahirwe angana abanyarwanda bose bashaka akazi. Umuntu yakagombye gukora ikizamini mu rurimi yumva. Kugeza ubu itegekonshinga ryemera indimi eshatu: Igifaransa, Icyongereza n’ikinyarwanda. Mu guhamagarira abashaka gupiganira imyanya y’akazi muri Leta bajye bakoresha imvugo/inyandiko ikurikira:“Excellent communication skills and excellent knowledge of English or
    French language (both spoken and written), Excellent knowledge of both
    English and French will be of added value”

  • Paul we igitekerezo cyawe gifite ishingiro kandi kiranubaka gishimangira Agaciro.

  • Yewe Mazina we aho urabeshye rwose ibizami bikorwa mundimi zemewe mu rwanda 3 aho bakubujije kugikora mu gifransa uzahatubwire natwe abasomye tuhamenye ntibibaho rwose kereka niba hari abishyiriraho amabwiriza yabo bwite saya leta kabisa

  • Uyumugabo yanditse article nziza pe, bigaragaza ko afite uburanararibonye mugusesengura ibintu. Ariko bigaragara ko akari k’umutima gasesekara kumunwa. Mubibazo u Rwanda rufite mu bwiyunge n’iterambere, asanga koko kumenya icyongereza n’igifaransa bishobora kubangamira ibitekerezo byose byiza atugaragarije muri iyi nyandiko. Nasigeho kutugwisha kandi mumutego wa cyera waba GP, DUbai, Sopecya…. arashaka kuvuga ko ikibazo cyahinduye isura, ntibikiri amoko yagarutseho cyane, bibaye indimi…. Ese, nikangahe, abana biyita francophone tubona batsinda kure abo ba anglophone….. mureke abana bagane ishuri, abandi bihugure, ayo machakubiri yandi “NEVER AGAIN”.

Comments are closed.

en_USEnglish