Digiqole ad

Zimwe mu mpamvu zitera ivangandimi n’uburyo bwo kurirwanya

Muri iyi minsi mu rurimi rw’ikinyarwanda hakunze kugaragaramo ivangandimi, aho usanga abarukoresha,  baruvanga n’icyongereza, igifaransa ndetse n’izindi ndimi zitandukanye z’amahanga. Hari ababona ko nta kibazo, ariko abahanga mu ndimi bavuga ko ari ikibazo gikomeye ku rurimi kuko rushobora no kuzima.

Dr Niyomugabo Cyprien
Dr Niyomugabo Cyprien

Iri vangandimi ubu riri imbere mu bitera ururimi rw’Ikinyarwanda guta umwimerere warwo, kandi ururimi ari imwe mu nkingi za mwamba ziranga umuco w’igihugu.

Dr Niyomugabo Cyprien umuyobozi w’inteko y’ururimi n’umuco akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami k’indimi n’ubugeni aganira n’Umuseke  agaragaza impamvu nyamukuru zitera iryo vangandimi mu Kinyarwanda, ndetse agatanga n’umuti warikosora, kugirango ikinyarwanda gisubirane umwimerere wacyo.

Zimwe muri izo mpamvu umuyobozi w’inteko y’ururimi n’umuco agaragaza, harimo ko  abantu bakunze gukoresha Ikinyarwanda bakavangamo izindi ndimi, ari uko nta rurimi na rumwe baba bazi neza, bikabatera kuvangavanga indimi kugirango babashe guhitisha ubutumwa bwabo.

Indi mpamvu Dr Niyomugabo yagaragaje, ni uko hakiri abafata kuvangavanga indimi zo hanze n’iKinyarwanda nk’ikimenyetso cy’ubusirimu, aho bakoresha izo ndimi mu Kinyarwanda kugirango bagaragarize abo bazibwira ko ari abasirimu bize bakaminuza, batari inkandagirabitabo cyangwa se abaturage nk’uko bikunze gukoreshwa mu mvugo z’ubu, ibi bikaba ari bimwe mu bimenyetso baba barasigiwe n’ubukoroni.

Dr Niyomugabo kandi avuga ko ubunebwe bwo gushaka amagambo yabugenewe akoreshwa mu Kinyarwanda kugirango akoreshwe mu mvugo, hitwazwa ko  ikinyarwanda gikennye kandi atari byo, bigatuma abantu bakoresha amanyamahanga mu Kinyarwanda, atari uko ay’ikinyarwanda yabuze, ahubwo ari ubunebwe bwo kuyashaka ngo bayakoreshe.

Dr Niyomugabo akaba yanatangaje kandi ko hari igihe iri vangandimi rikunze gukoreshwa rimwe na rimwe ku bushake, cyane cyane ku bantu baganira bazi neza ikinyarwanda ndetse n’izindi ndimi z’amahanga,  bigatuma bazivangamo kuko baba baziziranyeho kandi zose bazivuga neza.

Ikindi kandi iri vangandimi ngo rishobora gukoreshwa mu gihe abaganira bashaka kugira amakuru bahisha abantu, bigatuma bavangamo izindi ndimi bahuriyeho zo hanze, kugirango bagire ibyo bakinga abo badashaka ko babumvira amakuru.

Dr Niyomugabo yanatanze inama zo kugirango ivangandimi ribe ryakumirwa mu Kinyarwanda, kugirango gisubirane umwimerere wacyo.

Inama  yatanze ni uko Abanyarwanda bakwemera bakiga, kuko ururimi rwigwa rutizana, bakiga ikinyarwanda nk’uko biga izindi ndimi,  bagakunda gusoma kuko mu bitabo habamo ubuhanga buhanitse mu mivugire  ndetse n’imikoreshereze y’ikinyarwanda, ubundi bakagabanya n’ubunebwe bwo kudashakisha amagambo akoreshwa mu rurimi rw’ikinyarwanda, kuko ahari kandi ari meza kandi yumvikana, akaba anatuma ubutumwa butambuka ku buryo bwihuta kurusha iyo ukoresheje indimi z’amahanga.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

 

 

0 Comment

  • Muraho! icyo gitekerezo nicyo ariko ntimwibagirwe  ko ikinyarwanda cyacu gikennyeko hari amagambo atagira ikinyarwanda  Urugero ; kuvuga minisitiri, senateri, depite ubwo se ubwo n’ikinyarwanda cg n’izandimi z’amahanga banditse mu kinyarwanda ?????

    • Ubwo bunebwe ni mwe mwaminuje mwakabubajijwe kuko mutadushakira amagambo y,umwimerere mukayashyira munyandiko.Ese tuzagisoma he ko nabanyamakuru bavanga kandi benshi barize indimi.Uruhare rukomeye nurwanyu rero

  • Ruvakwaya nta rurimi kw`isi rutagira gutira. Wenda ntizitira ku rwego rumwe ariko hose bibaho. Igifaransa cyatiye mu Kilatini, etc, Icyongereza n`iGifaransa harim aho bitiririkanya, etc. Ubwo rero umuntu muri kuganira akavuga Minisitiri nta  kibazo kuko biramenyerewe mu Kinyarwanda kuva kera. Ahubwo ubu kubera guharara kuvuga Icyongereza, muri bwa busirimu no kwerekana ko abantu bize ( nubwo kenshi uzasanga abavangavanga atari bo bize  kurusha abandi) ubu ikigezweho aho kuvuga Minisitiri azavuga Minister nubwo na minisitiri byari ibiva ku gifaransa ariko byinjiye mu Banayarwanda kuva kera kandi barabyumva. Naho ugaye gutira ubwo wavuga ngo n`ishuri bazarishakire Ikinyarwanda kuko bikomoka mu Kidage, bikaza mu Cyongereza, swahili, Kinyarwanda ubona ko hose bijya kuvugwa kimwe! Gutira rero si ikibazo kandi ndumva atari rwo ruvangavange rw`indimi rwavuzwe hariya ahubwo bavuze ibyitwa ” Code-switching na code-mixing” mu ikoreshwa ry`indimi.

  • Kalisa ibyo uvuga nibyo, usubije neza RWIVANGA we arimo kwitiranya kuvanga indimi, no gutira.Ku isi hose ururimi ruratira. Iyo tuvuze ngo: ishati, impantaro, ishuri, isahani, imodoka, moteri, iradiyo, umureti, Perezida, ikayi, akabati, karoti, inanasi, ipapayi,etc……., ayo magambo yose ni ay’ikinyarwanda ariko yaturutse ku zindi ndimi. Ibyo rero biremewe.Ariko iyo uvuze ngo: guchajinga, guswiminga, gufoninga, kwenjoyinga, kumisilidinga, abaturage bakwiye kurespektinga abayobozi babo, etc…..,ayo magambo ntabwo ari ikinyarwanda. Iyo uvuga ngo: Ngiye ku i church, Ngiye kureba boy friend wanjye, Mwarimu wacu ari very good mu gutanga ibisobanuro, uriya mugabo nabonye ari very intelligent, ndajya kumureba à midi, uriya mukobwa ari très belle, ndimo kugerageza ariko ce n’est pas facile, etc….., ibyo ni ukuvangavanga indimi.

  • HARI “ABIBESHYA” KO KUVANGA INDIMI ARI UBURYO BWO KWEREKANA KO URI CIVILIZED/CIVILISE

    • WOWE WIYISE K UBWO KOKO WOWE NTABWO UVANZE INDIMI NGO KWEREREKANA KO CIVILED  ARIKO NJYEWE NTABWO MBIBONA NKAMWE AHUBWO NDABONA IMPAMVU IBITERA ARAMATEKA YABAYEHO MURAZI NEZA KO MU 1959 BAHUNZE BAKAJYA MUBIHUGU BITANDUKANYE CYANE CYANE IBIHANYE IMBIBI N’URWANDA HARIMO OUGANDA ,DRC, TANZANIA ,UBURUNDI, BAMWE BAKAVUKIRAYO BIKABA NGOMBWA KO BAVUGA URURIMI RWIBYO BIHUGU NAVUZE HEJURU NONEHO BAGARUKA MU RWABABYAYE UGASANGA URIMI RW’IKINYARWANDA RURABAGORA ARINAHO USANGA BAKORESHA KUVANGA INDIMI ,MURAKOZE

  • Ubwo bunebwe ni mwe mwaminuje mwakabubajijwe kuko mutadushakira amagambo y,umwimerere mukayashyira munyandiko.Ese tuzagisoma he ko nabanyamakuru bavanga kandi benshi barize indimi.Uruhare rukomeye nurwanyu rero

  • muraho? umuti ni umwe. twige ikinyarwanda(inyunguramagambo ndetse n’ikibonezamvugo), naho amateka  yabaye ntabwo ari yo yagaciye ururimi mu bwiza bwarwo. ikindi, abavangavanga indimi ngo ahari nibwo byumvikana neza, sibyo kuko ahubwo usanga uko kumva ko aribwo udasuzugurwa, ahubwo urushaho kwitwa umwirasi n’umwirasi kuko ahanini iyo uvuga ibitumvikna neza useba kurushaho. urugero: iyi radiyo irasoundinga neza(ibaze ubbwira nyogokuru), cg ngo ziriya patatoes muzazisellinga ryari? cg uti: uwagira performance muri iyi work ni uwaba afite potentialite.dutandukanye kuvanga indimi(code-mixing) na gutira, kuko nta rurimi tutatiye, ahubwo dukoreshe ururimi twumva neza(code- switching), nibwo binagaragara ko uzi ururimi nahokuruvanga mu tugambo tungahe uba waratoraguye ahantu runaka useba cyane. ni nko kuvuga uti: nimekucherche ninkakumanquer ushaka kuvuga ngo nagushatse ndakubura.twivanemouwo mwirato no kwiyemera abenshi twirarira tugakoresha amagambo naho adakoreshwa. murakoze.

  • muraho? umuti ni umwe. twige ikinyarwanda(inyunguramagambo ndetse n’ikibonezamvugo), naho amateka  yabaye ntabwo ari yo yagaciye ururimi mu bwiza bwarwo. ikindi, abavangavanga indimi ngo ahari nibwo byumvikana neza, sibyo kuko ahubwo usanga  aribwo udasuzugurwa, witwa umwirasi kuko ahanini iyo uvuga ibitumvikna neza useba kurushaho. urugero: iyi radiyo irasoundinga neza(ibaze ubbwira nyogokuru), cg ngo ziriya patatoes muzazisellinga ryari? cg uti: uwagira performance muri iyi work ni uwaba afite potentialite.dutandukanye kuvanga indimi(code-mixing) na gutira, kuko nta rurimi tutatiye, ahubwo dukoreshe ururimi twumva neza(code- switching), nibwo binagaragara ko uzi ururimi naho kuruvanga mu tugambo tungahe uba waratoraguye ahantu runaka sibyo. ni nko kuvuga uti: nimekucherche ninkakumanquer ushaka kuvuga ngo nagushatse ndakubura.twivanemo uwo mwirato no kwiyemera abenshi  tugakoresha amagambo naho adakoreshwa. murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish