Niba Kizito yashukwa ni inde utashukwa?
Maze iminsi ngerageza gukurikirana ikibazo cya Kizito Mihigo, kuva yaburirwa irengero ndumva ari samedi le 05 Avril, kugeza n’ubu ndacyakurikirana imvo y’ibi bintu. Uyu munsi nabashije kumva ikiganiro kirambuye Kizito yagiranye n’abantu ntamenye, gusa numvise ko harimo abapolisi cyangwa abasirikare aho avuga ngo afande.
Kizito muri iyi interview ashoje avuga ngo abanyarwanda bose bagomba kuba careful, ku muntu wese ubasaba ubufasha mu bikorwa byo kurwanya ubutegetsi cyangwa kubwangisha abandi abicishije aho ariho hose.
Ndatangira nibaza impamvu abantu bacye, ugereranyije na miliyoni zirenga 10 z’abanyarwanda, bahaguruka bagategura guhirika ubutegetsi buriho. Ibi ntacyo bitwaye ni ubushake bwabo, ndetse ntabwo aribo ndi buze gutindaho kuko baba bafite impamvu zabo. Izi mpamvu ndumva arizo ndi butindeho mu gitekerezo cyanjye.
Banyarwanda bavandimwe ubutegetsi buraryoha, icyubahiro, ishema, gukundwa na rubanda, kubaho ubuzima bwiza, kugirira akamaro umuryango wawe n’ibindi byiza byinshi bibonwa n’umuyobozi. Ariko abanyarwanda bose ntabwo baremewe kuba abayobozi, miliyoni 12 ntabwo zoze zizaba abayobozi ngo bikunde.
Umuntu aravuka agakura akaba umugabo cyangwa umugore, akabana n’abandi neza, agakora byinshi, akaba ingirakamaro kugeza ubwo atangiye kumva ko aho kubana neza bisanzwe n’abandi ashobora no kubayobora akabageza kuri byiza byinshi, birenze ibyo yakoreraga bacye bamwegereye.
Umuntu ariko kandi aravuka agakura akaba umugabo cyangwa umugore akabanira nabi abandi, agahemuka, aho agiye kuba hose akahasiga inkuru mbi ariko ntave ku izima akagera aho yumva ashaka kuyobora abantu bose, akavuga ko ashaka kubageza ku byiza ariko mu by’ukuri ahubwo azakomeza ubuhemu bwe.
Abo nibo bantu babiri iteka baba barwanira kujya ku butegetsi, ariko aba bantu bombi ntibashobora na rimwe kujya ku butegetsi batabonye support yacu rubanda, ntibishoboka, haba mu matora haba mu nzira y’intambara, haba coup d’etat nta na rimwe bishoboka tutabashyigikiye.
Kizito Mihigo yemera ko yaguye mu mutego wa bene izo mpirimbanyi z’ubutegtsi bw’u Rwanda ziri muri Africa y’Epfo n’iburayi, yeemera ibiganiro yagiranye nabo bamaze kumwumvisha ko intambara izamara amezi atatu gusa nyuma akaba Minsitre w’Umuco, ubwo nawe aba yinjiye muri abo bashaka ubutegetsi arakomeza aganira nabo bagera aho kunoza umugambi. Ku bw’amahirwe ye cyangwa ibyago bye ntibyagezweho, ubu arabisabira imbabazi ubugambanyi ku gihugu cye.
Kizito usibye kuba azwi akaba umuhanzi w’igitangaza, ni umuntu kimwe natwe twese kimwe na bariya bamusabaga kubafasha kugera ku ntego zabo (ubutegetsi) bose ni abantu. Bombi bari muri biriya byiciro by’ababi n’abeza ariko bashaka ubutegetsi.
Njye wandika ibi ndi umutechnicien mu buhinzi, nkorera kenshi kuri field mu byaro, mpura kenshi n’abaturage ndeba cyane imibereho yabo, nkanataha aho i Kigali nkakurikirana uko bimeze ku rwego rw’igihugu, nibaza ko ndi mu bantu barebera igihugu ku mpembe zombi kurusha benshi, uko igihugu kimeze uyu munsi ntabwo kigeze aho gushukwa, twebwe abaturage, n’itsinda ry’abantu runaka barwanya ubutegetsi buriho.
Banyarwanda bavandimwe nk’uko nabibabwiye ntabwo twese tuzaba abategetsi, ariko twese tuzaba abanyarwanda bafite igihugu kimwe, bakigendamo nta nkomyi, bahinga utwabo bagasarura bagashora ku isoko bakarya bakabaho, bakora utwabo bagahembwa bakiteza imbere, bavuzwa nta vangura, bafite igihugu gituje kirimo amahoro. Ibi nibyo mbona uyu munsi. None ubu, ukubwira kubirandura ubutegetsi buriho arabigusaba ngo abe ari wowe ubujyaho? Ugusaba kwanga ubutegetsi buriho arabigusaba kuko ariwe ugukunze cyane kurusha ubwo butegetsi?
Ko Kizito Mihigo, umuhanzi w’umuhanga, babashije kumwigarurira bamushyira mu gatebo ko gushaka ubutegetsi bamwumvisha ko intambara igiye gutera nirangira azaba Ministre, wowe ubu bakubwira ko bazaguha uwuhe mwanya?
Mu by’ukuri icyo nshaka kugaragaza ni uko nta cyiza cyo kwifatanya n’inkubiri za politiki zikubwira ko zishaka guhindura ibintu mu Rwanda kandi mu by’ukuri nta mpamvu zifatika bakugaragariza ndetse nawe nk’umunyarwanda (uri mu Rwanda) urebye neza wabona.
Abari mu mahanga bari muri ayo mashyaka avuga ko ashaka guhindura ibintu mu Rwanda, ari nayo abayarimo bashutse Kizito, bitwara nk’abafite amakuru menshi cyane ku Rwanda kurenza twe tururimo, ariko nyamara itegereze iruhande rwawe uraza gusanga ibyo bakubwira ntaho bihuriye n’ibiri kuba mu gihugu cyawe.
Divide and rule, mental slavery
Umuhanzi Bob Marley mu ndirimbo ye yitwa Zimbabwe hari ahantu aririmba ngo “divide and rule can only tear us apart” akongera mu yindi yitwa Redemption Song ati “Emancipate ourselves from mental slavery”.
Politiki yo gucamo abantu ibice yahawe imbaraga n’abazungu kugirango babashe kuyobora abirabura. Ubu abanyafrika uwbacu nitwe turi kuyikoresha. Iyi politiki uyu munsi niyo abarwanya Leta y’u Rwanda nabo bakoresha, bati :abavuye Uganda, abacitse ku icumu, agatsiko k’abatutsi bari ku butegetsi, imbaga nyamwinshi…ayo ni amagambo nabonye bakoresha cyane mu kwanganisha abanyarwanda no kubaremamo ibice ngo bakunde babone aho bahera imitima yagiriye umujinya ba kanaka. Kuki wabatega amatwi? Kuki wabaha umwanya wawe? Kizito Mihigo aricuza kubumva, babanje kumujyana mu ndagu za Magayane, ibintu nawe avuga ko atemeraga, bamugarura bakamwangisha Kagame, umuntu wamurihiye amashuri. Birumvikana ko twe nk’abaturage basanzwe byaborohera niba babasha kwemeza Kizito bakamuvana mu bantu Leta yizeraga, bakamwinjiza mu ruhande rwabo kugeza aho afatwa atarinjira mu bikorwa nyir’izina. Icyo bahereyeho ni ukumwangisha Leta na Perezida Kagame, nibaza ko yamufataga nk’umwana we yarihiye amashuri, nyamara nkanjye Perezida Kagame sindanamubona imbona nkubone iminota ibiri usibye kuri za Televiziyo, kumunyangisha umenya byakoroha. Bamwita umwicanyi, bakavuga ko ategekesha igitugu, ko atagirwa inama n’ibindi bibi…. ariko se igihe bahereye bavuga ngo ni umwicanyi ubu abantu ubu ntaba yarabamaze? Mu muryango wawe reba abo yishemo ni bande? Mu by’ukuri njye mpamya ko ari imvugo zo kumukwangisha nta kindi. Gutegekesha igitugu se Perezida Kagame ahurira he nawe umuturage? Ko nabonye niyo yahuye natwe abaturage ahubwo aba akemura ibibazo byananiranye, ntagirwa inama se ni bande bazimugira? Si abayobozi bagenzi be bo ku rwego rukuru, nonese wowe muturage mugenzi wanjye barakubwira ibyo ngo abe ari wowe ujya kumugira inama?
Usibye Perezida bakwangisha ku mbuga za Internet, kukwangisha abandi banyarwanda baciyemo ibice, ubundi barakwangisha abanyarwanda bagenzi bawe ngo numara kubanga bajye he? Mu rundi Rwanda se? i Burundi se? muri Amerika se? nta handi ahubwo nyuma yo kubakwangisha ubigusaba azakubwira no kubica, ibi mwese murabizi ni inzira zaciwemo mbere ya Jenoside.
Munyarwanda mugenzi wanjye rero nk’uko Bob Marley yabiririmbye mureke tuve mu bucakara bwo mu mutwe (mental slavery) umuntu yoye kugukura kucyo ubona n’amaso yawe ko atari kibi, ndavuga amahoro. Kuki twumva ko abari mu mahanga ari abantu bakomeye baturi hejuru bafite amakuru menshi cyane ku Rwanda arenze ayo dufite (iyi ni mental slavery), kuki twumva ko umuntu ukomeye cyane, umusirikare ukomeye cyane, umuririmbyi ukomeye cyane, umunyapolitiki ukomeye cyane ari abantu b’ibitabashwa badashukika, bahora mu kuri, twakurikira buri gihe niyo baba batuyobya (ibi ni mental slavery). Oya ntibikwiye, bariya bose ndetse n’abategetsi bose ni abantu, bacika intege, baribeshya nabo, babeshywa nabo, babeshya nabo, barananirwa nk’uko natwe tunanirwa, bararwara nk’uko natwe abaturage turwara, imyanda ituvamo nabo ibavamo, amaraso tuva nabo barayava, si abantu badasanzwe, umutwe utekereza natwe turawufite, nta mpapmvu y’uko kuba yitwa UMUNYAPOLITIKI gusa wakumvako iryo avuze ari iry’Imana, Oya Emancipate ourselves from mental slavery.
Ndasaba abanyarwanda guhindukiza amaso bakareba aho igihugu cyabo kivuye, bakareba aho kigeze n’aho kigana, ibi abanyepolitiki barabivuga abenshi tukumva ni za mvugo zabo zo kutwigarurira, ariko nimuhindukire mwirebe mu myaka 18, 15, 20 ishize murebe uko mwari mumeze, murebe uko mumeze uyu munsi, murebe igihugu mwari mutuye uko cyari kimeze murebe n’ubu, njye mbona itandukaniro rinini cyane, nshingiye ku muryango wanjye uko wari umeze, nshingiye mu gace iwacu ahari ubukene buteye ubwoba, uyu munsi ibintu si umweru de, ariko intambwe iraboneka, none uyu munsi birakwiye ko amahoro ari mu Rwanda tuyasimbuza intambara ngo ni izahanuwe na magayane badushuka? Birakwiye ko umuntu agushuka ngo kuko uri umushomeri ngwino ujye ku rugamba rwo guhirika ubutegetsi azakugire Major? Hanyuma se naguha Major azanubaka ibyasenywe n’intambara, azagarura abawe bajyanye nayo? Ni byinshi cyane ukwiye kwibaza nyuma yo kumva umuntu wese ushobora kugushuka ngo ujye mu mugambi runaka wo kurwanya ubutegetsi, nyuma yo kubona urugero rwa Kizito Mihigo, humura amaso y’ubwenge bwawe, intambara ntabwo zigeweho muri Africa, coup d’etat ntabwo zigezweho, kukwangisha abandi banyarwanda ntibikwiye.
Nyuma yo kumva iriya interview ya Kizito nibyo byanteye kwibaza no kwandika iki gitekerezo byanjye nizere ko Umuseke.com uza kugiha umwanya bigatambuka birashoboka ko hari abo byafasha, gusa ndongera kwisabira abanyarwanda gutuza no kumva ko abarwanira ubutegetsi badakwiye kubaha umwanya wabo kuko barabashuka. Ababuriho nabo ntabwo ari iby’iteka ryose bazabuvaho bahe abandi, bo ndabasaba nsaba n’Imana ko ibi byaba mu mahoro asesuye nta munyarwanda ushutswe n’ushaka kugendera kuri ibi ngo amene amaraso ya mugenzi we, Rwanda ntugasubire inyuma.
Murakoze kandi nibishoboka link ya Interview ya Kizito yayibahaye muri e mail nayo muyishyireho ushaka kumwumva amwumve.
0 Comment
wowe wanditse iyi comentry bagushuka kurya amabuye wamugani wa joe ministry!!!!!!
Uri umugabo w’umunyabwenge!
Erega wowe mu Nyarwanda unyumva ibukako abo bose bagushuka ngo barashaka intambara yo gukuraho ubutegetsi, Twese tumenyeko intambara ntakiza cyayo ahubwo irasenya, ndabinginze sindi mu Rwanda ariko uyu muvandi mwese ababishoboye basome kandi basesengure igitekerezo cye twese cyatugirira akamaro
Igitekerezo cyawe ndacyemera ariko umutwe wacyo ndawugaya kuko kizitousibye kuba umustar mu kuririmba muri politic ni igitambambuga. Ntitukabone umuntu afite impano iyi n’iyi ngo tugire ngo azi byose. Bityo rero ibi biteketezo byubaka watanze, binagaragara ko byagufashe umwanya utati muto byari kuba byiza iyo utayiha iriys titre ya kizito kuko na ba generals or ministers barashitswe cg barishuka.
Kumenyekana mu buryo bwose bitera ingorane. Ni ushaka kumenyekana uzabanze wirinde ubugoryi mu magambo no mu bikorwa ubundi wirinde guhuzagurika no kutamenya gutandukanya ikibi n’icyiza!! Ese ubundi mwanyuzwe n’ibyo mufite ko inda nyangwe izabagusha ruhaba ma!! Umuntu arakora ibimumenyekanisha akagumya kwitwara nka kera akagira n’inshuti zishaje mu bitekerezo???
Reka nkwisubirize ku kibazo ubajije. Kizito afite imyaka irenga 30. Ntabwo ari umwana wavuga ngo yarashutswe. Ni nko gufata umukobwa w’imyaka 20 akakubwira ko umusore yamushutse akamukoresha imibonano mpuzabitsina atazi icyo akora. Umuntu wese urengeje imyaka 18 aba agejeje igihe cyo kwifatira ibyemezo ndetse iyo afashwe mu cyaha arihanirwa. Kuvuga rero ko umuntu yashukwa kandi akeneye kuba Minister jye numva ari ugushaka kurengera ibidashoboka.Kuvuga ko niba Kizito yarashutswe nta wundi utashukwa. Ibyo ni ugufana cyane. Niba Kizito ariwe mutagatifu wabonaga mu gihugu ushobora kuba ari wowe washukwa vuba kuko unyurwa manuma. Usabe ingabire yo gushishoza no kwirinda amarangamutima menshi.
Ndashimira cyane uwanditse iki gitekerezo.kirimo impuguro nziza,zubwenge.Nubwo Kizito yashutswe,akajya mubyo atarakwiriye kujyamo,yarihemukiye cyane.ahemukira nabanyarwanda benshi cyane bamukundaga bikomeye, ubwo Kizito yemera amakosa,njye ku giti cyanjye ndunva yahabwa imbabazi,kandi ndibwira ko ari benshi bamwifuriza guhabwa imbabazi.,Mwibuke ko ninterahamwe zemeye ibyaha zakoze zihabwa imbabazi kandi zaramenye amarasoAbanya politike benshi bari hanze yigihugu basebya urwanda ku maradiyo mpuzamahanga,basabye imbabazi barazihabwa ubu baratashye bari mu gihugu bamwe bahawe nimirimo myiza.umuntu wese ashobora kuba yagwa mu makosa igihe akiri kuri iyi si.Nyakubwahwa H.E, namwe banyakubahwa mufata ibyemezo ku rwego rw;igihugu,ni mutugirire ubuntu muce inkoni izamba,mubabarire umusore muto Kizito.ubuzima bwe bwe guhera muri Gereza.The Bible says: UGIRA IMBABAZI NAWE AZAZIGIRIRWA.IMANA ihe URWANDA rwacu Amahoro numugisha niteramere..
Urakoze kuduha iyi comment yawe,icyo nongeraho ni uko Kizito yazize exces de confiance yiyumvagamo,yamuhinduye akagirwamana kubera reussite yagize,ibyo rero ni uburwayi bita psychose surrealiste,aho umuntu yiyumvamo ko byose ariwe ufite raison kubera uko abantu bakira ibyiyumviro byawe,ukiyizeraaaaa,ukarwara icyo kintu,uzanarebe uko asubiza muri iyi minsi,aracyari muri icyo kigare yarohamyemo,inama zawe ni nziza,ariko buriya njye ndindiriye kuzamubona amaze 1 an mu buroko,kuko azaba amaze gusubiza ubwenge ku gihe,mu bihugu byateye imbere,babanza gupima abantu b’ibyihebe ngo barebe capacite de raisonement baba bafite,noneho bakabanza kukubika aho bagorora iyo personalite igihe runaka(nka Chris Brown muri USA),noneho ukazaburanishwa nyuma uri muri mood yo kumenya uburemere bw’icyaha wakoze cg wateganyaga gukora,naho rero kwemera ko twese dushobora gushukwa nibyo,kuko (umuntu ni umuntu), kandi (nta muntu uruta umuntu)ni ukureba kure,tugakunda ubumuntu,ubunyarwanda,ubugabo budashiturwa n’iby’isi.
Abanyarwanda urabasobanuriye niba bumva bumve; ingero, ibimenyetso, amasomo….ntako utagize ngo abantu bumve ububi bw’ikintu cg bw’umuntu,n’ubwo banga bagakomeza kwinangira ngo Runaka baramuhimbiye,ngo baramuharabitse kubera impamvu z’icyumweru yamaze atagaragara no kubera ibikorwa bye bibashyira mu rujijo. Ariko none umutekenisiye nkawe uvuze uko ubyumva mu kanya baraza kuvuga ngo umuturage nk’uyu azi ibi bintu ate, ashinja umuntu utarahamwa n’icyaha ate,ngo aho umugabo aguye..n’ibindi bagupinga ariko uri umuntu w’umugabo cyane,uzi gukora analyse. Gira amahoro.
wowe wanditse iyi nkuru ndagushimye k’ubw’umwanya n’ibitekerezo watanze, buri wese atanga ibitekerezo uko abyumva,ariko nkwibarize nushakantunsubize,kuvuga ngo niba kizito yarashutswe ntawe utashukwa,wibaza ko kizito atekereza nk’abantu bangahe muri uru rwanda? kuba atashukwa se hari ubuhanga aremanywe burenze ubw’abandi? ahubwo wamwibeshyeho kuko wamufashe uko atari,si umutagatifu ni umuntu nk’abandi, kuba yashukwa ntibisobanuye ko uwari we wese yashukwa ahubwo wowe yaragushutse arakwemeza umufata nk’udasanzwe. simucira urubanza sinanamwifuriza ikibi ariko azahanwe nk’umunyarwanda uwari we wese cg azababaririrwe nk’uko undi wese wasaba imbabazi yazihabwa ntazababarirwe kuko ari kizito, ujye utandukanya ibintu kdi byose ntukabizanemo amarangamutima, n’Imana iyo bibaye ngombwa irahana cg ikababarira, vana aho rero fanatisme iyo ari yose kuko iyo haje kumena amaraso ujye ugabanya imikino no gutera imbabazi ayamenetse arahagije, abacu twabuze barahagije,uwagambirira kwongera kudukuraho abacu no kumena amaraso wese ajye ahanwa uko amategeko abiteganya ibyo kureba amasura meza n’ibitekerezo bigayitse sibyo tumushimira.uko gufana ujye ugutwara mu kibuga k’imikino cg mu tubyiniro apana mubigambirira gusenya ibyo abantu baruhiye. urakoze
Ebana ku gitekerezo cyawe INEZA ntacyo nakongeraho, ariko usoma ntagire ngo ni ubugome cyangwa umutima mubi; ahubwo ni ukugira ngo buri wese avane mu bitekerezo guteta, ave ku muntu umwe ushobora gusubiza igihugu cyose kirenga miliyoni cumi n’imwe inyuma. (Ntawe umwanze ariko Imana imufashe, imugorore, imusubize ku murongo mwiza. ) Sawa murakoze mwese.
nukuri jye ndagushimye wa muntu we wanditse iyi nkuru Imana ikongerere ubwenge hari ikintu kimwe gituma nkunda perezida nuwantera uburozi mumaraso ngo mwanjye ntibyamfata nukuri muribuka inzara zahoraga mu bugesera naza gikongoro abantu bahora basuhuka? muheruka kuzumva? muribuka umutekano muke wahoraga sakumi nebyiri ntawe ugenda none ubu nigira mubiraka sa munani zijoro nkitahira ntawe umbaza ngo uravahe? mbese mwibuka ubunebwe bwabaga mubyaro abantu babyukira mutubari bicaye muracyababona ko twese ubu tiri muri competition ngo twishakemo ibisubizo, muribuka gusaba ideni igihe byafata uri umuhinzi ubu barabahendahenda mbese navuga nkarangiza none rero ngo nitubisenye ngo haje uyingayinga Yezu nduziko ari we wadukorera ibirenze ibyo uyu musaza atakoze ahaaaaaaaaa banyarwanda mureke twijye no kunyurwa pe ndabashimiye mwese Imana iduhe ubwenge
ibyo uvuga nibyo kandi nemera ko ntawuneza bose, gusa tujye tureka kwihugiraho turebere ibintu muri rusange twite ku nyungu rusange nibyo abanyarwanda dukwiye kwiga, twishimire ko byibuze 80% byibintu bimeze neza niyo wowe waba uri muri 30% byabo ibintu bitamereye neza!ntibyoroshye ariko nibyo kwiga kuko jye nshimishwa cyane no kuburara ariko nta nduru numva mu matwi yange cg nta bwoba numva mu mutima wange kuko mba mvuga nti ejo nzarya kurusha uko narara ndiye wenda na neza ariko nkaryamira amajanja nanatekerezako wenda ejo ntazarya cg ntari buramuke. utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi pe! banyarwanda sinzi niba mutabona cg niba mwirengagiza gusa nasabaga urubyiruko kujya mwegera abakuru babaye mu rwanda rwo hambere bakabaha amakuru mazima atari ibitekerezo. twige guhazwa na duke dufite duherekeje n’amahoro n’ukuri. ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo koko!
Kuki udashaka impinduka . N’iyo umuyobozi yaba mwiza , umutwe we ntabwo wagenderwaho akaramata. Kizito ni intwari ishaka impinduka. Iyo ngirwa interview ntabwo ifite icyo ivuze kuko yayikoze ari mu kagozi
@Nzabamwita, Ese Kizito yaba ate ahandi atali muli ako kagozi yafashwe agambanira igihugu, yiyibagije ko aho yarageze hose ali icyo gihugu (ndetse n’umuyobozi wacyo kumwihariko) cyahamugejeje? Umururumba, no gukunda ibyubahiro adakwiye bisa n’ibyamuhinduye nk’imbwa ishyira akaguru hejuru ikanyarira shebuja wayoroye. Jyewe sintekereza ko yashutswe. Ahubwo uko yagiye azamurwa n’ubuyobozi bw’iki gihugu, yageze aho atekereza ko aho ali aliwe wahigejeje ku giti ke, yiyibagiza abahamugejeje, ahubwo atangira kubona bakwiye kumuvira mu mwanya ngo abe aliwe uwujyamo. Mbega umuntu udashima? Interview ye, uburyo avugana détachement itangaje nkaho ibikorwa avuga ali ibyo undi utali we yakoze, yerekana umuntu abaganga bita sociopathe (personalité antisociale), nkaho ataazi gutandukanya ikiza n’ikibi.Iby’imhinduka byo nta cyaha mbibonamo, ariko bigomba gukulikira uburyo bugenwa n’itegeko nshinga ry’igihugu cyacu. Nawe n’ushaka kuyikora ukulikije inzira mbisha nk’iya Kizito Mihigo uzitegure kujya muli ako kagozi wavuze.
Ariko nibarize, abita Kizito umwana murabihera kuki? Ubwo ziriya ndirimbo zose ahimba nizacyana koko? Nonese muretse Kwirengagiza abayobozi bakuru batuyobora kandi bagashyira ibintu muburyo batangiye kugira inshingano zikomeye banganaki? abenshi ntibari hagati ya 25-30? nonese muhera kuki mumwita umwana? Kizito ari mubantu bagize exposure ihagije, bahuye nibibazo ntabwana mubonana, kumyakaye ntawundi ateze guterwaho ngo akure. nimumwita umwana rero, mureke twemeze ko na Kayumba, Rudasingwa, Twagiramungu, Gen. BM Habyara…nabandi bose ari abana rero.. Ikibazo bafite bose ntakindi n’inda nini, ntakunyurwa bagira muribo.
Wowe wanditse iyi nkuru ndakwemeye mu gusesengura.Hariho abantu basinda amahoro .Tubime amatwi twiyubakire igihugu.Rwanda nziza gihugu cyacu……….Umenya abo bashaka kudusenyera igihugu bakeka ko hari ahandi bazabona u Rwanda rwiza nk’uru dufite! Tubasengere Imana ibagarure mu nzira nziza.
Comments are closed.