Digiqole ad

Prof Nyagahene wabanye na Padiri Kagame Mgr Bigirumwami. Ubuhamya bwe kuri bo

Reka mbanze nshimire Marc Rutindukanamurego wongeye kutugezaho mu minsi ishize kuri uru rubuga inkuru yo ku buzima bwa Nyakubahwa Mgr Aloys Bigirumwami. Ubwo uwo munyamakuru yari ari gutera ikirenge mu cya Padiri Leonidas Ngarukiyintwari uherutse kumwandikaho igitabo.

Mu byiza iyo nkuru yatugejejeho, n’uko no kuri jyewe ubwanjye yanyibukije ko twebwe Abashakashatsi ku mateka y’u Rwanda n’umuco warwo dufite inshingano yihariye nyuma y’uko bariya Babyeyi batuboneye izuba batabarutse. Muri iyi nyandiko nteruye nagira ngo nemeze ko ikivi batangiye bakiduhayeho umurage wo kugikomeza, dore ko ntavuga ko twagisoza kuberako ari indacika, ahubwo natwe tuzagisigiraho indagano abana bacu. Ubwo byatumye ntekereza na Padiri Alexis Kagame kuberako ko nibuka neza ideni rirerire tubarimo abo bombi kandi dutegetswe kwishyura byo kuba twariyemeje kubagwa mu ntege.

Nkoresheje ijambo ideni bitari ukuvuga ko ari iry’ibintu cyangwa iry’amafaranga, ahubwo n’ideni ry’ijambo batubikije. Mu by’ukuri, ibi nibyo bitumye niyemeza kubagezaho iyi nyandiko. Ntabwo ngambiriye ahangaha kongera kuvuga ku buzima bwa bariya bakurambere b’intwari z’u Rwanda, cyangwa se ku bikorwa by’indashyikirwa bagezeho. Ibyo byose hari inyandiko nyinshi zibivugaho zashyizwe ahagaragara. Uretse ko nanone zitabimaze inyuma, ibitekerezo byabo birenze iguriro, ntawabirondora ngo abirangize. Kubivugaho bizakomeza.

Icyo njyewe ngambiriye hano nink’ubuhamya, kuko nshaka kuvuga ku murage w’ijambo niyumviye ubwanjye ribavuye ku mutima rikabasesekara ku munwa bakeneye ko ritugwa mu gutwi tukaribika mu nda ku buryo ryatubera nk’intwaro y’ubuzima. Ibyaribyo byose ntabwo navuga ko uwo murage ari uwanjye jyenyine kuberako ayo magambo batayambwiraga ndi jyenyine. Abayabwiwe turi benshi. Nicyo gituma nizera ko nibura nteshutse ntabura unyomoza cyangwa se akanyongerera. Ndetse urebye ntabwo ndi no mu bantu babanye na Padiri A. Kagame cyane cyangwa na Mgr A. Bigirumwami. Hari ibihumbi n’ibihumbi by’abanyeshuri bigishijwe nabo cyangwa bakoranye mu murimo w’Imana kundusha. Icyo tutakwirengagiza gusa na none n’uko ababanye n’abo bagabo, ubu rwose dusigaye turi imbarwa kubera impamvu nyinshi zinyuranye.

1/ Uko nahuye na Padiri Alexis Kagame

Jyewe namenyanye na Padiri A. Kagame anyigishije muri Kaminuza y’i Ruhande i Butare (UNR ya kera) hanyuma akanaba n’umwe mu barimu bakurikiranye igitabo cya memoire nanditse njya kurangiza, ndetse nyuma yaho tugakorana muri icyo kigo ndi umwarimu w’umutangizi (jeune assistant). Aha ndibuka abandi bantu bamwe na bamwe twabanye icyo gihe kandi bakiriho bashobora kunyunganira: ni nka Honorable Senateri Profeseri Laurent Nkusi (icyo gihe ndetse we yari umwarimu mbere yanjye), Honorable Depite Yuvenali Nkusi na Nyakubahwa Ambasaderi Yozefu Nsengimana (nawe yamwanditseho inyandiko nyinshi).

Muri icyo gihe rero twabanaga adukuriye, atwigisha amateka y’u Rwanda kandi akaduhanura. Muri icyo gihe kandi nk’abana be yareze bamwubahaga ariko batabuze kumwisangaho (ariko nanone ntitwabura kuvuga ko yari atinyitse kuko nta muntu n’umwe wapfaga kumwisukira, ikibizi ni nk’abazungu bageragezaga kwireshyeshya nawe cyangwa bamunyomoza akabereka ko abarusha amarere ), ntitwabuze kujya tumubaza ibibazo byerekeye imyandikire ye ku mateka y’u Rwanda. Nk’abashakashatsi bashya, hari ndetse ubwo twamubazaga mu kinyabupfura gikwiriye umuntu nkawe, icyo yasubiza ku bintu bimwe na bimwe abantu banenga mu bitabo yanditse, ku buryo ndetse bamwe na bamwe ari byo bifashisha (cyangwa ari byo bakifashisha) kugirango bagoreke  amateka y’u Rwanda ku buryo byabaye n’intandaro yo kugira ngo Abanyarwanda basubiranemo (Ibyo bigaragarira cyane mu bitabo yanditse mbere na mbere nk’Inganji Karinga, Un abrégé de l’ethnohistoire du Rwanda, n’ibindi).

Bimwe mu byo Abashakashatsi benshi banengaga Padiri Alexis Kagame kandi na bamwe muri twe twamunengaga ni nk’ibi bikurikira: kuba yaragumye kwandika amateka mu murongo wazanywe n’abazungu birimo birya by’Aba-Hamite n’i by’aba- Bantu aribyo byavuyemo ngo Abanyarwanda bagizwe n’amoko atatu adakomoka hamwe, ataragereye rimwe mu Rwanda ndetse ngo bakaba badahuje isura; bityo ngo Abatutsi ni Aba-hamite b’aborozi baje baragira inka zabo bakomotse muri Abisiniya, mu Misiri cyangwa muri Aziya y’iburengerazuba, bakaba rero ngo bakomoka kuri HAM, umwe muri ba bahungu ba NOAH wo muri Bibiliya (cf. Genesis IX),  Abahutu bo ngo ni Aba-bantu b’abahinzi bakaba baraje batema ishyamba ngo bakomotse muri za Tchad na Cameroun, naho Abatwa ngo bakaba baravuye mu mashyamba ya za Kongo na Gabon baherako babita Aba-pigmies cyangwa Aba-pigmoides, kandi aba Batwa ngo bakaba aribo babanje kugera ino (hari n’abakibeshya na nubu bakaba aribo bita abasangwabutaka), bagakurikirwa n’Abahutu hanyuma Abatutsi bakaba aribo bahetura ! (Urebye ibi byose bikubiye mu Nganji Kalinga ari nabyo za mpirimbanyi zose zo muri 57 no 59 nka ba Kayibanda, ba Gitera cyangwa ba Bagaragu 10 bakuru b’i-Bwami bashingiragaho).

Ibyaribyo byose birumvikana hano ko kuba twaranengaga Padiri A. Kagame biriya byose mvuga haruguru byar’ukumurenganya kandi bigaragare ko aritwe twabaga tuyobewe gushyira mu gaciro. None se Padiri Kagame yari kwandika ibyo Abanyamateka bose bari bataravumbura nawe ndetse ubwe atarabivumbura, cyangwa se yari guca mu nzira zindi zihe zinyuranye n’ibyari bigezwe ho icyo gihe kandi abarimu be bari bamaze kumwigisha?

Ahubwo umuntu twanenga cyangwa twagaya cyane ni uw’ubu waba akibyemera cyangwa atekereza kuriya kandi byaragaragaye neza kuva ku bushakashatsi bwakozwe ko biriya byose ari ikinyoma cyambaye ubusa cyavuye ku ngengabitekerezo z’ivanguramoko (“racist ideologies”) zazanywe n’abazungu bazivanye iwabo i Burayi aho zahimbiwe kuva mu kinyejana cya 19 ndetse na mbere yaho bakarikoresha bagira ngo batwoze mu bwonko, nako ngo baturoge mu bwonko ku buryo batwigarurira bitabaruhije bakaduheza mu bucakara (- burya koko uburozi bwo mu bwonko nibwo bubi cyane kuko aho kugukuraho bukugira igishushungwe -). Urugero rumwe natanga mu bushakashatsi bwakozwe bukerekana neza kandi butanga ibimenyetso bifatika ko ariya mateka yazanywe n’Abazungu ari amabeshyo ni urwo twasanga mu gitabo nanditse gishingiye kuri anketi nakoze mu Rwanda hose zerekanako inkomoko z’Abanyarwanda kimwe n’ubumwe cyangwa se ubuvandimwe bwabo bwose bushingiye ku mizi yatangiriye hano mu Rwanda rwa gati no mu gace kadukikije aho kujya kuyishakira muri za Abisiniya, Misiri cyangwa za Kameruni na Cadi (Cf. Nyagahene Antoine, Histoire et Peuplement. Ethnies, clans et lignages dans le Rwanda ancien et contemporain).

Undi mushakashatsi w’icyatwa kandi twubaha n’ubwo nawe yitabarukiye yitwa Emmanuel Ntezimana, nawe yanditse kuri Padiri A. Kagame avuga ati: “tugomba kumva neza Padiri Alexis Kagame, kuko mu gihe cye nta yindi nzira yari gucamo uretse iy’abazungu n’abamisiyoneri bamureze kandi bakabana nawe bamutegeka”. Nibyo koko.

Ibyo byose byatumye numva neza rya jambo ry’umurage Padiri Kagame yadusigiye. Yabanje kurimbwira bwa mbere na mbere ubwo  yari muri Commission ya Jury yasuzumaga igitabo (Memoire) nanditse  ndangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza y’i Butare, aho nari nihaye guhinyuza bimwe mubyo yanditse mu bitabo bye. Yarambwiye akomeje ati: “Mwana rero niba wiyemeje kujora ibyo abandi banditse ujye ubanza werekane neza ko wabonye ibindi bimenyetso cyangwa se andi makuru mashya atambutse ay’uwa mbere. Naho ubundi ntiwakwemerwa. Ibyo wabonye hano rero ntabwo bihagije kugira ngo uvuguruze ibyo twanditse, ariko niba ushaka cyangwa se ubishoboye uzakomeze ukore ubushakashatsi yenda ushobora kuzabona ibindi birenzeho”.  Nahereyeko nemera ibyo ambwiye ntajijinganije, ariko icyo gihe nitekererezaga gusa ku manota nkeneye kubona sinari nzi ko bizaba ngombwa ko koko nzajya gukora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda  ngo mwunganire cyangwa nuzuze  bimwe mu byo yagezeho.

Nyamara hashize indi minsi itari mike, rya jambo yongeye kurinsubiriramo. Ubwo nari kumwe n’abandi bagabo bake tugiye nk’abana be yigishije mbere, kumusura mu bitaro aho yari arwariye mbere yo gutabaruka. Icyo gihe yatubwiriraga mu biganiro – kuko yari acyumva neza akivuga neza ndetse aduha icyizere ko azakira vuba- yagize ati: “Harya ba sha ! (ubwo yari yatwubashye kuko ubusanzwe akenshi yakundaga kutwita utugabo) mujya munseka ngo nanditse amateka y’i Bwami gusa cyangwa ngo nkurikije abapadiri bera n’abazungu ? None se mwagira ngo nari kubigenza nte ko aribo bari abayobozi banjye? Nanditse mu murongo wabo bashakaga.  Ngaho namwe niko kazi kanyu. Muzashakashake. Aho nakosheje muhakosore, ibyo ntanditse namwe mubyandike!”. Kandi koko rero. Ikindi nakwemeza kuri Padiri A. Kagame n’uko yari umuntu wumvira itegeko cyane ry’abamuyobora. Yakundaga kenshi kubiduhwiturira iyo yumvaga hari icyo dushaka kujora ku mategeko y’ubuyobozi bwa K aminuza cyangwa se ubwa Leta. Dore ko icyo gihe twari ku butegetsi bwa za Republika ya mbere n’iya kabiri. Kuri we amategeko yose yagombaga gukurikizwa uko yatanzwe nta kujijinganya.

Naho ku byo yadusabaga byo kumukosora twapfuye kubyemera dusa nkaho twabigize urwenya twumva ko muri twese ntawazaca ku byo yanditse ngo amurushe. Kugeza ubwongubwo twamurebaga nk’umushakashatsi n’umwanditsi w’ikirenga. Kandi koko nanubu niko nkibyemera. Ku bwanjye, nta wundi muntu, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga, wari wakora nkibyo yakoze cyangwa ngo yandike nk’ibyo yanditse ku mateka no ku muco w’u Rwanda. Twese tumukosora hamwe na hamwe cyangwa tukamwuzuza, ariko twese niwe tukigenderaho. N’abazungu banditse byinshi ndetse bakagerageza kumunyomoza nka ba Jan Vansina, André Coupez cyangwa Marcel d’Hertefelt, bose bafatiraga kubyo Alexis Kagame yizaniye ubwe.

Kuva mu 1928, ubwo A. Kagame yinjiraga mw’i Seminari, ariko cyane cyane kuva mu 1945, ubwo umwami Mutara Rudahigwa yamuhaga uburenganzira bwo kwandika Ubwiru, akanamuzanira Abiru   n’Abacurabwenge n’Abasizi kabuhariwe ngo bose bamugezeho ibyo mu mihango y’i Bwami abishyire ku mpapuro, kuva icyo gihe nta muntu numwe washobora kuba yari kumuhiga kumenya ibya gakondo y’u Rwanda. Na Mgr Aloys Bigirumwami tugiye kuvugaho ntibagereranywa ahubwo baruzuzanya kuko buri wese yagiye yibanda k’uby’undi atakozeho cyane, bigasa nk’aho bagabanye imirimo. Umwanditsi wundi wa vuba aha witwa Mme Mukarutabana Rose Mary wanditse kuri aba Bagabo bombi kuri internet (Gakondo) yabivuze neza agira ati: “n’ubwo hari byinshi bahuriraho, Bigirumwami yibanze ku migenzo isangwa muri Rubanda, Kagame akurikirana Imihango y’i Bwami n’amateka y’Abami

2/ Uko namenye Mgr Aloys Bigirumwami

Prof Nyagahene Antoine yakoranye n'aba bagabo bombi ari bakuru be
Prof Nyagahene Antoine yakoranye n’aba bagabo bombi ari bakuru be

Mgr Aloys Bigirumwami namumenye ari mukuru nanjye maze kugimbuka ubwo yari Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo. Jyewe nkomoka i Cyangugu muri Paruwasi ya Shangi (ubu ni mu karere ka Nyamasheke). Mbonereho nakosore gato ku byo Rutindukanamurego yavuze (dusanga no muri Wikipedia) Diyosezi ya Nyundo (nako Vikariati ya Nyundo) itangira ibyawe na Vicariyati ya Kabgayi mu 1952 yari igizwe na Cyangugu (province ya Shangugu), na Kibuye (province ya Kibuye), na Gisenyi (Province ya Kisenyi) ndetse n’agace ka Ruhengeri (province ya Ruhengeri). Nicyo gituma rero nkanjye wavutse mu 1948, nubwo nari muri Cyangugu, nasanze ndi muri Vikariyati ya Kabgayi (niko nasanze byanditse kw’ifishi yanjye ya batisimu), kandi koko nta kundi byari kugenda kuko icyo gihe u Rwanda rwari rugizwe na Vikariyati imwe, ariyo ya Kabgayi. Mu 1952 rero nibwo twabaye abo muri Vikariyati ya Nyundo ubwo yari imaze gushingwa ndetse yeguriwe (icyo gihe byafatwaga nk’igitangaza) umuntu utari umuzungu. Uwo mwirabura wari wemerewe kuba icyatwa yari Padiri Bigirumwami Aloys wari ubaye Umwepiscopi wa mbere ukomoka muri Afurika yo hagati. Icyo gihe kandi za Diyosezi zo muri Afurika zari zikiri za Vikariyati (zigategekwa na ba Vicaire apostolique) naho za Paruwasi zari zikiri za Misiyoni.

Ibyaribyo byose jyewe nabonye Mgr Bigirumwami bwa mbere ubwo yaraje gusura Misiyoni yacu ya Shangi aho nigaga amashuri abanza hagati ya 1955 na 1962. Icyo gihe niho naboneye ko Abasenyeri babaga bakomeye koko kuko abamuramutsaga bose bagombaga kuba bapfukamye bagasoma impeta ye, ndetse n’abatware b’icyo gihe babaga bapfukamye. Birumvikana ko natwe twahagararaga ku muhanda twabaga dupfukamye, tuzunguza amadarapo bari baduhaye igihe imodoka yabaga arimo iduciye iruhande. Mbese yabaga ari nk’umwami wo mw’ijuru kw’isi. Nongeye kubona Mgr Bigirumwami, noneho imbonankubone, maze kugera mu gice cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (Section) kuberako nari nagize amahirwe yo gutorerwa kuba umunyeshuri mukuru uhagarariye abandi banyeshuri bo muri perefegitura ya Cyangugu (1966-1970) mu nama twakoreshwaga n’abapadiri bo muri Diyosezi ya Nyundo. Akenshi inama z’abakuru zakorerwaga ku Nyundo aho twashoboraga noneho no kubonana na Musenyeri.

Ngarutse kuri bya bindi rero by’umurage wa bariya bakuru bacu twavugaga, birumvikana ko mbere ya hariya nkiri mu mashuri mato cyangwa ay’isumbuye atari bwo nashoboye kuganira na Musenyeri Bigirumwami n’ubwo namumenye nawe akamenya mw’isura gusa. Ahangaha nakongeraho ko njyewe ntize mw’iseminari nto yo ku Nyundo ku buryo twari kumenyana biruseho. Njyewe nize mu mashuri y’abafurere b’Abayozefiti (i Nyamasheke). Kuba narashoboye kuganira na Mgr Bigirumwami ku buryo burambuye, ni igihe nari maze kuba umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, tukava i Butare tukajya kwigisha mu kigo cya Ruhengeri (1980-1990). Ubwo rero noneho nari maze kuba nanjye mukuru ndetse naratangiye ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda no ku byerekeranye n’umuco cyane cyane imihango ya kinyarwanda n’iy’ubwiru. Hagati aho, Mgr Bigirumwami nawe akaba yari yarahagaritse ubusenyeri mu 1973, yifatira ikiruhuko cyo mu zabukuru (Retire), noneho ajya kuba mu nzu ye yari yariyubakiye yo kuruhukiramo ku nkombe z’i Kivu hitaruye bihagije umujyi wa Gisenyi ariko kandi bitari kure cyane yawo, hitwa i Kigufi. Hari ahantu heza pe (aho mpaherukira), kubera ko hari hatuje kandi hari akayaga keza gaturuka mu Kivu, mbese hashobora gufasha umuntu wese waza kuharuhukira cyangwa kuhakorera imirimo y’ubwenge nk’iy’ubushakashatsi cyangwa kwandika ibitabo.

Kuva nakorera akazi ko kwigisha mu Ruhengeri (kimwe n’abandi barimu twakoranaga) nafashe akamenyero ko kujya buri mwaka i Kigufi, ari ukujya kuharuhukira ariko cyane cyane kuhashakira ituze ryo kwandika. Ndibuka ko nanjye ubwanjye nahandikiye nibura ibitabo bigera kuri bitatu (Ubuhashyi bw’Abanyarwanda bo hambere; Ubuzima bw’abatwa b’impunyu zo muri Gishwati; Ububasha bw’ijambo no gutongera;  Igice kinini cya PhD Thesis yanjye, …). Ariko ku giti cyanjye, icya nkururaga mbese cyane cyari kugira ngo mbone uburyo bwo kuganira na Mgr Bigirumwami mu buryo bwo kumuvomaho ubumenyi bwa Kinyarwanda gakondo. Kandi koko rero twaraganiriye karahava. Twaraye amajoro n’amajoro numva impanuro. Ibibazo namubazaga kandi byari binshishikaje cyane icyo gihe (navuga ko byabaga bimbangamiye) byari byerekeye ku muco w’abakurambere cyane cyane kw’iyobokamana n’ubuvuzi gakondo, byerekeye ku mateka y’u Rwanda ashingiye ku bumenyi bwa rubanda rwa giseseka, ndetse n’ibyerekeye ku mateka y’iwabo mu Gisaka, ndakeka ko aribyo byatumye nawe ankingurira umutima akambwiza ukuri by’amashirakinyoma, bimwe na bimwe atari kubwira ubonetse wese (iki ariko ni igitekerezo cyanjye kandi ndakeka ko ntibeshya).

Ibyo nigiye kuri Bigirumwami ni byinshi, ariko cyane cyane kumfungura amaso no kunyereka inzira nacamo nkagera ku ntego zimwe na zimwe z’ubushakashatsi nari ndimo kandi kugeza ubwo zari zaranshobeye. Yanyeretse ukuntu nashobora gusohoka mu mateka yari yaratuboshye yanditswe n’abazungu na Padiri Alexis Kagame nko kuvuga inkomoko z’Abanyarwanda tukazivana ikantarange (za Cadi, Kameruni, Abisiniya n’ahandi) cyangwa se ukuntu ntagombaga gushingira amateka y’u Rwanda ku mateka y’Abanyiginya bonyine, ngo amateka y’uwo muryango abe ariyo twita amateka y’u Rwanda rwose nk’uko bikimeze nanubu mu bitabo byinshi; yanyeretse ukuntu nashingira ku mihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo y’imiryango y’Abanyarwanda kugira ngo nshobore kugera ku gisubizo cy’ihurizo ryari ryarakomeje kumbera urujijo kandi ryarabereye abantu bose ingorabahizi, ryerekeye ukuntu Abanyarwanda bose bahuje amoko gakondo (urug. Abagesera, Abazigaba, Abasindi, etc.), ari Abahutu, Abatutsi n’Abatwa bakaba bayahuriyemo bose, bityo ubuhutu, ubututsi cyangwa ubutwa bikaba bidashobora kuba amoko atatu kandi bose bayahuriyemo, ko yenda bibaye ngombwa byo kuvuga ubwoko twasanga Abanyarwanda bahuriye muri ubwo bwoko bumwe bwo kuba Abanyarwanda, ibindi byose bikaba ari ibyiciro, ibisekuru cyangwa ibisanira kandi nyamara ibyo ntibyashoboraga guca Abanyarwanda mo ibice by’umwiryane. Mbese uwo Mukambwe namwigiyeho byinshi, ari byo byatumye nandika amateka mashya y’u Rwanda anyuranye ahenshi n’ay’abambanjirije (reba mu gitabo cyanjye Histoire et Peuplement… Kiri mu gifaransa, ariko nizeye ko kizasohoka vuba mu kinyarwanda).

Ikindi ntabura kuvuga n’uko ntari kwihanganira kutamubaza ku byerekeye ku myemerere ye, dore ko abo bari bayisangiye ndetse bakaba bari banasangiye no kuba abashumba b’imbaga ya Nyagasani, bari baratangiye kuyikemanga, bavuga ko asa naho yaba yarasubiye kw’idini rya Gihanga.  Nanjye ubwanjye nabanje kubimukekaho, ndetse bikaba byari mu byo namukundiraga (icyo gihe nanjye imyumvire yanjye niho yari igeze bisa nkaho nari muri za mode za bya bindi bya authenticité na africanité-ubu narabirenze). Nyamara naje gusanga twaramwibeshyagaho cyane. Koko rero ubwo nabaga ndi i Kigufi yakundaga kunjyana hafi y’igiti cy’umurinzi (umuko) cyari mu busitani bwe ari kumbwira ibyerekeye  ku mihango ya kinyarwanda nko guterekera no kubandwa no kw’idini rya Gihanga. Ariko kandi no mu busitani bwe harimo n’ibindi biti bitatu bishushanya ubutatu butagatifu. (Icyo ntibuka neza – abaherukayo banyibutsa – sinzi niba muri ubwo busitani hari n’igiti cya Nyabingi).

Ibyaribyo byose, maze gusesengura neza, nasanze ahubwo igihe Mgr Bigirumwami yari amaze gusesa akanguhe, ari bwo yari amaze gushyika ku myemerere ya gikirisitu koko nyakuri (la vraie foi- the true faith – ).  Gusa ndakeka ko hari ibintu bimwe na bimwe yicuzaga. Simvuga birya byo kwicuza ibyaha cyangwa kwicuza icyo umuntu yakoze – ibyo ni ibindi -, ndavuga ibyo twakwita nka regrets; nkoresheje iryo ijambo ryo mu ndimi z’amahanga (regrets) nshaka kuvuga ko nkeka ko yashaje afite ibintu bimwe na bimwe “byamuryaga” (- byamukomangaga -) ku mutima, sinanavuga kandi ko “byamuteraga umujinya” kandi ibyo bitari bikwiriye imfura nkawe cyangwa intumwa y’Imana nkuko yari ameze. Abamuzi bose babihamya. Mbese nabigereranya n’ibyo nari narabonye ku Mwami w’u Rwanda Mutara Rudahigwa, ubwo nakoraga ubushakashatsi kuri Se Musinga ubwo yari yaraciriwe i Kamembe mu Rutabagire (reba article nanditse, “Réactions d’un roi exilé dans son prope pays au moment ou son fils règne…”. Ibintu byinshi byanyerekaga ko nyuma y’imyaka ya za 1945-1950, Rudahigwa yahinduye amatwara n’imyitwarire (relationship) yagiranaga n’Abazungu.

Bityo rero, nkuko Rudahigwa atigeze yicuza kuba yarabaye umwami w’u Rwanda cyangwa kuba yarasimbuye Se ku ngoma – nerekanye ukuntu bigaragara ko bari babyumvikanyeho kubera inyungu ndende zarebaga igihugu cyose icyo gihe kandi Abazungu batashoboraga kwumva no kumenya -, Bigirumwami nawe ntabwo yigeze yicuza kuba yarabaye umukirisitu cyangwa ngo ashidikanye ko idini rya gikirisitu yafashe atari iry’ukuri, ahubwo icyo nsa nk’aho numvise cyamubabazaga n’uko muri uwo mubonano (partnership) ushingiye ku butumwa bwari buvuye kuri Kirisitu (tunaretse data izindi nyungu zabonekagamo, ari ku Banyarwanda cyangwa se ku Bazungu), hari igice kimwe kitubahirije inshingano zacyo: kuba Abanyarwanda barubashye imico n’ubutumwa byari bizanywe n’Abazungu kandi bakanabyakira, ariko abo Bazungu bo bakaba batarigeze berekana na gato ubushake bwo kwubaha umuco n’ubundi butumwa bwari gukomoka ku Banyarwanda. Ahubwo bakavuga ko ibya Kinyarwanda byose byari “igipagani n’ibindi byose by’amafuti”. Nyamara ubushakashatsi bwose bwa Bigirumwami bukaba bwarerekanye neza ko ibyo Abazungu bahatiraga Abanyarwanda bitari bitandukanye cyane n’imyemerere gakondo y’Abanyarwanda. Iyo abo Bapadiri Bera bakemera gufatira kw’idini rya Kinyarwanda kubyo bari bahuje byose, ubukirisitu bari batuzaniye buba bwarashinze imizi kurushaho, ndetse hari bamwe bemezako ibyago byaguye ku Banyarwanda muri 1959 cyangwa amarorerwa yo mu 1994 biba bitarabaye.

Ndibwira ko imyemerere Mgr Bigirumwami yari agezeho yari yayindi itangirira ku ntumwa za Kirisitu, twatangaho n’urugero nka rwa rundi rwo ku butumwa bwa Mutagatifu Pawulo butavanguraga Abisiraheli n’Abanyamahanga, bwaheraga i Yeruzalemu bukagera mu mpera z’Isi; ku buryo yari yashoboye kwumva no guhuza neza isezerano cyangwa ikiragano cya kera cyo mu Banyarwanda n’icyo mu Bayahudi hamwe n’isezerano rishya rishingiye ku gitambo cya Kirisitu, ari cyo cyarokoye inyoko “muntu” aho iva ikajya. Ubwo Bigirumwami yashakaga gusa kutwereka no kutwumvisha ko, kugira ngo dusabane n’Imana, bitakiri ngombwa ko twaguma ku “bitambo byoswa” cyangwa ku “ntango ya Ryangombe”. Ariko ntabwo yumviswe neza.

Ibyaribyo byose, uwo murage w’ubutwari bwa Mgr Bigirumwami cyangwa ubw’Umwami Mutara Rudahigwa ni kimwe na rya jambo rya mukuru dukwiye “kuwutora igufa”. Mbese twavuga ko wasumbye iguriro kuko nta giciro nakimwe twawufataho ikigereranyo, ahubwo watubera urumuri rw’intumbero mu matwara y’ubuzima bwacu bwose buri imbere.

3/ Nabonye Abagabo bakundaga igihugu cyabo koko pe by’ukuri (real patriots; de vrai patriotes)

Ikintu narangirizaho kandi gikomeye nshobora no guhamiriza abantu nemye kuko nzi ko ntibeshya, n’uko bariya bagabo bombi (Padiri Alexis Kagame na Mgr Aloys Bigirumwami) bakundaga igihugu cyabo pe by’ukuri (real patriots; de vrai patriotes), kurusha ibindi byose uretse ahari Imana yonyine yabaremye kandi nayo bakaba barayikoreraga batazuyaza cyangwa batijana. Nakwemeza ko ntibeshya mu byo mvuga kuko bariya Bakuru bacu (cyangwa Ababyeyi bacu), mu gukunda igihugu kwabo batabishyize mu mvugo gusa (nkuko bikunze kuboneka mu bantu), ahubwo babigaragarizaga mu bikorwa ku buryo navuga nti “ahubwo byabaye nk’ubuzima bwabo”. Koko rero muri ibi bihe, ubwo Abayobozi b’igihugu cyacu bari gushishikariza cyane Abanyarwanda bose kwivana mu mutwe no mu bwenge ibintu byaje gusenya ubumwe bwabo muri ibi bihe bishize byo mu mateka ya vuba (kuva ku bukoloni) bizanywe cyane cyane n’icyo abazungu bise “amoko” (ethnies mu gifaransa) y’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa – (NB:Mu bushakashatsi nakoze bwose nerekanaga ko biriya by’ubuhutu,  Ubututsi n’ubutwa atari byo moko y’Abanyarwanda ko ahubwo Abanyarwanda bose bahuriraga ku cyo nita “amoko gakondo” nk’Abagesera, Abazigaba, Abanyiginya n’abandi… ari yo moko nyakuri) – birakwiye ko urugero rwa bariya Babyeyi twarufataho isomo nyakuri.

Ndabamenyesha rero ko ari Padiri Alexis Kagame, ari Mgr Aloys Bigirumwami, muri bo bombi nta numwe wigeze mu buzima bwe yiyumvamo “ubuhutu” cyangwa “ubututsi” cyangwa “ubutwa”, ahubwo bibonagamo “ubunyarwanda” gusa. Muti bite se ? Koko rero uwo ariwe wese ntiyabura kumbaza aho mpera kugirango nshobore kwemeza ibyo bintu ! Nyamara maze kubibakekaho no kubibabonamo uko nagendaga mbegera, byanteye amatsiko yo kumenya aho babikomora. Byanteye amatsiko ku buryo igihe nakoraga ubushakashatsi ku muco no ku moko gakondo mu Rwanda hose (1980-1990) nihatiye no kugera mu miryango yabo cyangwa se ku bantu bamwe na bamwe bafitanye isano. Ibyo rero nibyo byatumye numva noneho aho bakomoye amatwara yo gukunda igihugu cyabo kurusha uko bakwibanda ku by’amoko yari agezweho mugihe cy’Abazungu, ariyo yanakoze ishyano. Mu by’ukuri rero, nasanze nta kundi byari kugenda, kuko  mu miryango bavukamo cyangwa bakuriyemo, nta muzi n’umwe ufite isano n’iby’ubuhutu, ubututsi cyangwa ubutwa warangwagamo. Inkomoko y’imiryango yabo ntiyari kubibemerera. Niba hari igihe bagiye bitwa Abahutu cyangwa Abatutsi ndetse nabo bagasa n’ababyemera, ariko n’ukuberaabandi bantu bo hanze bagiye babibatwerera.

None se dore nasanze nka Padiri Alexis Kagame akomoka mu bwoko bw’Abasinga bo mu gisekuru cy’Abahabwa, kuko bakomoka kuri Muhabwa mwene Nyamuniga ukomoka mu Rukiga rw’i Ndorwa yo mu Bugahe (mu majyepfo ya Uganda y’ubu),  bikaba ari nabyo bituma babita Abasinga b’Abahabwa b’Abagahe. Noneho yanavukiye no mu nce za Rulindo, hafi y’aho bita mu Rukiga rwa Byumba. Kugera mu Rwanda kwabo rero ntabwo ari ibya kera cyane kuko uriya Nyamuniga ariwe wazanye n’umuhungu we Muhabwa, bazaywe na Rwabugiri (mu kinyejana cya 19) ubwo yari avuye gutera mu Ndorwa. Impamvu ariko yatumye bakurikira Rwabugiri (bakanamutonaho) yakomotse cyane cyane kuri bene Buki nawe mwene Muhabwa, barimo uwitwa Bayibayi. Aba bene Buki rero, n’ubwo bari Abakiga, bagiye ku gice cya Rwabugiri bamufasha kwica Abahinza bamwe na bamwe bari aho mu Ndorwa, ariko cyane bamwicira umugirwa wa Nyabingi wari warigize icyamamare (umuhinza) muri ako gace. Bageze mu Rwanda baratona, ndetse Muhabwa n’umuhungu we Muganza, sekuruza wa Padiri Kagame babinjiza mu Bwiru. (Mu 1945, ubwo umwami Rudahigwa yemereraga Alexis Kagame kwandika ubwiru, burya ahari byari bifite imvano nubwo abandi Biru babanje kuruhanya). [Reba igisekuru cya Padiri A. Kagame hepfo ahakurikira]

Mgr Aloys Bigirumwami nawe ni kimwe iyo urebye ku gisekuru cye [reba hepfo ahakurikira]. Turabona ko we akomoka mu bwoko bw’Abagesera b’Abazirankende bo kwa Bazimya ba Ruregeya, umwami w’i Gisaka. Erega ubwo twavuga ko akoma ku ngoma y’i Gisaka. Ibyaribyo byose ni mwene Rukamba (Joseph) rwa Karakawe ka Rucababisha rwa Rushenyi rwa Gwiza ya Sebakara ba Muhutu wa Bazimya ba Ruregeya umuzirankende. Amateka y’igihugu cyacu atubwira ko ingoma y’i Gisaka yatangiye kwigarurirwa n’Abanyiginya ku bwa Mutara II Rwogera (1853), ariko ko umuhungu we Kigeli IV Rwabugili (1853-1895) ariwe watangiye kuhategeka rwose ubwo yashingaga urugo rwe i Sakara kandi akazana imiryango imwe n’imwe y’abatware b’Abanyarwanda kuhategeka (ex. Abagunga). Ubwo imiryango imwe yo mu butegetsi bw’i Gisaka yarigometse, ariko hari n’indi yayobotse bituma ikomeza gutwara  nk’iyo Bigirumwami akomokamo (akenshi ariko byari bya nyirarureshwa kubera ikingufu cya Rwabugili), ibyaribyo byose, nkuko tubibona mu bushakashatsi bwimbitse, i Gisaka rwose cyayobotse ar’uko  hakoreshejwe ingufu z’ ingoma y’Abazungu (n’Abapadiri).

Abashakashatsi bose bakoze ubushakashatsi ku Gisaka (kimwe n’uko Abanyagisaka bakuru bose natwe babitubwiye), mbere y’umwaduko w’Abazungu, iby’Ubuhutu, Ubututsi n’Ubutwa bitigeze bibaho mu Gisaka. Babizaniwe n’Abanyarwanda bavuye muri za Nduga na Buganza ariko cyane cyane Abazungu.

Ibi byose nibyo byatumye rero numva ukuntu imiryango imwe n’imwe mu Rwanda yagiye igira uburere budashingira cyane inkomoko zabo k’Ubuhutu, Ubututsi cyangwa Ubutwa, ahubwo bazi ko ari Abanyarwanda gusa b’Abagesera, Abazigaba, Abungura, etc. Aba Bakurambere babiduhayemo urugero. [Ahangaha ndakeka ko Mgr Philippe Rukamba, umushumba wa Diyosezi ya Butare, uwashobora kumwegera yamubonera ubuhamya burushijeho bw’ibi ndi kuvuga, akaba yanyunganira cyangwa se akanyomoza, kuko we azi neza Mgr Aloys Bigirumwami kundusha nkuko yari amubereye Se wabo.

Ibibazo biteye bitya nanjye byankomanze ku mutima;  kuba nanjye mu buzima narahuye nabyo (kimwe n’indi miryango myinshi nzi), bituma numva uburemere bwabyo; aho igice kimwe cy’Abanyarwanda kigutwerera Ubututsi, ikindi kikagutwerera Ubuhutu cyangwa Ubutwa, noneho aho kugira ngo bigukize igihe cy’amakimbirane, ahubwo ukabizira ku mpande zose z’Abanyarwanda. Abazi bariya Bakambwe bakwibuka uko bagiye bagira ibibazo muri 1959, muri 1963, muri 1973, ariko kandi bazi ukuntu banze guteba ngo bacike intege cyangwa ngo bakure mu ruge. Imana ibakomeze mu bayo.

Igisekuru cya Padiri Alexis Kagame: 

NYAMUNIGA  (wavuye mu Bugahe-Ndorwa)

$

MUHABWA (Abahabwa)                                                            

‘                        (

BUKI                  MUGANZA

$                                  $

BAYIBAYI               RUDASUMBWA

$                                  $

NYAMUNIGA        BITAHURWINA

$

Padiri Alexis KAGAME                                    

(1912-1981)

 

 

 

 

 

 

(Ubwoko bw’Abasinga b’Abahabwa)

       Igisekuru cya Mgr Aloys Bigirumwami

BAZIMYA ba RUREGEYA

$

MUHUTU

$

SEBAKARA

$

GWIZA

$

RUSHENYI

$

RUCABABISHA

$

KARAKAWE

$

RUKAMBA Joseph

$

Mgr BIGIRUMWAMI Aloys

(1904-1986)

 

(Ubwoko bw’Abagesera b’Abazirankenede)

Byanditswe na Prof Antoine NYAGAHENE

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibi nibintu byiza cyane.reka turebe niba abantu bagendeye ku moko bavuga ko ari Abahutu bagaheza abatutsi mu gihugu noneho n’abatutsi bakaba baheza abahutu hanze tuzabivamo gute? ninde uzafata iyambere tukagaruka kurayo moko yacu?Njyewe ndi umuhutu ariko mbere yo kuba umuhutu ndi umunyiginya wo mu Bwishaza.

    • kuki ntaho uvuze ko uri umunyarwana, cg umwana w.imana<<<<<< hutuuuuuuuu, tutsiiiiiiiiiii=0

      • Good.

  • Kalinda uri igicucu ndabivuze bitewe nimitekererze yawe, amateka namateka naho ibyo uvuga ubikurahe ko watokowe mubwonlo bwawe ahubwo!!!!!!!!!! Ministery yimpunzi ibereyo iki? abirirwa babwirwa gutaha nibande?, abanga gutaha ahubwo bagatorongera mumashyamba nibande? barahunga iki?, keretse niba utemeranywa nubwicanyi bwakozwe, Nujya mumateka rero ahubwo urasubiza abantu inyuma ngo mbele yo kuba umuhutu, burishe rero. Ntabwo twemeranywa nawe!

    • Ubwo se ushaka kuvuga ko nta bantu bahunga ubutegetsi bwo mu Rwanda kimwe nuko Habyarimana yavugaga ko nta mpunzi ziriho muri 1988?Tujye tuvugishukuri niko kuzubaka ku buryo burambye u Rwanda rwejo

  • Pof. Nyagahene, ikibazo cy’inyadiko zawe ni uko ziba buri gihe ari politically motivated. Urugero, nk’ iyi nyandiko ikubiyemo ibitekerezo byinshi kandi uzi ko mu buhanga bw’imyandikire bitemewe. Ikindi turnure wahaye iyi nyandiko ntiyari kwiriye.

  • Ndagushimira pe ko wagerageje kutuvungurira kuri  ubwo buhanga, ariko abahanga n’abanditsi bacu muracyandika mubogamiye kuri politique nimukomeza mutyo ntakizahinduka uko ingoma zizagenda zisimburana, mubyukuri muri abashakashatsi kandi muri abavuka mbere niba bishabaka nimutinyuke mutwandikire amateka azafasha abana bacu, Murakoze

  • haaaa! ibi ntabyo nari nzi, gusa nenda kubyemera kuko njye ndi umuhut ariko nabajije benewabo na mama ibisekuru byabo barabivuga bageza ku mwami ntibuka neza kandi rwose ku bisekuru bya hafi cyane ndumirwa. Mbabajije ya moko y’abanyarwanda barambwira ngo mama yari umunyiginya w’umwishaza naho papa akaba umunyiginya w’umuvunabo, mbese basaga n’aho bagirana amasano kandi koko bakaomoka hamwe neza! Amoko nsigaye nyafata nka source of greed gusa, kuko niba n’abami barayakoresheje cyangwa undi mutegetsi wese wo muri republika yashakaga kwikubira ubutegetsi atonesha bamwe ngo ba supporter naho bandi abigizayo kugirango arambe ku ngoma. Abandi nabo mu rwego rwo kigobotora nabo bakoresheje iturufu isa n’iyo uko ibihe byagiye bisimburana kugeza n’ubu njye mbona bigikoreshwa kubera ko nta cyizere cyuzuye kiraboneka mu banyapolitiki. Buri munyapolitiki aba yumva ataba neutre kuko atazi wenda ko byamuhira! none se FPR yari kubaho iyo aba ari nta batutsi bahunze abahutu?igisubizo ni oya, ubwo rero umuntu atekereje ko FPR nayo ishingiye ku bitekerezo by’amoko ntiyaba abeshye keretse wenda ko buhoro buhora imirongo ya politiki izagenda ihinduka bijyanye n’iterambere ry’isi n’imyumvire y’abantu.Naho ubundi kugeza ubu, ibintu biracyari muri cadre y’amoko n’ubwo bihwekereye ariko muri classe politique ni ibintu bigaragara wabyemera cyangwa utabyemera (les faits sont tetus).. Ibi mbivugiye ko za gahunda za Leta nyinshi muri iki gihe zikunze kubigarukaho nka ndi umunyarwanda, jenoside yakorewe abatutsi, n’izindi zitavugwa amazina mu buryo bweruye. Ibyo dutegerezwa gukora biracyari byinshi ndetse biruta kure ibyo tumaze kugeraho nk’uko Nyakubahwa prezida wa Republika yibigarutseho, ariko ikiruta byose ni uguhitamo kubana dutahiriza umugozi umwe kandi dusangira akabisi n’agahiye mu gihugu Imana yadukebeye. Imana ibahe umugisha.

    • Igihe cyose abantu nkawe bazahabwa ijambo mu Rwanda, tuzaba turi gutera intambwe ikomeye.Ndagushimira wowe wisise Umugisha ku bitekerezo byiza utanze.

  • IYOZABWONKO n’UBUHENDABANA By’ubu we ,….  ndetse no guhakirizwa mubwoba, n’ubugwari, n’ibinyoma bigeretseho ko n’ubivuga atanabyemera ahhh…. gutekinika bizabakoraho !!!! ikibazo n’iki ino nyandiko irangira ashyiramo POLITICS ayivanyehe?

  • ariko abantu  basoma iyi site ko ari abanyabwenge cyane wana!! barasobanukiwe abenshi…batanga ibitekerezo byiza cyane nkumva nabakora mu ntoki.

  • Watubwira Impamvu atagaragaye gushyingura Rudahigwa kandi yari inkoramutima ye?

    •  Kuri Solo. Oya impamvu ntayo nzi. Ariko niba wowe hari iyo waba uzi cyangwa se wakeka wayitugezaho. Uzi ko bya bihe by’ishyingurwa rya Rudahigwa byari bikomeye cyane.

  • Prof Antoine NYAGAHENE, A vous  tous mes   remerciements du fond de mon Coeur !!!! Data  yahoraga ambwira ko turi abo mu muryango umwe na Mgr BIGIRUMWAMI Aloys  agahora ansubiriramo ibisekuruza  byacu ngeze aho ndabyandika ndabibika. Gusa sinari nzi  ko  Mgr BIGIRUMWAMI Aloys dusangiye umukurambere umwe ariwe BAZIMYA. Dore uko Muzee yabindondoreraga:  Ndi Umugesera w’Abazirankende (1954 –  to now)  mwene  SAMWELI (1922 – 1991)  wa MAHURURO mwene GAPYISA ka NYAKAYIRO wa TWASABYUMWAMI mwene MUTWARE wa BIRANDA bya KIMENYI cya BAZIMYA  ba RUREGEYA wa KWEZI. Bamwe batwita ABARANDA baranda agacuma ntikamenecye Prof Antoine Nyagahene,thank you so much, I WISH YOU ALL THE BEST kandi uzabyare maze  usubize ingobyi imugongo

  • Iyi nyandiko ugereranije , n’igihe abazungu baziye mu Rwanda, amoko yari ariho, ubuhake bwariho  mbere y’umwaduko w’abazungu, kandi abahakwaga 95

Comments are closed.

en_USEnglish