Twifashishije ibitabo bitandukanye bivuga ku mateka, tubona ko ubu bwami bamwe bitirira uwitwaga Mutapa bwari buherereye hagati y’imigezi ibiri minini ariyo Zambezi na Limpopo. Ubu ni mu duce turimo ibihugu bya Zimbabwe na Mozambique muri Afurika y’Amajyepfo. Abanyapolitigali bakoronije Mozambique niba bise buriya bwami Monomotapa. Amateka avuzwe mu magambo(oral tradition) yemeza ko ubu bwami bwashinzwe na […]Irambuye
Mbere y’umwaka wa 1994 amwe mu mashyaka cyangwa imitwe ya politike yagize uruhare mu gukwirakwiza urwango n’ivangura byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi byatumye Abanyarwanda nyuma ya Jenoside batongera kwiyumva cyane muri Politiki y’amashyaka. Amashyaka ariko ntiyacitse, aracyahari. Ubu ayemewe ni 11. Aya mashyaka ubu akora ate? abayeho ate? Akorana ate? Yiteguye ate amatora ya 2017? Ibi […]Irambuye
Ngo Intwari zose ntiziririmbwa. Abagabo, abasore, ibikwerere n’abana b’abahungu b’i Bitare mu karere ka Nyaruguru barokoye Abatutsi barenga ibihumbi 10, amajoro atatu bahanganye n’Interahamwe n’abasirikare bitwaje imbunda, bacumbikira impunzi zabahungiyeho ibyumweru bibiri, nyuma barambuka bagera i Burundi. Umuseke waganiriye na bamwe mu barwanye iyo ntambara. Icyo gihe bari abagabo b’ibikwerere. Abasaza nka Museruka Innocent,Rutabana Stephano, […]Irambuye
Sinzi niba mujya mufata umwanya wo kureba isi mwiyicariye mu Rwanda nkanjye. Nifuje kubabwira uko isi nyibona nk’umunyarwanda by’umwihariko nk’umunyafrika wo mu gice kitwa Amajyepfo y’Isi. Ntabwo ari Geographie ngiye kubabwira ahubwo ni uko abatuye Isi bateye n’uko bayiyobora. Isi ya none nk’uko abahanga bakunda kubivuga igabanyijemo ibice bine, Uburengerazuba, Uburasirazuba, Amajyepfo, n’Ubwarabu. Uburengerazuba bw’Isi […]Irambuye
Abiru bari abagaragu n’abanyamabanga b’ingoma, bakaba abarinzi b’umuco n’umurage w’i Bwami, bakaba abayobozi b’amateka y’ u Rwanda, mbese bari nk’inkingi n’urumuri rw’Igihugu. Ikindi kandi, Abiru bari Abagaragu b’imbata aribo bihambira kuri Shebuja ntibagire ahandi bajya. Mu by’ukuri rero Abiru bari Abagaragu b’Ingoma bakaba abanyamabanga n’abanyamihango b’i Bwami. Imvugo y’ “Abiru” tuyikomora mu Nkole aho bari […]Irambuye
Sakwe sakwe ? Soma. Kaziriziri ka Ntibazirikana Rubanda mushishwa nabi […]Irambuye
Kuva mu 1959 kugeza mu 1973, imwe mu mitungo y’Abatutsi yagiye yigabanywa n’abantu batandukanye bari biganjemo abakomeye muri Leta gusa akenshi byabaga ku bantu bahunze. Mu mitungo yafashwe harimo n’iya Rudahigwa yigabanywa n’abategetsi nyuma y’uko Rosaliya Gicanda wari umwamikazi ayikuwemo mu rwego rwo gutesha agaciro ingoma ya cyami. Kuva bamwe mu Batutsi bameneshwa bakerekeza iy’ubuhungiro abandi […]Irambuye
Uyu mugabo wakomokaga mu gihugu cy’u Bufaransa wabaye umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda kuva muri 1922 kugeza yitabye Imana muri 1945 yagize uruhare rukomeye mu buzima bwa Politiki n’uburezi mu Rwanda rwa mbere y’ubwigenge. Mu gitabo cya Prof Emmanuel Ntezimana yise: Institution et peuples; L’Eglise Catholique et l’évolution politique, sociale, et culturelle du […]Irambuye
Uraho se Rugamba urugangazi Uraho musore usumba ibisonga Uraho mfura ihoza imfubyi Uraho muririmbyi w’umuhimbyi Uraho ntore dutonesha Uraho muhanga w’umuhanzi Uraho gihangange mu bya Gihanga? Ndakuramutsa kuko ndamutse Ndagukumbuye mba nkubuze Ndagutashya gira amashyo Ndakurata kuko uri indatwa Ndaguhimba kuko umpimbaje Ndaguhunda igisigo Bagusasire usinzire Ufite inganzo irimo inganji Ufite imivugo irimo imivuduko Ufite […]Irambuye
Umunyamateka Rumanzi Protais avuga u Rwanda guhera mu 1959 rwari mucyo yise 4G (Guhora, Guhonga, Guhunga,Guhona) mu 1994 Jenoside yaje ari ikivi cyanyuma cyo gusoza umushinga mubisha. Muri iyi minsi u Rwanda n’isi birangamiye ikoranabuhanga ubundi 4G ikoreshwa mu kugaragaza ko igihugu giteye imbere mu ikoranabuhanga (4G; Fourth Generation) mu Rwanda ngo hahozeho 4G y’umushinga […]Irambuye