*Substations twise Inganda ni aho amashanyarazi anyura mbere yo kugera aho akoreshwa Mu mishanga igamije kongera ingufu z’amashanyarazi, Ubuyapani bwateye inkunga u Rwanda miliyoni 25 USD yakoreshejwe mu kubaka, gusana no kuvugurura zimwe mu nganda z’amashanyarazi (Substations), zirimo urwa Jabana n’urwa Musha ziri gutanga amashanyarazi yikubye kane ugereranyije n’ayo zatanganga mbere yo kuvugururwa. Uru ruganda […]Irambuye
Mme Jeannette Kagame uyu munsi yatashye inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubakiwe ababyeyi 100 b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mukura. Mme J.Kagame yavuze ko ubutwari, kwihanganira ububabare no gukomera byaranze aba babyeyi biri mu byatanze ingufu zo kwibohora. Avuga ku nkomoko yo kukaba iki gikorwa hano Mme Jeannette Kagame yagize ati “Umwaka ushize […]Irambuye
Amakuru yegeranyijwe n’ikinyamakuru Le Monde na Radio France aravuga ko Banki mpuzamahanga ya BNP Paribas ikorera i Paris iregwa gutanga amafaranga yo kugura intwaro mu buryo butemewe kuri Leta ya Kigali mukwa gatandatu 1994 mu gihe hariho haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Banki iraregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside. Ni ikirego kitari cyaravuzwe mbere cyatanzwe mu rukiko […]Irambuye
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu tugari twa Murehe na Mwirute mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi baravuga ko batewe impungenge no kuba inzu bubakiwe zishaje ku buryo zimwe zishobora gusenyuka mu gihe cya vuba. Umuseke wazengurtse mu midugudu itandukanye aba barokotse Jenoside batuyemo, maze uvugana na bamwe muri bo bafite ibibazo by’amacumbi kurusha […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza raporo y’imikorere ya za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga yagejejweho na Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya Sena. Baganiriye kubyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ubushize ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite inyubako za Ambasade zarwo mu mahanga rutakizikodesha aho bikorwa ubu. […]Irambuye
Ingabire Severin afite imyaka 39. Yahumye mu 1990 afite imyaka 12 gusa. Umunsi umwe ari iwabo, ngo yagiye kumva, yumva kureba birahagaze! Umuryango we n’abaturanyi birabayobera. Amara amezi atandatu barayobewe icyo gukora. Guturuka icyo gihe, yahise agira ubumuga bwo kutabona bigeraho aho biba burundu. Mu byajyaga bimubabaza harimo no kubura uburengansira bwo gutora mu ibanga. […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, tariki 29 Kamena, urukiko rw’I Bruxelles mu Bubiligi ruzasuzuma ubusabe mu manza ebyiri ziregwamo Abanyarwanda babatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Impaka ziri muri izi manza zishingiye ku bibazo byo guharanira uburenganzira, Ubushinjacyaha busaba ko abaregwa baburanishwa n’inkiko mpanabyaha zisanzwe aho kuburanishwa n’urukiko rwihariye ruburanisha ibyaha biremereye […]Irambuye
*Ati “Nabonye imiyoborere myiza,…nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi hanze” *Ngo azakumbura Abanyarwanda ariko azajya aruzamo kenshi aje mu bukerarugendo. Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, (UNHCR-Rwanda) avuga ko muri iyi myaka ahamaze yabonye iki gihugu gifite umwihariko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’impunzi zigihungiyemo, akavuga ko ari […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gutangaza kuri uyu mugoroba ko Abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda. Abandi bari batanze ibyangombwa bifuza kwiyamamaza bose ngo ntabwo babyujuje neza. Gusa bafite kugeza tariki 06 Nyakanga kuba […]Irambuye
Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB na Ambasaderi wa Korea y’Epfo muri iki gitondo batangije kumugaragaro imirimo yo kubaka ikigo cya “ICT Innovation Center” ku Kicukiro. U Rwanda ngo ruzungukira byinshi kuri uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro ibitekerezo bishya mu bikorwa binyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo kizuzura mu Ukuboza umwaka utaha gitwaye miliyoni 5,6 z’amadorari. Imirimo […]Irambuye