Digiqole ad

Azam Saber asezera ati “U Rwanda ni igisubizo cy’impunzi muri Afurika”

 Azam Saber asezera ati “U Rwanda ni igisubizo cy’impunzi muri Afurika”

Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayobora UNHCR Rwanda avuga ko iki gihugu kihariye mu kwita ku mpunzi

*Ati “Nabonye imiyoborere myiza,…nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi hanze”
*Ngo azakumbura Abanyarwanda ariko azajya aruzamo kenshi aje mu bukerarugendo.

Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayoboye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda, (UNHCR-Rwanda) avuga ko muri iyi myaka ahamaze yabonye iki gihugu gifite umwihariko mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’impunzi zigihungiyemo, akavuga ko ari igicumbi cy’ibisubizo by’impunzi muri Afurika.

Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayobora UNHCR Rwanda avuga ko iki gihugu kihariye mu kwita ku mpunzi
Azam Saber wari umaze imyaka itatu ayobora UNHCR Rwanda avuga ko iki gihugu kihariye mu kwita ku mpunzi

Azam Saber avuga ko urugendo rw’iyi myaka itatu amaze mu Rwanda rwamubereye intangarugero mu kazi ke kubera ibyagezweho muri iki gihe we yita ko ari ‘intsinzi’.

Avuga ko yageze mu Rwanda mu mpera za Kamena 2014, mu mwaka wakurikiyeho wa 2015 u Rwanda rukakira impunzi z’Abarundi.

Azam Saber avuga ko Leta y’u Rwanda yabyitwayemo neza ishaka umuti w’iki kibazo cy’ingutu cyari kiyituye hejuru, akavuga ko nyuma y’gihe gito hari impuguke yo muri Swede yaje kugenzura uko Leta iri gusubiza ibibazo by’impunzi, akemeza ko u Rwanda ari cyo gihugu kitwaye neza muri Afurika mu myaka 10 ishize.

Avuga ko mu mateka y’ubuhunzi muri 2015 hatangijwe umushinga wo gutanga amasomo y’amashuri makuru mu nkambi ya Kiziba iri mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Uyu mushinga kandi waje kwaguka uha amahirwe rumwe mu rubyiruko rw’impunzi kwiga amashuri makuru na za Kaminuza ku nkunga z’ibigo bitandukanye nka DAFI ifasha abanyeshuri 91 biga muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda.

Hari kandi abanyeshuri 341 b’Abarundi barimo abiga mu kaminuza zitandukanye mu Rwanda n’abandi 10 biga mu Bufaransa ku nkunga ya Maison Shalom n’abandi  113 bafashwa na Kepler barimo 35 biga mu mugi wa Kigali n’abandi 78 biga muri kaminuza iri I Kiziba mu Nkambi.

Uyu mugabo wayoboraga UNHCR-Rwanda avuga ko hari n’ishuri rikuru  ry’ikitegererezo ryashyizweho n’umuherwe Haward Buffet.

Ati “Uyu ni umwihariko w’u Rwanda mu bihe by’ubuhunzi, ndakeka ko n’uburezi bwo mashuri makuru mu mpunzi ari umwihariko hano I Rwanda.”

Azam uvuga ko ibi byose byagezweho kubera umwihariko w’imikorere ya Leta y’u Rwanda, avuga ko hari kompanyi 18 z’ubucuruzi zemeye ko zizajya mu Nkambi zose guhugura impunzi kugira ngo zivemo ba rwiyemezamirimo banakorane n’abandi banyarwanda mu bikorwa by’ubucuruzi. Ati « Iki na cyo ni ikintu gihambaye. »

Avuga ko uyu mwihariko wo kwita ku mpunzi watumye iki gihugu gisurwa n’abantu benshi bakomeye barimo Malala Yousafzai wahawe igihembo kubera guharanira uburenganzira bwa muntu n’igikomangoma cya Joradanie, Sarah Zeid.

Uyu muyobozi wa UNHCR-Rwanda ucyuye igihe avuga ko igihe cyose igihugu cyakiriye impunzi kiba kigomba kuzitaho.

Ati “Kuva muri Turkia, muri Syiria, muri Europe, Amerika ya Rugu,…ahantu hose ndakeka ari ngombwa ko impunzi zijyanwa kure y’ibibazo bya politiki.»

Avuga ko impunzi ziba zigomba guhabwa iby’ibanze mu buzima birimo umutekano, no kubahungisha ibibazo ziba zarahunze.

Ati “U Rwanda ni cyo gihugu cyonyine…ndamutse mvuze u Rwanda ku gushaka ibizubizo by’impunzi, navuga nti ‘iki ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika gishobora kwita ku mpunzi’.”

Avuga ko impunzi z'Abanyarwanda zose zikwiye gutaha kuko nta kibazo kiri mu Rwanda
Avuga ko impunzi z’Abanyarwanda zose zikwiye gutaha kuko nta kibazo kiri mu Rwanda

 

Ati “Nabonye imiyoborere myiza,kwita ku baturage…nta munyarwanda ukwiye kuba impunzi”

Azam wagarutse ku kemezo cyafashwe na Leta y’u Rwanda cyo gukuraho sitati y’ubuhunzi ku bahunze u Rwanda kuva mu 1958 kugeza mu 1998 kizatangira kubahirizwa kuva tariki ya 01 Mutarama 2018.

Avuga ko atumva ikibuza Abanyarwanda bahunze igihugu cyabo gutaha. Ati “Muri iyi myaka itatu nabonye igihugu kiza, nabonye imiyoborere myiza, nabonye uko leta ishakira ibisubizo ibibazo bibaye, nabonye uko abaturage bita ku bandi,…

Ndizera ko nta mpamvu yatumye kuba hari impunzi z’Abanyarwanda zikomeza kuba impunzi mu bihugu byo hanze.”

Azam wagaragaraga nk’ubabajwe no kuba arangije manda yari afite mu Rwanda, avuga ko yagiriye ibihe byiza mu Rwanda kubera ubufatanye yagiranye na Leta n’Abanyarwanda.

Ati “Kuba muri iki gihugu hari byinshi nzajya nibuka, ngiye kuva muri iki gihugu ariko nzahora nkugarukamo nk’umukerarugendo.”

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mugabo yakoze uko ashoboye kose ngo impunzi zigire nibura imibereho ijya kuba myiza bona nubwo nta mpunzi ibaho neza. Imana iza muhe ishya n’ihirwe.

Comments are closed.

en_USEnglish