Digiqole ad

Japan mu Iterambere ry’u Rwanda…Miliyoni 25 USD zahinduye byinshi mu mashanyarazi

 Japan mu Iterambere ry’u Rwanda…Miliyoni 25 USD zahinduye byinshi mu mashanyarazi

*Substations twise Inganda ni aho amashanyarazi anyura mbere yo kugera aho akoreshwa 

Mu mishanga igamije kongera ingufu z’amashanyarazi, Ubuyapani bwateye inkunga u Rwanda miliyoni 25 USD yakoreshejwe mu kubaka, gusana no kuvugurura zimwe mu nganda z’amashanyarazi (Substations), zirimo urwa Jabana n’urwa Musha ziri gutanga amashanyarazi yikubye kane ugereranyije n’ayo zatanganga mbere yo kuvugururwa.

Habaye urugendo rwo kureba iyi mishinga yatewemo inkunga n'Ubuyapani
Habaye urugendo rwo kureba iyi mishinga yatewemo inkunga n’Ubuyapani

Uru ruganda rw’amashanyarazi (substation/aho amashanyarazi anyura avuye mu ngomero akabona kuza mu ngo cyangwa ahandi ngo tuyakoreshe) rwa Jabana rutaravugururwa rwatangaga Megawatts 5, kuva muri 2014 rumaze kuvugururwa ubu ruri gutanga megawatts 20.

Mutesa Pascal ushinzwe ibikorwa byo gukwirakwiza ingufu muri EUCL avuga ko uru ruganda mbere rwari rufite ‘transformer’ imwe,  aho inkunga y’Ubuyapani iziye ruhabwa ‘transformers’ ebyiri.

Avuga ko uretse kwagura umubare w’ababona umuriro w’amashanyarazi muri Kigali, uru ruganda rwanazamuye ibikorwa remezo dore ko ubu rugaburira inganda zikomeye zirimo urutunganya amabuye y’agaciro rwa Rutongo Mining.

Muri iyi nkunga ya Miliyoni 25 USD yatanzwe n’Ubuyapani, hanubatswe urundi ruganda rw’amashanyarazi rwa Musha mu karere ka Rwamagana.

Aha hubatswe uruganda rwa Musha hahoze urundi rwari rwubatswe n’Ababiligi muri 1970 bacukuraga amabuye y’agaciro muri aka gace (Rwamagana) rwatangaga megawatts 2.5, nyuma yo kubakwa (bushya) ubu ruri gutanga megawatts 10.

Mutesa Pascal avuga ko iyi ‘Substation’ itanga umuriro muri Rwamagana yose, ikagaburira Karenge, Musha no mu duce twa Ntunga.

Uyu muyobozi muri EUCL avuga ko iyi nkunga y’Ubuyapani yahinduye byinshi mu ngufu z’amashanyarazi zahabwaga Abanyarwanda.

Avuga ko inganda zubatswe muri iyi nkunga zaje zisubiza ibibazo Abanyarwanda bari bafite mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Agaragaza itandukaniro mbere y’iyi nkunga na nyuma, yagize ati “Twari dufite substations zishobora gutanga ingufu z’amashanyarazi nke cyane [zari iza kera cyane hirya yo muri za 70] bari barazubatse bakurkije ibyari bikenewe icyo gihe ariko uko imyaka yagiye itambuka,…

Ibisabwa n’abakoresha ingufu z’amashanyarazi byagiye byiyongera ku uburyo uyu mushinga utaraza twari dufite ibibazo byo gutanga amashanyarazi, icyo kibazo iyi mishanga yaragikemuye hano I Musha na hariya I Jabana.”

Igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA) rigaragaza ko iyi nkunga ya Leta y’Ubuyapani yagize uruhare mu kuzamura igipimo cy’Ingufu z’amashanyarazi kuri 15%.

Iri genzura rigaragaza kandi ko imishinga yashowemo iyi nkunga yatumye abantu ibihumbi 150 bagerwaho n’amashanyarazi, anagera kandi ku mashuri 57 n’ibigo by’ubuzima 7.

Muri gahunda z’imyaka irindwi za Guverinoma y’u Rwanda, hagaragaragamo ko muri 2017 umuriro w’Amashanyarazi wari kuzaba ugera ku bantu bagera kuri 70%. Gusa iyi ntego ntiyagezweho kuko ubu abagerwaho n’amashanyarazi ari 33%.

Mutesa avuga ko amashanyarazi agikenewe ari menshi ariko ko hari intambwe yatewe irimo n’izi nganda zubatswe ku nkunga y’Ubuyapani, akavuga ko mu myaka itanu iri imbere iyi mishanga ishobora kuzavugururwa kubera ibizaba bigezweho icyo gihe.

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita avuga ko Leta y’igihugu ke itewe ishema no kuba iyi nkunga yatanze iri kugira uruhare mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda by’umwihariko ikaba iri gufasha ubukungu bw’u Rwanda kuzamuka kubera inganda ziriho zikora neza.

Avuga ko igihugu ke cyahisemo gutera inkunga u Rwanda mu ngufu kuko ari zo zifasha igihugu gutera imbere.

Ati “Nta ngufu biragoye kubaho, mu Rwanda dukeneye gukora ibintu byinshi kugira ngo duhindure imibereho y’abaturage, aka kanya abantu bashobora gukoresha amashanyarazi, abandi ntibirabageraho, kugira ngo dufashe Abanyarwanda kwishima ni ngombwa ko habaho amashanyarazi.”

Amb. Takayuki avuga ko amashanyarazi ari ngombwa mu gihugu kifuza ishoramari n’inganda. Ati “Iyo tugiye guhamagarira abashoramari ni ngombwa ko baza bazi neza ko bazabona amashanyarazi.”

Ku nkunga y’Ubuyapani kandi, mu cyanya cyahariwe inganda mu murenge wa Ndera hari kubakwa urundi ruganda rw’amashanyarazi (substation) ruzuzura mu Ukwakira.

Babanje kunyura kuri REG bakirwa n'umuyobozi mushya w'iki kigo
Babanje kunyura kuri REG bakirwa n’umuyobozi mushya w’iki kigo
Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss yabahaye ikaze anabashimira inkunga bari guetera u Rwanda
Umuyobozi mushya wa REG Ron Weiss yabahaye ikaze anabashimira inkunga bari guetera u Rwanda
Ambasaderi Takayuki wa Japan avuga ko igihugu ke kizakomeza gutera inkunga u Rwanda
Ambasaderi Takayuki wa Japan avuga ko igihugu ke kizakomeza gutera inkunga u Rwanda
Pascal Mutesa yabahaye ikaze muri substation ya Jabana
Pascal Mutesa yabahaye ikaze muri substation ya Jabana
Bimwe mu byuma bigize uruganda rwa Jabana
Bimwe mu byuma bigize uruganda rwa Jabana
Pascal Mutesa yabahaye ikaze muri substation ya Jabana
Pascal Mutesa yabahaye ikaze muri substation ya Jabana
Aho bagenzurira ibikorwa byo mu ruganda rwa Jabana
Aho bagenzurira ibikorwa byo mu ruganda rwa Jabana
Basuye na Substation ya Musha iri gutanga megawatts 10 yarahoze itanga 2.5
Basuye na Substation ya Musha iri gutanga megawatts 10 yarahoze itanga 2.5
Musha igaburira Rwamaga yose n'utundi duce
Musha igaburira Rwamaga yose n’utundi duce
Ambasaderi Takayuki avuga ko amashanyarazi ari ngombwa mu gihugu gishyize imbere ishoramari
Ambasaderi Takayuki avuga ko amashanyarazi ari ngombwa mu gihugu gishyize imbere ishoramari

Photos © M. Niyonkuru/Umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish