Abatekamutwe biyitirira Urwego rw’Umuvunyi bagacuuza rubanda utwabo bahangayikishije uru rwego ruri gusaba abaturage kuba maso. Kuwa gatanu ushize bafashe umugabo witwa Nduwimana wiyitaga umwunganizi mu nkiko ngo ufite abakozi bo k’Umuvunyi bakorana, agasaba abantu amafranga (yari amaze guhabwa ibihumbi 900) ngo dosiye zabo ziriyo zihute. Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangaje uyu munsi ko […]Irambuye
*Abana 14% babaye imbata z’ibiyobyabwenge, 52/% bagerageje kunywaho… Kuri uyu wa 06 Nyakanga mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda. Muri ibi biyobyabwenge harimo Kanyanga ikunze kugaragara muri aka gace. Muri iki gikorwa cyanatangiwemo impanuro, urubyiruko rwasabwe guca ukubiri no kunywa […]Irambuye
Nyabugogo, Huye, Rwamagana, Musanze na Karongi kuva uyu munsi hatangiye ibikorwa byo gutanga amaraso ku bushake agenewe gutabara abayakeneye kwa muganga. Kuva none kugeza ejo biteze ko abantu ibihumbi 98 bazitabira iki gikorwa, umuntu umwe atanga nibura 450ml. Umuseke wageze aho yariho atangirwa Nyabugogo kuri uyu wa kane… Byakorerwaga muri Gare ya Nyabugogo ahashinzwe ihema […]Irambuye
*Nyirabuja yamwanduje SIDA maze aramukwepa *Yari yaramwijeje byose amucika nta na kimwe amuhaye Kicukiro – Dieudonne Nsengiyumva umusore w’imyaka 23 gusa, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Karama Umurenge wa Kanombe bamusanze yapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi, kuwa kabiri akaba nabwo yari yagerageje kwiyahura […]Irambuye
Kuri uyu wa 05 Nyakanga abagize urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO (District Administration Security Support Organ) mu karere ka Gicumbi bubakiye inzu uwacitse ku icumu utishoboye witwa Sahinkuye wakoze impanuka bikamuviramo kuba ubu amaze umwaka atabasha guhaguruka habe no kwicara. Jean Paul Sahinkuye yasitaye ku muzi w’igiti yituye hasi bimuviramo kugagara k’umubiri wose (paralyzed) n’ubu […]Irambuye
Mu gutangiza inama y’iminsi ibiri igamije kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri makuru na kaminuza byo muri Afurika, kuri uyu wa 05 Nyakanga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko umubare w’abagana aya mashuri ari muto cyane ugereranyije n’ubumenyi n’ubushobozi bikenewe mu kuzamura uyu mugabane. Muri iyi nama yateguwe n’ikigo gishinzwe guteza imbere intego […]Irambuye
Hashize igihe kitari gito mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (Muhanga Technical Center) riherereye mu Kagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye, mu Karere ka Muhanga rivugwamo imyitwarire mibi y’abana bahiga. Abaturiye icyo kigo n’abakoramo bavuga ko uburere abanyeshuri bafite buteye agahinda kuko babashinja kwibera mu busambanyi, ubusinzi, ubujura no guteza imvururu. Mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo […]Irambuye
Mu Karere ka Ngororero hari abaturage benshi bakishyuza rwiyemezamirimo Usengimana Richard wabakoresheje mu mirimo yo kubaka umuhanda uhuza Akarere ka Ngororero n’aka Rutsiro, aba baturage ngo yarabishyuye ariko abasigaramo amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi. Rwamunyana Theoneste, utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari Mugano, Umurenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero ni umwe mu baturage batabonye […]Irambuye
*Kagame yishimiye ko abatuye aka gace biyambuye agahinda bagaragazaga hambere, *Yabizeje kuzagaruka, ngo yizeye ko ibyishimo bizaba byariyongereye,… Nyabihu- Mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 23 ishize u Rwanda rwibohoye wabereye mu murenge wa Shyira, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagarutse ku nzira yo kwibohora, avuga ko urugamba rutangirira mu kuburizamo imigambi mibi […]Irambuye
Mu murenge wa Rubaya ahabumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 3 Nyakanga haraye habaye igitaramo cyo kuzirikana ubutwari bwaranze ingabo zarurwanye. Byari ibyishimo mu baturage bagaragaje ko ibyo bamaze kugeraho babikesha intwari zatanze imbaragza zazo zimwe ziakanemera gutanga ubuzima. Aha i Rubaya hafi y’umupaka wa Gatuna uhuza u […]Irambuye