Digiqole ad

J. Kagame yatashye inyubako yubakiwe incike i Huye

 J. Kagame yatashye inyubako yubakiwe incike i Huye

Mme Jeannette Kagame uyu munsi yatashye inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubakiwe ababyeyi 100 b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi  mu murenge wa Mukura. Mme J.Kagame yavuze ko ubutwari, kwihanganira ububabare no gukomera byaranze aba babyeyi biri mu byatanze ingufu zo kwibohora.

Mme Jeannette Kagame n'abandi bayobozi barimo Minisitiri w'ingabo bafungura iyi nyubako iri mu murenge wa Mukura muri Huye
Mme Jeannette Kagame n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’ingabo bafungura iyi nyubako iri mu murenge wa Mukura muri Huye

Avuga ku nkomoko yo kukaba iki gikorwa hano Mme Jeannette Kagame yagize ati “Umwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga twari twaje mu gikorwa nk’iki. Abo twari kumwe murabyibuka ko twagaragarijwe ko hari ababyeyi barenga 100 bari bakeneye gutuzwa mu rugo nk’uru.

Ku nshuro ya 23 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda turibuka dufite icyizere. Twebwe, turi n’abahamya ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza. Bimwe mu byo twavuga ni igikorwa twamurikiwe uyu munsi ‘Impinganzima hostel’: inyubako itagira uko isa y’amasaziro, igiye gutuzwamo aba babyeyi.”

Mme Jeannette Kagame yavuze ko aba babyeyi baciye mu bihe bikomeye bisa n’ibirenze ubwenge bwa muntu, bihanganira ibikomere byo ku mubiri no kumutima barongea baraseka kandi baratarama.

Ati “Gukomera kwanyu, kwaduhaye imbaraga zo kubahoza! Ibi kandi byaduteye ishyaka ryo gukora ahacu, ahanyu n’ah’abanyu, ngo tubeho twese nk’Abanyarwanda bihesha Agaciro.

Twongeye kubashimira ubutwari mwagararaje. Mwaharaniye ko igihugu cyacu cyongera kwiyubaka, nubwo hari inzitizi nyinshi zashoboraga gutuma tutabigeraho, cyane ko abenshi twari dusigaranye bari abana bato nabo bakeneye guhozwa.”

Muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi asaba abantu gusubiza amaso inyuma bakareba aho igihugu cyavuye kugira ngo batazibagirwa bakirara.

Yabwiye abarokotse Jenoside ko nubwo babuze ababo benshi ariko basigaranye umubyeyi ariwe gihugu cyabo kibakunda nk’uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame atangiza Kwibuka ku nshuro ya 23, kandi ko umuhamya ari ejo hazaza h’u Rwanda heza kurusha ubu.

Ati “Iri jambo ridusubizamo imbaraga zo kongera kubaho, tugacana urumuri rw’icyizere mu mitima yacu ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yasabye abato gukomeza umuco wo kunga ubumwe nk’abanyarwanda no gufatanya kugera ku iterambere kandi badataye umuco.

Ati “nidutoza abana kirazira z’umuco nyarwanda bizatuma bavamo abanyarwanda bazima babasha gutabara aho rukomeye kandi babyibwirije kandi natwe bizadufasha.”

Inyubako yubakiwe izi ncike yubatswe n’umuryango Unity Club Intwararumuri, k’ubufatanye n’izindi nzego zinyuranye za Leta, ifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 100 bacumbitse.

Yuzuye mu gihe cy’amezi 10 ifite agaciro ka miliyoni zisaga 403 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abayubakiwe bavuga ko bashimiye ababitayeho bakaba ubu babatuje heza hagiye kubafasha gusaza neza.

Uretse Impinganzima Hostels yuzuye mu karere ka Huye, hari n’izindi eshanu ziri mu turere twa Nyanza, Rulindo, Kamonyi na Kayonza n’indi igiye gutangira mu karere ka Bugesera.

 Impinganzima Hostels ahazajya hacumbika ababyeyi 100 b'incike bakitabwaho
Impinganzima Hostels ahazajya hacumbika ababyeyi 100 b’incike bakitabwaho
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Mme Jeannette Kagame aganira na bamwe mu bazatura muri iyi nyubako
Mme Jeannette Kagame aganira na bamwe mu bazatura muri iyi nyubako
Aba babyeyi bashimiye cyane iki gikorwa bakorewe na Unity Club ifatanyije n'izindi nzego
Aba babyeyi bashimiye cyane iki gikorwa bakorewe na Unity Club ifatanyije n’izindi nzego

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye

8 Comments

  • Asa ba wawundi mbona Bavuga ngo wabajije niba ariwe first lady

  • uyu mubyeyi ankoze kumutima numva imotion kbsa first lady komeza imihigo mfura yiwacu WAHUUUUUUU

  • uyu mubyeyi areba kure, bari bakeneye kwitabwaho.

  • Imana ikomeze ihe umugisha uyu mubyeyi ubereye u Rwanda, nyakubahwa Jeannette Kagame udahwema guteza imbere abari n’abategarugori.

  • Hari igihe umuntu yiheba kubera ibyamubayeho akabitekerezaho cyane, kubera n’ubuzima bubi aba abayemo. Ariko iyo abonye abantu bamwitaho bakamuganiriza bakanamufasha kubaho bimugarurira icyizere. Dushima leta yacu uburyo yita ku bacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

  • Aba babyeyi rwose bari bageraniwe, mwakoze kubibuka

  • Kuba umubyeyi mwiza ni uku bimera, ubundi ntamuntu wakita ku bibazo by’inshike atarabaye umubyeyi mwiza. Imana ihundagaze ho imigisha myinshi First Lady n’abandi bose bakoze ibishoboka ngo aba babyeyi basubizwe agaciro.

  • Nshimishwa ni uko u Rwanda rufite ababyeyi bagifite ubumuntu nka First Lady! Bigaragaza ko aho tugana ari heza

Comments are closed.

en_USEnglish