‘ICT Innovation Center’ iruzura 2018 ku Kicukiro itwaye $5,6M
Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB na Ambasaderi wa Korea y’Epfo muri iki gitondo batangije kumugaragaro imirimo yo kubaka ikigo cya “ICT Innovation Center” ku Kicukiro. U Rwanda ngo ruzungukira byinshi kuri uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro ibitekerezo bishya mu bikorwa binyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo kizuzura mu Ukuboza umwaka utaha gitwaye miliyoni 5,6 z’amadorari.
Imirimo yo kubaka iki kigo yaratangiye ndetse irarimbanyije, uyu munsi nibwo yatangijwe kumugaragaro.
Mu mugambi w’u Rwanda wo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga hatekerejwe ikigo cyo gufasha guteza imbere ibitekerezo bishya by’ibikorwa bishingiye ku ikoranabuhanga, ICT Innovation Center.
Claire Akamanzi umuyobozi mukuru wa RDB ati “kugira ngo tugere aho dutangira kubyaza amafaranga ibitekerezo byacu turasabwa kuba twashyiraho ibigo by’ikoranabuhanga nk’iki n’amashuri yigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga n’ibindi byose byadufasha kugera ku ntego yacu.”
Ibi ariko ngo ntibihagije, hagomba kubaho abantu babikoresha bakabibyaza ibitekerezo bishobora kugurishwa bakabonamo amafaranga.
Aha hantu ngo hazaba hafite ibikoresho bihagije bizafasha umuntu kubyaza ibitekerezo byo ubucuruzi butanga amafaranga yifashishije ikoranabuhanga.
Ati “aho rero niho tuzavuga ko ubucuruzi bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga tumaze kugira abanyarwanda benshi baribyaza umusaruro»
Claire Akamanzi yashimye ubufatanye bwa Korea y’Epfo, igihugu gifite ubunararibonye mu kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu nzego zinyuranye ari naryo ubukungu bwacyo bwubakiyeho.
Ati “Korea twayigiraho byinshi mu guhanga imirimo mishya ishingiye ku ikoranabuhanga, twabasabye rero ko badusangiza ku bumenyi bafite ndetse badutere inkunga mu gushyiraho iki kigo cyo guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya mu gihugu cyacu.”
Kim Eung-joong Ambasaderi wa Korea mu Rwanda yavuze ko ikoranabuhanga ari umuyoboro w’iterambere rikaba n’inzira yo guhindura ubuzima bw’abaturage
Ati “Tuzakomeza gufatanya n’abanyarwanda kubyaza umusaruro ikoranabuhanga twifahishije ibigo n’iki turi kubaka hano kizuzura mu kwezi kwa 12 umwaka utaha.”
Iyi nyubako iri kubakwa na China Civil Engineering Construction Corporation (CCECC) imirimo y’igenzura igakorwa na TECOS Rwanda.
Photos © J.Uwanyirigira/Umuseke
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW