Digiqole ad

Abakandida bemejwe by’AGATEGANYO ni babiri gusa, Kagame na Habineza

 Abakandida bemejwe by’AGATEGANYO ni babiri gusa, Kagame na Habineza

Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gutangaza kuri uyu mugoroba ko Abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda.

Prof Kalisa Mbanda asinya ko yakiriye ibyangombwa bye
Prof Kalisa Mbanda Perezida wa Komisiyo y’amatora niwe watangaje aba bakandida by’agateganyo

Abandi bari batanze ibyangombwa bifuza kwiyamamaza bose ngo ntabwo babyujuje neza. Gusa bafite kugeza tariki 06 Nyakanga kuba babyujuje bakaba bakwemerwa.

Icyo abasigaye bahuriyeho mu byo babura ngo ni abantu 600 bagomba kubasinyira, 12 nibura muri buri karere.

Abenshi ikibazo bahuye nacyo ngo ni uko ababasinyiye ngo usanga numero z’indangamuntu babahaye zitajyanye n’izibaruye zifitwe na Komisiyo y’amatora.

Mwenedata Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred, Rwigara Diane na Mpayimana Philippe bose ni abakandida bigenda batemejwe uyu munsi by’agateganyo.

Prof Kalisa Mbanda yagize ati “Amadosiye yabo harimo tumwe na tumwe tubuze ariko nk’ufite dosiye itaruzura ni Barafida Fred.

Bakaba ahuje kubura urutonde rw’Abanyarwanda 600 babasinyiye ko babashyigikiye bagomba kubamo 12 bo muri buri karere k’u Rwanda.”

Yavuze ko  Gilbert Mwenedafa afite uturere 15 atujujemo abo bantu 12, abamusinyiye bemewe ngo ni 387.

Barafidanda S. Fred ngo ntabwo yashyikirije Komisiyo y’amatora urutonde rw’abantu bamushyigikiye mu Rwanda.

Rwigara Diane we yegereje 600 ariko ntabwo yujuje mu madosiye yose abantu 12 bamushyigikiye {muri buri karere}.

Mpayimana Philippe abemejwe bamusinyiye ni 265 ariko ngo afite uturere twinshi atujuje umubare wa 12,  aho adafite ni mu turere 23.

Perezida wa komisiyo y’amatora yavuze ko aba bifuza kuba abakandida bagiye batanga abantu barenga 600 ariko ngo iyo babagejeje kuri Komisiyo ireba niba abasinye babarizwa mu karere basinyiyemo niba ari ho banditse kuri Liste y’itora.

Ati “iyo dusanze umuturage wasinye atabarirwa muri aka karere  ntabwo dushobora kumubara muri babandi 12 ibyo bikaba byatuma umukandida atageza ku mubare kubera ibyo ngibyo.”

Avuga ko hari n’abandika nabi nimero z’indangamuntu zabo babashaka kuri liste y’abanyarwanda bemerewe gutora bakababura.

Ati “Abo nabo bavaho, hari kandi n’abo dusanga barasinye kabiri nabo turabagabanya izo mpamvu zose rero zituma  abakandida bari bagejeje kuri magana 600 bagabanuka.”

Prof Mbanda ati “Abo bakandida batemejwe ubu by’agateganyo bashobora kuzuza ibibura muri Dosiye zabo mu gihe cy’iminsi itanu y’akazi kugera ku itariki 06 z’ukwa karindwi 2017, nyuma y’iyo tariki tuzongera twige ibiherekeje candidature zabo, abo tuzasanga byuzuye tuzabemeza tumenyekanishe urutonde rw’abakandida bemejwe burundu bitarenga tariki ya karindwi z’ukwa karindwi.”

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Barafinda rwose! ni icyuka gusa

    • umukandida wanjye BARAFINDAFINDA SEKIKUBO bari bakwiye kumudohorera rwose. Ubu se nzirirwa njya mu matora?

  • Diane ,
    Ntimucike intege ahubwo murusheho imihigo!
    Ndabaga ntasubira inyuma.

    • Niba gender balance ihari mu Rwanda bareke na Diane yiyamamaze
      Uburinganire buve mu magambo bujye mu bikorwa

      • Gender ntivuguruza amategeko

      • @murenzi: bamureke yiyamamaze kubera gusa igitsina cyangwa agomba kuzuza ibisabwa nk’abandi? hhhhhhh ibyo ni ubufana gusa wangu?

  • Iyo mbonye byonyine izina Barafinda Sekikubo Fred ngaseka ngatemba!

  • Urukuta rw’amategeko!

  • Pierre Corneille ati: A vaincre sans peril, on triomphe sans gloire.

  • Ahubwo na Frank Habineza yali gukuramo akarenge akareka tukagira unukandida umwe rukumbi….

  • Ibi byari byavuzwe ko hari abazisanga bihakanwe n’ababasinyiye cyangwa abababeshyaga ko babayobotse! Le truc marche à tous les coups.

  • murayinyonze reka basi nshyireho iyi
    insinzi Bana b u Rwanda …njye ndayireba
    Icyo nzi cyo Diane azayobora u Rwanda one day

    • Ok! Nta gishyashya mbonyemo.njye nishima iyo amakipe agiye muri extras time na penarti

  • Haaaaa
    Abantu b a bagabo batihishira koko?
    Ngo Diane yabuze iki????
    Mwene data yabuze iki?
    Muzaba murora!
    M wabaye mute kweri??
    Profeseri Mbanda oyeeeeee

  • iyi turufu yo gukoresha NEC muri Africa ….igakorera akazi uwayishyizeho ni imwe mu bituma naho Imana zaba eshanu zikibumba zikaba umuntu …Tuzamutora

    ibi ni nka kumwe batoraga icyatsi…ikijuju kigasigara

    • None se ushatse kuvuga ko Icyatsi ari inde cg ikijuju ari inde?

  • Ntibyoroshye

  • Nibashake ibibura ubundi bahatane

  • Amatora yarangiye kera. Turashimira komosiyo y’ amatora ko yagabanyije akazi k’ abatorera abandi, kuko byari gusaba ko basubiramo mu masanduku kongeraho ba Diane na Mwenedata. Amasnduku yuzuyemo impapuro z’ itora ari tayari, abaturage nabo bazazindukire ku biro by’ itora ari benshi, gufata amafoto, ubundi ubusabane bubagereho.

    • Ngo iki kagire inkuru!

  • Diane natubwire umubare w’imikono ibura n’uturere abura turare tumusinyiye. Ibyo rwose biroroshye tuzanamuherekeza.

  • Cyera najyaga mbabazwa n’uko ntashoboye kwiga ngo minuze. None nsigaye ndeba ibyo abitwa ba Doctors na Professors na Engineers bakora muri politiki, nkumva naribabarizaga umutima ku busa. Science sans conscience n’est que ruine de l’ame.

    • @Mambobado,nanjye ntyo nshuti cyakora naje kubona ko ubwenge buruta ubundi ari ukuba inyangamugayo mu buzima.

Comments are closed.

en_USEnglish