Digiqole ad

I Bruxelles ejo hazasuzumwa ubusabe ku banyarwanda 3 baregwa Jenoside

 I Bruxelles ejo hazasuzumwa ubusabe ku banyarwanda 3 baregwa Jenoside

Kuri uyu wa kane, tariki 29 Kamena, urukiko rw’I Bruxelles mu Bubiligi ruzasuzuma ubusabe mu manza ebyiri ziregwamo Abanyarwanda babatu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Impaka ziri muri izi manza zishingiye ku bibazo byo guharanira uburenganzira, Ubushinjacyaha busaba ko abaregwa baburanishwa n’inkiko mpanabyaha zisanzwe aho kuburanishwa n’urukiko rwihariye ruburanisha ibyaha biremereye (Cour d’assises).

Izi manza ebyiri, zirimo ururegwamo uwitwa Fabien Neretse ukurikiramyweho kurema umutwe w’Interahamwe no kuyobora ibitero byahitanye imiryango y’Abatutsi benshi.

Muri iyi miryango, harimo uwari ugizwe n’Umubiligikazi wari ufite umugabo w’Umunyarwanda w’Umututsi n’umwana wabo bose biciwe i Kigali ku wa 09 Mata 1994.

Fabien Neretse yafatiwe mu bufaransa kuwa 26 Kamena aza koherezwa mu bubiligi kuburanishirizwayo kuko impapuro zimuta muri yombi zari zatanzwe n’Umucamanza w’Umubuligi.

Uyu mugabo wahoze ari umuyobozi wa OCIR mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, yaje kurekurwa by’agateganyo kuwa 30 Kanama 2011, n’ubu ari hanze by’agateganyo.

Urubanza rwa kabiri ruregwamo Abanyarwanda babiri bakekwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyintambara bakoze nka gatozi dore ko bashinjwa barahoze ari Interahamwe.

Aba bagabo bakurikiranyweho gukora ibikorwa by’ubwicanyi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ni Emmanuel Nkunzuwimye na Ernest Gakwaya.

Aba bombi bafatiwe mu bubiligi baza kurekurwa nyuma y’igihe cyo gufungwa by’agateganyo cyari cyatanzwe n’urukiko.

Ubushinjacyaha bwo mu Bubiligi buvuga ko imanza ziregwamo aba banyarwanda batatu zigomba kohererezwa kandi zikaburanishwa n’inkiko zisanzwe (Tribunal correctionnel) aho kugira ngo ziburanishwe na Cour d’assises.

Ubu busabe bwitwa ‘correctionnalisation’ bukorwa hagaragazwa ibigize icyaha cyagombaga kuburanishwa na Cour d’assises ariko kikohererezwa inkiko zisanzwe (Tribunal correctionnel) iyo hagaragajwe impamvu.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Naringizengo ni ubusabe bwo kubohereza mu Rwanda aho ibyaha bakekwa byakorewe

Comments are closed.

en_USEnglish