Digiqole ad

Kamonyi: Abarokotse barenga 50 batishoboye bari mu nzu zishaje cyane

 Kamonyi: Abarokotse barenga 50 batishoboye bari mu nzu zishaje cyane

Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu tugari twa Murehe na Mwirute mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi baravuga ko batewe impungenge no kuba inzu bubakiwe zishaje ku buryo zimwe zishobora gusenyuka mu gihe cya vuba.

Iyi ni iyubakiwe abatishoboye barokotse nyuma gato ya Jenoside mu 1994
Iyi ni iyubakiwe abatishoboye barokotse nyuma gato ya Jenoside mu 1994

Umuseke wazengurtse mu midugudu itandukanye aba barokotse Jenoside batuyemo, maze uvugana na bamwe muri bo  bafite ibibazo  by’amacumbi kurusha abandi.

Imiryango itishoboye ibarirwa kuri 50 muri utu tugari ikeneye gufashwa kuva muri izi nzu zishaje cyane, Umuseke wageze ku igera kuri 20, bamwe bamaze imyaka irenga gato 20 muri izi nzu.

Aba baturage bavuga ko bubakiwe inzu nto nyuma gato ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kandi  ngo  zimwe muri izi nzu zubakishijwe ibiti zisakazwa amabati 15, ngo bababwiraga ko  bazubakirwa izindi nzu nziza ibihe bibi irangiye.

Ancille Nyiranteziyaremye umwe muri aba baturage avuga ko hari abatuye mu nzu zishaje ku buryo iyo imvura iguye bahitamo gusohoka bakajya kugama mu baturanyi bafite inzu zikomeye.

Ancille ati “Twagerageje gutakambira inzego z’ubuyobozi na IBUKA buri mwaka bakatubwira ko bagiye kutwubakira, amaso yaheze mu kirere nta gisubizo tubona»

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Pacifique Murenzi avuga ko ubushobozi bw’ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye (FARG) bwonyine budahagije  kugira ngo bwubakire cyangwa busanire aba bantu ashingiye ku mubare w’ababikeneye

Ngo bisaba ko n’ubuyobozi bw’Akarere bubishyira mu ngengo y’imali  yabwo amafaranga yo kubakira abari muri iki cyiciro.

Murenzi ati “Hari amazu FARG yubakira abarokotse batishoboye buri mwaka kandi mu Turere hafi ya twose, ayo mikoro usanga adahagije keretse yunganiwe n’ay’uturere  dushobora guteganya.”

Prisca Uwamahoro Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi avuga ko iki kibazo hari icyo batangiye kugikoraho kuko ngo hari abarokotse baherutse kubakira inzu 20 mu Murenge wa Runda na Gacurabwenge.

Yongeraho ko hari  andi mafaranga bashyize mu ngengo y’imali y’Akarere y’umwaka wa 2017-2018 ku buryo bateganya kongera kubakira abo muri iki cyiciro batishoboye bagera kuri 28 gusa akavuga ko hakiri urugendo kuko abakeneye amacumbi akwiye bakiri benshi.

Iyi nayo yubakiwe abarokotse batishoboye ubu irashaje cyane
Iyi nayo yubakiwe abarokotse batishoboye ubu irashaje cyane
Kuko nta bikoni bubakiwe hari abagiye bigeragereza uko bashoboye
Kuko nta bikoni bubakiwe hari abagiye bigeragereza uko bashoboye
Bafite impungenge ko mu gihe cya vuba izi nzu zizabagwaho kuko zishaje cyane
Bafite impungenge ko mu gihe cya vuba izi nzu zizabagwaho kuko zishaje cyane

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Kamonyi

3 Comments

  • nyakatsi se ziracyabaho?

  • None se ko abanyarwanda Bose bafite ibibatunga kdi bariho neza abo umenya barimo barota
    Abakire barakize abakene barakennye

  • Burya se mu Rwanda muri 2017 haracyari abantu bakiba muri nyakatsi? Ko tugifite inzira ndende yo kuzamura abaturage bo mu cyaro!

Comments are closed.

en_USEnglish