I Gikondo aho icyaha cyakorewe, muri iki gitondo Urukiko rwa Gisirikare rutegetse ko Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bitanu baregwa bishingiye ku kwica umuturage bamurashe, ibyaha bakoze mu kwezi kwa gatanu. Kimwe n’ubushize, muri iki gitondo abantu bari benshi mu cyumba mberabyombi cy’ishuri […]Irambuye
Gasabo – Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017). Kimwe n’abandi banyarwanda babishaka, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’intebe nawe yahasuye. Abantu bose bemerewe kujya kureba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bimurikirwa hano […]Irambuye
Gicumbi – Muri iyi week end, asobanurira abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga Itegeko rishya ry’Umuryango Hon Depite JMV Gatabazi yavuze ko abagabo batera inda abana bakabatererana hamwe n’ababyeyi babigiramo uruhare bagiye guhagurukirwa. Mu bice byinshi by’icyaro hari ikibazo cy’abana bavuka ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere kubera ko babyawe n’abana batewe inda n’abantu bakuru, ntibagire ubushake […]Irambuye
*Umusirikare wa RPA yabonye umushahara wa mbere mu 1996 *Kuko nta munyu, isabune n’ibindi by’ibanze amafaranga ya RPF niyo yatumijwemo ibyo byose *Ikote rya mbere Minisitiri w’Intebe wa mbere yambaye ryaguzwe mu mafaranga ya RPF Mu kiganiro yahaye Radiyo na Televiziyo by’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yagarutse ku ruhare rw’ubutunzi bwa RPF-Inkotanyi mu kuzahura igihugu […]Irambuye
*Nshimishwa no kuba ndi umwe mubagejeje u Rwanda aho rugeze *Urubyiruko rukwiye kugira uruhare ruruseho muri Politike Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yari muri Studio za Radiyo na Televiziyo by’igihugu aho yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru b’ibyo bitangazamamuru. Yavuze ko kugira ngo yemere kongera kwiyamamaza bitari byoroshye kubera abantu bo hanze y’u Rwanda […]Irambuye
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude kuri uyu wa Gatandatu yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Gicumbi mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi, abasaba guhagurukira isuku nke igaragara muri aka gace, ategeka abayobozi bo hasi gufunga utubari tudafite ubwiherero kuko twangiza ubuzima bw’abaturage. Muri uyu muganda wabereye mu murenge wa Nyamiyaga , wanitabiriwe […]Irambuye
Mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Karongi mu bukangurambaga bwo gukoresha ikoranabuhanga, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana yanenze abafunga ibyumba mpahabwenge (ni utuzu twubatswe na BDF mu turere). Minisitiri Nsengimana yavuze ko ibyumba mpahabwenge bikingiranwamo ibyuma by’ikoranabuhanga kandi barabibahaye ngo bigirire akamaro abaturage. Yatanze urugero ko ubwo basuraga ahari ibikoresho by’ikoranabuhanga i […]Irambuye
*Barafinda na Mpayimana ngo ibyangombwa baburaga byose babitanze, *NEC ivuga ko abatarazanye ibyemezo byuzuye bashobora kubizana kugeza kuwa 07/07 Paul Kagame, Barafinda Sekikubo Fred, Mwenedata Gilbert, Habineza Frank, Diane Shimwa Rwigara na Mpayimana Philippe ni bo batanze ibyangombwa by’abifuza kuba abakandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama. Komisiyo y’amatora imaze gufunga ibikorwa byo kwakira […]Irambuye
Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje kuri uyu wa gatanu ko abana 77 b’impfubyi barererwaga mu kigo cy’imfubyi “Umurwa w’Impuhwe” cya Rusayo mu karere ka Rusizi ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC) bimuriwe mu bigo bya SOS biherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. […]Irambuye
*Ubugande: bagiye mu kabari bari ku kazi k’uburinzi *Ubwambuzi: Bambuye umuntu amafaranga 35 000Frw *Konona ku nabi: Bamaze kwica Ivan bagiye mu kabari ke bamishamo amasasu *Umugore w’uwo bishe yavuze ko ari byiza kuba abamwiciye baburaniye mu ruhame Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bemeye icyaha n’ubufatanyacyaha mu kwica umuturage witwa Ivan Ntivuguruzwa […]Irambuye