Musanze – Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo ya gipolisi yari amaze umwaka mu ishuri rikuru rya polisi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yishimiye intambwe imaze guterwa na Polisi y’u Rwanda aho abanyamahanga basigaye baza kuyihahaho ubumenyi butandukanye. Yasabye aba bapolisi bayasoje bo mu rwego rwa ba Ofisiye kumenya imiterere […]Irambuye
*Ubuzima bw’aba bana batewe inda biga mu mashuri abanza bugira ingaruka ku bana babyara, *Umuryango GLIHD wita ku bana b’abakobwa n’abagore urakora ubuvugizi ngo amategeko yo gukuramo inda. Aba bana bahindutse ababyeyi bagata ishuri, baganiriye n’Umuseke mu mpera z’iki cyumweru, bose bahuriza ku buzima bugoye barimo bwo kurera abana nta kazi bagira, gutereranwa n’ababateye inda, […]Irambuye
Gasana Celse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga yamaze kwandika ibaruwa yo kwegura ku mirimo ye, ngo yabikoze ku mpamvu ze bwite. Shyaka Theobald, Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko yakiriye ibaruwa yo kwegura ya Gasana Celse, ngo yeguye ku mpamvu ze bwite. Perezida wa Njyanama yongeyeho ko bagiye kwiga ku bwegure […]Irambuye
*Yafashwe hakoreshejwe ubuhanga bw’inzego z’iperereza… Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu, ku isaaha ya saa 14h00 zirengaho iminota mike, Police y’u Rwanda yafashe umugabo witwa Etienne Sibomana ukurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 13 akaza kwihakana umwana babyaranye ngo kuko yabyaye mbere ho ukwezi kumwe ku gihe yakekaga. Sibomana Etienne akekwaho gutera inda umwana w’imyaka 13. Ni […]Irambuye
*Ngo hari ibibazo bikunze kugaragara ku bana kubera ababyeyi batabitayeho, *Abagore bakwiye kwita ku burere bw’abana by’umwihariko, uburere bubi bw’umwana ngo nibo byitirirwa. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango asaba ababyeyi b’abagabo na bo gufatanya n’abagore bakita ku burere bw’abana kuko ngo akenshi usanga uburere ari inshingano ziharirwa ababyeyi b’abagore kandi ngo bose burabareba. Aganira n’abagore abagore […]Irambuye
Mu kuganiro n’abanyamakuru, Shima Diane Rwigara umugore umwe wamaze gutanga ibyangombwa muri Komisiyo y’Amatora nk’ushaka kuzahatanira kuyobora igihugu, yavuze ko atazi icyo Komisiyo yshingiyeho itamutangaza ku rutonde rw’agateganyo rw’Abakandida bemerewe. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, cyabereye i Nyamirambo, Shima Diane Rwigara yabwiye abanyamakuru ko ibyo yasabwaga gutanga byose yabitanze ariko agatangazwa n’uko atagaragaye ku rutonde rw’abakandida […]Irambuye
*Abana 18% n’ababyeyi/abarezi 41% barya rimwe ku munsi, *Ababyeyi 68% ngo ikibazo ni ukubura umwanya, *Abana 5% ni bo batunga udutabo tw’Ikinyarwanda, 6% bakabasha kugera ku masomero. Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango urengera abana, Save The Children ku muco wo gusoma mu Rwanda bugaragaza ko abana 24% ari bo bashobora gusoma nibura rimwe mu kwezi. Ubu bushakashatsi […]Irambuye
Umuyobozi uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) muri Africa, Dr Matshidiso Moeti yavuze ko urugendo yagiriye mu Rwanda rwamubereye agatangaza, ngo yizeye ko u Rwanda ruzakomeza gutera imbere binyuze mu bushake bw’abaturage n’icyerekezo cyizima na politiki ubuyobozi bugenderaho. Nyuma yo kubonana na Perezida Paul Kagame ejo ku wa kane, kuri uyu wa gatanu […]Irambuye
*Igikomeye cyane mu byigwa ni umwanzuro wo kwigira kwa AU Ba baminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bya Africa, uyu munsi bari i Addis Ababa mu nama itegura inama y’abakuru b’ibihugu bya Africa izaberayo kuwa mbere tariki 03 Nyakanga. Mu byigwa harimo ishyirwa mu bikorwa ry’amavugurura y’Umuryango w’ubumwe bwa Africa yateguwe na Perezida Kagame, nawe uzaba uhari. […]Irambuye
Uyu munsi inama Njyanama y’Umugi wa Kigali yemeje ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 ko ingana na 19 786 828 387Frw. Aya mafaranga akoreshwa mu bikorwa binyuranye ngo ntabwo aba ahagije ugereranyije n’ibikenewe, ndetse ngo hari aza atinze agasanga barafashe imyeenda myinshi. Iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka ngo bayiteguye bashingiye ku bikorwa byari byarateganyijwe mu mwaka […]Irambuye