Digiqole ad

Mu myaka 5 ngo u Rwanda ruzaba rutagikodesha Ambasade

 Mu myaka 5 ngo u Rwanda ruzaba rutagikodesha Ambasade

Kuri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza raporo y’imikorere ya za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga yagejejweho na Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya Sena. Baganiriye kubyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ubushize ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite inyubako za Ambasade zarwo mu mahanga rutakizikodesha aho bikorwa ubu.

Kuri Ambasade y'u Rwanda i Washington DC
Kuri Ambasade y’u Rwanda i Washington DC

Minisitiri Louise Mushikiwabo yagaragaje ko mu myaka 23 u Rwanda rwateye intambwe mu bubanyi n’amahanga kuko ngo ubu ruhagarariwe kuri buri mugabane.

Kugeza ubu ngo u Rwanda rufite za Ambasade 33 zikorera mu bihugu 134 ku isi, umwaka utaha ngo biteganyijwe ko hazuzura izindi eshatu, bikazakomeza hakurikijwe ubushobozi bw’igihugu.

U Rwanda ngo rufite Abadipolomate 110 mu mahanga, barimo ba Ambasaderi 29, ngo bifuza ko buri Ambasade yajya igira Abadipolomate nibura bane (4).

Senateri Prof Bajyana yagaragaje impungenge bagejejweho zo kuba bari kongera za Ambasade kandi n’izihari zifite abakozi bacye bigendanye n’ubushobozi bw’igihugu.

Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya Sena yashimye ko  hari gutegurwa statut yihariye igenga abakozi bo mu bubanyi n’amahanga, ubushake bwo kuvugurura imikorere ya MINAFFET no kuganira n’ibihugu by’inshuti bifite amashuri yigisha Diplomasiya bigafasha guhugura abanyarwanda.

Iyi Komisiyo ngo yasanze hakwiye kunozwa imikoranire hagati y’inzego zishizwe ububanyi n’amahanga n’izindi nzego za Leta hamwe n’inzego z’abikorera.

Sena yafashe umwanzuro ugomba kugezwa kuri Guverinoma ko ; inzego za Leta n’izigenga zigomaba gufasha za Ambasade mu mikorere kugira ngo hanozwe ububanyi n’amahanga kuko ngo byagaragaye ko inzego z’abikorera zidafasha Ministeri y’ububanyi n’amahanga kunoza imikorere n’imikoranire ya za Ambasade

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW

5 Comments

  • Reka turebe ko tuzagira ambassade muri za Mongolia, Moldavia, Guatemala, Paraguay, Papua New Guinea, North Korea, Guyana, Suriname,…

  • KO NUMVA IMYAKA ITANU YABA ALI MYINSHI? MWAYIGIZE NK’ITATU BA NYAKWUBAHWA?

  • Mr. ABC, bavuze aho zikenewe. Jya usoma neza.

    • Jye mba numva hose zikenewe kuko na bariya twagombye kuba inshuti, kereka niba hari icyo dupfa?

  • Ahubwo njye mbona umubare wa za Ambasade z’u Rwanda ukwiye kugabanuka kuko abadiplomate bazikoramo ubu ntacyo bakora kigaragara.

Comments are closed.

en_USEnglish