Mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo muri iki gitondo haburanishijwe urubanza rwa Sous lieutenant Herni Jean Claude Seyoboka, wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe uherutse koherezwa na Canada kuburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa. Umwunganira yabuze, nawe avuga ko atazi kuburana bityo urubanza rurasubikwa. Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahisemo ko uyu mugabo w’imyaka 50 aburanishwa […]Irambuye
Ukozehasi Jean Nepo, umugabo udaterwa ipfunwe no guheka umwana akajya gushaka amaramuko, umugore we ngo yamutanye uyu mwana we afite amezi abiri none ku bw’umuhate, uyu mugabo wo mu murenge wa Jali mu kagari ka Muko, Akarere ka Gasabo, umwana we amaze kuzuza imyaka ibiri, ngo ntacyo atazakora ngo amurere akure. Uyu mugabo twahuriye i […]Irambuye
Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry’Abayobozi b’Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk’Intore z’Imbamburiramihigo, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi warisoje yasabye abayobozi kurangwa na serivisi nziza. Abitabiriye itorero ryahuzaga abayobozi b’amashami mu nzego zose za Leta, ibigo, amakomisiyo, inzego z’ibanze n’iz’Intara bavuga ko iminsi 10 bamazemo bahakuye […]Irambuye
Umuyobozi mushya wa Koperative y’Abarimu, Umwalimu SACCO yaraye ashyikirijwe ububasha n’uwari umuyobozi w’agateganyo, Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba wayoboye uwo muhango, yasabye impinduka mu mitangirwe ya serivisi, gukora igenzura ry’ibyagezweho mu myaka umunani ishize, no kumenya ko Leta hari igihe izahagarika inkunga yayo kuri iki kigo. Umuyobozi mushya w’Umwalimu SACCO, ni Laurence Uwambaje, yahererekanyije ububasha […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga isabukuru y’ibiti ku nshuro ya 41 mu Rwanda hanatangizwa igihembwe cyo gutera ibiti, Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere, Dr.Vincent Biruta yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bazirikana akamaro k’amashyamba, avuga ko mu mwaka wa 2018, amashyamba azaba ateye kuri 30% by’ubuso bw’ubutaka bw’u Rwanda. Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta wagarutse […]Irambuye
Binyuze mu mushinga wo guteza imbere imishinga y’ubuhinzi bwo mucyaro uzwi nka RSSP (Rural Sector Support Project), Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) irimo kubaka ingomero zo gukwirakwiza amazi mu gishanga cya Mukunguli giherereye mu karere ka Kamonyi. Abakurikirana iyi mirimo bavuga ko igeze kuri 35%. Izi ngomero ziri kubakwa muri iki gishanga gihingwamo umuceri, zitezweho gukwirakwiza […]Irambuye
Mu murenge wa Mushubati, akagari ka Bumba mu karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburengerazuba, ku itariki 23 Ugushyingo, Ugiriwabo Evelina w’imyaka 83 yakubiswe n’umukwe we witwa Rwitungura Anastase w’imyaka 31, aza gupfa kubera inkoni, umugabo we na we yagiye muri Coma yitabye Imana kuri uyu wa gatanu. Intandaro y’aya mabi yaturutse ku ntonganya zo mu […]Irambuye
Ku munsi wo gutangiza ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Esperance yasabye abahohoterwa kugira uruhare mu kuvuga ihohoterwa bakorerwa kuko ngo ntirishobora gucika batabigizemo uruhare. Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 bwatangijwe mu mudugudu wa Rwabikenga, mu kagari ka Nyirabirori mu murenge wa Tumba mu karere ka Rulindo, kuri uyu […]Irambuye
Raporo nshya y’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarerengane ‘Transparency International – Rwanda’ kuri ruswa n’akarengane bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ifitiye abaturage akamaro mu mwaka wa 2016, iragaragaza ko hari ikibazo cyo kutishyura abaturage baba bangirijwe imitungo n’abakora muri iyo mishinga, giterwa ahanini ngo na ruswa ba rwiyemezamirimo baba baremereye abayobozi babahaye amasoko. Ubu bushakashatsi […]Irambuye
Mu itangazo ry’ibiro bihagarariye Ghana mu Rwanda, handitse ko ubu umunyarwanda yemerewe kujya muri Ghana adakeneye Visa. Ni mu mugambi watangijwe n’u Rwanda wo gufungurira imiryango by’umwihariko Abanyafrica. Consulat ya Ghana mu Rwanda yatangaje ko Republika ya Ghana yafashe uyu mwanzuro nko gukora uko u Rwanda rwagenje narwo ruvanaho Visa ku banyaGhana bashaka kwinjira mu […]Irambuye