*Mu bushakashatsi basanze hafi 80% bateye abana inda batabihanirwa *Mu kwezi kumwe abagera kuri 40 barafashwe, batatu bakatirwa gufungwa burundu *Barasaba Leta gushyira imbaraga mu guhana abatera abana inda. Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ‘CLADHO’ uratangaza ko nyuma y’uko ushyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, ubu abantu 40 ngo bamaze gutabwa […]Irambuye
Mu biganiro nyunguranabitekerezo byatangarijwemo ibyavuye mu bushakashatsi ku mpamvu zituma ibyaha bikomeje kwiyongera, urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru rwavuze ko byaba byiza umubare w’abahanishwa igihano cy’igifungo wagabanuka kuko abahanishijwe iki gihano batangwaho byinshi kandi bari bakwiye guhanishwa ibindi bihano bihwanye n’ibyo bakoze ariko ntibagire icyo batangwaho. Kuva mu mwaka wa 2011, umubare w’amadosiye y’ibyaha yakirwa n’Ubushinjacyaha wiyongereyeho […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Polisi y’igihugu mu Karere ka Ngoma yarashe umusore witwa Jean de Dieu Nzabonimana wakekwagaho ubujura, ndetse ngo akaba yari mu kiciro cy’abajura ba ruharwa. Jean de Dieu Nzabonimana w’imyaka 25 wari ukiri ingaragu, ngo yari asanzwe ari umujura ushakishwa cyane n’inzego z’umutekano. IP Emmanuel Kayigi, umuvugizi wa Polisi […]Irambuye
Mu biganiro byiga icyakorwa ngo gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zigere ku ntego zazo, byabereye muri Sena ku wa kane w’icyumeru gishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yatangaje uburyo bushya Leta yatangiye gukoresha buzakura abaturage mu bukene, ngo aho gutanga inkunga y’intica ntikize ‘serumu’, umuturage azahabwa byose by’ibanze ‘minimum package’ akurikiranwe nyuma y’imyaka […]Irambuye
Iri bendera ry’akagari ka Gisayura mu murenge wa Mutuntu ryabuze tariki ya 21 Ugushyingo 2016, hakomeza ibikorwa byo kurishakisha. Amakuru Umuseke wakuye ku muyobozi w’Akagari ka Gisayura, Ukurikiyimana Jean Pierre ni uko, intandaro ryo kwibwa kw’ibendera ari uburakari bw’umuturage utari wishimiye ko mu isambu ye hacishwa umuhanda wa VUP. Uyu mugabo witwa Mugekurora Patrick utarishimiye […]Irambuye
* Imyaka 10 ishize mu Rwanda hatangijwe gahunga yo gusinya imihigo * Gusa nta tegeko ryayigengaga * Hari kwigwa umushinga w’itegeko ryayo * Iri tegeko rizagena ingaruka zirimo ishimwe n’ibihano Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) bavuga ko nta muyobozi ukwiye guhiga ibiri mu nshingano ze nk’uko bikunze kugenda, Minisiteri y’abakozi […]Irambuye
Mu kwezi kwa kabiri 2016 Minisitiri w’ikoranabuhanga n’urubyiruko yafunguye Internet yo mu modoka zitwara abagenzi nka kimwe mu bikubiye mu mushingwa ka “ Kigali Smart Project”. Ku giciro cy’urugendo hari icyongeweho kubera iyi serivisi y’ingirakamaro. Iyi Internet ya 4G muri za Bus hato na hato yagiye igira ibibazo hamwe bigakemuka ariko ubu ntikiri mu modoka nyinshi […]Irambuye
Umwe mu bashyitsi bari baje mu Rwanda mu isiganwa rya Tour du Rwanda azanye n’ikipe ya Cycling Academy yo muri Israel yatangaje uburyo yibwe telephone ye agahangayika bikomeye ariko Police ikifashisha ikoranabuhanga ikayifata akayisubizwa nyuma y’amasaha macye. Uyu mugabo yatangaje ibyishimo bye n’ishimwe ku Rwanda. Uko byamugendekeye yabitangarije kuri Facebook y’ikipe ye Cycling Academy aho […]Irambuye
Serivisi mu tugari two uu karere ka Ngoma zirakemangwa kubera ko utwinshi muri two duhora dufunze, inshuro nyinshi bigatuma abaturage babura abayobozi babakemurira ibibazo. Kuri uyu wa kabiri, Umuseke wasuye utugari dutandatu, kamwe gusa ni ko twasanzemo umukozi ahandi hose abaturage bari bicaye hanze bitonganya. Umunyamakuru w’Umuseke yahereye mu kagari ka Karenge mu mujyi wa […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa mbere mu ntara y’amajyepfo abakandida batanu; Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi Félicité bahatanira kuzasimbira Senateri Mucyo Jean de Dieu muri Sena y’u Rwanda batangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyamagabe. Aba bakandida baziyamamaza mu gihe cy’iminsi 10 bahatanira gusimbura Jean de Dieu Mucyo […]Irambuye