Kuri uyu wa gatanu ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabwiraga abagize imitwe yombi y’Inteko ibikorwa bya guverinoma mu bijyanye no guteza imbere u rwego rw’imicungire y’abakozi ba leta yavuze ko hari intego yo kunoza imitangire y’akazi mu nzego za leta ikishimirwa ku kigero cya 80% mu 2017-2018. Ubushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’abakozi ba Leta bwagaragaje […]Irambuye
Abarobyi bane bari mu maboko ya Police bakekwaho kuba kuri uyu wa kane barishe Imvubu mu Kiyaga cya Cyambwe cyo mu murenge wa Nasho ku karere ka Kirehe. IP Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba yabwiye Umuseke ko abo bane ari batawe muri yombi ejo kuwa kane nyuma yo kumenya amakuru ko abaturage […]Irambuye
Uyu munsi, mu Rwanda naho bazirikanye umunsi mpuzamahanga w’ububi bwa SIDA, habaye ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda kuko abandura bari kwiyongera, abakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bo bibukijwe ko abakora uburaya 55% bafite ubwandu bwa SIDA. Uyu munsi Minisiteri y’ubuzima yavuze ko igiye guhagurukira ikibazo cy’abanyeshuri banduye Virus itera SIDA ngo bagihabwa akato mu mashuri ndetse n’abafata […]Irambuye
Charles Munyaneza Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’amatora amaze kwemerera Umuseke ko Dr Richard Sezibera ari we umaze gutsinda amatora yo gusimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witabye Imana mu kwezi kwa 10. Munyaneza avuga ko imibare yose y’ibyavuye mu majwi atayifite aka kanya ariko ko iyo babashije kubona ari uko Sezibera yarushije abandi bakandida bane […]Irambuye
Indege yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 yabatijwe Umurage imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Ni indege ya gatatu iguzwe na Rwandair mu rwego rwo kwagura ingendo n’ubucuruzi byayo iturutse i Toulouse mu Bufaransa aho yateranyirizwaga. Ni indege ya gatatu ya Rwandair iguze mu gihe cy’amezi abiri, ikurikiye Boeing 737-800 Next Generation […]Irambuye
Abunganira Bernard Munyagishari bagaragaje amafaranga bakeneye kuzifashisha mu kugera ku batangabuhamya bashinjura bamwe bari muri gereza Mpanga, Musanze na Nyakiriba ndetse n’abari Arusha muri Tanzania. Abunganira Munyagishari mu mategeko bavuga ko ayo mafaranga batse azabafasha mu rugendo rw’ibyumweru bitatu n’iminsi itandatu kugira ngo bagere kuri abo batangabuhamya bashinjira umukiliya wabo. Bavuga ko amafaranga miliyoni 1,5 […]Irambuye
*Urukiko rwa gisirikare rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko gacaca rwa Nyarugenge, *Seyoboka yasabiwe gufungwa by’agateganyo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Jean Claude Henri Seyoboka uherutse koherezwa mu Rwanda kuburana ku byaha bya Jenoside avuye muri Canada yaburanye, noneho yari yunganiwe. Yahakanye ibyaha aregwa, mu matariki ubushinjacyaha bwavuze yabikozemo avuga ko amwe yari ku ishuri […]Irambuye
Guhera saa yine z’amanywa kuri uyu wa kane ku rwego rw’uturere mu tw’Intara y’Amajyepfo haratangira amatora y’uzasimbura Senateri Jean de Dieu Mucyo witwabye Imana mu kwezi kwa cumi. Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane hamenyekana ibyavuye mu majwi. Abakandida ni batanu; Mukakabera Monique, Dr Richard Sezibera, Dr Masabo François, Mukamuganga Veneranda na Muhimakazi […]Irambuye
Perezida Kagame uyu munsi yitabiriye inama ya munani y’Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Africa yo hagati (ECCAS) i Libreville muri Gabon. Niyo ya mbere u Rwanda rwitabiriye nyuma yo kongera kwemerwa muri uyu muryango umwaka ushize. Economic Community of Central African States (ECCAS) yatangijwe n’ibihugu 11; Angola, Burundi, Cameroon, Central African Republic, Congo, DR Congo, […]Irambuye
Abagore bari mu buyobozi bw’amagereza muri Mali, Botswana, Burkina Faso na Tanzania, basuye gereza y’abagore ya Ngoma Iburasirazuba ngo barebe uko abagore babayeho muri gereza mu Rwanda. Aba bashyitsi bavuze ko babonye aba bagore nubwo bafunze babayeho neza. Aba bagore batandatu b’abashyitsi bari bari mu Rwanda mu nama yahuje abagore bo munzego z’umutekano mu bihugu […]Irambuye