Digiqole ad

2018: MINIRENA ivuga ko 30% by’ubuso bw’ubutaka buzaba buteyeho amashyamba

 2018: MINIRENA ivuga ko 30% by’ubuso bw’ubutaka buzaba buteyeho amashyamba

Bateye igiti kitezweho guhangana n’ibyuka bituruka mu nganda

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo hizihizwaga isabukuru y’ibiti ku nshuro ya 41 mu Rwanda hanatangizwa igihembwe cyo gutera ibiti, Minisitiri w’ibidukikije n’umutungo kamere, Dr.Vincent Biruta yavuze ko bikwiye ko Abanyarwanda bazirikana akamaro k’amashyamba, avuga ko mu mwaka wa 2018, amashyamba azaba ateye kuri 30% by’ubuso bw’ubutaka bw’u Rwanda.

Bateye igiti kitezweho guhangana n'ibyuka bituruka mu nganda
Bateye igiti kitezweho guhangana n’ibyuka bituruka mu nganda

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr Vincent Biruta wagarutse ku kamaro k’amashyamba, yavuze ko Isi ya none iri kwiruka mu rwego rw’inganda bityo ko hakwiye gushaka icyahangana n’ibyuka bituruka muri izi nganda bikajya kwangiza ikirere.

Avuga ko gutera ibiti mu gace kahariwe inganda ari kimwe mu bizagabanya umuvuduko w’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziri guterwa n’ibyuka bituruka mu nganda.

Ati “ Aha turi hagenewe inganda kandi zifitiye igihugu akamaro mu iterambere ryacyo; iyo tuvuga iterambere tuba tugomba kureba niba n’aho inganda ziri hari amashyamba bitewe n’uko ari byo bifata na ya myuka mibi bikayigabanya ntihumanye igihugu cyacu.”

Minisitiri Biruta avuga ko amashyamba ari ku butaka bw’u Rwanda adahagije kuko ubu ibiti byasarurwa kuri hegitari imwe bitarenza 50 m3 mu gihe ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko kuri hegitari imwe ishobora gusarurwaho ibiti bingana na 300 m3.

Min. Dr. Vincent Biruta yakomeje avuga ko bikenewe ko abantu bafata neza amashyamba ndetse bakarushaho gutera ibindi biti no kubungabunga ibihari.

Avuga ko iki kibazo cyahagurukiwe kuko Leta y’u Rwanda yihaye intego ko muri 2018, amashyamba azaba ateye kuri 30% by’ubuso bw’ubutaka bw’u Rwanda, akavuga ko iyi ntego izagerwaho kuko ubu 29.6% by’ubuso bw’ubutaka buteyeho amashyamba.

Ubuyobozi bwa sosiyete y’Itumanaho ya MTN Rwanda yifatanyije na Leta muri iki gikorwa, buvuga ko iyi sosiyete izakomeza gukora uko ishoboye mu gutanga umusanzu mu bikorwa nk’ibi byo kubaka igihugu.

Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, Bart Hofker ati “ Nishimiye iki gikorwa cyo gutera ibiti dufatanyije n’abaturage kandi na MTN izakomeza gutanga umusanzu wayo mu bikorwa nk’ibi byubaka igihugu.”

Minisitiri w’ibidukikije muri Congo Braza-Ville, Mme Rosalie Matondo wari witabiriye iki gikorwa, yavuze ko  yishimiye uyu muganda wo gutera ibiti bizahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ati ” Ni urugero  tugomba gukurikira , kuko Congo na yo igira umunsi wo gutera igiti, numvise ko uyu munsi ari wo u Rwanda rwizihiza  umunsi w’ibiti n’amashyamba,  rero byanshimishije kuba nanjye nabigizemo uruhare nkafatanya n’Abanyarwanda mu gutera ibiti.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mukaruliza Monique yavuze ko bafite umuhigo wo gutera ibiti mu bice bitandukanye by’uyu Mujyi.

Ati “ Umujyi wa Kigali dufite umuhigo wo gutera ibiti kuko bituma abawutuye bahumeka umwuka mwiza ndetse bigatuma twongera n’ubwiza bwawo.”

Uyu munsi wizihirijwe mu cyanya cyahariwe ibikorwa by’Inganda ukaba uje ukurikira umunsi nyafurika w’inganda, wizihirijwe muri iki cyanya kizwi nka ‘Economic Zone’ mu rwego rwo kwagura uru rwego rw’inganda ariko hanatekerezwa uko ibyuka biziturukamo bitakomeza kwangiza ikirere ku kigero cyo hejuru.

Uyu munsi ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Amashyamba ni isoko y’umwuka mwiza’

Bateye igiti kitezweho guhangana n'ibyuka bituruka mu nganda
Bateye igiti kitezweho guhangana n’ibyuka bituruka mu nganda
Umuyobozi mushya wa MTN na Rwamurangwa Stephen uyoora Gasabo
Umuyobozi mushya wa MTN na Rwamurangwa Stephen uyoora Gasabo batera igiti
Bishimiye gutera igiti
Bishimiye gutera igiti
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali avuga ko Kigali bashaka ko irabagirana iteyemo ibiti
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko Kigali bashaka ko irabagirana iteyemo ibiti
Abakozi ba MTN Rwanda baje muri iki gikorwa cyo gutera ibiti
Abakozi ba MTN Rwanda baje muri iki gikorwa cyo gutera ibiti
Bavuga ko Sosiyete yabo itazahwema gufasha Leta y'u Rwanda mu bikorwa nk'ibi
Bavuga ko Sosiyete yabo itazahwema gufasha Leta y’u Rwanda mu bikorwa nk’ibi
Bavuga ko batakwita gusa ku itumanaho batitaye ku buzima bwiza bw'abakiliya babo
Bavuga ko batakwita gusa ku itumanaho batitaye ku buzima bwiza bw’abakiliya babo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • 1/3 nikiba amashyamba ikivu kigafata ahacyo imihanda imigezi ibibuga amabuye ,ubwo aho guhinga hazasigara hangana gute ko n’ahandi nari amazu

    menya tugirango igihugu kirakura cg ngo ntikikiri gito nkuko cyaciwe n’abazungu

Comments are closed.

en_USEnglish