Digiqole ad

Bwa mbere mu rukiko, S/Lieutenant Seyoboka ati “Njye sinzi kuburana”

 Bwa mbere mu rukiko, S/Lieutenant Seyoboka ati “Njye sinzi kuburana”

Mu rukiko rw’ibanze rwa gisirikare i Nyamirambo muri iki gitondo haburanishijwe urubanza rwa Sous lieutenant Herni Jean Claude Seyoboka, wahoze ari umusirikare mu ngabo zatsinzwe uherutse koherezwa na Canada kuburanishwa ku byaha bya Jenoside ashinjwa. Umwunganira yabuze, nawe avuga ko atazi kuburana bityo urubanza rurasubikwa.

Seyoboka mu rukiko ategereje ko urubanza rutangira
Seyoboka mu rukiko ategereje ko urubanza rutangira

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwahisemo ko uyu mugabo w’imyaka 50 aburanishwa n’inkiko za gisirikare kuko ibyaha bya Jenoside aregwa ko yabikoze ari umusirikare. Hakurikijwe kandi itegeko No.02/2012 ryo muri Kamena  2012 rivanaho inkiko Gacaca.

Ingingo ya karindwi y’iri tegeko ivuga ko abaregwa ibyaha baakoze ari aba ‘gendarmes’ cyangwa ari abasirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994  nibafatwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda bazaburanishwa n’inkiko za gisirikare.

Imbere y’abantu batari bacye bari baje gukurikirana uru rubanza, Seyoboka yari yambaye umwambaro w’icyatsi kubisi w’abasirikare baregwa ibyaha mu Rwanda.

Ku maso wabonaga nta mususu ndetse akanyuzamo akamwenyura hato na hato.

Yatangiye avuga umwirondoro we wose kuva mu buto kugeza ubu arangije kuwutanga avuga ko umwunganizi we Me Arbert Nkundabatware ataje kumwunganira kandi we ngo ntabwo azi kuburana.

Iburanishwa ritangiye byahise bigaragara ko nta mwunganizi Seyoboka  afite. Maze abacamanza bamubaza aho umwunganizi we ari.

Seyoboka yavuze ko amuheruka kuwa gatanu, ndetse yemeza ko iby’iburanisha ry’uyu munsi umwunganizi we yari abizi. Ariko atazi impamvu ataje.

Mu rukiko, umwunganizi we yahamagawe kuri Telephone ngo abazwe impamvu atitabiriye iburanisha maze telephone ye basanga ntiri ku murongo.

Abajijwe icyo abivugaho kuba Avoka we abuze, Seyoboka yasubije ati “Njyewe ni ubwa mbere ngeze imbere y’urukiko, sinzi kuburana, kandi twavuganye ko nta kintu nshobora gusubiza adahari.”

Capt Kagiraneza Kayihura uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko uregwa ahabwa umwanya (iminsi) kugira ngo niba Me Arbert adashaka kumwunganira ahite ashaka undi mwunganizi.

Urukiko rwamubajije niba rwamuha iminsi ibiri cyangwa itanu uregwa arasubiza ari “nta kibazo kuri njye, ndi hano mu Rwanda kuri icyo kibazo nta kindi.”

Uru rubanza rwimuriwe tariki 01 Ukuboza 2016.

Seyoboka ubwo yari ahagurukijwe agasomerwa umwirondoro yavuze ko ari uwe koko
Seyoboka ubwo yari ahagurukijwe agasomerwa umwirondoro yavuze ko ari uwe koko

Seyoboka yoherejwe na Canada agezwa mu Rwanda tariki 11 z’uku kwezi. Yaje kuburana ku ruhare aregwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, araregwa ibyaha bitatu birimo Icyaha cya Jenoside, icyo kurimbura imbaga, n’icyaha cyo kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Seyoboka bahimbaga ‘Zaire’, yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca za Nyarugenge gufungwa imyaka 19 nubwo atari ahari.

Yavuze ko mu buzima bwe ari ubwa mbere ageze imbere y'urukiko
Yavuze ko mu buzima bwe ari ubwa mbere ageze imbere y’urukiko
Yahawe igihe ngo avugana n'umwunganizi we bazagaruke kuwa kane tariki 01 Ukuboza
Yahawe igihe ngo avugana n’umwunganizi we bazagaruke kuwa kane tariki 01 Ukuboza

Photos © C.Nduwayo/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • isi bazayireke kuko ni nto cyane keretse iyo uyirebeye kuri carte. mwene seyoboka yarakomeye yihangane ntiyarazi ko ibimubayeho ubu byari gushoboka. amaraso s’ikintu akwirukankamo Kandi ntiwayasiga

    • Harimo abayasiga nyamara…..abica Bose siko abirukaho……intama zijyanwa kW isoko ziri hamwe ariko ntizigure kimwe ( proverbe wolof)

      • @Jijia
        Sinemeranywa nawe na gato ko hari abasiga amaraso.
        Zikamabahari yabivuze ukuri amaraso si ikintu kuko akwirukankamo.

        Abo uriho wibwira ko bayasize sibyo na gato. Nabo babaye ariko babyibwira baba bishuka cyane. Ahubwo ni uko ari igihe cyabo kitaragera nikigera uzumirwa! Azabasama uhereye ku murongo nta n’umwe usigaye.
        Amaraso y’umuntu arakaze.

    • Uwo mudigi uraritse aho uraje uyonge.

  • Sha rwose nuko bitoroshye kujya muri politiki umuntu yakabyihoreye,kuko akenshi iyo ibaye mbi urabiryozwa,nandi mategeko yayo.Ahahahhahahaa

  • Yari aziko Gatineau muri Canada nta uzamusangayo noneho abaho nibo bamushushubikanyije. Gusa bamugiriye neza ntibamugize nk’uko yagiraga abo yishe.
    Nahame hamwe aburane ibyo yakoze/akekwaho nibimuhama azabiryozwe hakurikijwe amategeko.

  • azize no gushaka mumiryango yabami babakiga.sebukwe ninde?

  • sebukwe ni Kanyarengwe undi ninde?

    • @Nsinga jya uvuga ibyo uzi, Zaire sebukwe ni Col Elie Sagatwa ntabwo ari Kanyarengwe

  • sha ni ZAIRE KOKO, si SAGATWA, si KANYARENGWE BOSE NI BAMWE NKA AIMEE, ITS THE SAME DEAR SIR/MADAM, ARIKO BARAYAKARABYE YE, BANAGEZA NAHO BAYISIGA DORE UKO ANGANA NUKO ASA AHAAAAA NZABA NDORA NUMWANA W`UMUNYARWANDA.

  • Bene data banyarwanda, burya umuntu utarakatirwa aba ari umwere. Uyu mugabo arareba nk’umwere n’ubwo ubwere budapimishwa ijisho.

    Mwe kumucira urubanza urukiko rutaravuga, kuko ntabwo umusirikare wese wa FAR yakoze GENOCODE rwose. Harimo abere, harimo intwari, tutibagiwe ko harimo n’ibigwari byoretse igihugu.

    Mukomere.

  • Kubumusilikare ugatsindwa intambara, burya bibaye ngombwa wakwiyahura.Cyane cyane muri Africa.Nabasubijwe mungabo za leta muzarebuko byabagendekeye.

  • Umuseke mujye mutohoza amakuru neza ntimukagendere mu cyuka. Canada yohereje Seyoboka kubera ko yabeshye imyirondoro ye igihe yakaga ubuhungiro, ntabwo yamwohereje kugira ngo akurikiranweho ibyaha bya genocide n’ubwo Leta y’u Rwanda yari yatanze icyo ikirego. Kimwe n’uko na Munyakazi nawe yoherejwe kubera ko yabaga ku butaka bwa US mu buryo butemewe n’amategeko kuko nta byangombwa by’ubuhunzi yagiraga kandi visa bari baramuhaye yari yararangiye bihuza n’uko u Rwanda Rwamuregaga genocide. Tujye tuvuga uko ibintu bimeze ntitukazane amarangamutima muri buri kantu kose.

Comments are closed.

en_USEnglish