Abanyarwanda ubu bemerewe kujya muri Ghana nta Visa
Mu itangazo ry’ibiro bihagarariye Ghana mu Rwanda, handitse ko ubu umunyarwanda yemerewe kujya muri Ghana adakeneye Visa. Ni mu mugambi watangijwe n’u Rwanda wo gufungurira imiryango by’umwihariko Abanyafrica.
Consulat ya Ghana mu Rwanda yatangaje ko Republika ya Ghana yafashe uyu mwanzuro nko gukora uko u Rwanda rwagenje narwo ruvanaho Visa ku banyaGhana bashaka kwinjira mu Rwanda.
U Rwanda rwafashe umwanzuro wo gufungura imipaka ku banyamahanga mu rwego rwo koroshya ishoramari, ubuhahirane n’imibanire y’ibihugu mu buryo bwungura ababituye.
Abanyafrica nta Visa basabwa kwinjira mu Rwanda, abandi banyamahanga ya kure nabo bashobora kuyisabira ku kibuga cy’indege.
Gufungurirana imipaka ku bihugu bya Africa ni imwe mu ntambwe yaganisha ku bumwe bwa Africa bwatekerejwe kuva mu myaka irenga 60 ishize n’impirimbanyi zinyuranye ku bumwe bwa Africa amahoro n’amajyambere yayo.
UM– USEKE.RW
5 Comments
Heheee!!! Hanyuma munyamaku, ko mbona hasa nahabuze abajyayo? Nawe uzajyeyo tu. Jyewe simoni ziriya nkoni sinazikubitwa
Ibi ni byiza cyane rwose ariko bishobora kuba intandaro yo kwiyongera kw’abantu bo mu mitwe y’iterabwoba hirya no hino ku Isi.Byumwihariko bakaza mu Rwanda kukbera ko na Visa baba bafite.
Bravoooooo
bakubwiyeko bibuza inzego zumutekano gukora uko byari bisazwe
nje nta kibazo mbibona mo abategetsi bazi neza icyo bakora mbere yo kubivuga ubwo bara byize cyane
Comments are closed.