Digiqole ad

Ruswa niyo ituma ba rwiyemezamirimo bambura abaturage – Ingabire

 Ruswa niyo ituma ba rwiyemezamirimo bambura abaturage – Ingabire

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda.

Raporo nshya y’umuryango ushinzwe kurwanya ruswa n’akarerengane ‘Transparency International – Rwanda’ kuri ruswa n’akarengane bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ifitiye abaturage akamaro mu mwaka wa 2016, iragaragaza ko hari ikibazo cyo kutishyura abaturage baba bangirijwe imitungo n’abakora muri iyo mishinga, giterwa ahanini ngo na ruswa ba rwiyemezamirimo baba baremereye abayobozi babahaye amasoko.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda.
Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International Rwanda.

Ubu bushakashatsi bwashingiye ku bitekerezo byo mu dusanduku tw’ibitekerezo byakusanyijwe mu Turere dutandatu, no ku bibazo byabajijwe abaturage hirya no hino mu gihugu.

Amakuru yabuvuyemo agaragaza ko hari ikibazo gikomeye cyo kutishyura imitungo y’abaturage yangizwa mu gushyira mu bikorwa imishinga ifitiye inyungu rusange abaturage, by’umwihariko imishinga irimo ubwubatsi.

Ikibazo cy’abaturage batishyurwa ingurane, n’abatishyurwa imishahara na ba rwiyemezamirmo kandi barabakoresheje mu bikorwa bifitiye abaturage inyungu, ni bimwe mubyagaragajwe nk’ikibazo gikomeye.

Transparency International (TI) ngo yasanze ibi bibazo by’abaturage batishyurwa biterwa na ruswa n’abayobozi badashyira imbere inyungu z’umuturage.

Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa TI-Rwanda avuga ko avuga kandi ko hari ikibazo cy’ibikorwa by’abaturage byangizwa mu gushyira mu bikorwa iriya mishinga ugasanga ntibishyuwe, rwiyemezamirimo we yararangije yarigendeye.

Ati “Biterwa na ruswa, aho bishyura rwiyemezamirimo amafaranga yose batabanje kureba niba yishyuye abaturage, kuko icyo twabonye bihutira kumwishyura kugira ngo abahemo ya 10% aba yarabemereye.”

Ingabire agasaba Leta kongera imbaraga mu gukemura iki kibazo abaturage ntibazajye bamburwa na rwiyemezamirimo kandi aribo bakwiye gushyirwa imbere.

Agira ati “Icyo dusaba ni uko Leta yashyira imbaraga mu kurengera abaturage bayo, niba bahaye rwiyemezamirimo akazi mbere yo kumwishyura nibabanze bamenye yuko yishyuye abaturage yangirije n’abo yakoresheje.”

Ubu bushakashatsi bwa ‘TI – Rwanda’ kandi bwagaragaje icyuho mu kudaha ijambo cyane abaturage mu bibakorewa.

Ingabire Marie Immaculée agira ati “Ku nzego zibanze turasaba ko abaturage bahabwa ijambo, bakagira uruhare mu bibakorerwa, imishinga yose igiye gukorwa bakayiganiraho n’abaturage buri muntu wese akumva yuko ari ibye, atari ibya mayor cyangwa ibya njyanama.”

Iki kibazo kimaze kugaragazwa na Raporo zinyuranye, nk’iy’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta nayo yagarutse ku mishinga minini idindindira n’isigwa na ba rwiyemezamirimo, imyinshi ngo ruswa niyo iba ibyihishe inyuma.

Ibisubizo abaturage batanze ku kumenyeshwa amakuru y'ibibakorerwa.
Ibisubizo abaturage batanze ku kumenyeshwa amakuru y’ibibakorerwa.
Umunyamabanga Mukuru wa TI-Rwanda Mupiganyi Appolinaire n'Umuyobozi wayo Ingabire Marie Immmaculee batangaza ibyavuye muri ubu bushakashatsi.
Umunyamabanga Mukuru wa TI-Rwanda Mupiganyi Appolinaire n’Umuyobozi wayo Ingabire Marie Immmaculee batangaza ibyavuye muri ubu bushakashatsi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Arkuyu mudamu wagirango asoma ibyo opposition ikorera hanze ivuga itanga ningero agaceceka noneho hashira nkumwaka akaza kuvugako yakozubushakashatsi.Ahubwo nawe nakore ubushakashatsi aho anandi batagerakuko babibujijwe mu Rwanda ahokujyaza gusubiramo ibyavuzwe nabandi nyuma yumwaka 1 cg 2.

    • ntago ubizi ibyo avuga nibyo kabisa , ibigo byinci bya leta cg byigenga abantu bashinzwe finance ngo bihutishe dossier yawe barayibika mu kabati , comme ca niba uri rwiyemezamirimo ukabura amafr gutyo kuko payement bayitindije ngo ubanze wibwirize .. urugero natanga ni ibigo bya insurances bimwe na bimwe uzabaze abakorana nabo bazakubwira igihe bishyurirwa n’inzira binyuramo. ex BRITAM, SAHAM Etc
      birazwi ko abantu bo muri finance batinza payement nyamara hari abandi bahamagara cheques zikanasinyirwa mu modoka… icyo gihe rero niba rwiyemezamirimo atishyuwe ku gihe urumva abaturage akorera bazishyurwa ku gihe se ????
      hari igihe batinda kumwishyura bank penalities ikaba yarazongereye na ya mafr yanyura kuri bank igahita iyafatira…

  • none se ko wagirango hari abemerewe kuyirya! ntakundi nyine rubanda rugufi turahagwa. ETRACOSE se ntiyatwambuye kandi twarayikoreye Ku muyoboro w’amazi mu karere ka Gakenke. mwicecekere twaragowe!

  • Muraho muryango mugari w’umuseke!rwose niba hari ufite numero za Immaculee iziduhe akarengane karatwishe ba rwiyemezamirimo batari serious hamwe n’ibigo bimwe nabimwe bibibafashamo tubimugezeho cg nawe niba yatwemere akazishyira ahashoboka abaturage bakazibona.murakoze

  • Wowe wiyise Butumwa, uri umuswa cyane. Ngo Mme Ingabire avuga ibyavuzwe n’abandi abyita ubushakashatsi yakoze? Mujye muvuga ibyo muzi, cyangwa muceceke. jyewe nzi abantu benshi uriya mudamu yafashije bakarenganurwa. Wowe wafashije bangahe? Nzi uburyo bakora ubushakashatsi kunyamwuga, wowe wakoze ubuhe bushakashatsi? Umuntu usubiramo iby’abandi bavuze, ntiyakwerekana imibare, ntimukajye mukabya.

  • Kuva namenya ubwenge sundumva umuntu w’injiji nk’uyu Butumwa!Ngo Immaculée avuga ibyo muri opposition?Sinakurenganya ushobora kuba uri umwe mu bambuye abanyarwanda akaba akudomyeho agatoki ukagira ubwoba!Niko mwene data Butumwa,n Radio y’igihugu na Televiision bivug ibyo muri oppostion se?Uheruka kuyumva ryari?Abanyarwanda barimo kwamburwa na ba rwiyemezamirimo inzego zimwe za leta nka RAB,zirebera itangazamakuru na transparency bavuga uti opposition?Iyo niiturufu ishaje Muvandi?Uze gusoma inkuru iri kuri http://www.intyoza.com ,urebe aho Mayor wa Kamonyi yihanganisha abaturage bambuwe na Rwiyemezamirimo!Mayor se na we yabibwiwe na opposition?Jya ugira critical thinking muvandi?!!

  • Reka nitangire igitekerezo cyanjye Butumwa yari yandangaje.Ubwambuzi bukorwa na ba Rwiyemezamirimo ndetse n’ibigo bimwe na bimwe bya Leta muri iyi minsi burakabije pe.Wagira ni irushanwa,umuti ni umwe kuko byamaze kugera ku rwego rukabije, hakenewe intervention ya H.E Paul Kagame.N’ubundi turamurushya ariko navuga ijambo rimwe kuri iyi ngingo y’ubwambuzi abaturage barakira,barishyurwa pe.Uretse MINALOC abandi ba MINISTERS bariceceye.None se wasobanura ute ukuntu RAB igaruka mu bitangazamakuru byose MINAGRI ntikome na MINECOFIN iziha frws ntivuge niba ari ikererwa cg niba ari uburangare bw’ibyo bigo?Mwari mwumva MINEDUC igira icyo ivuga kuri WDA cg REB ko ari ibigo bitungwa agatoki mu bwambuzi?
    H.E natugoboke abo yadushinze baraturangaranye rwose.

    • @Marie Merci, wemerako igihugu gikomeye kuruta ukiyobora kandi ko azagisiga kikayoborwa n’abandi kimwe n’abamubanjirije uhereye kungoma ya Cyami? Bityo rero inzego za leta zagombye kuba zikora neza ntagukomeza kuramya Perezida mubintu byose byapfuye,Viyupi,Ubudehe,n’ibindi.Niba koko aruko bimeze bipfira he?

    • Ubwo se uvuze iki? Usibye gusubiramo ibyo abandi birirwa bavuga? Kuki se wumva HE ariwe ugomba gukemura ibibazo byose?

  • None se nk’iyo Leta ibariye abaturage imitungo yabo, ikabimura mu byabo, cyangwa igateganya aho biri ibikorwaremezo nk’imhanda, amazi n’amashanyarazi, ibibuga by’indege n’ibindi, yarangiza ntibishyure imyaka igashira ari itanu cyangwa irenga, wababaza ngo ikibazo turakizi, ni ukubera ruswa? Oya. Ni ugusuzugura abaturage gusa, kumva ko nta gaciro bafite, ntaho barega barenganyijwe, n’ibindi nkabyo.

  • Plz njye ndasaba uwaba afite numero za Immaculee iziduhe cg aho twazikura ahaturangire.
    Murakoze

  • Turasaba H E Paul Kagame, ave mugacerere,turasabye avuge, abaturage bareke
    gutotezwa n´abansumirinda ngo ba barwiyemezamirimo ari barwiyemezagusenya,uziko
    aribo bashyaka gusenyera Kagame atakibi yifuriza abanyarwanda, byose yarabibagejejeho ariko inyatsi zikava mubitwa ngo baramureberera,none aho ibintu bigeze nave hasi avuge ryomvikane aho ahagaze,kuberako twumva gusa Parlement ariyo
    yijuta,aho byakabaye za Ministeri zifite munshingano ibyo bigo byambura zakavuze
    zikanarenganura rubanda.
    Nyakubahwa Paul Kagame,umukuru w´igihugu cacu,garura ihene itararenga urugo.
    Ibihe byo kwamburwa byararenganye,haguruka uvuge ijambo rimwe ibibazo byose birakemuka, gutegereza imishikirano, Rwanda day,kunga abanyafirika no kubagira inama,guteza imbere akarere,gushyakira mu mahanga akayabo ibyobisambo bizaryamira
    nyakubahwa bibanze bihagarare dukemure ikibazo cyugarije Rubanda Nyarwanda.

  • in stead of pin point finger on mistake of others i thing it will be better to put the comment that which can help to improve the situation

Comments are closed.

en_USEnglish