Digiqole ad

Nta Ntore irebera, itekinika…umuyobozi agomba gukorera abaturage – Murekezi

 Nta Ntore irebera, itekinika…umuyobozi agomba gukorera abaturage – Murekezi

Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2016 mu Karere ka Huye hasojwe Itorero ry’Abayobozi b’Amashami mu bigo bya Leta mu Rwanda bazwi nk’Intore z’Imbamburiramihigo, Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi warisoje yasabye abayobozi kurangwa na serivisi nziza.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi asoza itorero ry'abayobozi i Huye
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi asoza itorero ry’abayobozi i Huye

Abitabiriye itorero ryahuzaga abayobozi b’amashami mu nzego zose  za Leta, ibigo, amakomisiyo, inzego z’ibanze n’iz’Intara bavuga ko iminsi 10 bamazemo bahakuye ubutore bugiye kubafasha kurushaho gutanga umusaruro cyane cyane hibandwa ku nyungu z’umuturage.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yibukije abayobozi bose bitabiriye itorero kurushaho kunoza ibyo bakora cyane kurangwa n’ubupfura n’ubudahemuka.

Mu ijambo rye yabasabye kurushaho kuba abakozi barangwa n’amatwara mashya, no kuba umusemburo w’igenamigambi rinoze.

Ati “Icyo tubasaba ni ukurangwa no kugira umuvuduko, imbaraga mu byo mukora, kuko Abanyarwanda twese tubategerejeho ko mushyira mu bikorwa imihigo muba mwahize kandi tubatezeho gushyira imbaraga muri gahunda zose za Leta, no guharanira iteka ubumwe bw’Abanyarwanda, muzarangwe no kwirinda ruswa kuko imunga ubukungu n’ubumuntu.”

Yabibukije kandi ko nta Ntore irebera, itekinika, abasaba kwitangira umurimo aho bari hose kandi bagaha abaturage neza serivisi bakeneye.

Yabasabye gucunga neza umutungo wa Leta, kutajya batuma ibintu bidasobanutse bibacaho bigakomeza hejuru.

Yavuze ko serivisi nziza zihutisha iterambere kandi u Rwanda rukaba rwariyemeje ko nyuma ya EDPRS II, serivisi nziza zizaba zitangwa ku rugero ruri hejuru ya 85%.

Ati: “Nyamara, ibipimo dufite uyu munsi ntabwo bishimishije. Muri rusange, mu ntangiriro z’umwaka wa 2016, imibare yagaragazaga ko imitangire ya serivisi mu Rwanda yari ku gipimo cya 67.7% mu Nzego z’Ibanze, 57.4% mu Nzego Bwite za Leta na 64.30% mu Nzego z’Abikorera.”

Saraphine Flavia, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imibereho myiza n’imiyoborere myiza muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’umuryango wa EAC, na we witabiriye iri torero avuga ko ubutore ahakuye, bugiye kumufasha na bagenzi be bakamenya ko icyo bagomba guha imbaraga ari ukwita ku nyungu z’umuturage kuruta inyungu zabo bwite.

Ati “Ndatekereza ko buri wese mu bayobozi bitabiriye iri torero, ibyo tuhakuye biratwigishije cyane, twari dusanzwe tubikora, serivisi twazitangaga ariko ubu noneho tubishyize mu muhigo kurushaho gutanga service nziza cyane dushyize imbere inyungu z’umuturage.”

Kimwe na baginzi be, icyo bahurizaho, ni uguhuza imikorere kandi bahurize hamwe cyane cyane abafite ibyo bahuriyeho bafatanye mu gukora igenamigambi mu rwego rwo gutanga umusaruro mwiza.

Iri torero ryatangiye kuva tariki ya 18 Ugushyingo, ryasojwe kuri iki cyumweru rimaze iminsi 10. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Gutanga serivisi zishingiye ku muturage ni intego duhuriyeho.”

Abayobozi mu nzego zitandukanye bari barangije itorero biyemeje kujya gukorera abaturage
Abayobozi mu nzego zitandukanye bari barangije itorero biyemeje kujya gukorera abaturage

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

6 Comments

  • Ubwo mu buryo buziguye Ministri w’intebe yababwiraga ibintu bibiri: Kutajya bavuga ngo “icyo kibazo turakizi” kandi kidakemurwa, no kurekera aho gutekinika mu bigaragarira amasoya buri wese, bakabiharira ikigo cy’ibarurishamibare.

    • Nabanze ahere iruhande rwe mubo bakorana abace ku gutekinika. Uyu mugabo niwe wa mbere numvise yemera ko mu gihugu hari inzara, ariko umukozi akoresha iwe mu biro (Stella Mugabo) we yavugaga ko kuba nta muntu n’umwe wari wapfa byerekena ko nta nzara ihari.

    • Yego ibi niko byakagombye kuba “kwitwa Intore itarindorerezi cga ingwizamurongo gusa kandi ntinabe Intore itekinika, idacabiranya ngo icurike ukuri aho kuri hose. Izi mvugo rwose zgiye zivugwa zikanashyirwa mu bikorwa, abaturage twese twakwiyumvise mubumwe buzira amakimbirane yakabaye afite abayakemura bashyira mukuri. Burya abanyarwanda byose tuba tubibona ariko ababishinzwe turabasaba kujya babigenzura neza batigira banyirantibindeba kdi hari umubare munini wabayoborwa bababaye bidasubirwaho kandi bitewe n’abamwe mubayobozi wagirango gahunda zabo nizo kurakaza abaturage bagahorana imijinyaaaaa…. Kdi umujinya wiyongera nyuma ukazabyara ikintu kibi. Bizwi nuwiege gutekinikwa bigahera iyoooo.

  • Hhhhhhhhhhh ndabona baba bambaye Kama geshi,buriya rivuze nibavumbika Bose bariya ba tekinisiye?

  • Ariko impamvu dukomeza gutekereza ko abayobozi bacu batekinika cyane, kandi atari byo, nuko hari ubwo bavuga abanyarwanda, abafite ubwo bwenegihugu twese tulkiyumva, kandi yenda atari byo. Ndumunyarwanda irimo ihurizo ritoroshye.

  • Eeee, wowe se wiyita Mzee Wa Bazee, Uti NdumunyaRda irimo ihurizo ritoroshye, uragayir’iki uyu Muyobozi urimo gukebura abandi mugukora nabi? Kdi ugomba kuba nawe urimo kuyobya uburari, kuko yarashe ku ngingo ikureba cga se niba utari umwe mubayobozi bavugwaho itekinika, tu n’es qu’un faut défenseur. Uhishira umurozi akakumara kurubyaro. Cga ngo ntauhisha umwotsi, bigaragara ko inzu iremo gushya. Kdingo indwara itagaragaye ntivurwa/ntibonerwa umuti, ikomeza ikamuga nyirayoo mpaka imwishe. Ntimugakunde rero abayobozi bamwe bahishira amakosa y’abagenzi babo kandi azwi. Erega ntimuyobora injiji, sicyo bashyiriyeho se amahirwe yo kwiga kuri bose ngo abari injiji zijye zisobanukirwa??? Nutavuga arabona, wowe rero ntukagaye abavuga ibiriho, ahubwo ujye ukurikirana ko inyigisho zahawe banyirubwite zubahirizwa, aho kujijisha ufata abantu nkawe.

Comments are closed.

en_USEnglish