Digiqole ad

Kuba ndi umugabo mpeka umwana nta pfunwe bintera kuko ni uwanjye – Ukozehasi

 Kuba ndi umugabo mpeka umwana nta pfunwe bintera kuko ni uwanjye – Ukozehasi

Ukozehasi Jean Nepo aganira n’umwe mu bagenzi twari kumw etwerekeza i Rulindo

Ukozehasi Jean Nepo, umugabo udaterwa ipfunwe no guheka umwana akajya gushaka amaramuko, umugore we ngo yamutanye uyu mwana we afite amezi abiri none ku bw’umuhate, uyu mugabo wo mu murenge wa Jali mu kagari ka Muko, Akarere ka Gasabo, umwana we amaze kuzuza imyaka ibiri, ngo ntacyo atazakora ngo amurere akure.

Ukozehasi Jean Nepo aganira n'umwe mu bagenzi twari kumw etwerekeza i Rulindo
Ukozehasi Jean Nepo aganira n’umwe mu bagenzi twari kumwe twerekeza i Rulindo.

Uyu mugabo twahuriye i Shyorongi, ku wa gatanu tariki 25 Ugushyingo 2016, yatanya atera intambwe ndende ngo agere i Kigali hakiri kare acuruze imineke yari yikoreye ngo abone amata y’umwana n’ibimutunga n’ibindi byangombwa byo mu buzima.

Ati “Ndacuruza ngashaka amata y’umwana.”

Ukozehasi akora urugendo rwa Kilometero esheshatu n’amaguru ajya i Kigali gushakisha ubuzima, icyo gihe aba yihuta cyane.

Umwana we yujuje imyaka ibiri ku wa gatatu w’iki cyumweru dusoje tariki 23 Ugushyingo. Nyina ngo yamumutanye ari uruhinja rw’amezi abiri n’igice.

Ukozehasi ati “Umwana yarwaye amezi ane aba muri pediatrie ku Muhima, aba sociale baranzi na Leta iranzi ariko ntacyo bamfasha. Umurenge wa Jali, muri Gasabo wemeye kunyubakira, ntibaranyubakira nta n’icyo barambwira ndacumbika hafi y’umunani wanjye.”

Akomeza agira ati “Ubuzima bw’uyu mwana ni jyewe umwitaho no guhinga ndabireka, ncuruza imiti gakondo, intare y’irungu, umwanzuranya, ngatara avoka, imineke ngacuruza, sinigeze ngura Litiro imwe y’amata natangaga Frw 5 000 cyangwa Frw 10 000 bakankamira. Ngura ‘biberon’, ngura ‘porte bebe’ nkajya muheka, murinda inzara, murinda umwanda, imyenda ngurira rimwe, bakagira ngo ngiye gucuruza, aho za Kajevuba.”

Ukozehasi ku munsi iyo byagenze neza ngo ashobora kubona Frw 3 000 cyangwa Frw 4 000, icyo gihe ngo aba yabonye imari nziza, niho akura amafaranga amutunga n’amata y’umwana, ubuzima bugakomeza gutyo gutyo.

Agaya abanyamakuru ngo yahaye Nomero ya Telefoni bamubwira ko bazamuvuganira, ariko bakaba ntacyo bamumariye.

Nyina w’umwana ngo ntibavugana, bitewe n’uko yamuhemukiye, ngo iyo atungutse Nyabugogo aho akunze kuba ari ava mu nzira, kuko ngo ubu “yabaye indaya, na mbere namufatanaga n’abagabo mu nzu twakodeshaga.”

Ukozehasi ati “Nta wundi mwana mfite, ni aka twibanira mu mudugudu, mu murenge, inkingo narazirangije ku kagari baranzi, nza gupimisha ibiro (by’umwana), umwana wanjye ntasubira inyuma, nta pfunwe bintera kuba ndi umugabo mpetse umwana kuko ni umwana wanjye, nta n’ikibazo nshobora kugira kuko nshobora kubwirirwa ariko umwana wanjye akarya.”

Nubwo ari mu bibazo biteye uko ahora yishimye tugihura yatwakiriye aseka
Nubwo ari mu bibazo biteye uko ahora yishimye tugihura yatwakiriye aseka.
Ni umugabo utiganda kugenda aba atera intambwe ndende
Ni umugabo utiganda kugenda aba atera intambwe ndende.
Mbere namufotoye ndi mu modoka mbere y'uko tuganira
Mbere namufotoye ndi mu modoka mbere y’uko tuganira.
Ukozehasi Jean Nepo ngo nta kibazo aterwa no guheka umwana we
Ukozehasi Jean Nepo ngo nta kibazo aterwa no guheka umwana we.

Amafoto@HATANGIMANA/UM– USEKE

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • Uyu mugabo ndamushima ko yitaye ku mwana we nk’umubyeyi mwiza ntamutererane nka nyina. Ariko ndamwibutsa ko agomba kumva ko atari ngombwa guhabwa imfashanyo kuba arera umwana we ni inshingano ze . Amafranga akorera arahagije niyige kuzigama (3000/4000 ku munsi = 90000/120000 bivuze ko arusha ubushobozi benshi bahembwa ku kwezi ).

    • koko rwose nta pfunwe bigomba kumutera kuko uhinga muwe ntasigana.Ariko kdi akeneye abantu bo kumuba hafi kugirango bitazarangirira mu kwiyitaho no kwita ku mwana ngo akure akibagirwa no gutangira kumushakira uko aziga cyane ko agiye kugera muri icyo kigero.

    • Ariko nkawe kweli ibyuvuze ntasoni biguteye? Ese uyumugabo ukumurebe usanga afitubushobozi? nogutega twegerane urabonako arikibazo.Nta nigare agira.Ubutaha bazatwereke ahwatuye.

  • Ukozehasi ndamushimye cyane .ni umubyeyi ukwiriye kwitwa iryo zina.Imana izabana nawe humura.uretse icyo cyomanzi cy’umugore.Nanjye byambayeho .ku mezi abiri gusa ntangira kurera umwana wanjye w’umuhungu.ubu agize imyaka hafi itanu.ariga neza kandi ni umuhanga mu ishuri.tumeze neza ndi se nkaba na nyina.IMANA IGUHE UMUGISHA.

    • Abagore bari aba kera, ubu urazana ikirura wagira imana ukabona kiragiye kitakuririye mu nzu cg ngo kikuzanire kabutindi ya SIDA; abo bana kigusigiye n’uko ukarera, wahirwa ukabona urabakujije. Ni ukubabona birirwa banitse amabere, bazunguza ibinure ngo ni amabuno hano kwa Rubangura ariko burya mu mutima haba ari vide. Bagabo mwige kuba abagabo n’abagore icyarimwe, amazi si ya yayandi dore gender yayahinduye ibiziba.

  • Uyu mugabo yihangane arere umwana we azavamo umuntu ukomeye kandi uyu mugore rwose ntasebye abagore kuko si bose bameze uko ahubwo yihane atarahanwa n’Imana

  • Abagore bubu bo ni ikibazo. Uretse na GENDER yazanye ibibazo, hari n’ibihe turimo ubwabyo bitoroshye, ukongeraho n’amaradiyo yigenga ari hano mu Rwanda yirirwa yigisha ubusambanyi.

    Hari radiyo yigenga hano mu Rwanda ntavuze izina ikoraho umudamu ngo wihaye kwigisha abadamu bagenzi be uko ngo bashimisha abagabo babo akabwira n’abagabo ngo uko bashimisha abagore babo, akigisha ngo uko abagore n’abagabo bagomba kubyifatamo mu gitanda ngo kugira ngo abagore bazane amazi. Biteye isoni n’agahinda. Rwose iyo ubyumva wibaza igihugu turimo bikakuyobera, wibaza umuco nyarwanda aho wagiye bikakuyobera.

    Ubundi mu muco nyarwanda ibyo abagabo n’abagore bakora bari mu buriri ntawe ubivugira ku karubanda, ariko mu Rwanda abakora ku maradiyo basigaye babivuga ukagira ngo ni abashumba bahuye inka, bikababaza abantu benshi ariko bakabura uwo batakambira ngo abihagarike. Ikibabaje kurushaho ni uko abana bato nabo baba barikanuye babyumva kuri ayo maradiyo.

    Icyitwa Inteko y’Umuco n’Ururimi twibaza niba ntacyo bakora ngo basabe ko ibyo biganiro bihagarara, byoye kuvugirwa ku karubanda kuri ayo maradiyo. Abayobozi b’igihugu nabo bararuciye bararumira. Birababaje. birababaje, birababaje!!!

    • nyirumupfu agomba gufata ahanuka

  • Mureke mbabwire, rwose uyu mubyeyi n umugabo ndamushimye. Dore akabazo kajye uyu mwana ise iyo ageze nyabugogo, aramujishura agakubara, umwana nawe ahura n abandi azakura abona ubwo buzima ise abamo aho we ntazaba imbobo? Mwibuke se ko ubwenge bwe bushingiye kukumugaburira no kumwambika akumva aranyuzwe. Jye ndumva aho atuye bamufasha ise agacururiza hafi yaho atuye cyane ko arumukozi akabona n umwanya wo kwita kumwana. nawe se nanajya kwishuli ise azajya ajya gukubara atahe ijoro umwana azaba ari he? Nabazaga gusa tujye dutekefeza kuri future not present. Murakoze

  • Telefone ye nayibona gute?.
    Nanjye mwemereye 100000frw.

Comments are closed.

en_USEnglish