Mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, ababyeyi bibumbiye mu itsinda ‘Ubutwari bwo kubaho’ rihuriyemo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi n’abakomoka mu miryango yagize uruhare muri jenoside bavuga ko mbere bataribumbira muri iri tsinda bahoranaga intimba kubera ibyo bakorewe abandi baratsikamiwe n’ipfunwe kubera ibyo bakoze ariko ko ubu bamaze guca ukubiri n’ibi byombi bakaba bashyize […]Irambuye
Ku mugoroba wo kwibuka jenocide yakorewe abatutsi i Nyanza ya Kicukiro ahaguye Abatutsi basaga ibihumbi 11 Perezidante w’Inteko Ishinga Amategeko Hon Donatille Mukabalisa yabwiye abari bitabiriye uwo mugoroba ko ko buri munyarwanda wese aho ari hose afite inshingano zo kuzirikana aya mateka yaranze u Rwanda kandi akayaheraho yubaka ameza. Urugendo rwo kwibuka rwahereye aho abishwe […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza buvuga ko muri uyu murenge hari kuvuka ibikorwa bigaragaza ingengabiterezo ya Jenoside nko kuba hari abakita bagenzi babo ‘inyenzi’ (izina ryakoreshwaga batesha agaciro abo mu bwoko bw’Abatutsi bari barahunze ubuyobozi bubi mbere ya 1994). Sekimonyo […]Irambuye
Muri Kamena haratangira imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege za kajugujugu mu karere ka Karongi kitezweho kuzamura ubukerarugendo. Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko iki kibuga cy’indege kigiye kubakwa kidakenewe kurusha gare (aho bategera imodoka) bamaze igihe batagira kandi bayikeneye. Aka karere gakungahaye ku bukungu bushingiye ku bukerarugendo, gasanzwe gakennye ku bikorwa remezo nk’imihanda […]Irambuye
*Me Rudakemwa we ngo ubutabera butinze ntibuba bukitwa ubutabera… Maj. Dr Rugomwa Aimable uregwa kwica umwana amukubise, kuri uyu wa 11 Mata yongeye gutaha ataburanye mu mizi kuko Ubushinjacyaha bwahawe inshingano zo gusuzumisha umuvandimwe we Sivile Nsanzimfura Mamerito kugira ngo harebwe niba koko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe buvuga ko bitarakorwa. Mu iburanisha riheruka […]Irambuye
Kicukiro – Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, Ferdinand Mukurira n’umugore we Kayitesi barabyutse kare basanga inka yabo yatemwe bikomeye ku ijosi, hashize amasaha 24 byayiviriyemo gupfa. Babiri bakekwaho iki cyaha barafashwe, kwa Mukurira baguma mu bwoba bw’ibyababayeho. Uyu munsi itsinda ry’abifuje kumukomeza ryamugejejeho inyana yo kumushumbusha. Mukurira yishimiye cyane iri tsinda ry’abahoze ari abanyeshuri mu Ishuri rikuru nderabarezi […]Irambuye
Karongi – Kuri uyu wa mbere, mu butumwa bw’ihumure Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yatanze mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Bisesero yashimye cyane ubutwari bw’abanyabisesero mu kwirwanaho muri Jenoside, avuga ko aho ibihe bigeze ubu u Rwanda rudashobora kongera kubamo Jenoside. Imvura yaguye kuva abashyitsi bageze aha mu Bisesero ntabwo […]Irambuye
*Nka 44% byabo baracyari mu bibazo by’inzitane *Barimo abadashobora kugira icyo bimarira kuka bafashwe n’abagabo benshi *Babyaye abana barenga 1 122, ndetse abenshi banduzwa SIDA. Imibare itangwa n’ibigo binyuranye biharanira inyungu z’abarokotse igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abagera ku 1 070 014, ndetse abagore bari hagati y’ibihumbi 250 na 500 bafashwe […]Irambuye
Ruhango-Ku munsi wa kabiri w’ibiganiro bitangwa mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa 09 Mata, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose yatanze ikiganiro mu murenge wa Bweramana avuga ko Perezida Kagame yasize ubuzima bwiza yari arimo muri USA akaza kurengera ubuzima bw’Abatutsi bariho bicwa muri Jenoside yabakorewe mu 1994. Muri ibi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru ubwo mu murenge wa Nyundo bibukaga abazize Jenoside yahakorewe, cyane abiciwe muri Katedrali ya Nyundo no ku Iseminari nto, bijejwe n’umuyobozi w’Akarere ko urwibutso rushya ruzuzura vuba ndetse imibiri yavanywe mu rwibutso rushaje ikazashyingurwa tariki 09 Kamena uyu mwaka. Urwibutso rwa Nyundo mu 2012 rwashenywe n’umugezi wa Sebeya bari bararwubatse hafi, byabaye […]Irambuye