Kuri uyu wa 08 Mata ku rwibutso rwa Gisuna ruherereye mu Kagari ka Gisuna, mu Murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi habereye umuhango wo kuzirikana inzirakarengane z’Abatutsi zishwe kuva mu 1990 babita ko ari iby’itso by’abo bitaga ‘Inyenzi’. Izi nzirakarengane zishwe urw’agashinyaguro zagiye zitwikirwa mu byobo ku buryo muri uru rwibutso hashyinguye ivu gusa. […]Irambuye
Mu gutangiza icyunamo kuri wa gatanu tariki ya 7 Mata, mu murenge wa Ruvune mu kagari ka Gashirira, Kangarama Steria wasabye gutanga ubuhamy yari amaranye imyaka 23, yavuze uburyo abicanyi bamusigaje nyuma yo kwica abasore areba we bakamukubita bakamumena umutwe, bakanga kumwica ngo arashaje, muri ako gace ngo batwikiye abantu mu nzu abandi bajugunywa mu […]Irambuye
*Yavuze ibyaha 8 bifitanye isano n’ingangabiterezo *Mu myaka ishize ngo abantu hagati ya 10 na 12 baburanishwa buri kwezi kuri ibi byaha *Yavuze amahitamo atatu abanyarwanda bakozi Prof Shyaka Anastase uyobora urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yatangaje ko kugeza ubu mu nzandiko zo gufata abaregwa Jenoside bagera […]Irambuye
Moussa Faki Mahamat Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Africa yunze ubumwe nk’umushyitsi w’imena wari mu muhango wo gutangiza kwibuka ku nshuro ya 23Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yatangaje ko ibyo yabonye n’ibyo yumvaga bitandukanye, kandi ko arebye aho igihugu cyavuye n’aho kiri ubu Abanyarwanda bakwiye icyubahiro. Moussa Faki uheruka gusimbura Mme Dramini Zuma kuri uriya […]Irambuye
Perezida Paul Kagame atangiza igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ijambo ryumvikanamo intego z’igihugu, inzira kirimo ndetse atangaza ko u Rwanda ubu ari igihugu cy’abanyarwanda bose, ndetse n’abanyamahanga babyifuza. Avuga ko abahigwaga muri Jenoside batazongera guhigwa ukundi, kandi n’abatarahigwaga nabo batazigera bahigwa mu gihe kizaza. Ati “buri munyarwanda wese iki […]Irambuye
António Guterres Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yatangaje ko Lieutenant General Frank Mushyo Kamanzi agizwe umugaba w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNAMISS). Lt Gen Kamanzi afite inararibonye y’imyaka 28 mu mirimo ya gisirikare ndetse no mu buyobozi bw’ingabo. Kuva mu ntangiriro za 2016 Lt Gen Mushyo Kamanzi yari umuyobozi […]Irambuye
Kuri uyu mugoroba kuri ‘Messe des officiers’ ku Kimihurura Perezida Kagame yahuye n’abasirikare bakuru b’igihugu. Inama nk’izi ziba nibura rimwe cyangwa kenshi mu mwaka. Muri iyi nama Perezida Kagame yashimiye ingabo kurinda ubusugire bw’igihugu n’uruhare rwazo mu mibereho myiza y’abagituye. Mu nama nk’izi zabayeho ubushize zagarukaga kenshi ku gukomeza ingamba mu kurinda ubusugire bw’igihugu, gukomeza umwihariko, […]Irambuye
Alphonsine n’umugabo we Boniface bo mu mu mudugudu wa Nyakarambi, akagari ka Bumara mu murenge wa Rwaza bari mu maboko y’Ubushinjacyaha bakekwaho kwica uwitwa Ngomiraruhije Bartazard bivugwa ko yari amaze igihe kinini aca inyuma Boniface ku mugore we. Abaturanyi b’uyu muryango ukurikiranyweho kwica umuturanyi wabo bavuga ko mu ijoro ryo kuwa kabiri w’iki cyumweru umubiri wa […]Irambuye
Inka yatemwe mu ijoro rishyira kuwa kabiri mu rugo rwa Mukurira Ferdinand na Kayitesi basanze yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane nk’uko Umuseke wabitangarijwe n’abo muri uru rugo rwo mu mudugudu w’Izuba Akagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama. Umuseke wari wasuye uru rugo kuri uyu wa gatatu usanga iyi nka ikiri nzima […]Irambuye
Itangazo ry’imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ryasohotse muri iki gitondo rigaragaza zimwe mu mpinduka mu buyobozi mu nzego n’ibigo bya Leta. Ivugwa cyane ni isimbuzwa rya John Mirenge wari umuyobozi wa Rwandair wasimbuwe by’agateganyo na Col Chance Ndagano hamwe n’umuyobozi w’Inama Nkuru y’Uburezi nawe wasimbuwe. John Mirenge yari amaze imyaka irindwi ari umuyobozi wa Rwandair, Kompanyi ubu […]Irambuye