Digiqole ad

Gen Kabarebe ati ‘Abaturage barakomeye, ingabo zirakomeye, u Rwanda rurakomeye, Jenoside ntizongera’

 Gen Kabarebe ati ‘Abaturage barakomeye, ingabo zirakomeye, u Rwanda rurakomeye, Jenoside ntizongera’

Minisitiri James Kabarebe atanga ubutumwa bwe bwa none

Karongi – Kuri uyu wa mbere, mu butumwa bw’ihumure Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yatanze mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwibutso rwa Bisesero yashimye cyane ubutwari bw’abanyabisesero mu kwirwanaho muri Jenoside, avuga ko aho ibihe bigeze ubu u Rwanda rudashobora kongera kubamo Jenoside.

Abashyitsi kuri uru rwibutso basobanurirwa ibice bigize uru rwibutso
Abashyitsi kuri uru rwibutso basobanurirwa ibice bigize uru rwibutso

Imvura yaguye kuva abashyitsi bageze aha mu Bisesero ntabwo yabujije umuhango gukomeza, abashyitsi barimo abayobozi b’ingabo banyuranye baherekeje Minisitiri w’ingabo, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Alphonse Munyatwali n’abandi babanje gusura urwibutso rwa Bisesero.

Aha hari umusozi wari wahungiyeho Abatutsi bakabakaba ibihumbi 40 bo muri ibi bice by’icyahoze ari Kibuye, bagabweho ibitero n’Interahamwe n’abasirikare barabica bikomeye ubwo bari bamaze gutereranwa n’ingabo z’Abafaransa zari zabijeje kubarinda kwicwa.

Aba ariko bamaze gutereranwa ntibapfuye bateze amajosi, birwanyeho bahangana n’abishi ariko babicira kumara kuko babarushaga imbaraga. Uru rwibutso ubu rurimo imibiri igera hafi ku bihumbi 60 kuko abarokotse ubwicanyi bwo mu Bisesero aria bantu batarenga 1 200.

Francois Ndayisaba umuyobozi w’Akarere ka Karongi uri mu barokokeye hano yavuze ko babuze ababo benshi cyane n’abasigaye benshi bagasigarana ibikomere ariko uyu munsi biyubatse bongeye kugarura ikizere cy’ubuzima.

Ati “Cyera hano umuntu wize twamubonaga nk’Imana, uwari yarize yari {Dr Rose} Mukankomeje gusa. Ariko uyu munsi abantu bariga abandi bararangije za Kaminuza, ubuzima bwongeye kugaruka kubera ubuyobozi bwiza.”

Umushyitsi mukuru uyu munsi yari Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabarebe, yavuze ko nubwo Abasesero bapfuye ariko bapfuye kigabo kuko birwanyeho uko bashoboye hakagira n’abarokoka, ibi ngo bikwiye guha Abanyarwanda isomo ry’ubutwari.

Ati “Niba abantu bicwa batemwe, bakaraswa ariko bakarokoka, nuko hari ikintu gikomeye tugomba kugeraho. Dufatanye kubaka igihugu.”

Avuga ko Abafaransa bagize uruhare mu gutegura ndetse no gukora Jenoside, aha mu Bisesero bakaba baratereranye abantu bari bahahungiye ari igisebo gikabije kuri bo.

Gen Kabarebe yavuze ko Abafaransa bakomeje guherekeza Interahamwe aho zahungiye mu cyahoze ari Zaire ndetse ngo banazifasha kwitegura kugaruka ku ngufu mu Rwanda.

Bigeze aha Perezida Kagame ngo yasabye Umuryango Mpuzamahanga gukura interahamwe ku mupaka w’u Rwanda cyangwa akabyikorera. Ibi ngo batabikoze we yarabikoze.

Gen Kabarebe yavuze ko uyu munsi u Rwanda rwateye intambwe mu kwiyubaka, ko igihugu ubu gifite aho kigana kandi kitibagiwe aho cyavuye.

Ati “Uyu munsi abaturage barakomeye, ingabo zirakomeye, u Rwanda rurakomeye, Jenoside ntishobora kongera kuba. Ntibishoboka.

Imbaraga zahagaritse Genocide ziracyahari kandi zarakomeye. Abo Bose birirwa basakuza ntacyo bashobora, tuzabarwanya.”

Aha mu Bisesero hiciwe Abatutsi bo muri Komini icyenda zari zigize icyari Kibuye bari barahahungiye, umwihariko waho ukaba ari uko abishwe kandi bishwe n’imitwe itandukanye yabaga inavuye mu bice byamaze gufatwa n’ingabo za APR yabaga ihunga yerekeza muri ‘Zaire’.

Ubwicanyi bwahakorewe ni bumwe mu bwakorewe abantu benshi bari hamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu yibukwa ku nshuro ya 23.

Ku rwibutso rwa Bisesero, ku musozi wiciweho abakabakaba 60 000
Ku rwibutso rwa Bisesero, ku musozi wiciweho abakabakaba 40 000
Imvura nyinshi yari ihari uyu munsi no muri icyo gihe yari ihari kandi ngo hari abo yafashije kwihisha abishi
Imvura nyinshi yari ihari uyu munsi no muri icyo gihe yari ihari kandi ngo hari abo yafashije kwihisha abishi
Abayobozi bakuru kuri uru rwibutso rwa Bisesero
Abayobozi bakuru kuri uru rwibutso rwa Bisesero
Abantu batari bacye baje uyu munsi kwibuka ababo biciwe aha mu Bisesero no kumva ubutumwa bw'abayobozi
Abantu batari bacye baje uyu munsi kwibuka ababo biciwe aha mu Bisesero no kumva ubutumwa bw’abayobozi
Minisitiri w'ingabo ashyira indabo ku mva ishyinguyemo abiciwe hano
Minisitiri w’ingabo ashyira indabo ku mva ishyinguyemo abiciwe hano
Minisitiri James Kabarebe atanga ubutumwa bwe bwa none
Minisitiri James Kabarebe atanga ubutumwa bwe bwa none

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

2 Comments

  • Abanyapolitiki ntibakajye badushuka rimwe na rimwe.Hakomeye abanyarwanda,Ubumwe, amateka y’abanyarwanda atwigisha kutazakora amakosa abayobozi baruyoboye bakoze kuva rwakwitwa urwa Gihanga.Tugomba guharanira ko ibibi byose byagwiriye u Rwanda bikageza kuri rurimbuzi ya jenoside bitazongera kubaho,Twibuka ko akarengane kabyara inzangano iyo kadakemuwe .Ibyo kuvugango ingabo zirakomeye ntacyo bivuze kuko Empire romain, Napoleon, n’abandi bose ntabwo bari bafite ingabo zidakomeye.Tujye dushishoza twirinda kureba ubu twirengagiza icyo amateka atwigisha.

  • Abaturage barakomeye ,Ingabo zirakomeye se hanyuma Abacitse ku icumu bahora BATEMAGURWA hirya no hino mu gihugu tubyite iki ??? Ko bimaze kuba akamenyero ko muri ibi bihe bahohoterwa batemagurwa ,baseserezwa, batemerwa amatungo n’imyaka , Ibi se niwo mutekano muvuga ?????!!!!

    Ese kuki iki kibazo mutakitaho by’umwihariko ,ahubwo mugashishikazwa no kugaragaza Abacitse ku icumu ngo bababariranye n’ababiciye !!!!

    turambiwe ibyo bipindi ,amajosi atemwa.

Comments are closed.

en_USEnglish