*Abaje gutema inka ngo ntibari bagamije kwica cg kwiba Ferdinand Mukurira wo mu mudugudu w’Izuba, Akagari ka Nyarurama mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro yarabyutse akubitwa n’inkuba ndetse agira ubwoba asanze inka ye ivirirana kubera ibikomere by’imihoro yatemeshejwe nijoro. Uyu munsi yabwiye Umuseke ko we n’umuryango we bafite ubwoba ko uwabikoze yakora n’ibindi bibi kurushaho. […]Irambuye
*Hari hake urwishe ya nka rukiyirimo, abagishyira imbere iturufu y’amoko n’amacakubiri, *Ntawe ukwiye kwemererwa gusenya aho kubaka Ubunyarwanda, *Abadepite n’abandi bakozi b’Inteko bagize ikiganiro kuri ‘Ndi Umunyarwanda’ mu muhezo. Mu gutangiza ibiganiro kuri Ndi Umunyarwanda byahuje abagize Inteko Ishinga Amategeko n’abakozi batandukanye b’Inteko, kuri uyu wa gatatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite Hon. Mukabalisa Donalite yavuze ko […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuwa mbere ni bwo abagizi ba nabi bataramenyekana batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, abaganga b’abamatungo bamaze kudoda iyi nka baremeza ko ishobora gukira. Umwe mu baganga b’amatungo bari kuvura iyi nka yabwiye Umuseke ko iri koroherwa […]Irambuye
Mu gishanga cya Kami giherereye mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza, ubuyobozi bw’akarere n’abahinzi b’ibigori bakoze umuganda wakorewe muri iki gishanga gihinzemo ibigori bashakisha udusimba twa nkongwa dukomeje kwangiza imyaka y’ibinyampeke. Mu karere ka Nyanza abahinzi bamaze iminsi bataka ikibazo cy’umusaruro mucye w’ibinyampeke uterwa n’ibi byonnyi. Uwihoreye Clemantine uhinga ibigori mu murenge wa […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika mu karere ka Kamonyi buratangaza ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Mata, police yo muri uyu murenge yaraye itaye muri yombi umupasiteri ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika buvuga ko uyu mupasiteri yaje aje gusura umuryango utuye mu mudugudu wa Karehe mu kagari ka Sheli […]Irambuye
*Aba bana ngo bakwiye kuburanira mu muhezo Kigali – Mu rubanza rw’abaregwa iterabwoba no gukorana n’imitwe y’iterwabwoba rwakomeje kuri uyu wa kabiri hasojwe iburanisha ry’inzitizi; iyo kuburanishwa mu ruhame ndetse no kuburanishiriza abana mu rukiko rwihariye. Ubushinjacyaha bwavuze ko nyuma y’amakuru bwavanye mu kigo cy’indangamuntu mu baregwa abatagejeje ku myaka y’ubukure ari bane gusa. Umwe […]Irambuye
Mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi yagejeje ku Nteko Nshingamategeko imitwe yombi ku bijyanye n’ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubuzima, yavuze ko mu mbogamizi zikiriho mu buvuzi, abitabira mutuelle de santé bakiri 83%, hakaba hakigaragara serivise ziri hasi mu rwego rw’ubuvuzi kubera umubare muke w’abaganga b’inzobere. Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari byinshi byakozwe mu buvuzi […]Irambuye
*Ingendo Perezida Kagame aherukamo mu mahanga ngo ni ingirakamaro *Ntabwo Paapa yaza kuri buri rugo ngo asabe imbabazi *Ibyo Paapa yakoze ngo byavanyeho igihu kimaze imyaka 20 *Abanyarwanda ngo baraza kurushaho kwiyumvamo Kiliziya Mu kiganiro ari kugirana n’itangazamakuru muri iki gitondo Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ku bijyanye n’imbabazi Umushumba wa Kiliziya Gatolika aherutse gusaba […]Irambuye
Mu ijoro ryakeye abagizi ba nabi batemye bikomeye inka y’uwitwa Ferdinand Mukurira warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kagali ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro. Uzamukunda Anathalie Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Kigarama yabwiye Umuseke ko gutema iyi nka byabayeho koko ubu bakaba bari gukurikirana. Abatemye iyi nka bayisanze mu kiraro, bayitemye ijosi inshuro […]Irambuye
*Umwe mu badepite ngo RAB yikorejwe umutwaro idashoboye, *Barasaba Minisitiri ko ava muri ‘theory’ akajya mu bifatika, *Minisitiri azakomeza gutanga ibisobanuro ejo. Mu gikorwa cyo kugeza ku Badepite ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na Komisiyo y’Ubuhinzi biri muri gahunda nyinshi za Leta haba mu buhinzi n’ubworozi by’umwihariko muri Girinka, imishinga itaratanze umusaruro ungana n’amafaranga yatanzweho, ikigo […]Irambuye