Mukurira batemeye inka, bamushumbushije inyana
Kicukiro – Kuwa kabiri w’icyumweru gishize, Ferdinand Mukurira n’umugore we Kayitesi barabyutse kare basanga inka yabo yatemwe bikomeye ku ijosi, hashize amasaha 24 byayiviriyemo gupfa. Babiri bakekwaho iki cyaha barafashwe, kwa Mukurira baguma mu bwoba bw’ibyababayeho. Uyu munsi itsinda ry’abifuje kumukomeza ryamugejejeho inyana yo kumushumbusha.
Mukurira yishimiye cyane iri tsinda ry’abahoze ari abanyeshuri mu Ishuri rikuru nderabarezi (KIE) bari muri AERG-KIE kuri iki gikorwa cyo kumushumbusha bakoze.
Yaboneyeho ariko no kuvuga ko abashije kumenya abamuhemukiye bakamwicira inka byaba byiza kugira ngo amenye uko yitwara mu baturanyi kuko ngo hari igihe uba uziko ugirira neza abantu ariko bo bakubona nabi.
Ferdinand Mukurira avuga ko ibyamubayeho n’umuryango we byabababaje cyane kandi bikabatera ubwoba. Ariko ko abantu bakomeje kumukomeza muri ibi bihe bikamugarurira imbaraga.
Ngo yifuza ko iperereza ryakwihutishwa, hari babiri bafashwe bakekwa, akamenya neza abamuhemukiye n’impamvu yabyo kuko ngo ubusanzwe azi ko abana neza n’abaturanyi be.
Emmanuel Nshimiyimana wavuze mu izina ry’abaje kumushumbusha inka yahumurije umuryango wa Mukurira ko kandi we n’abo bari kumwe mu itsinda bifuje kumushumbusha ngo atazabura amata n’ifumbire.
Ati “Iyo umuntu ahisemo kugutera nijoro byerekana ko aba agutinya kandi ibyo bakoze si ubugabo. Wumve ko utekanye kandi turi kumwe ntuzahabo nabi.”
Umufasha wa Mukurira witwa Kayitesi yabwiye Umuseke ko muri iki gihe asigaye agira ubwoba bwo kugorobereza hanze kubera ibyabaye ku nka ye.
Aba bamuzaniye inka bahasanze irindi tsinda ry’urubyiruko rihari ku bufatanye bwa Famille INGANJI ya GAERG ku bufatanye n’Akagari ka Kamashashi rwaje mu gikorwa cy’ibanze cyo kubaka ikiraro cyagutse kuko bateganya kuzanira umuryango wa Mukurira inka y’imbyeyi n’inyana yayo mu mpera z’iki cyumweru, nabo mu rwego rwo kumushumbusha no kumukomeza.
Abamushumbushije inka none ni abaje bahagarariye abandi bahoze ari abanyeshuri mu cyahoze ari KIE (ubu ikaba ari Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’uburezi) babaga muri AERG yaho.
Photos©Innocent ISHIMWE/UM– USEKE.RW
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
12 Comments
Imana ibahe umugisha bakoze cyane gushumbusha uyu mubyeyi ,barakagira amata !
naho izo nkozi zibibi zirakaburinka
Nguku rero uko ibyiza biganza ibibi, ikigwari cyakoze iryo bara kigireho! Azahore arwana numutima wenda azihana
Ururubyiruko ni urwo gushimirwa cyane kandi n’urundi rurebereho, duharanire gufatana mu mugongo kandi duharanirako ejo hacu haba heza kurushaho.
Imana ibahe umugisha nukuri kdi isubize ahomwakuye
IYO NYANA Y’ISHASHI BAYITE SHUMBUSHO.
IYO NYANA Y’ISHASHI BAYITE SHUMBUSHO, nd’inyamibwa nziza.
Bakoze neza rwose. Ubwo iyo nkozi yibibi igiye kwiga andi mayere izongere bayicunge neza bazayicakire ubundi nayo bayihane wanasanga ar’ingegera izerera gusa. Bakoze abo banyeshuri Imana izabafashe mwige neza muzanatsinde cyane.
Mwakoze cyane bana bacu kuba mushumbushije MUKURIRA Ferdinand ,ujbundi ni umunyamahoro. Abajenosideli baracyaturimo
Imana ibahe umugisha kdi iki ni igikorwa cyindashyikirwa nukuri ariko umutekano we nawo witabweho kuko abatemye iyambere bashobora kuba bakora nibindi.
uwo mu bono araseby. . yihoy ubusa. bravo la jeunesse. mbega i poto. mwatekerej neza . message nokubandi mutekereza nabi
YES !
AERG- GAERG, MURAKAGIRA AMATA KU RUHIMBI BANA BACU.
Comments are closed.