Hari abavuga ko gutumiza ifumbire mva ruganda mu Rwanda birimo amananiza ku bashoramari bato, ndetse bakavuga ko haba hari ababyihishe inyuma bo mu bigo bikomeye, ariko Ikigo cy’Ubuhinzi RAB ivuga ko amahirwe afunguye kuri bose, gusa ngo ‘miliyoni imwe ntiyatumiza ifumbire’. Umwe mu bacuruza ifumbire mu gihugu, yatangarije Umuseke ko bigoye kugira ngo umuntu abe […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu rugabaniro rw’akarere ka Gicumbi na Rulindo ahitwa Gaseke mu murenge wa Ntarabana habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bw’ivatiri (Voiture) yataye umuhanda igonga abanyamaguru bane barimo umwana w’umukobwa wari ugiye ku ishuri ahita yitaba Imana, abandi batatu barakomereka. Abatuye muri aka gace babwiye Umuseke ko iyi vatiri […]Irambuye
Uyu mugore witwa Apolinarie Uwanyirigira, ari mu kigero cy’imyaka 42, yari utuye mu mudugudu wa Nyakayonga mu kagali ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, harakekwa ko yishwe n’umugabo utahise amenyekana bivugwa ko yari amucyuye. Aho yari acumbitse ku muhanda wa kane ahazwi nko muri cite, i Kamembe bivugwa ko arijo bagiye gusambanira ariko uyu mugore […]Irambuye
Mu mudugudu wa Nyakabungo, akagali ka Gasaze mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, ahagana saa Sita, ikamyo yari itwaye itaka yakoze impanuka irenga umuhanda yica abana batatu bari bavuye ku ishuri. Uwari uyitwaye yashizemo umwuka nyuma yo kugezwa kwa muganga. Umuvuguzi wa Police ishami ry’umutekano wo mu muhanga, CIP Emmnanuel Kabanda yabwiye Umuseke ko iyi […]Irambuye
Icyemezo cyo guhagarika amwe mu Mashuri Makuru na Kaminuza cyangwa zimwe muri progaramu zayo, cyafashwe na Ministeri y’Uburezi tariki ya 16 Werurwe 2017, nyuma y’igenzura ryakozwe mu Ukwakira 2016, rikagaragaza ko hari bimwe mu bikoresho amashuri atujuje, bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi, gusa hari bamwe bavuga ko ibyo basabwe kuzuza babikoze, bagitegereje ijambo rya […]Irambuye
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, ihuriro ry’abagore b’abasirikare n’abapfakazi basizwe n’abasirikare ‘CYUZUZO’ bagabiye umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse akaba n’umupfakazi kuko umugabo we yaguye ku itabaro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2 000. Uyu mubyeyi witwa Icyimpaye Julienne avuga ko nyuma yo gupfakara yaje gusbira iwabo mu cyaro ariko agezeyo […]Irambuye
Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze muri Djibouti mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri iki gihugu cyo mu ihembe rya Africa. Mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize Perezida Ismail Omar Guelleh nawe yari yasuye u Rwanda aho ibihugu byombi byiyemeje gukomeza umubano hagati yabyo, umubano ushingiye cyane ku bucuruzi. Agace Djibouti […]Irambuye
Kicukiro – Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru mu mudugudu Nyabigugu Akagali ka Murinja mu murenge wa Gahanga bahasanze umurambo w’umugore bivugwa ko yishwe n’abagabo basangiye mu kabari kari hafi aho, bagiye cyangwa bamaze kumusambanya…. Inkuru irambuye yisome ukanze HANO Irambuye
Jean Sayinzoga wamaze igihe ayobora Komisiyo ishinzwe gusubiza Abasirikare bavuye ku rugerero mu buzima busanzwe yitabye Imana kuri iki cyumweru azize uburwayi. Amakuru yizewe Umuseke ufite, ni uko Jean Sayinzoga yitabye Imana mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal kuri iki cyumweru mu masaha y’igicamunsi. Hari amakuru avuga ko Sayinzoga yaba yari arwaye umwijima (Hepatite). Umwe mu […]Irambuye
*Dr Bizimana ngo abatagaragaza imibiri y’abazize Jenoside ni ingengabitekerezo ikibajengamo Mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa Gatandatu Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa yanenze abateguye umugambi wa Jenoside kuko barimo abize ndetse bakiyita abahanga we akavuga ko nta bantu bajijutse bashobora gukora nk’ibyo bakoze ahubwo ko ari […]Irambuye