Rubavu: Imibiri y’abiciwe ku Nyundo izashyingurwa neza tariki 09/06
Kuri iki cyumweru ubwo mu murenge wa Nyundo bibukaga abazize Jenoside yahakorewe, cyane abiciwe muri Katedrali ya Nyundo no ku Iseminari nto, bijejwe n’umuyobozi w’Akarere ko urwibutso rushya ruzuzura vuba ndetse imibiri yavanywe mu rwibutso rushaje ikazashyingurwa tariki 09 Kamena uyu mwaka.
Urwibutso rwa Nyundo mu 2012 rwashenywe n’umugezi wa Sebeya bari bararwubatse hafi, byabaye ngombwa ko imibiri yari irurimo iba ihavuye, icumbikishwa mu cyumba cyatanzwe na Paroisse ya Nyundo.
Hashize imyaka irenga ine hatangijwe imirimo yo kubaka urwibutso rushya, byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 09 Mata imibiri yavanywe mu rwibutso rushaje iri bushyingurwe mu rwibutso rushya ariko ntibyabayeho.
Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze ko rwiyemeza mirimo yatinze kurangiza imirimo yo kubaka urwibutso rwa Nyundo ariko yizeza ko iri hafi kurangira kuko iriya tariki urwibutso rushya ruzashyingurwamo imibiri yavanywe mu rushaje.
Urwibutso rwa Nyundo rwari rushyinguyemo abasaga 851 biciwe kuri Kiliziya ya Nyundo, Seminanari nto ya Nyundo no mu mirambi ikikije aka gace.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu kandi yashimye Diyosezi ya Nyundo yatije aho iyi mibiri icumbikirwa mu gihe urwibutso ruri kubakwa.
Uyu munsi mu muhango wo kubibuka hatanzwe ubutumwa bw’ihumure ku barokotse ndetse no gusaba abatuye aka karere gukomeza ubumwe hagati yabo kandi basigasira ibyo bagezeho.
Alain KAGAME
UM– USEKE.RW/Rubavu