Digiqole ad

Abagore hagati y’ibihumbi 250 na 500 bafashwe ku ngufu muri Jenoside, abatarapfuye babayeho bate?

 Abagore hagati y’ibihumbi 250 na 500 bafashwe ku ngufu muri Jenoside, abatarapfuye babayeho bate?

Mukasekuru Vestina yafashwe ku ngufu abyara umwana w’umukobwa.

*Nka 44% byabo baracyari mu bibazo by’inzitane
*Barimo abadashobora kugira icyo bimarira kuka bafashwe n’abagabo benshi
*Babyaye abana barenga 1 122, ndetse abenshi banduzwa SIDA.

Imibare itangwa n’ibigo binyuranye biharanira inyungu z’abarokotse igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye abagera ku 1 070 014, ndetse abagore bari hagati y’ibihumbi 250 na 500 bafashwe ku ngufu, bamwe baricwa, abandi bararokoka ariko basigirwa inda z’abana batateganyije, abandi basigirwa ubwandu bwa SIDA, abandi ubumuga, gusa bose bahuriye ku bikomere ku mutima, abakiriho ubu babayeho bate?

Mukasekuru Vestina yafashwe ku ngufu abyara umwana w'umukobwa.
Mukasekuru Vestina yafashwe ku ngufu abyara umwana w’umukobwa.

Imibare y’ibarura ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda)  mu 2007, igaragaza ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange ari 309 368,  58% byabo bakaba abagore. Muribo kandi imfubyi zanganaga na 21%, abapfakazi ari 10.3%, hanyuma abamugaye ari 7.3%.

Muri rusange, igitsina gore cyarokotse ni 180 593, barokoka ariko harimo abafashwe ku ngufu ndetse abagera ku 6 321 bangana na 3.5% by’abagore barokotse bandujwe ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, mu gihe 2.9% bo bafite ibikomere bikomeye kuko bamwe bakaswe ibice bimwe ku myanya ndangagitsina yabo.

Ntibyoroha kumenya imibare n’imibereho nyayo y’abafashwe ku ngufu kuko bamwe babikuyemo ihungabana ryabagizeho ingaruka mbi nyinshi zirimo kwigunga, ndetse hari n’abaje gupfa nyuma ya Jenoside.

Umuryango w’abapfakazi hafi ibihumbi 20 barokotse Jenoside ‘AVEGA’ wo ugaragaza ko ubu ufite abagore 1 599 babana n’ubwandu bwa SIDA bandujwe ubwo bafatwaga ku ngufu muri Jenoside, hakaba kandi n’abana 1 122 bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu icyo gihe.

 

Benshi muri aba bagore ubu bariyubatse, nubwo bakibana n’ibikomere basigiwe n’uko gufatwa ku ngufu. Gusa, bamwe muri bo bakurijemo ubumuga.

 

Ubu babayeho bate?

Ku bufatanye n’izindi nzego, AVEGA Agahozo yubakiye abagore bafashwe ku ngufu, ndetse ibafasha gutangira imishinga ibateza imbere kubabishoboye, ndetse baherekezwa mu rugendo rwo gukira ibikomere basigiwe.

Mukasekuru Vestina, utuye mu mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, Jenoside yabaye afite imyaka ari hafi kuzuza imyaka 17.

Jenoside yamubereye urusobe kuko nyuma yo kubura ababyeyi be n’abavandimwe benshi, yafashwe ku ngufu n’umugabo w’umupolisi bari baturanye ndetse amutema ku kaguru.

Muri uko gufatwa ku ngufu yatwayemo inda y’umwana w’umukobwa w’uyu mugabo wanamutemye akaguru. Jenoside irangiye ngo ubuzima bwaramugoye cyane kuko yari itwise umwana w’umuntu wamwiciye umuryango.

Ati “Mama bamwishe afite akana k’imyaka ibiri n’igice, ndamubundabundana ndamurokora, ntabwo byari binyoroheye Jenoside irangiye,…nkaba nari mfite mukuru wanjye nakurikiraga, biba ngombwa ko wa mwana mbyaye aba inzigo kuko Se ariwe wari waradutsembye.

Kubyakira ntabwo byari binyoroheye kuba Se yaranantemye, n’akaguru nari ntaragakira, nanamuhekeye, no kuba ndera imfubyi ntawuribuyimfashe, byarangoye, mba ikibazo, umwana aba inzigo, mbura amashyi n’umudiho, ku buryo nifuza no gupfa nkabibura.”

Mu kurera umwana yabyaye atamuteganyije, uwo mwana ngo yaje kwinjizwamo urwango n’abaturanyi akura yanga nyina (nawe utaramukundaga cyane), ndetse bigera n’aho amufatanya n’agahinda akajya amukubita.

Ati “Yakuze afite imbaraga nka Se, akajya antera n’amabuye, nari akantu k’amafuti narishwe n’ibibazo akanankubita…. yandushaga imbaraga akankubita…yankubita ngahita mubonamo ya shusho, nkabona ibyo se yakoze byose ngahita nibuka na kano kaguru yatemye,…natekereza uburyo namupfanye, natekereza ngahita mubonamo Se neza neza, sindyame aho ngiye hose amashusho yase akaba ariyo agaruka.”

Mukasekuru Vestina no kurera umwana yabyaye atabishaka ngo ntibyamworoheye.
Mukasekuru Vestina no kurera umwana yabyaye atabishaka ngo ntibyamworoheye.

 

Kubera inzira zo kuvura ibikomere yanyujijwemo n’umuryango ‘SEVOTA’, ubu ngo asigaye akunda aba bana kandi nabo baje kugera aho bumva akababaro ababyeyi babo bahuye nako basigaye bakundana.

Ati “Iyo tubonye abantu tubwira nk’uku udusanze, twumva ko hari abantu bakitwumva, bakidukunze, bakitwitayeho,…ntuba uribubwire so wanyu, ntuba uribubwire Nyokorome, Nyogosenge, ariko tuba tubonye amahirwe yo kwihambura ibiri mu mitima yacu, ibi rero bitwongerera n’iminsi yo kubaho.”

Ubu, FARG yamwubakiye inzu, hanyuma ‘SEVOTA’ imuherekeza mu kwiyubaka ndetse ubu bamworoje inka n’amatungo magufi.

Soma inkuru: Yafashwe ku ngufu n’abagabo 37 bamuvuna umugongo. Amaze imyaka 23 aryamye 

Undi witwa Mukankuranga Beata, we utuye mu mudugudu wa Gafonogo, Akagari ka Mwerute, Umurenge wa Rukoma, yafashwe ku ngufu ndetse aterwa inda.

Mukankuranga Beata
Mukankuranga Beata

Benshi bo mu muryango we bamaze kwicwa, ngo yaje guhungana n’abandi ageze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (yahoze ari Zaire) afatwa ku ngufu n’umuntu atazi kugeza uyu munsi, ndetse aterwa inda yavutsemo umuhungu ubu urangije amashuri yisumbuye.

Ati “Muri iryo hohoterwa nakorewe, wa mwana sinigeze ntwara inda ye ngo numve nishimye, nta nubwo namubyara nishimye, numvaga mbyaye umwana w’interahamwe, numvaga ari nk’igisimba mbyaye,…kwa kundi umubyeyi abyara umwana akamutetesha, akamubyinisha akamusekesha, njye ntabwo byigeze bimbaho.”

Avuga ko yageze aho ashaka umuntu yihera uyu mwana ngo nawe aramubura.

Nyuma yo guherekezwa mu gukira ibikomere ubu atanga ubuhamya ari kumwe n’umuhungu we witwa Jean Claude Mfashijwenimana bahimba ‘Rukara’.

Mukankuranga ati “Nari umuntu utatekereza ngo reka mese umwenda, nta n’umwenda nagiraga, numvaga ndi mayibobo, nagira amahirwe nabona n’umuntu unsomeje ku gacupa nkumva ko Imana yanjye nayibonye.”

Ubu we n'umuhungu we baricarana bagaseka, nubwo umwana afite agahinda k'ibyabaye kuri nyina, bituma atamenya Se.
Ubu we n’umuhungu we baricarana bagaseka, nubwo umwana afite agahinda k’ibyabaye kuri nyina, bituma atamenya Se.

Ubu ngo yumva ibikomere byaroroshye kuko atagitoteza umwana we ngo amwite Interahamwe kandi atariwe wamwiciye, kandi no mu mibereho kuba afite umutekano aratuje.

Ati “Imibereho byo ni ibisanzwe,… ni nk’abandi ntabwo nkize, ariko mfite mituweli iyo ndwaye cyangwa abana banjye iyo barwaye turivuza.”

Godeliève Mukasarasi, Umubyeyi washinze umuryango SEVOTA ufasha abagore 1 127 bafashwe ku ngufu muri Jenoside, yabwiye Umuseke ko muri rusange abo bakora bagiye babafasha kwiyubaka.

Mukasarasi wanambitswe ikamba nk’umurinzi w’igihango ku rwego rw’igihugu we abafashwe ku ngufu muri Jenoside ababona mu byiciro bine bijyanye n’ibibazo byihariye bafite.

Ngo hari abafashwe baterwa inda babyara abana; Hari abafashwe ku ngufu banduzwa SIDA n’izindi ndwara, ndetse bamwe babaca bimwe mu bigize imyanya ndangagitsina; Hakaba abafashwe ku ngufu badafite ubwandu ndetse badafite abana; Hakaba kandi n’abafashwe ku ngufu baza gushyingirwa ku ngufu, ubu bamwe muri bo abagabo babo barafunze cyangwa batandukanye nabo, abandi baracyabana nabo.

Mubo afasha kongera kwiyubaka, harimo barimo 242 batewe inda bakabyara abana 244, abafite ubwandu bwa SIDA, abamugajwe no gufatwa ku ngufu, ndetse batangiye no guhemba bariya bashyingiwe ku ngufu.

SEVOTA iherekeza mu rugendo rwo kwiyubaka abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside, by'umwihariko abatwaye inda, n'abana babo.
SEVOTA iherekeza mu rugendo rwo kwiyubaka abagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside, by’umwihariko abatwaye inda, n’abana babo.

Ati “Nkurikije uko mbabona nubwo nta bushakashatsi bwimbitse, ubundi igikomere ntabwo gikira burundu n’iyo waba wabonye amafaranga ugakira ntubura ikintu kikwibutsa ibyakubayeho cyane cyane nka bariya bafashwe ku ngufu,…gusa abo twakurikiranye ku gipimo cya 100% babasha gucunga ihungabana basigaranye.”

Ku birebana no kwiyubaka mu buryo bw’ubukungu, Mukasarasi asanga hakiri urugendo runini by’umwihariko ku bandujwe SIDA, n’abasigiwe ibikomere.

Ati “Nk’umuntu ubana n’ubwandu bwa SIDA akenshi ntiyinjiza, ahubwo amafaranga abonye ayagura ibiribwa, abenshi baba baranamugaye kubera gufatwa ku ngufu n’abantu benshi,…nka 55% bashoboye kwikura mu bukene bafite icyo batunze, bafite uko ababayeho, abandi bari mu bibazo by’inzitane,… Bishoboka baba mu bagenerwa inkunga cyane cyane abo babana n’ubwandu kugira ngo bahore bari smart, bahore bafite ikibatunga gihagije.”

Godeliève Mukasarasi washinze SEVOTA
Godeliève Mukasarasi washinze SEVOTA

Ababyeyi bafashwe ku ngufu bakiri abakobwa cyangwa barashatse, basa n’abahuriye ku bibazo by’imibereho ikiri hasi, ndetse by’umwihariko ababyaye bafite ibibazo by’imyigire y’abana babo.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Yooo Imana ikomeze ihe umugisha uyu mubyeyi washinze SEVOTA kuko ibi bakora ni akazi gakomeye kuvura ibikomere nkibi ntibyoroshye, uyu muryango SEVOTA ukomeze kwaguka.
    Kandi aba babyeyi nibakomeze kwihangana Imana irabazi, iyabarinze cya gihe irahari.

  • MURAKOZE MWA BABYEYI MWE MWABAYE INTWARI KANDI ABO BANA BANYU BAZABABERA IBISUBIZE MUHUMURE,KUKO KUGERA KURE SIKO GUPFA.

    • Yego rwose. Ubu nabwo ni ubutwari mu bundi. Si bose babishobora, Imana izagirire kwihangana kwabo ibahe iherezo ryiza ry’ubuzima ku isi kandi izabagororere mu ijuru. Abo bana nabo bigire ku babyeyi babo bakomere baharanire kwigira no guteza imbere abandi.

  • yEGO RWOSE sevota nikomereze aho kandi natwe turashima guverinoma yubumwe nubwiyunge kuko niyo yatumye aba babyeyi bagira uwo mutima wo kurera abo bana, kubera gahunda yayo yubumwe nubwiyunge kandi erega twese turi abanyrwanda

  • Ni Ukuri IMANA yonyine niyo ibashoboza, kuko ntibyoroshye na gato!
    (Mukomere! Turabasengera)

  • Ntabwo byoroshye kubyakira: kurera umwana w’umuntu wagufashe ku ngufu akanagutema. Aba babyeyi ni intwari, buri wese akwiye kubaba hafi uko ashoboye. Abakoze ibi bo ntacyo wabona ubakorera, ni inyamaswa si abantu. Abakiruka bomongana iyo hirya no hino ku isi nubu bararitsira ngo Leta iriho yababujije gutaha “bemye”, ngo “nk’abanyapolitiki”!!! Ni akumiro nta kindi.

    • Abo babyeyi bahuye nizingorane, tubabwire tuti mukomere ntabwo mukiri mubwigunge,
      mumenye ko hari ababifuriza kubaho, kandi namwe mwiyizere,mushire icerekezo ku mana,
      niyo yabaremye, nubwo mwagize ibibazo,mufite Leta ibitayeho hamwe n´imiryango nyarwanda muri za gahunda zitandukanye.
      Ariko turasaba Leta n´abandi baterankunga gukora biruseho kugira abo babyeyi basaze
      ntamyitwarariko yihariye bahuye nayo y´ubuzima bwa buri munsi.
      Ngaho murakabaho.

Comments are closed.

en_USEnglish