*Uyu muhungu yigaga muwa gatanu muri Groupe Scolaire Gafunzo *Bagenzi be ngo ntibari bazi ko atazi koga *Yaguye mu mazi ku cyumweru bamubona nimugoroba Gadi Mugisha umusore w’ikigero cy’imyaka 17 yari yaburiwe irengero nyuma yo kujyana na bagenzi be koga mu Kivu, umurambo we wabonetse ku cyumweru nimugoroba. Amakuru agera k’Umuseke avuga ko bagenzi be […]Irambuye
Mu gihe cy’imyaka itanu ishize raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagaragaje ko u Rwanda rwahombye miliyari eshatu na miliyoni magana abiri kubera kugura imiti ikarangira idakoreshejwe. Abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu kuri uyu wa mbere basuye ikigo gishinzwe gukwirakwiza imiti bareba impamvu ya kiriya kibazo gitera igihombo hamwe n’ibura ry’imiti […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa mbere abayobozi b’inzego z’ubutasi mu bihugu 51 bya Africa barateranira mu nama i Kigali mu nama ya 13 ibahuza mu muryango bahuriramo witwa CISSA. Iyi nama irahera kuri uyu wa mbere kugeza kuwa gatandatu muri Kigali Convention Center, iraba ifite isanganyamatsiko yo kureba uko barwanya uburyo ubutabera mpuzamahanga bwitwara kuri Africa. […]Irambuye
*Kuwa gatanu abagera ku 8,500 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka, *Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yababwiye ko baje guhatanira imirimo micye iri ku isoko ry’umurimo, *Bityo kuko imirimo ari micye bagomba guhatana, bacye barushije abandi bakaba aribo bayibona *Yabibukije ariko ko bagomba no kugerageza bakihangira umurimo. Abasoje amasomo mu byiciro binyuranye, batubwiye […]Irambuye
Abaturage bagiye mu mihanda ya Bujumbura bajya kuri Ambasade y’Ubufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu baririmba indirimbo zishyigikira Perezida Nkurunziza bitwaje ibyapa byamagana Ubufaransa n’ibivuga ku Rwanda. Icyo bamagana ahanini ni umwanzuro w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye kanzuye ko mu Burundi hoherezwa ingabo zo kubungabunga umutekano. Umwanzuro Ubufaransa bwagaragaje ko bushyigikiye cyane. Nyuma y’ibikorwarusange (ni nk’umuganda) […]Irambuye
Uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’isezerano mu Rwanda (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas n’uwahoze amwungirije, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano. Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendant Emmanuel HITAYEZU yatangarije Umuseke ko uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’Isezerano mu Rwanda Bishop […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu, mu muhango wo guha impamybumenyi abanyeshuri bagera ku 8500 basoje muri Kaminuza y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yabasabye guhera ku bumenyi bahawe bakihangira imirimo kuko imirimo iri ku isoko ari micye, ku buryo ibona abarushije abandi mu ipiganwa. Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije aba barangije amasomo ko mu mikoro yacyo […]Irambuye
“Nakuze numva banyita ‘Ikinyendaro’, wa mwana umubyeyi yabaga yarabyaye adafite umugabo, nkurira muri ubwo buzima kugeza n’iyi saha sinzi ‘Daata wambyaye’ aho namaze kwiyakira nkahura n’umuryango Kemit, kandi nkongera nkatekereza ko umugore ashoboye, ngenda nikuramo bya bintu byo kwitwa umwana w’ikinyendaro.” Uwo ni Bamporiki Beatrice, kubera ubuzima yakuriyemo ntiyamenye imyaka afite, ariko mu gufata indangamuntu […]Irambuye
*Iri Koranabuhanga ryitezweho kugabanya umubare w’abana bata ishuri, *Amakuru y’ibitagenda mu bigo by’amashuri azajya ahita amenyekana, bikurikiranwe. Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Gasana Janvier avuga ko uburyo bushya bw’ikoranabuhanga rikoresha ‘Tablet’ mu gukora igenzura mu bigo by’amashuri buzarandura ikibazo cy’imibare inyuranye n’ukuri yajyaga itangwa mu burezi, ndetse ko buzanagabanya umubare w’abana bata ishuri kuko […]Irambuye
*Mu mezi arindwi ashize, igiciro cy’ikilo cy’ibirayi cyazamutseho nibura amafaranga y’u Rwanda 70, *Ikilo cyaguraga amafaranga 200 none ubu kikaba kigura 270, cyazamutseho 35%, *Abahinzi b’ibirayi bati “ikibazo gishakirwe mubo tubiranguza kuko twe ntacyahindutse” *Gusa, muri iki gihembwe cy’ihinga n’umusaruro waragabanutse kimwe n’ibindi bihingwa. Kuva muri Mutarama uyu mwaka, buri kwezi igiciro cy’ibirayi cyiyongeraho byibura […]Irambuye