Mu kubaka umuhanda wa Kivu Belt uva i Rusizi ugahita Karongi ukazakomeza Rutsiro na Rubavu bamwe mu baturage bari batuye hafi cyane y’umuhanda barabariwe ngo bimuke, Hilarie Mujawayezu utuye mu kagari ka Gasura mu murenge wa Bwishyura nawe yarabariwe arishyurwa ariko ntiyimuka ahubwo azamura ‘container’ mu itongo bashenye, ubu niyo abamo. Ubuyobozi bw’ibanze buzi iby’iki […]Irambuye
Mu gikorwa cyo gutora Umunyamabanga wungirije mu nama y’Igihugu y’urubyiruko mu karere ka Kicukiro, kuri uyu wa Gatandatu, Capt T. Kayigire yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye iki gikorwa ko burya Abanyarwanda bose bakunda igihugu ariko ko hari bamwe bagira inda nini bigatuma bagihemukira. Capt. Kayigire wasabaga uru rubyiruko kwirinda kugwa mu mutego wo kugirira nabi igihugu […]Irambuye
Nyuma yo kwitabira inama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yaberaga i Kigali kuva tariki 10-18, Perezida wa Côte d’Ivoire Alassane Ouattara ngo yatangaje cyane n’isuku yasanganye Umujyi wa Kigali, ndetse ngo ayifuza mu mujyi wa Abidjan. Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege Félix Houphouët Boigny de Port Bouët akigera muri Côte d’Ivoire mu ijoro ryo […]Irambuye
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ‘plaque’ “Rac 151q” yaturukaga i Nyamirambo, yabuze feri igonga abantu umunani bajyanwa kwa muganga bakomeretse cyane. Ngo hari umumotari n’uwo yari ahetse bashobora kuba bahise bapfa. Umunyamakuru wacu Callixte Nduwayo wageze ahabereye iyi mpanuka ikiba aravuga ko imodoka yaturukaga mu muhanda […]Irambuye
Mu Karere ka Rwamagana, abari abayobozi ba “Koperative Zigama Bigufashe (KOZIBI)” imaze imyaka hafi 30 bashinjwaga kunyereza umutungo w’abaturage usaga miliyoni 130 bagizwe abere n’urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, ngo kuko icyaha cyashaje. Mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 1988, nibwo KOZIBI yashinzwe, itangizwa n’abari abarimu na bamwe mu baturage bo mu cyahoze ari Komini Bicumbi, ubu […]Irambuye
Karongi – Igihembwe cya kabiri cy’amashuri kirarangiye abana bari kujya mu biruhuko, kuri Groupe Scolaire ya Ruragwe mu murenge wa Rubengera abakobwa batanu bari hagati y’imyaka 18 na 20 ntabwo batahanye ubumenyi gusa ahubwo banatashye bitegura kubyara. Ubuyobozi bw’ishuri bwo buvuga ko umwe ngo asanzwe ari umugore abandi nabo ngo bafite aba fiancés. Amakuru ariko […]Irambuye
Mu murenge wa Nyundo mu kagari ka Terimbere, hagati ya saa moya na saa mbili z’ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro baraza bururutsa ibendera ry’igihugu bararitwara. Muri iki gitondo ubuyobozi bwite n’ubw’abashinzwe umutekano bwakoranyije inama y’igitaraganya y’abaturage barenge 3 000 ngo bavugane kuri iki kibazo. Anastaze Nizeyimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Terimbere yabwiye Umuseke ko […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yasobanuriye abagize inzego zizatoranya zikanemeza Abarinzi b’Igihango, amabwiriza mashya azabigenga, nyuma y’aho abari batowe mu mwaka ushize batemewe bitewe n’uko ngo amabwiriza atubahirijwe uko bikwiye. Fidel Ndayisaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yavuze ko kongera gutoranya Abarinzi b’Igihango bihereye hasi byakozwe […]Irambuye
Ernest Uwimana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira hamwe n’abandi bakozi muri uyu murenge no mu murenge wa Ntongwe batawe muri yombi kuri uyu wa 20 Nyakanga bashinjwa kunyereza amafaranga ya VUP n’uburiganya muri gahunda ya Gira Inka. CIP Andre Hakizimana Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo yemereye Umuseke aya makuru ko aba bantu […]Irambuye
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya 750Kg z’ibishishwa by’umuceri ku isaha bikavamo ibicanwa birengera ibidukikije, uru ruganda rushamikiye ku rundi ruganda rusanzwe rutunganya umuceri (Mukunguli Rice Mill) ruherereye mu murenge wa Mugina Akarere ka Kamonyi. Hashize ukwezi uru ruganda rutunganya ibisigazwa by’umuceri rutangiye, Uzziel Niyongira Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’umuceri(Mukunguli Rice Mill) avuga ko basanze ibisigazwa […]Irambuye