Digiqole ad

I Burundi bigaragambije bamagana u Rwanda n’Ubufaransa

 I Burundi bigaragambije bamagana u Rwanda n’Ubufaransa

Abarundi mu mihanda i Bujumbura

Abaturage bagiye mu mihanda ya Bujumbura bajya kuri Ambasade y’Ubufaransa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu baririmba indirimbo zishyigikira Perezida Nkurunziza bitwaje ibyapa byamagana Ubufaransa n’ibivuga ku Rwanda.

Abarundi mu mihanda i Bujumbura
Abarundi mu mihanda i Bujumbura

Icyo bamagana ahanini ni umwanzuro w’akanama k’Umuryango w’Abibumbye kanzuye ko mu Burundi hoherezwa ingabo zo kubungabunga umutekano. Umwanzuro Ubufaransa bwagaragaje ko bushyigikiye cyane.

Nyuma y’ibikorwarusange (ni nk’umuganda) abaturage mu bice bimwe bya Bujumbura bahuriye mu mujyi bafata ibyapa bajya mu mihanda baririmba.

Ku byapa bafite hariibyanditseho ko u Rwanda ngo rufasha impunzi z’abarundi kujya mu mitwe yitwara gisirikare irwanya Leta.

Bari bafite ibyapa kandi byanditseho ko “U Burundi nabwobwiteguye kohereza mu Bufaransa ingabo zo gucunga yo umutekano kuko ngo nabo ntawo bafite.

Baracyashinja u Rwanda gufasha abarwanya Leta ya Bujumbura
Baracyashinja u Rwanda gufasha abarwanya Leta ya Bujumbura
Ngo u Burundi bwiteguye kohereza ingabo mu Bufaransa
Ngo u Burundi bwiteguye kohereza ingabo mu Bufaransa
Abanyonzi benshi mu bitabiriye imyigaragambyo
Abanyonzi benshi mu bitabiriye imyigaragambyo
Abaturage bafite ibyapa biriho ubutumwa banyuranye
Abaturage bafite ibyapa biriho ubutumwa banyuranye
Bagiye kuri Ambasade y'Ubufaransa kwerekana ubwo butumwa bwabo
Bagiye kuri Ambasade y’Ubufaransa kwerekana ubwo butumwa bwabo

UM– USEKE.RW

60 Comments

  • Ni danger

    • birashushe kabisa biteye ubwoba

    • IKIBAZO CY’URWANDA N’UBURUNDI KINYEREKA KO AMADINI TWIRUKA INYUMA NTACYO AMAZE; IYIBA KILIZIYA ARI IMWE KOKO, YAKADUFASHIJE KWIYUNGA NA BARIYA BAVANDIMWE.
      URWANDA N’UBURUNDI DUFITE INYUNGU NYINSHI CYANE TUBANYE NEZA (IBAZE NK’IMBARAGA TWAGIRA TUBAYE IGIHUGU 1)!
      IMANA IDUFASHE!

      • Dear Friends,
        Ngirango ibi ni ingaruka zo kuba abantu mureka tukiyobora ubwacu, aho kureka Imana ikatuyobora kandi tukagendera kumahame yayo.
        Njye ntaho mbogamiye muri politike, ariko nemeranya cyane n’ibyo bibiliya yigisha aho ivuga ko ubutegetsi bw’abantu bwananiwe ku isi hose. Niyompamvu Imana Igiye kuzana Ubwami bwayo bukarimbura Guverinoma zose Zo ku isi yose, hanyuma bukayobora abaturage mubutabera, amahoro, n’umunezero( Daniel 2:44).
        Uwo niwo muti rukumbi w’ibintu bibera ku isi muri iki gihe. Abantu bo ntacyo bazageraho, mwe kubitegaho ibisubizo by’ibibazo byanyu.
        mbateye inkunga yo kuzegera umwe mu bahamya ba Yehova( Ivyabona Vya Yehova), azabasobanurira byinshi kundusha kandi abibereke muri bibiliya, Not a human Philosophy.
        Mwese mbasabiye kwihangana, kuko turi mu minsi yanyuma ku isi Hose
        (2Tim3:1-5).

      • umva muvandimwe, kwigisha ni ikintu kimwe no gukurikiza inyigisho ni ikindi ni ikindi. Yezu yaravu ngo: abakene muzabahorana (nyamara hari porogarame nyinshi kw isi zirwanya ubukene) kandi ntakizabuza abantu gucumura (nyamara amadini n’amatorero ni menshi ku isi) ati ariko: hagowe utera undi kugwa mu cyaha, ikiruta ni uko bamuzirika urusyo ku rutugu bakamunaga mu nyenga y’umuriro.
        shakira ikibazo ku gitera abantu gucumura aho kugishakira kuri Kiliziya. Mu bahanga bo mu kwigisha ntawigeze arusha Nyagasani Yezu, akagereka no kubagirira neza abagaburira, abakiza indwara, nyamara bamw muri bo ni baciriye urwo kumanikwa ku musaraba. none icyaha abo banu bakoze tugishinje Yezu Kristu, ko yigishoje nabi? Erega ibyahanuwe kugira byuzwuha, bigira ikibitera, inzira n’ababigira uruhare. kuvuga ko amadini ya gikristu ntacyo amaze, aho warebye nabi, kuko iyo ataza kuba ariho isi yari kuba yarabaye ibyihebe gusa. ntabwo rero Abarundi bose abagaturika, nta nubwo abatuye isi yose ari abagaturiko. umusanzu Kiliziya itanga mu mbaraga zayo uko zingana, ni uwo nguwo ubona, niwongeraho uwawe bishobora kurushaho kugira akamaro.

        Reka nkugire inama: reba icyo Imana igusaba ku ruhande rwawe, ugikore neza, bizagirira akamaro abo bose bafite ibibazo. n’undi n’abiginza atyo, isi izagira amahoro.

        Imana iguhe imugisha , kubera wumva akababaro nk’abandi. Imana igutera umweto wo kurushaho kuririra ababaye n’ababyaha b’isi yose.

  • Aba nabo wagirango ibyabo ni ugusakuza. Nibskore bave mu matiku

  • abarundi nurwenya pe !

  • Umenga n’igihe abanyarwanda bigaragamvya basaba ko KARAKE arekurwa!

    • Karake uvuga se ntiyarekuwe ?! Mukomeze muvuge mukore n’ubusa gusa ngo u Rwanda! Mukomeze rwose.Bizagarukire mu kuvuga gusa ariko kuko nta mwanya dufite wo kwihanganira abashaka kutwangiriza ibyo turi kubaka. Uwo murongo nimuwurenga muzabona u Rwanda ureke ibyo muba mwivugisha mwanduranya

      • Bonny, uribaza ko yarekuwe kuberako mwagiye mu munda cg ni Tony Blaire na Chery Blair babigiyemo..Isi ni dondi dondi burya.

        • Wabimenye. Si ugutuka u Rwanda no gutuka President Kagame bizagira aho bibageza! Ariko tureke guhunga ikibazo : abantu bicwa buri munsi bihurira hehe n’u Rwanda?

          • @Bonny, igitekerezo cyawe ni cyiza ariko ukoze ikosa ryo kwitiranya HE Kagame n’u Rwanda, iryo ni ikosa.Abanenga politiki yu Rwanda ntabwo baba batuka urwa babyaye, kimwe nuko abanengaga politiki yambere ya 1994 batatukaga urwwababyaye.Tujye tumenya gutandukanya ibintu kugirango tutajijisha abanyarwanda munyungu za politiki cyangwa inyungu zawe.

          • Mugabumwe, icyo ni igitekerezo cyawe kandi nta na hamwe nitiranyije Perezida Kagame n’u Rwanda. Niba hahari herekane. Navuze gutuka u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko kandi niko babikora. Igitangaje muri ibi byose ndetse na comments ndi kubona hano, ni uko ntawe uvuga abantu bicwa buri munsi ku manywa na nijoro ahubwo bakavuga nto ” twiyunge” nk’aho hari u Rwanada arirwo rwica abantu hariya! Agaciro gake gahabwa bariya bantu bicwa muri comments ndi kubona hano gateye ubwoba.

  • ubu wabona mu kanya bigaragambije birukana Nkurunziza. nibakure amaboko mu mufuka bakore.

  • Nabo bagiye kwamagana ubudage!

  • Bavandimwe b’abarundi mwakwicariye ibibazo byanyu (nkuko mubivuga mu kirundi), mukabicyemura, mukajyana n’ibindi bihugu mu muvuduko w’iterambere, ntimukomeze kwitakana u Rwanda.
    Mu Rwanda ubu turangam
    iye ibyo tugomba kuba twagezeho muri 2020,aho iwanyu ntago hari muri gahunda twihaye. Imana ibamurikire

    • Uwo muvuduko uvuga iyo udashingiye kuri demokarasi ntacyo bibabivuze, Kadhafi yubatse bike? Sadamu yubaste bike? Ubaka inzego zubutegetsi zikomeye kurusha umuntu ngiyo inzira Africa yose igomba kujyamo.

      • Bitiyo, ibi uvuga ni ibyo Obama yavuze gusa ariko sinkeka ko ubu uwakubaza icyo Obama yakumariye wakimbwira. Ubajije abanyarwanda benshi icyo Kagame yabamariye bagusubiza byinshi batanabanje gushakisha. Naho gusubiramo ibyo abandi bavuga gusa byo ntawe bizatunga. Kandi inzego uvuga mu Rwanda ziri kwubakwa kandi zikomeye ureke aba Barundi barindagiye.

        • Karamaga we,Bitiyo ibyavuga harimo ukuri, sinzi imyaka ufite ariko rero ujye ureba amateka ese abantu bari muri leta ya habyarimana muri 1980-1988 bari kukubwira iki icyo gihe? Aba zairois bari kukubwira iki icyo gihe? Nari mwalimu icyo gihe nahembwaga ibihumbi 15. Umwana wigaga secondaire yarihaga 5000frw par trimestre ikilo cy’ibirayi cyaguraga 5frw primus yaguraga 50-60frw.Ese abo bantu bari babayeho nabi? Oya gusa bibagiwe ikintu kimwe, kubaka inzego zikomeye kurusha umuntu ukomeye.Izi VIYUPI muvuga kera zahozeho ariko zigengwa na Minitrape abaharuraga umuhanda hari n’indirimbo ivuga ngo mparure umuhanda buri munsi mbone ifaranga ngushimishe.Aba haruraga umuhanda bari bameze neza nta na rimwe ukwezi kwarangiranga ngo bagombe guteza induru ko baharuye ariko amaso yaheze mu kirere..kuyavuga siko kuyamara koko.

          • umusubije neza cyane! ni nde utazi uko inzego z’ibanze zikanika abaturage! ese mubona dusigaye turindira ko perezida wa repebulika adusura ngo tujye kumugezaho ibibazo!izo nzego rero mwirirwa murata ntacyo zitumariye igihe cyose ikibazo cyo mu kagari kizakemuka ari uko perezida yasuye abaturage, abandi ni abo kwirirwa batunyunyuza imitsi!

          • Rukeribuga, iyi nostalgie ufite iteye agahinda.Urwo Rwanda uvuga narubayemo kandi nari mukuru. Nari ngiye kuguha ingero ariko kuba mbonye ugereranya ibitagereranyika, ndabiretse kuko kwaba ari uguta igihe kubera mauvaise foi ufite. Ibi uvuze ni nka bya bindi muvuga ngo ” twari twimereye neza mbere ya 1994″ mwirengagije abirirwaga bicwa, abatutsi batashoboraga kwiga, ntibabobe akazi, abari barahejejwe hanze y’igihugu cyabo etc. Naho kuba hari abari bameze neza byo bari bahari nyine kandi turabazi!

          • Subiza ku byo Rukeribuga yakubwiye ureke kujijisha uzana izindi debat ziterekeranye. Nanga abantu bahunda debate.

          • Rukeribuga mu byo uvuze harimo ukuri ariko si kose, nonese Ko utavuga abana bapfaga bavuka, ko utavuga illiteracy rate? Ni abanyarwanda bangahe bambaraga inkweto? ni bangahe banywaga amata? ni bangahe bacuruzaga? ibyo ni duke mbashije kubona hafi, ayo mafaranga mwahembwaga se ugirango $1 ryavunjaga angahe, rero uvuze uruhande rumwe, jya muri raporo zitandukanye zo ku rwego rw’isi usuzume za statistics uzahita winyomoza. Ntimikagereranye ibitandukanye. Ikindi kandi reba ubwitabire bwa Genocide bicaga abantu ngo barye inka zabo kandi badatunze n’ihene!!! iyo Abanyarwanda baza kuba bateye imbere ntibari kwiroha mu marorerwa ya Genocide. Iryo terambere ryanyu ryabyaye Genocide ubwo ni terambere nyabaki? Naho abo bavandimwe b’abarundi bashaka guhagarikira amahoro mu bufaransa bahereye i wabo ko naho bari kwicana?

        • KARAMAGA, uri kurenganya uriya muvandimwe. iyaba wari uzi ibiri kubera mu nzeg z’ibanze hano hasi. nta muyobozi uri kwifuza ko umukene yazamuka, keretse PEREZIDA PAUL KAGAME wenyine niwe ufite iyo inspiration, ariko abandi bari kwigwizaho imitungo gusa. turaganahe? reka tubwire nyakubahwa yubake ubushobozi bw’inzego zo hasi naho ubundi igihugu bari kugishyira hasi

      • None se abo bose(Kadhafi et Saddam) muvuga ntago abaturage babo bicuza kuba barababuze? Démocratie muvuga ugomba kuyihuza n’umuco n’amateka ya buri gihugu.

  • mubareke ni uburenganzira bwabo!

  • aba byarabayobeye ahubwo…kugira umuprezida nkuriya nuguhomba kabisa

    • Sibo bamutoye se? niba se ibyo aribyo yabasezeranije mwabaretse bagashishikara?

  • Aba barundi barababaje

  • Ab’i Bujumbura bari mu “mandazi kabisa!”

  • Ntabwo twabaseka, natwe twamaganye abafaransa, abadage, abongereza,… inshuro nyinshi. Gusa nanjye nibaza niba u bURUNDI aribwo bukeneye cyane police kurusha ibihugu by’iburayi byugarijwe nibyihebe, Syria, Irak, ….

    • Ubwo se urakomeje cyangwa uri kwikinira?! Abantu bica abantu ku manywa, abantu igihugu cyabananiye hanyuma nawe uti bakeneye gufasha i Burayi?!ubanza murwaye indwara imwe ariko!

  • Ibigoryi gusa!

    • Amakuru aravuga ko hari abantu bafatiwe Uvira, abandi bafatirwa bujubura. bose bari abasoda baitwaje ibigwanisho.Rubatu jya ureka gutukana

  • Umufaransa yaravuze ati”rira bien qui rira le dernier “!Gutuka abarundi ngo ni ibigoryi sinzi icyo mubiheraho !Mbiswa da!

    • Uvuze ukuri rata. Nous, les Rwandais, sommes trop arrogants pour voir loin. J’ai peur que nous en payions le prix si rien ne change; nous traversons les moments les plus dificiles que les Burundais puissent traverser.

      • Ivugire nta wagutumye kuvugira ” Nous les Rwandais”! Nta soni?! Ubwo urongera mu kanya wandike uvuga ngo hari n’umunyarwanda wivugiye ko abanyarwanda birata! Naho abavuga ngo ” Rira bien qui rira le dernier”, ndababwira nti nimutekereze igihe mumaze mutega u Rwanda iminsi hanyuma mumbwire aho mugeze ubu!

  • Ubundi iyo biboneye ikiyeri barituriza so twagabanya imisoro kuri bralirwa na skol zikajyayo kubwinshi maze mukareba ko amahoro batayabona.

  • Buri wese afite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka cyane cyane iyo bigeze ku kibazo cy’u Burundi n’u Rwanda. Gusa nyuma yo gufana jya wibaza ngo kubera iki bavuga twebwe? Ntimukabe nka wa mwana uzi ko kuburara ari ukurya umugati. Keretse niba abo mbona bishongora banatukana hano ari abavutse nyuma ya Jenocide .

    • @kalima Ubivuze neza, Iyumuntu avuze ikintu ku Rwanda kitajyana na ligne générale, abo bahita bumvako wanga u Rwanda, ko utarwifuliza icyiza, uyu Danny we ati igihe mumaze mutega iminsi u Rwanda, abandi baratukana nta nigitekerezo batanze nk’uyu Rubatu, biragoye kuvuga kubyerekeye u Rwanda nta bitutsi, ntawe ukubwiyeko uri inyangarwanda, kumugani wa Byumvuhore, bitunaniza iki?

      • Magingo, biratangaza iyo uvuga ko umuntu akwiye kuvuga icyo atekereza hanyuma wowe ugashaka kwima ubwo burenganzira abandi! Kuki se wumva ko kuba nshyigikiye igihugu cyanjye bihinduka ” kwishongora”?? Naho gutega u Rwanda iminsi birenze guca imigani ngo ” Rira bien qui rira le dernier” ni ibihe?! Erega abanyarwanda turaziranye, parsonne n’est dupe/ We are no fools.

        • Urabeshya ahubwo uritiranya igihugu cyawe n’ubutegetsi bwacyo! Koko rero kenshi cyane abantu bitiranya ubutegetsi buriho n’igihugu ubwacyo! Siko biri. umutegetsi ashobora guhinduka na politiki ye igahinduka ariko igihugu ntigihinduka. Kuvyga ngo ushyigikiye u Rwanda rero sinzi niba ruvuga! cg hari intambara rurimo! Gira uti nshyigikiye Leta y’u Rwanda wowe ntabwo uyishyigikiye birarushaho kumvikana neza. Kuko urwo Rwanda rurimo n’abadashyigikiye ubutegetsi buriho. Bo si abanyarwanda? ibitecyerezo byabo si iby’u Rwanda?!

          • Doudou, u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu si imisozi ahubwo rurangwa n’abatoranyijwe kuruhagarira. Nibo baruvugira, barurinda, baharanira kuruteza imbere.Si bimwe byanyu bya “Leta ya Kigali!” Noneho niba wanakekaga ko kuba nshyigikiye ubuyobozi bw’u Rwanda, igihugu cyacu ari ikibazo cyangwa ko binteye isoni, uribeshya ndetse cyane: binteye ishema ryinshi ndetse. Wowe ahubwo komeza ujiginywe ni nawe bitera ikibazo!

  • USHAKA AMAHORA ATEGURA INTAMBARA ABARUNDI TUZI KU BWA BAGAZA BAGEZE AHO BAZA MU RWANDA KUBA MU NKAMBI.BARADAMARAYE NONE BAFASHWE MPIRI.URYA NKI INKA UGAFYA NKI MBWA.MURAKOZE

  • Nanjye sinigeze numva bavuga ko amafaranga yo guhemba abaharuraga imihanda muri za 80(Bahembwaga na Minitrape) yaburiwe irengero! cyangwa bamaze amezi abiri atatu badahembwa nk’uko bikorwa ubu kuri VIUP! Ab’ubu(bafite irari riteye ubwoba)!Cyera abantu birirwaga babyinira ubutegetsi bwariho basingiza Muvoma na Fondateri wayo. Uyu munsi abantu barasingiza Kagame na Nkurunziza. Igishimishije muri byose ariko nuko n’akajwi k’ababarwanya cg batavuga rumwe nabo nshobora kukumva! Cyera ntawashoboraga kumenya ko hari ibibazo mu gihugu.

    • Ntukavuge Kagame na Nkurunziza mu nteruro imwe. Hanyuma urwo Rwanda uvuga numva ukumbuye cyane ntarwo uteze kuzongera kubona. Kagame kandi ntuzamubyinire ntabyo aba yagusabye yewe nta n’undi abisaba.

      • Nawe ndabona uriho kumubyinira wayiciye umurya atanabigusabye! Harya ubwo Kagame ataniye he na Nkurunziza mu nyito?!

        • Bataniye kuri byose uhereye ku bikorwa bizima! Mbisubiremo: ntuzamubyinire rwose hanyuma bizamubababaze! Jye kandi nterwa ishema na President wanjye ariwe Kagame. Niba bikubabaje kumubona uziyahure.

  • Bavandimwe, agahwa kari k’undi karahandurika.

    uyu munsi ni njye ejo ni wowe.

    inkubisi y’amazirantoki,akenshi birangira iyitarukirije.

    mbere yo gutokora urugoyi ruri mu jisho rya mugenzi wawe,banza urebe umugogo uri mu ryawe.

    mbere y’uko uzamura urutoki rwawe ujya kurutunga mugenzi wawe,jya ubanza witegereze unisuzume mu mutima wawe Ko wowe ubwawe uri intungane.

    mujye mureka gushoza intambara no kwatsa uwo mutari buzimye.

    Président kagame ntacyo aba yavuze, ariko ugasanga mwahiye mushyotwe mubiba munateranya abavandimwe. mwagiye mufatira urugero kuri Kagame Ko ahora yigisha abanyarwanda kwitwararika no kurinda ururimi rwabo!
    abarundi mubaveho. mubareke. bavuge ibyo bashaka icyangombwa ni ukuri.

  • @ntareyakanwa, ubuvuze neza gusa, gusa shima ahubwo ko Perezida Kagame yahisemo kutongera kugira icyavuga kuri politiki yu Burundi.Twese tuzi ibyavuzwe naburi wese mumezi yashize.

  • Bitiyo ni bitiyo koko

  • Abarundi mubasengere kuko bari mu bibazo. Cyane cyane abayobozi babo kuko ntibazi umurongo wo guha igihugu. Aho kubatuka mubagire inama kuko biriya bibaho umugabo akihagararaho mu mafuti ngo yerekane ubugabo ariko nyine…

  • Ese mwa bavandimwe mwe ba Barundi! koko mwavuye murayo matiku mukicyarahamwe mukajya inama zo gukemura ibibazo byanyu koko. naho U Rwanda muvuga mbabwire rwose intumbero yabanyarwanda irenze ibyo mwibwira rwose tubifashijwemwo nubuyobozi bwiza twitorera kandi tukabwingingira nko bwadufasha tukabwongera izindi manda zokutuyobora!! ibyo murimwo nagaciro tubifitiye rwose ubu mwabaye nka ” “wamwana murizi udakurwa urutozi” rwose nimuvuge muzageraho mubone komwibeshye. gusa bayozi bacu beza mwicyika intege nimukomeze mutange inama nziza zanyu nkuko muzigira ni bindi bihugu. Erega umuturanyi aba arumuturanyi kandi ngo “ubuyobozi burahinduka arko imbibi (imimpaka) nihinduka

  • Ariko Mugabe reka nkubwire ntujye wirengagiza ko ibyo tumaze kugeraho hari nababuze ubuzima bwabo ababyeyi bakarekura abana babo kandi bazi ko aho bagiye ari habi warangiza ugashaka kwigisha abantu Politique nawe uzinjire ishyamba wumve uko riryana uzambwira ubu wasanga umaze Mitsing 2.

    • ikiruta byose^ jye ndabona dukwiye gusengera amahoro, Uwiteka agatabara a bantu be,nahoguterana.amagambo siwomuti

  • Mu Rwanda dufite impunzi z’abakongomani zihamaze imyaka irenga 15, ongeraho abirukanwe muri Tanzaniya.hanyuma n’abarundi..ubuso bw’u Rwanda buracyari 26.338Km carré…Icyo kirunga muzagihungire kure.

  • Ariko buriya ntakuntu twakwegera abarundi tukabagira inama nk’ abaturanyi ko biteye isoni? Abanyonzi n’ udupapuro ? Wenda umuntu agatanga udu courses twa PR…Biteye agahinda nukuri.

  • Dukwiye gusenga cyane tugasaba Imana igafasha Abarundi n’Abanyarwanda bakumva ko ari abavandimwe. Nta munyarwanda wagakwiye kwishimira ko abarundi bari mu bibazo, kimwe n’uko nta murundi wagakwiye kwishimira ko abanyarwanda bafite ibibazo.

    Dusabirane ku Imana kandi nta buryarya, byose izabikemura. Naho ababa bashaka ngo intambara, nibamenye ko buri gihugu kibyara hungu na kobwa.

    By’umwihariko reka nisabire abanyarwanda gutuza, bakareka gusamarira ibidasamaza, kandi bakirinda gukoresha amaradiyo yigenga amwe ari mu Rwanda usanga banyuzahao ibiganiro bigamije gusebanya. Ibyo rwose ntabwo ari byiza. Leta y’u Rwanda yari ikwiye guha umurongo n’amabwiriza amaradiyo yigenga yo mu Rwanda, agasabwa kwirinda ibiganiro bya Politiki bitubaka (bisenya) byaduteranya na bagenzi bacu b’iburundi, iradiyo yaramuka irenze kuri uwo murongo igahabwa gasopo, yabikomeza igafungwa.

  • Ibitekerezo by’Abarundi bikura nk,Isabune kuko ukobatekerezaga mbere yimyaka 100 ububyasubiyinyuma

  • […] Umuryango w’ubumwe bw’Afrika (UA) nta kintu gifatika wakoze mu rwego rwo guhuza aba baturanyi. Biratangaje, kuko ibi biri no mu nshingano zawo. No mu nama yawo iheruka kubera i Kigali, ntacyakozwe ngo uyu muryango ukubite ibyuhagiro aba baturanyi barebana ay’ingwe. Ibiri amambu, intumwa z’abarundi zavuye muri iyi nama nama ntaho iragera, ziritahira, hanyuma abategetsi b’i Bujumbura batangaza ko nta cyizere cy’umutekano intumwa zabo zari zifitiye i Kigali. Kuri iki kibazo cy’ibi bihugu byombi, Umuryango w’abibumbye (ONU), na wo kugeza ubu ntacyo warushije (UA). Gusa, ku bijyanye n’umutekano, ONU, imaze gufata icyemezo cyo kohereza abapolisi 228 i Burundi kugira ngo irebe ko ubwicanyi bwahagarara. Ibi byavuye ku gitekerezo cyatanzwe n’Ubufaransa. Hari hashize igihe, abategetsi b’i Burundi bavuga ko badakeneye ko abanyamahanga baza gucunga umutekano iwabo. Ndetse, mu mpera z’icyumweru gishize, i Burundi bakoze imyigaragambyo imbere y’ambasade y’abafaransa, bamagana ONU, banerekana ko bamaganye ubu… […]

Comments are closed.

en_USEnglish