AMAFOTO: Ku isoko ry’umurimo imirimo ni micye ugereranije n’abayishaka, mwihangire imirimo- Kagame
Kuri uyu wa gatanu, mu muhango wo guha impamybumenyi abanyeshuri bagera ku 8500 basoje muri Kaminuza y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yabasabye guhera ku bumenyi bahawe bakihangira imirimo kuko imirimo iri ku isoko ari micye, ku buryo ibona abarushije abandi mu ipiganwa.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije aba barangije amasomo ko mu mikoro yacyo yose, igihugu cyafashije uko gishoboye kibabonera ibyangombwa byashobokaga kugira ngo bashobore kwiga amasomo neza, nubwo kiba gifite n’izindi nshingano zireba abanyarwanda bose.
Ati “…Twese icyo tugamije ari kimwe, ari ukubaka igihugu cyacu, kubaka igihugu ni urugendo twese dufitemo umuruhare, kunyura muri Kaminuza mwateguwe kugira ngo urwo rugendo murugende neza mugere aho mujya ndetse mugezeyo n’abandi Banyarwanda.”
Kagame yababwiye ko kugira ngo igihugu icyo aricyo cyose cyiyubake bishingira ku banyagihugu, no ku bushobozi biyubakamo kugira ngo bahangane n’inshingano bafite bashobore kuzisoza neza.
Ati “By’umwihariko ku Rwanda inshingano yacu turayizi, turayumva, turifuza rero ko tugera aho dushaka kujya.
Nimwe banyeshuri uyu munsi murangije amasomo yanyu ku byiciro bitandukanye, ni abandi barangije mbere yanyu, ni abandi baza nyuma yanyu dutezeho kubaka iki gihugu no kugera ku majyambere Abanyarwanda bose twifuza, namwe murimo.”
Mukomeze kwongere ubumenyi kuko imbere haragoye, imirimo ni micye
Perezida Kagame yabwiye aba basoje amasomo ko ubuzima butagiye koroha nk’uko bamwe babitekereza.
Ati “Ntabwo aribyo, hari ibindi bibategereje imbere, ibindi biteye ukundi, bitandukanye n’ibyo mumaze kunyuramo n’ubwitange bwanyu bwose, muzahangana n’ipiganwa hanze aha, ku giti cyanyu cyangwase no ku gihugu ubwacyo.”
Ngo u Rwanda kugira ngo rubeho, rutere imbere hari n’abandi baba babishaka, ati “Namwe ubwanyu kugira ngo mutere imbere, hari ubwo muzapiganirwa ibintu bicye, buri wese ashaka kugeraho kandi ari benshi bidakwiriye umubare w’ababishaka.”
Yongeraho ati “Ku isoko ry’umurimo ntabwo buri wese abona umurimo uko abyifuza, imirimo ishobora kuba na micye kuruta abayishaka, ubwo ni ukuvuga rero ngo muri abo bayishaka ubwo ari benshi, imirimo ikaba itangana nabo, ubwo uwo mubare munini w’abayishaka uzayipiganira, bazayihanganiraho, abashoboye abe aribo bajya imbere.”
Kagame yabwiye aba banyeshuri ko aya magambo atari ayo kutera ubwoba, ahubwo ngo ni ukubategura ngo bamenye ko hari ubundi buryo bw’ingorane zo kugera kubyo bifuza.
Yavuze ko ikibazo cy’imirimo atari ikibazo kidafitiwe umuti, ngo kubantu biteguye bashobora kugishakira umuti ku giti cyabo cyangwa igihugu.
Imwe mu ntwaro ngo yabafasha guhangana n’iki kibazo, ni ugukomeza kwiga kugira ngo binger ubumenyi bubahesha guhangana ku isoko ry’umurimo; No kugerageza kwihangira imirimo.
Perezida Paul Kagame yasabye amashuri n’izindi nzego nazo zifite inshingano yo kwigisha Abanyarwanda ibintu bitandukanye, kubatoza no kubigisha guhanga imirimo.
Ati “Ku giti cyanyu, ndabasaba gukomeza kugira imyumvire myiza, imyifatire myiza, gukunda igihugu cyanyu. Ukunda igihugu aba yikunda, nimwikorera neza ubwanyu, mugakorera neza imiryango yanyu, mugakorera igihugu neza, inshingano muzaba muyujuje, nibyo tubatezeho rero nk’Abanyarwanda.”
Abasoje amashuri banyuranye bavuganye n’Umuseke, bawubwiye ko bazi neza ko hariho ikibazo cy’imirimo, ariko ngo bazahangana kandi bagerageze kwihangira imirimo.
Mu basoje amashuri muri iyi Kaminuza y’u Rwanda, harimo babiri bahawe impamyabumenyi y’ikirenga ihanitse “PHD” babiri (2), abarangije ikiciro cya gatatu cya Kaminuza “Masters” bagera kuri 326, abandi bose ni abarangije ikiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
18 Comments
@umuseke.rw, ariko ubundi iyo muvuga ikiciro cya kabiri muba mushaka kuvuga iki?
@ karisa kaminuza igira ibyiciro byinshi :
1) icya mbere 1 gisigaye muri IPRC no mu giforomo
2) icya 2/ licence/ bachelor aricyo ubaza aha;
3) icya 3 / maitrise cg masters
4) icya 4/Doctorat/phd
MBONA AMAHIRWE YO KWIHANGIRA UMURIMO AFITWE N’UMUNTU WIZE IBIJYANYE N’IMPANO AFITE (INTEGRATIVELY/INTRINSICALLY MOTIVATED). NAHO UWIZE IBYO ABONYE (INSTRUMENTALLY/ EXTRINSICALLY MOTIVATED) NTABWO BIZAMWOROHERA.
@Umusaza PhD ntago ari ikiciro cya 4 ahubwo iyo urangije icyiciro cya 3 kitwa Masters hahita hakurikiraho Impamyabumenyi y’ Ikirenga
Urakoze umusobanuriye nkuko Nanjye narikumusobanurira
Abana bagije famfari ni abo mu iseminari nto ya Nyundo si abo mu ishuri ry’ubugeni
urabizi100% ko ari aba seminalistes nyamata byashoboka ko ari abo muri ecole d’art kuko hasigaye hari ishuri rikomeye rya music bashobora no kurusha aba seminaliste cyane ko aribyo biga byonyine mugihe aba seminaliste babyiga mu masomo yandi
Ngaho se nibatubyukilize izindi salus populi turebe?
NGAHO RERO NIBAZE BATEZE IGIHUGU IMBERE! ESE IMIRIMO IZABONEKA HE KO MBONA ARI BENSHI!!!
Ko ibyo Prezida atubwiye ku bushomeri butegereje abarangije kaminuza se bivuguruza ibya Yusufu uyobora ikiggo cy’ibarurishamibare, wemeza ko ubushomeri mu rubyiruko ruhagaze gusa kuri 3.5% gusa, naho ubw’abarangije kaminuza bukaba ngo burenga gato 13%! Ntiwasanga ubwo na we adutera igipindi nka ba bandi aherutse kutubwira asoza itorero ry’aba jeunes i Gabiro? Biramutse ari byo ko adushushanya, His Excellency azamutubarize aho akura imibare adutangariza.
Izo mastazi na PHD mudashobora kurisha hanze ntacyo zimaze, Ese ubundi abatari mubuyobozi bakwihangira umurimo hehe niba udatanga icyacumi? cyangwango bagire imigabane muri company yawe? cfr Rwigara Assinapoli.
Reka nerekane ko ntakwihangira umurimo bishoboka mu Rwanda utari mu buyobozi bwa leta.ibi ntabwo ari ibyanone na kera iyingoma yakunyagaga niko byagendaga.Ese Nyakwigendera Bihozagara yashoboye kwihangirumulimo ingoma imubyaye? Joe Habineza arikwihangira umurimo? Mujye mureka tuvugishe ukuri.Harya agatebe bishatse kugiki?
Muhange umurimo mujye muri RDF kuko ukiri kurugamba.
GUHANGA UMURIMO UMENYA BITOROSHYE; UZIKO HARI ABARIMU BAZOBEREYE KANDI BIGISHA KWIHANGIRA IMIRIMO ARIKO BO NTIBAJYE KUYIHANGA!!!!
Hari abavugisha akanwa kabo amagambo yitwa “guhanga umurimo” ariko mu by’ukuri batanazi icyo bisobanura. Ntibazi neza ubuzima buri hanze aha. Ntibazi ko benshi muri bariya bana barangije bize na Kaminuza bapfundikanya bagendeye kuri ka kaguzanyo ka buruse Leta ibaha k’intica ntikize. Ntibazi ko benshi mu bariya barangiza ababyeyi babo ari abakene ku buryo ashobora kumara ukwezi atarakoza inoti ya 500 Frw mu ntoki.
Uwo mwana w’umukene se urangije azahanga umurimo ashingiye ku gihe gishoro? Hari n’ugira Imana wenda akakibona, ariko yatangira kugira utwo yikorera agasanga imisoro iri hanze aha irakanganye, ikamutera ubwoba, agahanyanyaza yabishobora akaba aratotse, atabishobora akaba araguye.
Ibyo kwihangira imirimo rero usanga byarahindutse nka “slogan” ku buryo na bamwe muri aba banyeshuri bavuze ko bagiye kwihangira imirimo, babivuze n’umutima mwiza, kandi ni mu gihe, bamwe muri bo ntibaramenya neza “la réalité sur terrain”. Reka bagere hanze aha bagerageze bayihange nibwo bazabona ko kubivugisha umunwa gusa bidahagije.
Ni uko wenda bidashoboka, ariko nk’ubu uwafata aba ba Minisitiri bose bagize Gouvernement, akagira atya akababwira ati mwese ubu ndabasezereye, akazi k’Ubuminisitiri mukavuyeho, dore mufite ubushobozi bwo kubona igishoro, ngaho nimugende mujye ku isoko muhange imirimo yanyu hanyuma mwibesheho n’imiryango yanyu, nta kazi ka Leta kandi muzabona.
Ndababwiza ukuri ko icyo cyemezo kiramutse gifashwe, mwambwira za “réactions” z’abo ba Nyakubahwa uko zaba zimeze.
JYEWE NIFITIYE NIKIBAZO UR yaratwambuye ibihumbi byacu 20000 kandi hari bamwe bayatangiza bakabona igishoro ese umwaka wose bayakoresha ubu ntiyungutse baduhaye ayacu koko naho hanze aha nibaze bajye mubandi uzagira amahirwe azakabona cg bitewe naho avuka yihangire
kd twayatangaga batubwira ko nitugarura ibikanzu byabo bazahita bayadusubiza none umwaka wararangiye kuva 28/7/2015 none reba aho bigeze
Guhanga umurimo biri mu mvugo gusa y’abayobozi. Nawe se urafata abantu 8500 ubashyire ku isoko ry’umurimo, ngo nibawihangire nkaho baje muri kaminuza batazi ko guhanga umurimo biriho!! Uwabona amafaranga yo gukoresha ahanga uwo murimo ntiyata igihe ngo arimo kwiga kaminuza kuko mu myaka ine uwakoze aba ageze kuri byinshi. Abandi nabo ngo ni abanyamibare (NISR) bati ubushomeri buri hasi bavuga biriya ngo batange icyizere ku babyeyi bagifite abana mu mashuri.
Biragoye mba kwambura!!!!!!!!!!!!!!!
Comments are closed.