Digiqole ad

Kigali: Bishop Nyirinkindi n’umwungirije mu maboko ya Polisi

 Kigali: Bishop Nyirinkindi n’umwungirije mu maboko ya Polisi

Uwahoze ari Umuvugizi w’Itorero ry’Imana ry’isezerano mu Rwanda (Eglise de Dieu du Nouveau Testament au Rwanda) Bishop Nyirinkindi Ephrem Thomas n’uwahoze amwungirije, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro bakurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendant Emmanuel HITAYEZU yatangarije Umuseke ko uwahoze ari Umuvugizi  w’Itorero ry’Imana ry’Isezerano mu Rwanda Bishop NYIRINKINDI Ephrem Thomas hamwe n’uwari umwungirije Pasiteri BIZIRAMWABO Gervais, bari mu maboko ya Polisi bakekwaho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

HITAYEZU avuga ko dosiye irebana n’icyaha bashinjwa yashyikirijwe ubushinjacyaha ku buryo mu minsi mike izatangira kuburanishwa.

Bamwe mu bayoboke b’iri torero bavuga ko hari andi makosa  aba bayobozi bombi bagiye bakora  yo kunyereza umutungo w’Itorero,  urimo ngo ibibanza bitandatu na miliyoni zirenga ebyeri  z’amafaranga y’u Rwanda, amafaranga bavuga ko yagenewe abana  bakomoka mu miryango itishoboye, bafashwamo n’umushinga wa Compasssion Internationale.

Uyu Bishop  NYIRINKINDI kandi ntabwo yigeze yemera ibyavuye mu matora y’itorero kuko yavugaga ko ari we muvugizi w’Itorero.

Bamwe muri aba bayoboke bavuga  kandi ko hari igice gito kibonagamo NYIRINKINDI ikindi gice kitari gito kikavuga ko amatora  yabaye  taliki 23 Ukuboza 2016 yemeje ko Bishop TWAGIRIMANA Charles  ari we muvugizi w’itorero.

Kugeza ubu Leta yasabye ko amakonti yose y’iri Torero afungwa kugeza ibi bibazo by’amakimbirane hagati ya Bishop NYIRINKINDI na mugenzi we Bishop TWAGIRIMANA babanza kuyakemura.

Pasiteri BIZIRAMWABO Gervais  ufunganywe na Bishop NYIRINKINDI ni n’umukwe we, ndetse akaba  yari na Visi Perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Huye.

UM– USEKE.RW

26 Comments

  • ARIKO, MANAAA UBU SE KOKO UMUNTU WARI UYOBOYE ABANTU B,IMANA ICYAHA NIKIMUFATA AZABA ADASEBEJE RIRIYA JAMBO. NDAVUGA BISHOP. IMANA IMUJYE IMBERE DAA.

  • Gervais arakomeye muri politiki ntabwo araramo kabiri.

    • Azabigenza ate?! Pilotiki se niyo imufunze?! Gukoresha impapuro mpimbano nibyo azize!

  • Bamwe muri aba bayoboke bavuga kandi ko hari igice gito kibonagamo NYIRINKINDI ikindi gice kitari gito kikavuga ko amatora yabaye taliki 23 Ukuboza 2016 yemeje ko Bishop TWAGIRIMANA Charles ari we muvugizi w’itorero.

    Muhindure itariki!!!! Ukwa cumi ntikuragera

    • ntituragera mû kwezi k’ukuboza

      • None se wowe ntuzi namezi uwakubwiye ukuboza ari ukwacumi ninde? Ntimugahubuke bavandi.ukuboza nukwezi kwa12.ubimenye ikindi bariya bakozib’Imana nibibahamaba bazaba basebeje itorero pe! Bazayobora intama bate? Imana ibabarire niba aribyo.thx

  • Gitwaza hasigaye iki?

  • Kugeza ubu nemeyeko ntamugabo udafungwa gusa twese turinde Imitima yacu kuruta ibindi byose birindwa dutegereze amategeko atwereke umwere cg afate umwanzuro, ngewe kubwange Gervais ararengana intocyi ze numutima we ntabwo byakora ibyo, Gusa Imana ireba mumutima ibikorere kwiyubahisha atahe rwose kuko ararengana.

  • ibi bigayishije ubukozi bwaba bashumba gusa Imana itabare itorero ryayo riri mu kaga aho umushumba ahimba inyandiko nakaga gakomeye

  • Abapasitoro batavuga ibishyigikira Leta mu nsengero zabo Leta ibahagurukire babate kuwa kajwiga!

  • Mwaramutse nwese!
    Ariko aha Umuseke urantunguye pe.
    Numumfashe kubyumva. Bavuze ko abafinzwe bazize gukoresha impapuro mpimbano.
    Mu nkuru nyirizona nta na kimwe bavuze kuri izo mpapuro mpinbano. Usesengura inkuru arafata ko bafungiwe iki?
    Twibukirante ko ubutumwa cyangwa “communication” atari icyo dusohoye mu kanwa kacu ahubwo ni ikigera kubo tubwira

    Twese nta mwere uturimo. Twambaye icyo mu giswayire bita “shati ya dhambi” ari yo umubiri.
    Mungu uniwezeshe kushinda mwili huu wa dhambi

  • Uyumugabo namagiriye inama arananira none narebe ibimubayeho wanze kumva inama, charles ibyo yakubwira nga byose kwarukuri, inyandiko mpipano avuga zirahari, ibibanza avuga wagurishije nabyo nukuri, amafaranga ya compassion nayo nukuri warayariye kurubwo komera usenge inama wakoreye ahari yakurengera, abayoboke b’itorero muhumure muyoboke umuyobozi mushya ntagikuba cyacyitse gihari, umuyobozi wanyu charles nawe atange ihumure kubayoboke b’itorero, ntagire uwo ahutaza numwe,amanye ko ariwe mubyeyi basigaranye

  • Uyumugabo namagiriye inama arananira none narebe ibimubayeho wanze kumva inama, charles ibyo yakubwira nga byose kwarukuri, inyandiko mpipano avuga zirahari, ibibanza avuga wagurishije nabyo nukuri, amafaranga ya compassion nayo nukuri warayariye kurubwo komera usenge inama wakoreye ahari yakurengera, abayoboke b’itorero muhumure muyoboke umuyobozi mushya ntagikuba cyacyitse gihari, umuyobozi wanyu charles nawe atange ihumure kubayoboke b’itorero, ntagire uwo ahutaza numwe,amanye ko ariwe mubyeyi basigaranye

  • Ahubwo ibi bijye bibabera iisomo mwe mubirirwa inyuma ngo niza mashumba y’Imana mwararindagiye guss ngho she nawe nibande bafatirwa mu ma Logde basambanya abayoboke babo ngabo barigishije imitungo yewe injiji ziracyariho koko

  • Ahooo! Umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akiri aho. Nyirinkindi atawe mu mvuto kubera gukoresha inyandiko mpimbano. Kubera iki yari yarahinduye EDNTR akarima ke? Uyu bafunganye ni umukwe we. Umugore we nawe MUKAMURENZI Teddy, muri ya nyandiko mpimbano yari yamugize Ushinzwe Abari n’Abategarugori ku rwego rw’Igihugu. Umuhungu we King Victor amugira ushinzwe Urubyiruko nawe yari yaramushyize muri Komite Nyobozi akaba ari bo bari bagize 2/3 bya Komite Nyobozi ya EDNTR kugirango babone uko barigisa umutungo w’Itorero no gufata ibyemezo birengera inyungu zabo bwite atari iza EDNTR. Mu bushishozi bw’Ubugenzacyaha nabo nibafatwe baryozwe nabo inyandiko mpimbano.

  • Pastor BIZIRAMWABO Gervais nubwo yari mushumba muri iri dini ariko ntitwirengagize ko yari umunyapolitiki ukomeye. Ibi kuri we ni nko kunywa amazi. Ejo azaba yatashye Nyirinkindi asigaye abazwa ibyo yabashoyemo.

  • Bakristo benedata ba EDNTR, nimuhumure kuko Imana ariyo mucamanza w’Ukuri kuko igihe cyari kigeze kugirango Imana Data Ibakize uyu Nyirinkindi wari warabaye ikibazo muri iri Torero. Natwe twajyaga tubyumva bikatubabaza. Ariko hamwe no gusenga ntacyo Imana itabakoreye. Nimukomere kandi mukomeze gusenga kugirango mutagwa mumoshya.

  • Za mashumba we!!! Bacunge neza na Gsp ayobora…Ibintu by

  • uwo muyobozi nimumuryozd ibyo yariye ibibanza kurya ibyaba tishoboye amafaranga yitorero isengero zimwe zirikugwa kuberako amafaranga ayashyira indaya erega itorero yari yararigize akazu ubutabera miburenganure abakristo uwo ntamuyobozi

  • Ibintu byose kuri iyisi birishurwa…ntacyo mvuze ntiteranya

  • Baragakizwa kweli abashumba ubwo se ibyobarabikoze koko.arko ntitugahe shitani urwaho nemera kowagira integenkekubera umubiri arko se ugomba kudutegeka pe! Noneho Pasitoro muzima.

  • Ibisambo bikomeye byihishe mu nyito:Bishop,Pastor…..,!!!!!

  • Erega Niba Iribyo!! Imana Ntiyakwihanganira Ibyaha Birigukorerwa Mumatorera ,abobayobozi Naboguhaha Gusa Ibyubugingo Rbka!!!

  • Kuyobora amadini ni akazi nk’akandi ! naba na Gervais yasaruriraga hagari,ngaho mu itorero no muri njyanama y’akarere ! Urumva ko ari umugabo utoroshye ahubwo bamwitondere kuko kugera aho hose muri iki guhe si ibya buri wese. Buriya ahubwo wasanga hari n’izindi nshingano afite tutazi hakavugwa utwo gusa, ndetse izo nyandiko mpimbano zikaba arizo mubindi twe tutazi hakaba havugwa iby’idini gusa ! NTAWE UKEZA ABAMI BABIRI KUKO YAKWANGA UMWE AGAKUNDA UNDI,Uretse ko n’iyo umuntu amaze gufatisha abanyeshyari(Ba MUCUMBACYAHA) ntibabura ICYO BURIRIRAHO.

  • GROUPE SCOLAIRE DES PARENTS IHERUKA UBUYOBOZI BUSOBANUTSE MU GIHE CYA MUTAGANZWA VIATEUR, kandi ikintera kwibaza byinshi n’uko muli icyo gihe GERVAIS akiyobora liliya shuli haliya za RUNYINYA yayoboraga neza aliko ageze mu mugi yigira muli politiki cyane kurusha uko ali umurezi, n’uko bimwe akajya abizambya akagirango abanyarwanda ntidufite amadarubindi tubireberamo, ku bulyo uwo bita ZIRAREMA prefet des etudes kuli gsp nyine umutima ugiye kuzatulika kubera ibyo, aliko nyine kubera kurengera umugati we akanuma.

  • Yebaba we ubu koko ntamuntu wo kwizerwa usigaye?narinziko umukozi wimana atatinyuka gukora ibyo!? Hanyuma murebe neza iriya taliki 23 ukuboza 2016 ko mutibeshye.thx

Comments are closed.

en_USEnglish