Digiqole ad

Igiciro cy’ibirayi cyazamutseho 35%, abahinzi bati “abacuruzi nibo babizamura”

 Igiciro cy’ibirayi cyazamutseho 35%, abahinzi bati “abacuruzi nibo babizamura”

Igiciro cy’ibirayi krazamukaho amafaranga 10 byibura buri kwezi.

*Mu mezi arindwi ashize, igiciro cy’ikilo cy’ibirayi cyazamutseho nibura amafaranga y’u Rwanda 70,
*Ikilo cyaguraga amafaranga 200 none ubu kikaba kigura 270, cyazamutseho 35%,
*Abahinzi b’ibirayi bati “ikibazo gishakirwe mubo tubiranguza kuko twe ntacyahindutse”

*Gusa, muri iki gihembwe cy’ihinga n’umusaruro waragabanutse kimwe n’ibindi bihingwa.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka, buri kwezi igiciro cy’ibirayi cyiyongeraho byibura amafaranga y’u Rwanda 10. Mu mujyi wa Kigali ikilo kiri hagati y’amafaranga 270-350, nyamara ngo abacuruzi baba babiranguye 200 ku makusanyirizo yabyo.

Igiciro cy'ibirayi krazamukaho amafaranga 10 byibura buri kwezi.
Igiciro cy’ibirayi krazamukaho amafaranga 10 byibura buri kwezi.

Mu mujyi wa Kigali, ibirayi, umuceri n’igitoki ni ibiribwa by’banze mu ngo z’abakire n’abaciritse kuko ari hacye wasanga badateka kiwe muri ibyo buri munsi.

Ku isoko rya Zinia, Kicukiro Umuseke wageze, igiciro cy’ibirayi kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 270 na 350.

Ibirayi bito n’iby’umweru biragura amafaranga 270 cyangwa 280, naho ibirayi by’indobanure bitekwamo Ifiriti bizwi nka ‘Kinigi’ bikagura hagati ya 330 na 350.

Usanga aho abantu batuye muri ‘quartier’, abacuruza ibirayi nabob agenda bongeraho igiceri cy’amafaranga icumi kuyo baba babiguze ku isoko.

Nsengiyumva David, umucuruzi w’ibirayi mu Gahoromani, i Ndera, mu Karere ka Gasabo, yatubwiye ko kuva nko muri Muatarama 2016, igiciro cy’ikilo cy’ibirayi cyagiye cyiyongeraho byibura amafaranga 10 buri kwezi, kuko ibiri kuri 270 ngo icyo gihe byaguraga 200, naho ibigura 350 no munsi ho gato ngo byaguraga hagati ya 250 na 270.

Abahinzi bati “Ibirayi birahari abacuruzi nibo bazamura ibiciro bagakabya”

Isaac Nzabarinda, Umuyobozi w’urugaga rw’amakoperative y’abahinzi b’ibirayi mu Rwanda yabwiye Umuseke ko ku makusanirizo y’ibirayi bagifite ibirayi byeze Musanze, kandi ngo nanyuma hari ibindi bya Nyabihu bizaba bije.

Atunga agatoki abacuruzi babizana i Kigali no mu yindi mijyi ko aribo bazamura ibiciro cyane, kuko bo ku ruhande rwabo nk’abahinzi bashyizeho ibiciro ntarengwa batajya munsi cyangwa hejuru.

Nzabarinda avuga ko ku makusanyirizo y’ibirayi i Musanze bari gusarura, ngo abahinzi bari kubigurisha ku mafaranga 210.

Ati “Abacuruzi nibo babikabyamo,…usanga bari guha umuhinzi nk’amafaranga 200, ugasanga mwebwe mubiguze amafaranga 300 arenga! Urumva harimo ikinyuranyo cy’amafaranga 100, ni ukureba neza kuko hari igihe abacuruzi baba bungutse menshi kandi bahaye abahinzi macye.”

Yongera aho ati “Niba bigera aho bigahenda, murahendwa n’ababizana ku isoko baba babiranguye, ni naho mugomba kurebera ikibazo.”

Umusaruro w'ibirayi nawo waraganautse.
Umusaruro w’ibirayi nawo waraganautse.

Gusa, Nzabarinda yemera ko kimwe n’ubundi buhinzi, muri iki gihembwe cy’ihinga umusaruro w’ibirayi wagabanutse cyane kubera izuba ryinshi n’imvura nyinshi, ngo bakaba biteze ko bizongera kuboneka ari byinshi mu kwizi kw’Ugushyingo.

Nzabarinda Isaac uyobora amakoperative y’abahinzi b’ibirayi, avuga muri iyi ‘season (igihembwe cy’ihinga)’ umusaruro w’ibirayi wabaye mucye kubera amezi ya Werurwe na Mata yaranzwe n’imvura nyinshi, na Gicurasi na Kamena yaranzwe n’izuba ryinshi.

Muri rusange ariko abahinzi b’ibirayi ngo basanzwe bazi ko iki gihembwe cy’ihinga kibahombya, bityo iyo kigeze ngo bahinga ibirayi bicye kandi n’ibihinzwe bikarumba.

Nzabarinda ati “Iyi season ikunda guhombya abahinzi cyane, nanjye ndahinga ariko usanga iyi season nyihingamo bicye kuko akenshi na kenshi irampombya.

Iyo hatabaye imvura nyinshi, izuba ryinshi naryo rituma birumba,…ahubwo nko mu kwezi kwa cyenda ho bizaba bikomeye cyane muzabirya bibahenze.”

Mu bice bya Musanze na Nyabihu hera ibirayi cyane, ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ihenze nacyo ngo kirimo guca abahinzi intege, bigatuma imirima bahingagaho ibirayi bayiteraho Ibireti nk’uko uyu muyobozi abivuga.

Ati “Ikilo cy’imbuto kigeze ku mafaranga 530, kivuye ku mafaranga 450 cyariho mu mwaka ushize.”

Nzabarinda avuga ko mu bituma igiciro cy’imbuto y’ibirayi kizamuka cyane, harimo gukunda amafaranga kw’abahinzi, kuko ngo iyo bejeje bagasanga ku isoko bihenze, babahera nk’amafaranga 200, ngo bishimira kugurisha umusaruro wabo wose ntibisigarize n’imbuto, igihe cy’ihinga cyagera bayikeneye ikabahenda.

Ku mpamvu ibiciro by’ibirayi byiyongera buri mwaka, Nzabarinda Isaac avuga ko biterwa n’umusaruro utajyanye n’isoko,  kubera ikibazo cy’imbuto ihenze kandi idatanga umusaruro cyane.

Izuba ryinshi n'imvura nyinshi hari aho ngo yishe umusaruro w'ibirayi.
Izuba ryinshi n’imvura nyinshi hari aho ngo yishe umusaruro w’ibirayi.

Hakorwa iki ngo umusaruro w’ibirayi wiyongere?

Nzabarinda Isaac asanga kugira ngo umusaruro w’ibirayi wiyongere, bibe byanatuma igiciro cyabyo kigabanuka, ngo Leta ikwiye kongerera ubumenyi abahinzi b’ibirayi, ikabigisha Tekinike zo kubihinga no kongera umusaruro wabyo, no kubihunika, kandi bakoroherezwa kubona imbuto nziza.

Indi mbogamizi ibagonga ngo ni ubushobozi, yagize ati “Kugira ngo uhinge ibirayi bishorwamo amafaranga menshi ntabwo ari nk’ibindi bihingwa nk’ibigori n’ibishyimbo, bisaba imbuto, ifumbire, abakozi n’ibindi.

Nka Hegitari imwe iba isabwa kuyishoramo amafaranga nka Miliyoni 2,800 kandi abahinzi bapfa kubona ayo mafaranga si benshi, biba bisaba kugana amabanki, kandi bisaba amikoro kujya kwaka inguzanyo mu mabanki,…Amabanki nayo agenda gacye mu gushora imari mu buhinzi.”

Leta kandi ngo yafasha abahinzi b’ibirayi, itunganya ishyira ku murongo isoko ry’ibirayi kugira ngo Abanyarwanda bitabire guhinga ibirayi ari benshi kuko hari icyo babikuramo.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), igaragaza komu kwezi gushize kwa kamena, ihindagurika rusange ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye yazamutse ikagera ku 9,4%. Mu gihe, muri rusange izamuka rusange ry’ibiciro riri kuri 5,5%.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • nyamara aho kurya ibirayi warya umuceli ibirayi birimo isukari nyishi ishobora kugutera kurwara isukari .

    • Eh! Ukaba uravumbuye daaaa!!!!

  • Biriya birayi byacu nta suku bifite, byakagombye gucishwaho amazi mbere yo kubigurisha, buriya se wabyohereza kurihe soko ryo hanze?

    • Kagabo we, mbereyo kubyohereza kumasoko yo hanze banza uhaze isoko nyarwanda.kereka nibutazi icyo bita Nzaramba.

    • Iyo uba uzi post harvesting process icyo ari cyo ntuba uvuze ibi ahangaha!!!

    • Uyu Kagabo yize he ra? Hanyuma se bamara kubinyuzaho amazi bikagenda bite. Post harvest handling is not all about washinng, it is a process from harvesting to the shipping. Humura nutivumbura uzabimenya ariko apana recommendation itariyo.

  • ariko se Kagabo wowe uravuga kubijyana hanze natwe tutarabona ibyo turya??!! nitubone ibiduhaza ,ubundi tuzashake uko tubijyanayo.

  • baravuga ko bihenda abantu babuze ibyo kurya wowe ngo biranduye wowe uravuga ubwiza bw’ibyo ,udafite Ubundise uretse ubwirasi ibitaka byaburiye he ku bihingwa byera mu butaka uwabuze ibyo arya yohereza hanze ibyo akuyehe ese bizaba bishyiwe bande babuze ibyo barya

  • Erega ikibazo ni politike ya cooperative.Leta irunguka kuko ibona imisoro ariko umuguzi ntarengerwa.Iki giciro kizamuwe n’amakusanyirizo y’ibirayi!Niba mbeshya mumvuguruze!

    • Uko niko kuri!

  • Nibyo koko ikibazo cyo kuzamuka kw’igiciro cy’ibirayi ku buryo bukabije cyazanywe n’iriya gahunda ya Leta (MINICOM) yo gushyiraho amakusanyirizo. Birababaje kandi biteye agahinda kubona za gahunda zimwe na zimwe na politiki zimwe na zimwe zifatwa muri iki gihugu ubona ziba zigamije mbere na mbere kwinjiza imisoro muri Leta, ariko abaturage ugasanga ntibitaweho na mba. iyo myitwarire n’imitekerereze Abayobozi ba Leta y’u Rwanda bari bakwiye kuyiganiraho bihagije bakareba icyakorwa ngo boroshye ibintu. Nibyo ko Leta yinjiza amafaranga menshi mu masanduku ya Leta, kuko inzego za Leta zinyuranye ntizashobora gukora neza zidafite imari ihagije, ariko kandi Leta ntabwo ikwiye gukenesha rubanda ivanwamo ayo mafaranga. Kubona umunyarwanda uciriritse asigaye atagifite ubushobozi bwo kugura ibirayi ku isoko biteye agahinda, kandi nyamara ibirayi byera ku bwinshi mu Rwanda.

    Mbere ibirayi abahinzi babyo bakibigurisha ku buryo busanzwe byari bihendutse, ariko uko bagiye bashyiraho ayo makoperative n’amashyirahamwe anyuranye agamije kwinjiza amafaranga y’imisoro mu isanduku ya Leta, ibiciro byagiye bizamuka.

    Si ku birayi gusa, hari n’ahandi ibiciro byagiye bizamuka cyane kubera guhatira abantu kujya mu makoperative, Urugero: nko ku byerekeye kuroba amafi mu biyaga, mbere y’uko bahatira abarobyi kujya mu makoperative, ikiro cy’ifi cyaguraga amafaranga make cyane, ariko kuva aho baburije abarobyi gukora uwo mwuga ku giti cyabo bakabahatira kujya mu makoperative, igiciro cy’ikiro cy’ifi cyikubye incuro ebyiri, nimunyumvire namwe!!!

    Iki kintu cy’amakoperative bahatira abanyarwanda bose ku ngufu, n’ubwo kigamije mbere na mbere inyungu za Leta (kwinjiza imisoro), ariko iyo usesenguye neza usanga gikumira abantu bashaka gukora ubucuruzi batanyuze muri Koperative, ndetse rimwe na rimwe gikenesha abaturage. Byari bikwiye ko mu rwego rw’uburenganzira bwa muntu, Leta itahatira abantu kujya mu makoperative runaka ngo babone kwemererwa gukora akazi runaka. Ntushobora kugura akamodoka kawe ngo ukore akazi ko gutwara abantu (byaba Taxi minibus, cyangwa taxi voiture) utagiye muri Koperative, ntushobora kugura moto (ipikipiki) ngo ukore akazi ko gutwara abantu utagiye muri Koperative, ntushobora kugura imitego ngo ujye kuroba amafi mu kiyaga utagiye muri Koperative, ntushobora guhinga ibirayi mu isambu yawe ngo ubyigurishirize ku giti cyawe utagiye muri Koperative, n’ibindi n’ibindi/etc…

    Aho bigeze Leta yari ikwiye kwigana ubushishozi ikintu kijyanye n’umusoro kuko nibikomeza gutya bishobora kuzatuzanira ingorane zitoroshye mu buzima bujyanye n’imibereho ya bamwe badafite ubushobozi.Urasanga ibintu byose ku isoko ibiciro bizamuka, wabaza abacuruzi bakakubwira ko biterwa n’imisoro ihanitse Leta ibaca, wakwaka service runaka ukeneye yose ugasanga nayo ibiciro biri hejuru, wabaza abatanga iyo service bakakubwira ko imisoro ya Leta nabo itaboroheye. Ubwo twaguma muri ibi tukazagezahe??

    • @ Makiriro, ayo mafaranga uriho uvuga lo ajya mu isanduku ya leta nabyo simbihamya. Njye mbona ahubwo izo politike zishyirwaho zigamije inyungu za bamwe ubundi rubanda rukahatesekera ntawe urwitayeho.

    • Yego ni ko ubutegetsi bumera ! Ntabwo abategetsi babaho neza cg ngo babashe kugutegeka batabonye imisoro ubaha. Muri make ni wowe utuma babaho neza bityo bakabasha kugutegeka uko babiteganyije.

      Iyi Leta dufite ni nini cyane kandi ibaho nka leta z’ibihugu bikize, urumva rero ko imisoro ari ngombwa kugirango aba bategtsi babeho mu buzima bukwiye umutegetsi. Wowe niba utabishaka ko bimera gutyo uziyahure…

      • @swaga we, urimo uratugira inama ngo yo kwiyahura!!Abaturage nitwiyahura se abo bategetsi bazasigara bategeka nde?? Iyo misoro badukuramo se ngo babeho bazayikura muri nde kandi twapfuye. Bivuze ko nitwiyahura nabo bazabura ikibatunga hanyuma bagapfa!! Oya ubuzima bwacu turabukunda ntabwo tuziyahura, n’igihugu cyacu turagikunda ntabwo tuziyahura, n’abo bategetsi bacu turabakunda (n’ubwo bo batatwitayeho) ntabwo twabifuriza kubaho nabi kuberako twiyahuye,bityo rero ntituziyahura.

        • Umuti si ukwiyahura wa mugani wa Sugira,ariko niba SWAGA aribyo yifuza ajye amenya ko hari abiyahura bagatwara n’abandi b’inzirakarengane, hashobora kugenderamo n’uwe cg umuvandimwe we! ntabwo rero aribyo twifuriza Abanyarwanda, ni Ukwihangana ntakundi

  • AMAKUSANYIRIZO NIYO ATUMA UMUHINZI AHABWA MAKE KANDI NUMUGUZI AGAHENDWA ABO BANTU BAKENEYE INYUNGU NYINSHI.

  • La vie chere

    Ibi byose ni ibiza bigamije gukanda umuturage kuko ubuzima burushaho kumuhenda uduke yari afite akatwishyura muri leta abategetsi bagakomeza kubaho mu murengwe kuko umuturage aba abakorera byose. Ibintu byose ba rubanda rwa giseseka bapfaga kugeraho babanje kwiyuha akuya byatumbagirijwe igiciro:

    Ibiribwa birahenze,
    Imyenda irahenze,
    Inkweto zirahenze,
    Imodoka zirahenze

    Hasigaye gukuba nka 5 igicio cy’amazi n’umuriro bakababeshya ko ari ukugira ngo hongerwe imiti bityo amazi ajye aza ari potable ndetse n’umuriro ujye uza uri standard utongera gutwika ibikoresho n’amazu.

  • Ndumiwe noneho. None se sinumvise ngo igihugu cyacu kigendera kuri Capitalisme ultra liberal voire sauvage? ni gute wahatira abantu kujya muri za coopératives muri iyo système? Ku birebana n’ibirayi nigiriye mu Ruhengeri na Gisenyi nsanga abademob ari bo bapakira za daihatsu abaturage bimyiza imoso.Nibikomeza gutyo abadahinga bazabura ibyo kugurisha.Mumbabarire niba umusaruro w’ibirayi waragabanutse, musubizeho PNAP maze twihaze mu birayi ndetse tugurishe n’abaturanyi.Kutaronga ibirayi bituma duhomba ku kilo kubera biriya bitaka biriho ariko tubyohereje hanze twakagombye kubironga .

  • Byabura gute guhenda mu gihe abemerewe kugeza ibirayi ku masoko atari ababihinga? Mbere wajyaga uca kuri uriya muhanda wa gakenke-Musanze-Rubavu ukagura ibirayi nta kibazo. Neone wapi! Monopole yashyizwe mu buhinzi bw’ibirayi iteye ubwoba. Kandi mu kwezi kwa gatatu abahinzi batakaga ko babuze imbuto bariho birwariza bajya kuzishakisha muri Uganda, na zo zikaza harimo izirwaye.

Comments are closed.

en_USEnglish