Digiqole ad

Abayobozi b’inzego z’ubutasi muri Africa bateraniye mu nama i Kigali

 Abayobozi b’inzego z’ubutasi muri Africa bateraniye mu nama i Kigali

Kuva kuri uyu wa mbere abayobozi b’inzego z’ubutasi mu bihugu 51 bya Africa barateranira mu nama i Kigali mu nama ya 13 ibahuza mu muryango bahuriramo witwa CISSA.

Iyi nama irahera kuri uyu wa mbere kugeza kuwa gatandatu muri Kigali Convention Center, iraba ifite isanganyamatsiko yo kureba uko barwanya uburyo ubutabera mpuzamahanga bwitwara kuri Africa.

Uruhande rw’u Rwanda rwatangaje ko ari umwanya mwiza wo kwerekana uburyo ibihugu bimwe bikomeye ku isi bigenda biguru ntege mu gufata, kuburanisha, cyangwa kohereza abaregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Aba bayobozi b’inzego z’ubutasi kandi ngo baraganira ku buryo ubutabera mpuzamahanga bwibanda cyane kuri Africa barebe icyo babikoraho.

Ihuriro rya CISSA ririmo inzego z’ubutasi z’ibihugu 51 bya Africa. Ryashinzwe mu 2004 i Abuja muri Nigeria kugira ngo rifashe umuryango wa Africa yunze ubumwe guhangana n’ibibazo by’umutekano muri Africa.

Muri iki cyumweru, aba bayobozi ngo bazaganira byimbitse banafate ingamba bahuriyeho zo gukorana nk’ubutasi mu kurwanya ibyaha no gucunga umutekano hagati y’ibihugu.

Urwego rukuru rw’iyi nama ni iyi nteko rusange yayo yatangiye, iba rimwe mu mwaka mu gihugu kinyamuryango.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • idorari riragarutse muri kigali convetion centre ! nibaze ni karibu

  • NABYIRUTSE NZIKO NZAKORA MU NZEGO Z’UBUTASI BITEWE N’IMPANO YABYO NIBONAGAHO (gukurikirana utuntu twose kuva ku banywi b’ikigage kugeza ku ndege iciye mu kirere) ARIKO BIGEZAHO MPITAMO KURYA DUKE NKARYAMA KARE!

Comments are closed.

en_USEnglish