Digiqole ad

Abasoje Kaminuza n’ababyeyi babo bumva gute Kwihangira umurimo?

 Abasoje Kaminuza n’ababyeyi babo bumva gute Kwihangira umurimo?

Noella Icyimpaye usoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, asanga kwihangira umurimo bishoboka mu gihe watinyutse ukanashirika ubute.

*Kuwa gatanu abagera ku 8,500 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda uyu mwaka,
*Mu ijambo yabagejejeho, Perezida Kagame yababwiye ko baje guhatanira imirimo micye iri ku isoko ry’umurimo,
*Bityo kuko imirimo ari micye bagomba guhatana, bacye barushije abandi bakaba aribo bayibona
*Yabibukije ariko ko bagomba no kugerageza bakihangira umurimo.

Abasoje amasomo mu byiciro binyuranye, batubwiye ko biteguye kwihangira imirimo nubwo bitoroshye. Aba bati “twiteguye natwe gufasha abana bacu ntibabe abashomeri.”

Noella Icyimpaye usoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, asanga kwihangira umurimo bishoboka mu gihe watinyutse ukanashirika ubute.
Noella Icyimpaye usoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, asanga kwihangira umurimo bishoboka mu gihe watinyutse ukanashirika ubute.

Aba banyeshuri bavuga ko basoje amasomo bazi ko hanze bitoroshye, ariko ngo bagiye gukomeza kwiga uko baba muri iyi si kandi ngo bakagerageza no guhanga imirimo kuko bishoboka mu gihe washiritse ubwoba kandi ukaba ufite udushya.

Michael Fidel Shema, urangije amasomo y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelors) mu ‘Bukungu mpuzamahanga’ i Huye, mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda asaba bagenzi be gukomera ku murimo bakabyaza umusaruro ibyo bize.

Ati “Ntabwo byoroshye ariko tugomba gukomera tugakora cyane. Nta bwoba kuko n’ubundi hanze yego ntabwo byoroshye, ariko impanuro (Perezida) yaduhaye zaduhaye imbaraga cyane, tugomba kwihangira imirimo.”

Michael Fidel Shema nawe aratekereza kwihangira umurimo.
Michael Fidel Shema nawe aratekereza kwihangira umurimo.

Kubwa Shema, ngo kwihangira umurimo birashoboka cyane ku muntu ufite intego mu buzima, ufite ibitekerezo bishya (innovation) kandi wifuza guha agaciro ibyo yise. Akagira inama bagenzi be kwegera abakuru kuri bo bakagisha inama y’uko batangira kwihangira umurimo.

Ku rundi ruhande ariko, uwitwa Josiane urangije mu ishami ry’icungamutungo n’amabanki (Gikondo campus), avuga ko igishoro kidakwiye kuba urwitwazo rwo kudahanga umurimo kuko umuntu ashobora no guhera ku mafaranga macye kandi akagera kure hashimishije.

Josiane asoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mucyehoze ari SFB.
Josiane asoje ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mucyehoze ari SFB.

Ababyeyi biyemeje gufasha abana babo guhanga umurimo

Ababyeyi banyuranye twavuganye, bavuga ko byibura ubu abana babo baba bize kandi batoranywa hakurikijwe ubwenge bafite nta kindi kirebeweho nka cyera; Wenda bagahura n’ikibazo cy’imirimo, ariko bitari nka cyera aho abana batagiraga amahirwe yo kwiga.

Bamwe muri bo bumva abana babo bakwiye gukoresha ubumenyi bavanye mu ishuri, ngo ntakabuza bafite udushya ntabwo bananirwa kwihangira umurimo.

Umukecuru Daforoza Nyiramihanda, wari waturutse mu Birambo, Karongi aje kureba umwuzukuru we wasoje amashuri, ati “Umwana wanjye azihangira umurimo, ibyo namuhaye nibyo bizatuma yihangira umurimo, amafaranga y’ishuri namwishyuriye, ubumenyi afite,…nawe ibyo yavanyemo (mu ishuri) nabibyaze umusaruro.”

Yongeraho ati “Aramutse atihangiye umurimo yaba ari ikigoryi rwose,…ariko binamunaniye nabyakira,…nakomeza nkamufasha uko nshoboye.”

Umukecuru Daforoza Nyiramihanda yumva ngo umwuzukuru we atihangiye umurimo mubyo yize yaba ari umuswa.
Umukecuru Daforoza Nyiramihanda yumva ngo umwuzukuru we atihangiye umurimo mubyo yize yaba ari umuswa.

Undi mubyeyi witwa Bakundukize Joseph, we yatubwiye ko nubwo aba bana basoje amasomo, ngo bagiye guhura n’ubuzima bukomeye kuko barangije ari benshi kandi akazi ku isoko ry’umurimo ari gacyeya.

Nawe yarize, ariko icyiza cyo ku gihe cyabo ngo ni uko bigaga bazi ko akazi kazabonekaga bitari nk’ubu.

Ati “Ubu ikigaragara cyo ni uko bakwiye kwiga cyane ibintu byo kwihangira imirimo badategereje akazi ka Leta,…Birashoboka iyo habayemo ubufasha kuko bishaka ko bagira ‘umutahe’ ibintu batangiriraho.”

Yongeraho ati “Nifuza ko bajya hanze bagakora imirimo nk’uko babyigishijwe, nubwo ikibazo ari igishoro hariho uburyo bakwishyira hamwe cyangwa ababyeyi bakabafasha bakabaha ubushopbozi bwo gutangira, cyangwa Leta ikabafasha.”

Bakundukize kandi avuga ko kubifuza imirimo batahera mu Rwanda gusa kuko ngo batize gukora mu Rwanda gusa, ati “Isi ni nini bakora n’ahandi, igikuru ni ukugira ubumenyi, nujya gukora agira icyo ajyana.”

Kagemangabo Gerald, wo mu Karere ka Gakenke nawe ufite umwana warangije amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza, nawe ngo yiteguye gufasha umwana we ntiyicare murugo.

Kagemangabo Gerald
Kagemangabo Gerald

Kagemangabo yatubwiye ko umwana we agomba kwihangira umurimo kandi ngo nk’ababyeyi be biteguye kumufasha.

Ati “…Ni ugupfundikanya ariko ntabwo twatuma ashoma, ashobora kwiga umushinga nanjye nkamufashamo uko nshoboye.

Byibura twakwishimira ko ubu abana bajya ku ishuri kuko cyera wasangaga hari ubwenge bwinshi bw’igihugu bwatakaraga kuko abana birirwaga baragiye inka,…

Ariko ubungubu aho dutangiriye gusanga kwiga bifite akamaro dutoza abana bacu kujya mu ishuri, ibyo kubona akazi ntabwo ari ngombwa ubwabo nabo bashobora kwishakira akazi bakihangira imirimo.”

Soma inkuru, urebe n’amafoto y’uko byari byifashe: Ku isoko ry’umurimo imirimo ni micye ugereranije n’abayishaka, mwihangire imirimo- Kagame

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Bajye kwinjoyinga east African twamagana ababyita gusuhuka.

    • AHUBWO AMAHIRWE YO KWIHANGIRA UMURIMO AFITWE N’UMUNTU WIZE IBIJYANYE N’IMPANO AFITE (INTEGRATIVELY/INTRINSICALLY MOTIVATED). NAHO UWIZE IBYO ABONYE (INSTRUMENTALLY/ EXTRINSICALLY MOTIVATED) NTABWO BIZAMWOROHERA.

  • Abashomeri 8500 barangije kaminuza niko mbona twari dukwiriye kuvuga, ese buriya iyo abayobozi bacu bavugango abantu nibihangire imirimo baba bumva bafite ukuri? Muri USA leta niyo irwana no guskaka uburyo imirimo yiyongera ifatanije nabikorera ku giti cyabo. Bamwe bahindutse abazunguzayi kugirango bagire imirimo none babirukanye mu murwa, abandi bahindutse abafundi none revenue authority iti nibazane imisoro, abandi bacuruzaga caguwa none ngo ntikenewe mu rwanda! Muvugako bihangira imirimo nyamara babigerageza mukabamerera nabi!!!!!!! Kwiga kaminuza mu Rwanda byabaye nkabimwe byo muri ZAIRE ya Mobutu aho bize ari benshi maze birangije babura akazi bahinduka za mayibobo kandi izo mbobo nizo zifashishijwe ngo bakureho Mobutu kuko nizo zari zuzuye muri bya bisirikare byamurwanyije. Nino iwacu bitonde ejo utazasanga hari abifashishije aba bashomeri kugirango badurambanye igihugu maze bigerere ku butegetsi.

    • Bose babinjize muri RDF niho hasigaye imyanya.

  • They are still fresh not yet feel the pain outside, how can you be self-employed with only ideas with no capital? Graduate will say there is BDF there which can give us loan without mortgage but go and do research how many people who get those treasury funds from BDF. I was in college like them and I thought the same thing after graduation I found different stuff of what I thought. What should be done is in the hand of Government and Private sector, Govt should be the one who go to negotiate with PSF and create more jobs and opportunities for Youth as other developed countries do. How can you expect someone to create his or her own job while everything in Kigali is being taxed with the highest percentage? Either you are not earning any coin you have to pay and you expect people to have self-employed businesses, just reduce taxes, let’s people seek their small business so that they can solve their basic needs otherwise we are in wrong direction of what we are thinking we are heading in. Thanks, for the advice from our Excellence Kagame Paul, he is a man of Rwanda and without him we cannot even get those thousands of graduates.

  • Is having Graduates for the sake of it enough….?

  • Nababona akazi nk’aba nurses ntibashobora kugahabwa kubera iyi diplome babonye ntacyo ivuze kuko yasimbujwe ingirwakizami ya Council. Ariko ntakuntu Licence itangwa na council of nursing and midwives yatangwa hatabanje gukorwa ikizami? Ikizami kimwe nicyo cyemeza ko umuntu yakora uyu mwuga kweri!!! Mbabazwa n’abanyarwanda babuze abaganga kdi abaganga bahari ariko batemererwa gukora ngo ni council.

  • Ariko abo birirwa bavuga guhanga imirimo ko nta numwe muri bo urava muri kazi ngo ahange umurimo ngo n’abandi barebereho. Nge singishaka no kubyumva yaba iyo BDF, yaba izo BANKI bahuriza mu kubaza ababagana ngo ufite angahe? Ni ikibazo cyitoroshye!

  • Abaforomo nyuma yo gukora graduation baramukiye mu kindi kizami cya council yabo gihabwa agaciro kuruta diplome bigiye imyaka n’imyaka. Ikizami cyabereye UNILAC ariko abenshi muri bo bangiwe kugikora kubera ngo batize Biochimie muri secondaire kdi barangije kaminuza.

    • Akaga karagwira kbs, bakubaza diplome ya secondaire kazndi babona uzanye izoza mastazi? ubwo nukuvugako zirutwa na diplome ya secondaire se?

    • Iyi Council bimaze kugaragara ko irusha power MINEDUC na HEC kubirebana no kwiga ibyo kuvura; buretse vuba aha mu byo kwiga iby’amahoteli naho mbona hazazamo Council ibishinzwe. Byaba bivuze ko ACCREDITATION itangwa na MINEDUC/HEC idahagije ngo abantu bemerwe ko bize?!

Comments are closed.

en_USEnglish