Digiqole ad

Gukura witwa ‘Ikinyendaro’, ugafatwa ku ngufu ukanduzwa SIDA – ubuzima bwa Bamporiki

 Gukura witwa ‘Ikinyendaro’, ugafatwa ku ngufu ukanduzwa SIDA – ubuzima bwa Bamporiki

Bamporiki Beatrice umubyeyi ubu ariko yahuye n’ubuzima bugoye n’ubuahanganye no kubwikuramo a

“Nakuze numva banyita ‘Ikinyendaro’, wa mwana umubyeyi yabaga yarabyaye adafite umugabo, nkurira muri ubwo buzima kugeza n’iyi saha sinzi ‘Daata wambyaye’ aho namaze kwiyakira nkahura n’umuryango Kemit, kandi nkongera nkatekereza ko umugore ashoboye, ngenda nikuramo bya bintu byo kwitwa umwana w’ikinyendaro.”

Na we ni umwe mu bagore batewe n'abagabo cyangwa babyariye iwabo wagize amahirwe yo kwiga gufotora bafashijw ena Kemit
Na we ni umwe mu bagore batewe n’abagabo cyangwa babyariye iwabo wagize amahirwe yo kwiga gufotora bafashijw ena Kemit

Uwo ni Bamporiki Beatrice, kubera ubuzima yakuriyemo ntiyamenye imyaka afite, ariko mu gufata indangamuntu yandikishije agenekereje ko yavutse mu 1985, ni umugore unyotewe no kwiteza imbere nubwo ubuzima bwe bwangijwe n’amateka y’uko yavutse n’ibibazo yahuye na byo mu buzima, ubu ni byo agerageza gutegura imitego isobetse ubuzima bwe.

Agira ati “Imyaka yanjye ntayo nzi, nandikishije iyo mbonye kugira ngo mfate indangamuntu, bitewe n’ubuzima narimo kuko sinabanaga na Maama.”

Bamporiki avuga ko atigeze ashimishwa no kuba baramwitaga ikinyendaro kuko ngo byamugizeho ingaruka mbi.

Ati “Nageze igihe nsanga maama aho yashatse ku wundi mugabo, nagiye mba mu miryango, igihe kiragera umuryango nabagamo, kwa musaza wa maama, abana babashyira mu ishuri jyewe ndasigara, nkajya nirirwa ndagiye inka.”

Bamporiki aracyafite umubyeyi we, ariko na n’uyu munsi ntaramubwira se umubyara. Yavukiye mu cyahoze ari Cyangugu, ubu iwabo ni mu karere ka Nyamasheke.

 

Uko yajyanywe mu buboyi i Kamembe akajya ahembwa afaranga magana atanu (Frw 500) ku kwezi

Avuga ko amaze kubona ubwo buzima bwo kwirirwa aragiye inka, yaje guhura n’umuntu amujyana i Kamembe aho yahembwaga amafaranga y’u Rwanda magana atanu (Frw 500) ku kwezi.

Hashize igihe yateye intambwe, umuntu amujyana mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Kicukiro, aho yareraga abana bane, agahembwa amafaranga y’u Rwanda 2000 ku kwezi, umwaka ntawibuka ariko ngo yari afite imyaka 12.

Nyuma y’igihe yavuye Kicukiro, ajya gukorera abantu mu rugo, bakamuhemba amafaranga y’u Rwanda 5000, ndetse kugeza ubwo bamuzamuye agahembwa Frw 10 000 ahakora imyaka ine.

 

Gutotezwa no gukomeza kwitwa ikinyendaro byatumye asubira i Kigali

Hashize iyo myaka ine, Bamporiki ngo yaje gusubira i Nyamasheke, kugira ngo arebe ko yatangira ubundi buzima agakora umushinga ujyanye n’ubushobozi bw’amafaranga yari afite.

Gusa, ngo abana bavukana kuri nyina bakomezaga kumubwira ko ari ikinyendaro, umugabo wa nyina na we akaba ari ko amuhamaraga, bimutera ibihombo mu byo yakoraga kuko ngo yaracuruzaga kubera ibibazo afite mu mutwe agahomba.

Agaruka i Kigali noneho ataje ku Muhima, cyangwa Kicukiro, ahubwo yabonye akazi ku Kinamba, Kacyiru, akorera umugore n’umugabo bari bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Umugore ngo yaje kuremba ajya mu bitaro bya CHUK, amusigira abana babiri, amusigana n’umugabo we, uyu akajya ashaka kumufata ku ngufu, ndetse umunsi umwe abigeraho amwanduza VIH/SIDA.

Ati “Umugabo yamfashe ku ngufu ari nijoro, yari inzu iri hariya indi iri hakurya nta muntu watabaza, umuyobozi wa mbere nagezeho yari local defense, yanyanduje Virusi itera SIDA, antera inda mbyara umwana apfa afite imyaka ibiri.”

Avuga ko uyu mwana yapfuye kubera ko yari yarihebye yaranze gutangira imiti igabanya ubukana bwa SIDA atwite,  umwana avukana ubwandu.

Ati “Ubu namaze kwiyakira, ubuzima burakomeza, mfite umwana w’imyaka itandatu, ni muzima nta kibazo afite.”

 

Umugabo yamutaye afite inda y’amezi arindwi

Bamporiki Beatrice ubu atuye mu mudugudu w’Izuba, mu kagari ka Kamukina mu murenge wa Kimihurura, se w’uwo mwana afite ngo bashakanye yaramubwiye ko afite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, ariko nyuma amuta mu nzu afite inda y’amezi arindwi.

Uyu mugabo we ngo nyuma yaje gushaka ahandi bagore ariko naho biramunanira, ngo asigaye amuvugisha kuri telefoni amubwira ko ashaka kumugarukira.

Ati “Nta wundi mugabo nashatse, ndi mu buzima bwo kwirerera umwana.”

 

Umwana we yiga bimugoye, ngo abonye umufasha kumurihira ishuri byaba ari byiza

Agira ati “Umwana kumurihira ishuri biba ari ibintu bitoroshye, yabonaga abandi bajya kwiga akavuga ko we banze kumushyira mu ishuri, bikantera agahinda, nkavuga nti ‘ese koko ko jyewe ntagize amahirwe ngo nige nk’abandi n’umwana wanjye amere gutya?”

Umwana wa Bamporiki yiga ku mpuhwe z’abapadiri b’Abasereziyani bamwemereye kumwakira akiga amashuri y’inshuke nyina akajya yishyura mu bice uko yabonye amafaranga.

Ati “Umwana ageze muri gardienne ya gatatu kandi agira amanota meza, mu mwaka utaha azatangira mu wa mbere. Ndi umuzunguzayi, amafaranga kuyabona biba bigoye ariko kubera ko Kemit yanyigishije gufotora mfite icyizere ko nzava mu buzunguzayi.”

Iyi Kemit ni umuryango muto udaharanira inyungu, wafashije Bamporiki n’abandi bagore bagenzi be kwiga gufotora no gufata amashusho binyuze mu mushinga wawo “Faces of Life”, kuri uyu wa kane nibwo bahawe imyamyabushobozi, aho niho akura icyizere cyo kuva mu kuzunguza.

Ati “Buriya agataro, kereka uzi ingaruka umuntu ahura na zo, hari ubwo Polisi urangura ibintu ikabimena, igishoro ukaba urakibuza, hari ubwo umara icyumweru ufunze, umwana ari ku muturanyi, ingaruka duhura na zo mu gataro ni nyinshi, njye nk’umuntu uzizi numva ntasubira mu muhanda.”

Bamporiki avuga ko ababyeyi bakora ibintu bidashimishije, cyane ngo aho anyura ari mu kazi abona abagore basinze, abo ngo ni bo baterwa inda ntibamenye abazibateye, ariko na bwo ngo uwabyaye yagakwiye kwereka umwana aho avuka.

Ati “Izo ngaruka zose nahuye na zo, maama iyo aza kunyereka umuryango wanjye, wenda wari kugira icyo umfasha, ariko n’iyi saha ndi mukuru, iyo mbajije maama arambwira ati ‘urinda umbaza papa wawe, aho bamushyize urahayobewe?’ Icyo gusa. Ni icyo ambwira.”

Abona ngo Leta idakwiye gushyiraho imyaka runaka kugira ngo umwana amenye umubyeyi we, kuko ngo umwana ahura n’ingaruka z’amakosa yakozwe n’ababyeyi.

Bamporiki ati “Ikintu cya mbere umuntu yamfasha ku mutima wanjye kikanezeza, ni uko umwana wanjye yakwiga. Ikindi mparanira, nshaka kuzava mu bukode kubera ko maze kubona umwuga wanjye, ejo igihe cyanagera bibaye ngombwa ko ntaha (gupfa), ngasiga umwana wanjye afite address (aho abarizwa).”

Bamporiki Beatrice umubyeyi ubu ariko yahuye n'ubuzima bugoye n'ubuahanganye no kubwikuramo
Bamporiki Beatrice umubyeyi ubu ariko yahuye n’ubuzima bugoye n’ubuahanganye no kubwikuramo

 

Bamporiki aboneka kuri nomero ya telefoni: 0788858189

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Komera rwose ntacyo ukibaye.

  • This is pitty sad, but life goes on!
    As some chants their success others story tell the hell they’v lived.

    Mugore, Imana ikugejeje aha izi uko uzabaho humura kandi komera wihangane. Uri uwayo kimwe n’abandi bose natwe twe

    • Success and Hell : nonese ubuzima abahanga bazabubonera definition iri unique? harubwo umuntu akubwira ubuzima yanyuzemo nibyo arimo ukabure ntubuheze! Ubundi bukaba bugufi ari ubushaririye n’ubwuzuye umugisha. Nugutegereza wabona izuba rirashe ukibambura ugashima Nyagasani kubamwemera ubundi ukajya kurwana n’ibyo inda irimo gushaka, wabona bwije ugataha mundaki utazi uko umunsi ukurikiyeho usa.

  • Harigiye uvukira muraya ugakurira muburaya nabagukomokaho bakaba indaya.

  • Ko mbona adasa na Bamporiki se? Jye nari ntiranyije.

  • Abamufasha mu mufashe mureke comment z’uburofa njye icyo ngusabye usaduhe numero uwo mwana ni u Rwanda rwejo buri wese akagufasha. Uko ashoboye

  • So sad,Beatrice humura Imana irakuzi kandi iragukunda,burya nta kure habi Imana itavana umuntu nta na kure heza itamugeza,wowe ukomeze usenge wizere Imana nayo ntago izagukoza isoni,please umuseke mwadushiriraho number ze wenda ntihabura abantu bakwifuza kumutera inkunga y’amafranga uko umuntu yaba ashobojwe cg kumuvugisha(to encourage her).Thanks

  • Njyewe ndashaka numero ya telefoni y’ uyu mubyeyi nkamwivugishiriza personellement nta wundi muntu anyuzeho !!! Ndashaka kumufasha mwishyurira amafranga y’ ishuli ry’ umwana we !!! Ibi ndabikorera ko najye nize bingoye kandi nize ku kimihururura mu ba furere b’ abasalesiani !!!!!! Ayo mafranga y’ sihuli nzajya nyohereza directement ku ishuli rye maze kumenya uwo mfasha uwo ari we na contacts z’ abo bashinzwe iryo shuli ku Kimihurura !!!!

    Birihutirwa

  • mwaduha nr ye ya telefone?

  • I need her number. May be i might help to the school fees of that little one. Plz kindly send them to my email.

  • Kuli ERiC HATANGIMANA wanditse iyi nkuru’

    Ese ko hari abashaka gufasha uriya mubyeyi muli ziriya ngorane, nka dj cg se Merrone, ndetse nanjye ubwanjye, kuki mutadushakira iyo numero ngo muyitugezeho hanyuma twirwarize , kandi na nyirubwite (uwo mudamu) hari icyo agezeho, ndumva atabura kwishimira no gushimira ikinyamakuru cyanyu UM– USEKE.COM ko mwamutabarije, gutyo nacyo cyikahungukira ????

    Bitabaye ibyo, twe abasomyi b’ikinyamakuru cyanyu twavaho tuvuga ko mutugezaho amakuru atariyo cg se ko hari indi nyungu mwaba mubifitemo yindi ihishe atari ugutabariza umubyeyi nk’uriya uli mu kaga n’ agahinda kenshi !!!!!!
    Turacyategereje rero ariko njyewe personnellemnt ndivugira ko nkeneye kwivuganira na nyrirubwite nta wundi ngombye kunyuraho. Uzaaba ukoze kutugezaho iyo numero.

    Gira amahoro.

  • Ababuze numéro yuyumubyeyi bakaba bashaka gufasha umwanawe kwiga, mwagiyese kuliryoshuli ryabasaliziyano kimihurura mukabaza umwana wigamuli gardienne ufité nyina witwa bamporiki mukavugako mushaka kumwishurira nibibangombwa bazabahena numéro za nyina

  • Mwiriwe mwese basomyi b’Umuseke tubashimiye ko igihe cyose mutuba inyuma, kandi mukagira umutima wo gufasha.

    Iyi nkuru ni ukuri kandi ni impamo, nijyewe HATANGIMANA Ange Eric wayikoze, nomero ya telefoni ya Bomporiki Bea nk’uko bakunda kumwita uyikeneye yampamagara nkabahuza.

    Iya njye ni 0785 31 09 07 murakoze.

  • Bamporiki aboneka kuri nomero ya
    telefoni: 0788858189

Comments are closed.

en_USEnglish